Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 27 — AHAZI

    Kwima ingoma kwa Ahazi kwatumye Yesaya na bagenzi be bahangana n’ibihe bibakomereye cyane kurusha ibindi bihe ibyo ari byo byose byari byarabayeho kugeza icyo gihe mu bwami bw’Ubuyuda. Abantu benshi bari barihagazeho bagatsinda imbaraga ishukana y’imigenzo yo gusenga ibigirwamana noneho bashishikarizwaga kugira uruhare mu kuramya ibigirwamana by’abapagani. Ibikomangoma muri Isirayeli byatatiraga inshingano byahawe; abahanuzi b’ibinyoma bajyaga bahagurukana ubutumwa bwo kuyobya; ndetse na bamwe mu batambyi bigishirizaga guhabwa ibihembo. Nyamara abari ku ruhembe rw’imbere mu buhakanyi bari bagikurikiza imihango yo kuramya Imana kandi bakavuga ko babarirwa mu bwoko bw’Imana.AnA 293.1

    Umuhanuzi Mika watanze ubutumwa muri ibyo bihe bikomeye cyane, yavuze ko abanyabyaha muri Siyoni, nubwo bavugaga ko “bisunga Uwiteka,” kandi bakirata batuka Imana bavuga ngo: “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho,” bakomeje kubakisha “i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bahubakisha gukiranirwa.” Mika 3:11,10. Umuhanuzi Yesaya yateruye ijwi rye acyaha bikomeye ibyo bibi. Yaravuze ati: “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora. “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. . . . . Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?” Yesaya 1:10-12.AnA 293.2

    Ibyanditswe biravuga biti: “Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira, nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi?” Imigani 21:27. Imana yo mu ijuru “ifite amaso atunganye,” ntakunda kureba ikibi kandintashobora “nta no kwitegereza ubugoryi.” Habakuki 1:13. Ntabwo Imana itera umugongo abakiranirwa bitewe n’uko idashaka kubabarira; ahubwo biterwa n’uko umunyabyaha yanga gukoresha ubutunzi bwinshi cyane bw’ubuntu. Iyo bimeze bityo, Imana ntishobora gukura [umuntu] mu cyaha. “Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.” Yesaya 59:1, 2.AnA 294.1

    Salomo yaranditse ati: “Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano!” Umubwiriza 10:16. Uko ni ko byari bimeze ku gihugu cy’Ubuyuda. Kubwo kugomera Imana kwakomeje kugwira, abatware b’Ubuyuda bari barahindutse nk’abana. Yesaya yahamagariye rubanda kuzirikana intege nke ishyanga ryabo rifite mu mahanga yo ku isi, kandi yagaragaje ko ibyo ari ingaruka zo gukiranirwa kurangwa mu nzego zo hejuru. Yesaya yaravuze ati: “Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga, n’umunyamaboko ese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru, n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse.” “I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.” Yesaya 3:1-4, 8.AnA 294.2

    Umuhanuzi yakomeje agira ati: “abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.” Yesaya 3:12. Mu gihe cy’ingoma ya Ahazi ibi byari ukuri ryose kuko uyu mwami yavuzweho aya magambo ngo: “Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe. Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.” “Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.” 2Ngoma 28:2, 3; 2Abami 16:3.AnA 295.1

    Iki cyari igihe cy’akaga gakomeye ku ishyanga ryatoranyijwe. Mu myaka mike cyane gusa imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli yari igiye gutatanyirizwa mu mahanga y’abapagani. Kandi mu bwami bw’Ubuyuda naho ibyagaragaraga inyuma byari umwijima. Imbaraga z’icyiza zagenda zigabanuka vuba vuba, bityo imbaraga z’ikibi zikiyungikanya. Umuhanuzi Mika yitegereje ibyo maze bimutera gutaka ati: “Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.” “Umwiza wo muri bo ameze nk’igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n’uruzitiro rw’amahwa.” Mika 7:2,4. Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati: “Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy’abantu barokotse, tuba twarabaye nk’i Sodomu tukamera nk’i Gomora.” Yesaya 1:9.AnA 295.2

    Kubw’abantu bakomeje kuba indahemuka, kimwe no kubw’urukundo rw’Imana rutagerwa ikunda abacumura, mu bihe byose Imana yagiye yihanganira abigomeka, kandi yagiye abasaba kureka inzira yabo mbi bakamugarukira. Imana ibinyujije mu bantu yashyizeho, yagiye yigisha abica amategeko inzira yo gukiranuka, akabigisha “itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.” Yesaya 28:10.AnA 296.1

    Uko ni ko byari bimeze ku ngoma ya Ahazi. Abisirayeli bacumuye bagiye bohererezwa irarika rigakurikirwa n’irindi bahamagarirwa kugaruka bakubaha Uwiteka. Abahanuzi babinginganaga ineza; kandi uko bahagararaga imbere y’abantu babingingira kwihana no kwivugurura, amagambo yabo yeze imbuto zihesha Imana ikuzo.AnA 296.2

    Irarika rikomeye ryaje rinyujijwe kuri Mika rivuga riti: “Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati: “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe. “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega, nimwumve kuburana k’Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n’ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.AnA 296.3

    “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye. Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y’uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.AnA 296.4

    “Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w’i Mowabu yagambiriye, n’icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.” Mika 6:1-5.AnA 296.5

    Imana dukorera irihangana; “ibambe ye ntiribura.” Amaganya 3:22. Mu gihe cyose cyo kwakira imbabazi, Mwuka w’Imana ahora yingingira abantu kwakira impano y’ubugingo. “Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?” Ezekiyeli 3:11. Gushora umuntu mu cyaha no kukimusigamo atagira gifasha kandi nta byiringiro afite, ndetse afite ubwoba ko atababarirwa, ni igikoresho cyihariye Satani akoresha. Ariko Imana irarika umuntu igira iti: “yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.” Yesaya 27:5. Muri Kristo ibintu byose byarateguwe, kandi gukomezwa kose kwaratanzwe. AnA 297.1

    Mu gihe cy’ubuhakanyi bw’ubwami bw’Ubuyuda n’ubwa Isirayeli, abantu benshi barabazaga bati: “Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana Isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?” Igisubizo cyatanwe cyumvikana neza kigira kiti: “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Mika 6:6-8.AnA 297.2

    Mu rwego rwo gushishikariza abantu agaciro ko kubaha Imana mu bintu bifatika, umuhanuzi yasubiyemo gusa inama yahawe Isirayeli mu myaka amagana menshi mbere y’aho. Igihe Abisirayeli bendaga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ijambo y’Uwiteka ryanyujijwe muri Mose ryari iri ngo: “None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?” Gutegeka kwa kabiri 10:12, 13. Uko imyaka yahitaga indi igataha, izi nama zajyaga zisubirwamo n’abagaragu b’Uwiteka bakazibwira ababaga bari mu kaga ko kugwa mu ngeso zo gukurikiza imihango gusa no kwibagirwa kugaragaza impuhwe. Mu gihe cy’umurimo we aha ku isi, Kristo ubwe yegerewe n’umuhanga mu mategeko wamubajije ati: “Itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Yesu yaramusubije ati: “‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.” Matayo 22:36-40.AnA 297.3

    Dukwiriye kwakira ayo magambo yumvikana y’abahanuzi ndetse n’ay’Umukiza ubwe, tukayafata ko ari ijwi ry’Imana rivugana n’umuntu wese. Ntidukwiriye kugira amahirwe na make dupfusha ubusa yo gukora ibikorwa by’impuhwe n’imbabazi ndetse no kwitanaho kwa Gikristo tubikorera abaremerewe n’abakandamizwa. Niba nta kindi twakora, dukwiriye kuvuga amagambo atera ubutwari n’ibyiringiro tukayabwira abatazi Imana kandi bashobora kwegerwa mu buryo bworoshye cyane binyuze mu nzira yo kubagaragariza impuhwe n’urukundo. AnA 298.1

    Abantu bahora bari maso bashaka uburyo bazana ibyishimo n’umugisha mu mibereho y’abandi bahawe amasezerano akomeye kandi menshi. “ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu. Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.” Yesaya 58:10,11.AnA 298.2

    Imigirire ya Ahazi yo gusenga ibigirwamana imbere kwinginga gukomeye kw’abahanuzi yagize ingaruka. “Uburakari bw’Uwiteka buba ku Bayuda n’ab’i Yerusalemu, akabahana ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa.” 2Ngoma 29:8. Ubwami bwagize gucika intege mu buryo bwihuse, kandi bidatinze bwari bugiye kwibasirwa n’akaga ko kwigarurirwa n’ingabo z’amahanga. “Bukeye Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu, bagota Ahazi.” 2Abami 16:5.AnA 299.1

    Iyo Ahazi n’abatware bo mu bwami bwe baba abagaragu b’indahemuka b’Ishoborabyose, ntibaba baratewe ubwoba n’uko kwifatanya kudasanzwe [Resini afatanya na Peka] kwari kwakorewe kubahagurukira. Nyamara ibyo gukiranirwa bgiye basubiramo kenshi byari byarabatse imbaraga. Afashwe n’ubwoba butewe n’ibihano bitewe n’ibyo yakoze kandi biturutse ku Mana yacumuyeho, umutima w’umwami Ahazi “n’imitima y’abantu be irahungabana, nk’uko ibiti byo mu kibira bihungabanywa n’umuyaga.” Yesaya 7:2. Muri ako kaga, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yesaya, rimutegeka gusanga umwami Ahazi wahindaga umushyitsi maze riramubwira riti:AnA 299.2

    “Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimu ibiri y’imuri zicumba, kuko Abasiriya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho. “Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora.” Umuhanuzi yavuze ko umwami wa Isirayeli n’uwa Siriya bidatinze baiye kuzagira iherezo. Umuhanuzi yasoje avuga ati: “Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.” Yesaya 7:4-7,9.AnA 299.3

    Ubwami bw’Ubuyuda bwari kumererwa neza iyo Ahazi yakira ubu butumwa nk’ubuvuye mu ijuru. Nyamara ahisemo kwishingikiriza ku ntwaro z’umubiri, ashaka ubufasha mu bapagani. Mu kwiheba kwe yoherereza ubutumwa Tigilati-pileseri umwami wa Ashuri buvuga buti: “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n’umwana wawe. Zamuka unkize umwami w’i Siriya n’umwami w’Abisirayeli bampagurukiye.” 2Abami 16:7. Uko gusaba kwe kwaherekejwe n’impano nyinshi zivuye mu butunzi bw’umwami no mu bubiko bw’inzu y’Imana.AnA 300.1

    Ubufasha zysabye yarabwohererejwe, kandi umwami Ahazi yahawe agahenge k’igihe gito. Ariko se ako gahenge kamutwaye ibingana iki! Imisoro yatangaga yabyukije umururumba wa Ashuri maze bidatinze iryo shyanga ryariganyaga rikangisha ubwami bw’Ubuyuda kubuhirika no kubuyogoza. Noneho Ahazi n’abo yayoboraga bari bababaye babujijwe amahoro no gutinya kwigarurirwa burundu na Ashuri yarangwaga n’ubugome bukabije.AnA 300.2

    Bitewe no kugomera Imana kwakomeje kubaho “Uwiteka yacishije Abayuda bugufi.” Muri icyo gihe cyo guhanwa, aho kugira ngo Ahazi yihane, yakabije gucumura ku Uwiteka, “kuko yatambiye imana z’i Damasiko.” Yaravuze ati: “Imana z’abami b’i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.” 2Ngoma 28:19,22,23.AnA 300.3

    Ubwo umwami Ahazi wari warahakanye Imana yegerezaga iherezo ry’ingoma ye, yatumye inzugi z’ingoro y’Imana zikingwa. Imirimo year yakorerwagamo yarahagritswe. Amatabaza [yo muri iyo ngoro] ntiyari acyaira imbere igicaniro. Nta bitambo by’ibyaha by’abantu byari bigitambwa. Imibavu yahumuraga neza ntiyari ikizamuka mu ijuru mu gihe cy’igitambo cya mu gitondo n’icya nimugoroba. Kubera guta urugo rw’inzu y’Imana no gukinga akadadira inzugi zayo, abaturage b’umurwa utaragiraga Imana barihandagaje bubaka ibicaniro byo kuramirizaho imana z’abapagani mu mfuruka z’inzira zo muri Yerusalemu. Byasaga n’aho ubupagani bwatsinze; imbaraga z’umwijima zari hafi yo kuganza.AnA 300.4

    Nyamara mu Buyuda hari hatuye abantu bamwe bakomeje kubaha Uwiteka, barashikama banga gushorwa mu gusenga ibigirwamana. Bene abo ni bo Yesaya na Mika ndetse n’abafasha babo babonaga mu byiringiro ubwo bitegerezaga kurimbuka kwajyaga kubaho mu myaka iheruka y’umwami Ahazi. Ubuturo bwabo bwera bwari bwarakinzwe, ariko abakiranutsi bahawe ibi byiringiro bigira biti: “Imana iri kumwe natwe.” “Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya. Kandi ni we uzababera ubuturo bwera.” Yesaya 8:10, 13, 14.AnA 301.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents