Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 29 — INTUMWA ZITURUTSE I BABULONI

    Ubwo ingoma ye yaranzwe no kugubwa neza yari igeze hagati, umwami Hezekiya yafashwe n’indwara ikomeye itunguranye. “Yari arwaye yenda gupfa,” kandi uko yari amerewe kwari kurenze aho ubushobozi bw’umuntu bwo kumufasha bwagera. Agasigarizwa k’ibyiringiro kabaye nk’agakuweho igihe umuhanuzi Yesaya yamusangaga amujyaniye ubutumwa bugira buti: “Uwiteka avuze ngo: ‘Tegeka iby’inzu yawe, kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’” Yesaya 38:1.AnA 309.1

    Ibyari bitegerejwe mu gihe kiri imbere byasaga n’umwijima; nyamara umwami Hezekiya yashoboraga gukomeza gusenga uwari waramubereye ubuhungiro n’imbaraga, ndetse n’umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. (Zaburi 46:1). Nuko “Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati: ‘Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.” 2Abami 20:2, 3.AnA 310.1

    Uhereye mu gihe cya Dawidi, ntihigeze kwima umwami wakoze ibikomeye mu kubaka ubwami bw’Imana mu gihe cy’ubuhakanyi no gucika integer nk’uko Hezekiya yari yarabikoze. Uwo mwami wari ugiye gupfa yari yarakoreye Imana akiranutse, kandi yari yarakomereje ibyiringiro bya rubanda mu Uwiteka we Mutware wabo w’ikirenga. Kandi nk’uko Dawidi yabigenje, Hezekiya yashoboraga kwinginga agira ati:AnA 310.2

    “Uwiteka, Mana y’agakiza kanjye,
    Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro.
    Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe,
    Utegere ugutwi gutaka kwanjye.”

    “Kuko ari wowe byiringiro byanjye
    Mwami Uwiteka,
    Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.

    “Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye,
    Ni wowe wankuye mu nda ya mama,
    Nzajya ngushima iminsi yose.

    “Ntunte mu gihe cy’ubusaza,
    Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
    Mana, ntumbe kure,
    Mana yanjye, tebuka untabare.

    “Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza,
    Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe,
    Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.” Zaburi 71:5,6,9,12, 18.
    AnA 310.3

    Nyiri ibambe ritabura yumvise gusenga k’umugaragu we. Amaganya 3:22. “Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riramubwira riti: “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti: ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka. Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu, kandi nzagukizanya n’uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.” 2Abami 20:4-6.AnA 310.4

    Umuhanuzi yagarukanye amagambo y’ihumure n’ibyiringiro. Yategetse kandi ko umubumbe w’imbuto z’umutini zishyirwa ku aharwaye ku mubiri we, kandi Yesaya abwira umwami ubutumwa bwerkeye imbabazi z’Imana no kwitabwaho na Yo.AnA 311.1

    Nk’uko byagendekeye Mose mu gihugu cy’I Midiyani, na Gideyoni imbere y’intumwa ivuye mu ijuru na Elisa mbere y’uko shebuja Eliya azamurwa mu ijuru, Hezekiya na we yasabye ikimenyetso cyerekana ko ubwo butumwa ahawe buvuye mu ijuru. Hezekiya yabajije umuhanuzi Yesaya ati: “Ni kimenyetsi ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka ku munsi wa gatatu?”AnA 311.2

    Umuhanuzi yaramusubije ati: “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka yuko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi, cyangwa gisubira inyuma intambwe cumi?” Hezekiya aramusubiza ati: “Biroroshye ko igicucu kijya imbere intambwe cumi ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.”AnA 311.3

    Icyuma cyerekanaga igihe bafatiye ku gicucu cy’izuba cyajyaga gusubira inyuma intambwe cumi gusa ari uko Imana igobotse ikagira icyo ibikoramo; kandi ibi byagombaga kubera Hezekiya ikimenyetso yumvise isengesho rye. Nk’uko yari abisabye “Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka; Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze murugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi.” 2Abami 20: 8-11.AnA 311.4

    Amaze kugarurwamo imbaraga yari asananwe, umwami w’Ubuyuda yazikanye imbabazi z’Uwiteka abicisha mu magambo y’indirimbo, kandi arahirira kumara imyaka yose asigaje kubaho akorera Umwami w’abami n’umutima ukunze. Uko yashimye azirikana impuhwe Uwiteka yamugiriye ni icyitegererezo ku bantu bose bifuza kumara imyaka yo kubaho kwabo bahesha Umuremyi wabo ikuzo.AnA 312.1

    “Naravuze nti:
    “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y’ikuzimu,
    Nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”
    “Ndavuga nti:
    Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy’abazima,
    “Kandi sinzongera kubonana n’abantu b’abaturage bo mu isi.

    Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri,
    Ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga,

    “Azanca mu biti biboherwamo imyenda.
    Uhereye mu gitondo ukageza nijoro,
    Uzaba umazeho rwose.
    Ndaceceka nkageza mu gitondo,

    “Ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk’intare.
    Uhereye mu gitondo ukageza nijoro,
    Uzaba umazeho rwose.

    ” Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo,
    Nkaniha nk’inuma iguguza.
    Erega amaso yanjye yaheze hejuru!
    Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”
    AnA 312.2

    “Mvuge iki kandi?
    Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze,
    Imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje,
    Nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.

    “Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu,
    Kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo.
    Nuko nkiza umbesheho.
    “Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro!
    Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero,
    Ibyaha byanjye byose warabyirengeje.

    “Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza
    N’urupfu rutabasha kuguhimbaza,
    Abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe.
    “Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi,
    Se w’abana azabigisha ukuri kwawe.

    “Uwiteka yiteguye kunkiza,
    Ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye
    Turi mu nzu y’Uwiteka,
    Iminsi yose tuzamara tukiriho.” Yesaya 38:10-20.
    AnA 313.1

    Mu bibaya birumbuka by’imigezi ya Tigirisi na Ufurate ni ho hari hatuye ubwoko bwa kera bwari bugenewe gutegeka isi yose nubwo icyo gihe bwategekwaga na Ashuri. Mu bagize ubwo bwoko harimo abantu b’abanyabwenge bitaga cyane ku kwiga ubuhanga mu by’inyenyeri; kandi ubwo babonaga ko igicucu ku cyuma cyerekana igihe gifatiye ku gicucu cy’izuba cyasubiye inyuma intambwe icumi, baratangaye cyane. Umwami wabo Merodakibaladani amenye ko icyo gitangaza cyakozwe ari ikimenyetso cyahawe umwami w’Ubuyuda ko Imana yo mu ijuru yamwongeye igihe cyo kurama, uwo mwami yoherereje Hezekiya intumwa zo kumushimira ko yakize, kandi ngo niba bishoboka zigire ibindi zimenya byerekeye Imana ishobora gukora igitangaza gikomeye gityo.AnA 313.2

    Uko gusurwa n’izo ntumwa zivuye ku mwami wo mu gihugu cya kure kwahaye Hezekiya amahirwe yo gusingiza Imana ihoraho. Mbega uko byari kumworohera kuzibwira iby’Imana, Rugira rugize ibyaremwe byose wari warokoye ubugingo bwe kubw’ubwuntu bwe mu gihe ibyiringiro byose byari byayoyotse! Mbega guhinduka gukmeye cyane kuba kwarabayeho iyo abo bashakishaga ukuri bari baturutse mu bibaya bwo mu Bukaludaya bamenyeshwa ububasha bw’ikirenga bw’Imana ihoraho!AnA 314.1

    Nyamara ubwibone n’ubwrasi bukabije byigaruriye umutima wa Hezekiya, bityo mu kwikuza kwe, abantu bari bafite imitima irarikira abereka ubutunzi Imana yari yarahaye ubwoko bwe. Umwami “Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.” Yesaya 39:2. Ntabo yakoze ibyo kubwo guhesha Imana ikuzo, ahubwo yabikoreye kwishyira hejuru imbere y’ibyo bikomangoma byo mu mahanga. Ntiyaretse kuzirikana ko abo bantu bahagarariye igihugu cy’igihangage batatinyaga Imana cyangwa ngo bayikunde mu mitima yabo, kandi ko gutuma bamenya ibanga ry’ubutunzi bw’igihugu cye nta bushishozi bwarimo.AnA 314.2

    Uko gusurwa n’izo ntumwa zaje kwa Hezekiya cyari igipimo cyo gushima no kwiyegurira Imana kwe. Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko mu by’intumwa abatware b’I Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.” 2Ngoma 32:31. Iyo Hezekiya akoresha neza amahirwe yari ahawe yo guhamya imbaraga, kugira neza n’impuhwe by’Imana ya Isirayeli, amakuru izo ntumwa zajyanye aba yarabaye umucyo umurika mu mwijima. Ariko Hezekiya yikujije ubwe yishyira hejuru y’Uwiteka nyiringabo. “Ntiyitura ubuntu yagiriwe, kuko yiyogeje mu mutima we; ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’i Yerusalemu.” (umurongo wa 25).AnA 314.3

    Mbega uburyo ingaruka zari gukurikiraho zarri mbi cyane! Yesaya yaaje guhishurirwa ko izontumwa zisubiye I Babuloni zijyanye amakuru avuga iby’ubutunzi zabonye, kandi ko umwami w’I Babuloni n’abajyanama be bazategura umugambi wo gukungahaza igihugu cyabo bakoresheje ubutunzi bw’I Yerusalemu. Hezekiya yari yacumuye bikomeye cyane; nuko “uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’I Yerusalemu.”AnA 315.1

    “Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni baza ari jye basanga.” Arongera aramubaza ati: “Mu nzu yawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.” Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo: igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze. Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.”AnA 315.2

    “Hezekiya abwira Yesaya ati: “Ijambo ry’Uwiteka avuze ni ryiza.” Yesaya 39:3-8.AnA 316.1

    Hezekiya yuzewe no kwicuza, “yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n’abaturage b’i Yerusalemu; bituma uburakari bw’Uwiteke butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.” 2Ngoma 32:26. Nyamara imbuto mbi yari yamaze kubibwa kandi igihe cyari kugera ikamera ndetse igatanga umusaruro w’uko [igihugu] kiba umusaka kigacura igihunya. Mu gihe cy’imyaka yari asigaje, umwami w’Ubuyuda yagombaga kugira ishya n’ihirwe ryinshi bitewe n’umugambi udacogora yari afite wo gucungura igihe cyashize no guhesha icyubahiro izina ry’Imana yakoreraga; nyamara ukwizera kwagombaga kugeragezwa bikomeye, kandi yagombaga kumenya ko ashobora kwiringira gutsinda imbaraga z’umwijima zisuganyirizaga kumurimbura no kurimbura ubwoko bwe ari uko ibyiringiro bye abishyize ku Uwiteka amaramaje. AnA 316.2

    Igitekerezo cyuburyo Hezekiya yananiwe kuba indahemuka ku cyizere yagiriwe igihe yasurwaga n’intumwa [zivuye i Babuloni] cyuzuye icyigisho cy’ingenzi ku bantu bose. Dukeneye kujya tuvuga iby’ibihe by’agaciro gakomeye twanyuzemo, tukavuga iby’imbabazi no kugira neza kw’Imana, tukavuga iby’urukundo rw’Umukiza rutagerwa kurenza uko dusanzwe tubikora. Igihe ubwenge n’umutima byuzuy eurukundo rw’Imana, kubwira abandi ibyinjira mu mibereho yacu y’iby’umwuka ntibizadukomerera. Ibitekerezo bikomeye, imigambi myiza, gusobanukirwa ukuri neza, imigambi itikanyiza, kwifuza ubutungane no kwera bizagaragarizwa mu magambo ahishura imico y’ubutunzi buri mu mutima. AnA 316.3

    Abo duhura nabo buri munsi bakeneye ubufasha bwacu no kubayobora. Uko bamerewe mu ntekerezo zabo bashobora kuba ijambo babwirwa ryababera nk’umusumari utewe aho ukwiriye. Bishoboka ko ejo bamwe muri abo bantu bazaba bari ahantu tudashobora kubageraho na gato. Ni izihe mpinduka duteza abo bagenzi bacu?AnA 316.4

    Umunsi wose wo mu kubaho uba wuzuye inshingano tugomba gusohoza. Buri munsi amagambo yacu n’ibikorwa byacu bigira icyo bihindura kubo duhura na bo. Mbega uburyo dukeneye kurinda iminwa yacu cyane n’intambwe zacu twigengesereye! Ikintu kimwe twakora duhubutse, intambwe imwe twatera tudashishoje, byatuma imiraba y’ibigeragezo bimwe bikomeye ibasha gutembana umuntu ikamujyana mu nzira igana ikuzimu. Ntabwo dushobora gukusanya ibitekerezo twamaze kwinjiza mu ntekerezo z’abantu. Niba ibyo bitekerezo byari bibi, twaba twaratangije urugendo rw’ibintu, cyangwa umuraba w’ibibi tudashobora guhagarika.AnA 317.1

    Nyamara ku rundi ruhande niba kubw’urugero dutanga dufasha abandi guteza imbere amahame meza, tuba tubaha imbaraga zo gukora icyiza. Nabo ku ruhande rwabo ibyo byiza babicengeza mu bandi. Uko ni ko abantu amagana menshi ndetse n’ibihumbi byinshi ba bafashwa n’impinduka nziza duteza nyamara tutabizi. Umuyoboke nyakuri wa Kisto akomeza imigambi myiza y’abantu bose ahura na bo. Agaragariza imbaraga y’ubuntu bw’Imana no gutungana kw’imico ye imbere y’ab’isi batizera kandi bakunda gukora icyaha.AnA 317.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents