Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 30 — GUKIZWA ASHURI /KUROKORWA ASHURI

    Mu gihe cy’akaga gakomeye igihugu cyarimo, ubwo ingabo z’Abanyashuri zagendaga zigarurira igihugu cy’Ubuyuda kandi bikaba byaragaragaraga ko nta cyakiza Yerusalemu kusenyuka gukomeye, Hezekiya yateranyije ingabo zo mu gihugu cye kugira ngo zirwanane ubutwari budacogora zirukane abapagani babakandamizaga kandi azibwira kwiringira ububasha bw’Uwiteka bwo gukiza. Hezekiya yabwiye abagabo bo mu Buyuda ati: “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we. Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” 2Ngoma 32:7,8.AnA 318.1

    Ntabwo Hezekiya yashoboraga kuvugana icyizere cy’umusaruro uzava muri iyo ntambara adafite impamvu ibimuteye. Nubwo Abanyashuri birataga bari barakoreshejwe n’Imana igihe runaka nk’inkoni y’uburakari bwayo yo guhana amahanga, ntibagombaga gutsinda iteka. Soma muri Yesaya 10:5. Ubutumwa Uwiteka yari yaroherereje abari batuye muri Siyoni (Yerusalemu) abunyujije kuri Yesaya mu myaka yari ishize bwari ubu ngo: “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri, . . . Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.” Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk’ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y’inyanja, nk’uko yabigenje muri Egiputa. Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.” Yesaya 10:24-27.AnA 318.2

    Mu bundi butumwa bwa gihanuzi bwatanzwe mu mwaka umwami Ahazi yatanzemo, umuhanuzi Yesaya yari yaravuze ati: “Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati: “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba. Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.” Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose. Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?” Yesaya 14:28, 24-27.AnA 319.1

    Imbaraga z’abanzi zagombaga kumenagurwa. Nyamara Hezekiya mu myaka ibanza y’ingoma ye, yari yarakomeje kwishyura imisoro ku gihugu cya Ashuri akurikije amasezerano umwami Ahazi yari yaragiranye n’icyo gihugu. Hagati aho umwami Hezekiya yagiye ajya inama n’ibikomangoma n’abakomeye bo mu gihugu cye kandi yari yarakoze ibishoboka byose kugira ngo akingire ubwami bwe. Yari yarinjije amazi ahagije yakoreshwa imbere mu murwa wa Yerusalemu igihe amazi yabura hanze y’umurwa. “Arikomeza, asana inkike yose yari yarasenyutse; ayireshyeshya n’aho iringanirira mu minara, asana n’iyindi nkike y’inyuma, akomeza I Milo, umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zi kurwanisha n’ingabo, agira byinshi cyane. Kandi ashyira n’abatware b’intambara mu bantu.” 2Ngoma 32:3,5,6. Ntacyagombaga gukorwa cyirengagijwe mu byari gukorwa hitegurwa guterwa.AnA 319.2

    Igihe Hezekiya yimaga ingoma mu Buyuda, Abanyashuri baribaramaze gutwara bunyago umubare munini w’Abisirayeli bo mu bwami bw’amajyaruguru; kandi Hezekiya amaze imyaka mike ku ngoma ubwo yari agikomeza inkike zigose Yerusalemu, Abanyashuri bagose Samariya kandi barayigarurira ndetse batatanyiriza imiryango cumi mu ntara nyinshi z’ubwami bwa Ashuri. Imipaka y’Ubuyuda yari hafi cyane kandi umurwa wa Yerusalemu wari ku birometero bitageze mirongo inani [uvuye ku rubibi rw’Ubuyuda na Isirayeli]; kandi iminyago y’agaciro kenshi yagombaga gukurwa mu rusengero [rw’I Yeusalemu] yari gutera umwanzi kuzagaruka. AnA 320.1

    Nyamara umwami w’Ubuyuda yari yiyemeje gukora uruhare rwe mu kwitegura guhangana n’umwanzi; kandi ubwo yari arangije ibyo ubwenge n’imbaraga bya muntu byakora, yateranyije ingabo ze kandi abashishikariza kugira ubutwari. Ubutumwa umuhanuzi Yesaya yari yagejeje ku Buyuda bwari ubu ngo: “Uwera wa Isirayeli, uri hagati yawe, arakomeye.” Noneho umwami Hezekiya na we yari yaravuganye ukwizera kudacogora agira ati: “Mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara, kanid ije kuturwanira intambara zacu.” Yesaya 12:6; 2Ngoma 32:8.AnA 320.2

    Nta kintu gitera kwizera byihuse nko gushyira ukwizera mu bikorwa. Umwami w’Ubuyuda yari yariteguye ibyao byari bigiye kuzabaho; kandi noneho ubu kubera ko yari afite icyizere ko ubuhanuzi bwavuzwe ku Banyashuri buzasohora, yashikamije umutima we ku Mana. “Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya.” 2Ngoma 32:8. None se ingabo z’Abanyashuri zari zimaze kwigarurira amahanga akomeye yo ku isi, kandi zari zatsinze Samariya muri Isirayeli byari kugenda bite ubwo zari zigiye gutera Ubuyuda? Byari kumera bite iyo izo ngabo zirata zivuga ziti: “Nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by’ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n’i Samariya, ibyo nagiriye i Samariya n’ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n’ibigirwamana byaho?” Yesaya 10:10,11. Ntacyo Ubuyuda bwagombaga gutinya kuko bwari bwiringiye Uwiteka.AnA 320.3

    Amaherezo ibyago byari bimaze igihe bitegerejwe byaraje. Ingabo z’Abanyashuri zajyaga imbere mu rugamba zigenda zitsinda zaje kugera mu Buyuda. Kubera ko bari bafite icyizere cyo gutsinda, abayobozi bazo bagabanyije ingabo mo imitwe ibiri, umwe wagombaga guhangana n’ingabo z’Abanyegiputa mu majyepfo naho undi ugasakiza Yerusalemu.AnA 321.1

    Noneho ibyiringiro rukumbi Ubuyuda bwari bufite byari mu Mana yonyine. Ubufasha bushoboka bwose bwari guturuka mu Egiputa bwari bwakuweho, kandi nta yandi mahanga yari hafi ngo agoboke Ubuyuda.AnA 321.2

    Kubera ko abatware b’ingabo z’Abanyashuri bari bizeye imbaraga z’ingabo zabo zari zaratojwe neza, bateganyije kugirana ikiganiro n’abatware bo mu Buyuda kandi muri icyo kiganiro basabana agasuzuguro ko Abayuda batanga umurwa wa Yerusalemu. Ubwo busabe bwari buherekejwe n’ibitutsi batukaga Imana y’Abaheburayo. Bitewe n’intege nke n’ubuhakanyi bwa Isirayeli n’Ubuyuda, izina ry’Imana ntiryari rigitinywa mu mahanga, ahubwo ryahoraga ritukwa. Soma Yesaya 52:5.AnA 321.3

    Umwe mu basirikare bakuru ba Senakeribu witwaga Rabushake yaravuze ati: “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki? Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby’ubusa, ngo dufite imigambi n’amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?” 2Abami 18:19,20.AnA 322.1

    Abo batware b’ingabo baganiriraga hanze y’amarembo y’umurwa wa Yerusalemu, ariko abarinzi b’inkike barabyumva; kandi ubwo intumwa z’umwami wa Ashuri zateraga hejuru zikomeza kubwira abatware b’Ubuyuda ibyo zisaba, zaje gusabwa kuvuga mu rurimi rw’Abanyashuri aho kuvuga mu Giheburayo kugira ngo abari ku nkike batamenya ibiri kuvugirwa muri iyo nama. Ariko Rabushake asuzugura icyo cyifuzo maze arushaho kuvuga aranguruye, akaomeza kuvuga mu Guheburayo agira ati:AnA 322.2

    “Nimwumve amagambo y’umwami mukuru umwami wa Ashuri. Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza. Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’ “Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye, kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu.’ “Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri? Imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab’i Samariya amaboko yanjye? Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?” Yesaya 36:13-20.AnA 322.3

    Kuri ibyo bikangisho byose, Abayuda ntibamusiza ijambo na rimwe. Nuko Inama irasoza. Intumwa zari zaturutse mu Bayuda zisubira ku mwami Hezekiya “zashishimuye imyambaro yazo, zimubwira amagambo ya Rabushake.” Umurongo wa 21,22. Umwami Hezekiya amaze kumva iby’ayo magambo atuka Imana, “ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.” 2Abami 19:1.AnA 323.1

    Nuko atuma intumwa kuri Yesaya ngo kumumenyesha ibyavuye muri ya nama. Umwami atuma kuri Yesaya ubutumwa bugira buti: “Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara. Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.” 2Abami 19:3,4.AnA 323.2

    “Ibyo bituma umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru.” 2Ngoma 32:20.AnA 323.3

    Imana yasuboje amasengesho y’abagaragu bayo. Yesaya yahawe ubutumwa ashyira umwami Hezekiya bugira buti: “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse. Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’” 2Abami 19:6, 7.AnA 323.4

    Intumwa z’umwami wa Ashuri zimaze gutandukana n’abatware b’Ubuyuda, zahise zimenyesha umwami wazo wari kumwe n’umutwe umwe w’ingabo ze zari ziteze igitero cyaturuka muri Egiputa. Senakeribu yumvise iyo nkuru yandika “inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati: “Nk’uko imana z’amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n’Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.” 2Ngoma 32:17.AnA 323.5

    Ibyo bikangisho birimo ubwirasi byaherehejwe n’ubutumwa bugira buti: “Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’ Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? Mbese imana z’abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani, n’i Resefu n’Abanyedeni bari i Telasari? Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?” 2Abami 19:10-13.AnA 324.1

    Ubwo umwami w’Ubuyuda yabonaga urwo rwandiko ruteye ubwoba, yararufashe arujyana mu rusengero maze arurambura imbere y’Uwiteka, maze asengana ukwizera gukomeye asaba gufashwa n’ijuru kugira ngo amahanga yo ku isi amenye ko Imana y’Abaheburayo ikiriho kandi iri ku ngoma. (umurongo wa 14.) Icyubahiro cy’Uwiteka cyari cyibasiwe, bityo ni we wenyine wari kuzana gucungurwa.AnA 324.2

    Hezekiya asenga yinginga ati: “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi. Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho. Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo, bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura. Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.” 2Abami 19:15-19.AnA 324.3

    “Wa mwungeri w’Abisirayeli we, tega ugutwi,
    Ni wowe ushorera Abayosefu nk’umukumbi,
    Yewe wicara hejuru y’Abakerubi, rabagirana.

    “Imbere y’Abefurayimu n’Ababenyamini n’Abamanase,
    Kangura imbaraga zawe uze udukize.
    Mana, utwigarurire,
    Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.

    “Uwiteka Mana Nyiringabo,
    Uburakari bwawe buzageza he gucumbira ku ugusenga k’ubwoko bwawe?
    Wabagaburiye amarira menshi nk’umutsima,
    Wabahaye amarira menshi yo kunywa.
    “Utugize rurwanirwa rw’abaturanyi bacu,
    Abanzi bacu badusekera hamwe.
    Mana Nyiringabo, utwigarurire,

    “Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
    Wakuye umuzabibu muri Egiputa,
    Wirukana amahanga urawutera.
    “Uharura imbere yawo,
    Na wo ushora imizi wuzura igihugu.
    11 Imisozi itwikīrwa n’igicucu cyawo,

    “N’imyerezi y’Imana iterwa igicucu n’amashami yawo.
    Ugaba amashami agera no ku nyanja,
    Kandi amashami yawo agera no kuri rwa ruzi.

    “Ni iki cyatumye usenya inzitiro zawo,
    Ngo abahisi bose bawusorome?
    Ingurube yo mu ishyamba irawangiza,
    Inyamaswa zo mu gasozi zirawona.

    “Mana Nyiringabo, turakwinginze garuka,
    Urebe mu isi, uri mu ijuru ubirebe,
    Ugenderere uwo muzabibu.
    Rinda icyo ukuboko kwawe kw’iburyo kwateye,
    N’ishami wikomereje.

    “Uwo muzabibu waratwitswe, waraciwe,
    Barimburwa no guhana ko mu maso hawe.
    Ukuboko kwawe kube ku muntu wo mu kuboko kwawe kw’iburyo,
    Umwana w’umuntu wikomereje.

    “Nuko rero natwe ntituzasubira inyuma ngo tuguhararuke,
    AnA 325.1

    Tuzure natwe turambaza izina ryawe.
    Uwiteka, Mana Nyiringabo utwigarurire,
    Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.” Zaburi 80.
    AnA 326.1

    Kwinginga kwa Hezekiya asabira Ubuyuda no kubw’icyubahiro cy’Umuyobozi wabo w’ikirenga kwari guhuje n’intekerezo z’Imana. Mu isengesho Salomo yasenze ubwo yeguriraga Imana ingoro yayo, yari yarasabye Uwiteka kujya “yibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli imanza zitunganye ku by’umunsi uzacyana byose, kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.” 1Abami 8:59. By’umwihariko, Uwiteka yari kwerekana ubuntu abagiriye ubwo mu bihe by’intambara cyangwa mu bihe byo gukandamizwa n’ingabo [zabateye], abatware bo mu Bisirayeli bari kwinjira mu rusengero maze bagasaba kurengerwa. 1Abami 8:33,34.AnA 326.2

    Hezekiya yari afite ibyiringiro. Yesaya yamutumyeho amagambo amubwira ati: “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye. Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo:AnA 326.3

    “Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’I Yerusalemu akujungurije umutwe.AnA 326.4

    “Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli. Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera. Nafukuye amazi y’ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’AnA 326.5

    “Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo. Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi, nk’ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y’inzu, cyangwa nk’ingano zirumbye zikiri nto.AnA 327.1

    “Ariko nzi imyicarire yawe, n’imitabarire yawe n’imitabarukire yawe, n’uburakari wandakariye. Kuko uburakari wandakariye n’umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.” 2Abami 19:20-28.AnA 327.2

    Igihugu cy’Ubuyuda cyari cyarahinduwe umusaka n’ingabo zajyaga zicyigarurira, ariko Imana yari yarasezeranye ko mu buryo bw’igitangaza izagoboka ubwoko bwayo kubyo bukeneye. Ubutumwa bwageze kuri Hezekiya bugira buti: “Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo. Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto. Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza.AnA 327.3

    “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.AnA 327.4

    Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze. Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.” 2Abami 19:29-34.AnA 327.5

    Iryo joro habayeho kurengerwa. “Iryo joro umumarayika w’Uhoraho anyura mu nkambi y’Abanyashuru, yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Bukeye abaturaGe babyutse basanga Abanyashuru bose bapfuye. ” Umurongo wa 35 (BII). “Nuko Uwiteka yohereza marayika, atsemba abagabo bakmeye bose b’intwari, n’abatware n’abagabo bari mu ngerero z’umwami wa Ashuri.” 2Ngoma 32:21.AnA 328.1

    Bidatinze inkuru y’uko kurimbumbuka guteye ubwoba kwari kwabaye ku ngabo zari zoherejwe I Yerusalemu kugira ngo zihigarurire yageze kuri Senakeribu wari ukirinze ko hari inabo zatabara Ubuyuda ziturutse mu Egiputa. Uwo mwami w’Abanyashuri yafashwe n’ubwoba bwinshi cyane maze yihutira gusubirayo “maze asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni.” (umurongo wa 21). Nyamara ntiyari kumara imyaka myinshi ku ngoma. Nk’uko ubuhanuzi bwari bwaravuze iby’iherezo rye ritunguranye, yishwe n’abo mu rugo rwe bwite, “maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.” Yesaya 37:38.AnA 328.2

    Imana y’Abaheburayo yari itsinze umwami w’Abasiriya wirataga. Icyubahiro cy’Uwiteka cyari kirengewe imbere y’amahanga yyari akikije Ubuyuda. Mu murwa wa Yerusalemu imitima y’abantu yuzuye ibyishimo byera. Kwinginga kwabo basaba kurengerwa kwari kwarajyaniranye no kwatura ibyaha byabo kandi barira cyane. Igihe bari bari mu mage akomeye cyane bari bariringiye imbaraga y’Imana ikiza, kandi Imana ntiyabatereranye. Nuko mu rugo rw’ingoro y’Imana humvikana indirimbo zo gusingiza Imana gukomeye.AnA 328.3

    “Mu Bayuda Imana iramenyekana,
    Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.
    Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,
    I Siyoni ni ho buturo bwayo.
    Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto,
    N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara.
    Sela.
    AnA 328.4

    “Uri uw’icyubahiro n’ubwiza bwinshi,
    Utabarutse mu misozi y’iminyago.
    Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura,
    Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.

    “Mana ya Yakobo,
    Gucyaha kwawe kwatumye amagare n’amafarashi bisinzirira guhwera.
    Wowe ni wowe uteye ubwoba,
    Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?
    Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,
    Isi yaratinye iraceceka,
    Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,
    Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.
    Sela.

    “Ni ukuri umujinya w’abantu uzagushimisha,
    Umujinya uzasigara uzawukenyera.
    Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,
    Abayigose bose bazanire amaturo iteye ubwoba.
    Izarimbura imyuka y’abakomeye,
    Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.” Zaburi 76.
    AnA 329.1

    Gukomera no gutsindwa k’Ubwami bwa Ashuri kuzuyemo ibyigisho ku bihugu byo ku isi muri iki gihe. Mu gihe Ashuri yari iguwe neza cyane, Ibyanditswe byagereranyije ikuzo ryayo n’igiti cy’inganzamarumbo cyiza cyo mu busitani bw’Imana, cyari kirekire cyane kiruta ibiti bigikikije.AnA 329.2

    “Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu. Wakujijwe n’amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z’aho watewe zose, . . . amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo. Uko ni ko warimbishijwe n’ubunini bwawo n’uburebure bw’amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi. Imyerezi yo muri ya ngobyi y’Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n’amahage yawo, n’imyarumoni ntabwo yareshyaga n’amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y’Imana cyari gihwanije na wo ubwiza. Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y’Imana biwugirira ishyari.” Ezekiyeli 31:3-9.AnA 329.3

    Nyamara aho kugira ngo abategetsi ba Ashuri bakoreshe imigisha idasanzwe bari barahawe kugira ngo yungure abantu bose, bagiriraga nabi ibihugu byinshi. Kubwo kutagira impuhwe kwabo nta no kuzirikana Imana cyangwa abantu bagenzi babo, abategetsi ba Ashuri bakurikiye umugambi uhamye bihaye wo gutera amahanga kwemera ubuhangange bw’ibigirwamana by’i Nineve barutishaga Imana Isumbabyose. Imana yari yaraboherereje Yona abazaniye ubutumwa bw’imbuzi, bityo bamara igihe gito bicishije bugufi imbere y’Uwiteka Nyiringabo kandi basaba imbabazi. Nyamara bidatinze bongera guhindukirira gusenga ibigirwamana no kwigarurira isi.AnA 330.1

    Ubwo umuhanuzi Nahumu yashinjaga inkozi z’ibibi zo mu murwa wa Nineve yaravuze ati:AnA 330.2

    “Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano!
    Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi,
    Ntabwo basiba kunyaga.

    “Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga,
    Imirindi y’amafarashi agenda aca isibo,
    Ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,
    Ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba,
    N’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana,
    N’abishwe ishyano ryose,
    Intumbi nyinshi zigerekeranye,
    N’abapfuye ntibabarika.

    “Barasitara ku ntumbi zabo
    Ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga,
    Umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe,
    Akagurisha n’imiryango uburozi bwe.

    “Dore ndakwibasiye,
    Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, Nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe,
    Kandi nzereka amoko ubwambure bwawe
    N’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.” Nahumu 3:1-5.
    AnA 330.3

    Imana Ihoraho izirikana ibyo amahanga akora kandi nta kwibeshya ibigiramo. Nubwo imbabazi zayo zuzuye ibambe no kurarikira [abantu] kwihana, iki gikombe cy’amahanga gikomeza kuba gipfunduye; ariko iyo bigeze ku rugero ntarengwa Imana yashyizeho, umurimo w’uburakari bwayo uratangira. Igikombe kirapfundikirwa, Imana ikareka kubihanganira bityo ntibabe bakingingirwa. AnA 331.1

    “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye. Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye. Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose. Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.” Nahumu 1:3-6.AnA 331.2

    Uko ni ko Nineve, “wa murwa wishimaga wadabagiraga, ukibwira mu mutima uti: ‘Ni jye, nta wundi uriho kereka jye,’” yahindutse umusaka, ukabamo ubusa, ahantu hose hagasenywa, “aho imigunzu y’intare irira, aho intare y’ingabo n’iy’ingore n’ibyana byazo byajanjagiraga, bitagira icyo byikanga.” Zefaniya 2:15; Nahumu 2:10,11.AnA 331.3

    Ubwo umuhanuzi Zefaniya yari ategereje igihe ubwibone bwa Ashuri bwari kuzacishirizwa bugufi, yahanuye ibya Nineve agira ati: “Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n’inyamaswa z’amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n’uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo z’amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby’imyerezi.” Zefaniya 2:14.AnA 331.4

    Ikuzo ry’ubwami bwa Ashuri ryari agahebuzo; kandi no kugwa kwabwo kwari gukomeye. Umuhanuzi Ezekiyeli we yagejeje kure avuga iby’icyitegererezo cy’igiti cy’umwerezi mwiza cyane, maze ahanura yeruye ibyo kugwa kwa Ashuri bitewe n’ubwibone n’ubugome bwayo bukabije. Yaravuze ati:AnA 332.1

    “‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru, nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo. Kandi inzaduka z’abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y’amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga. Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo, kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y’amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n’ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n’abantu bamanuka bajya mu rwobo.AnA 332.2

    “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n’amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n’ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire. Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo.” Ezekiyeli 31:10-16.AnA 332.3

    Ubwibone bwa Ashuri no kugwa kwayo bigomba kuba icyigisho cy’icyitegererezo cyerekana imperuka y’ibihe. Imana ibwira amahanga yo ku isi mu bwibone bwayo muri iki gihe ashyirira hamwe kuyirwanya igira iti: “‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n’ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu.” Umurongo wa 18.AnA 333.1

    “Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira . . . . kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima” ari bo bantu bose baharanira kwishyira hejuru ngo barute Isumbabyose. Nahumu 1:7, 8.AnA 333.2

    “Ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n’inkoni y’umwami wa Egiputa izavaho.” Zekariya 10:11. Ibi ni ukuri atari ku mahanga yahagurukiye kurwanya Imana mu bihe bya kera gusa, ahubwo no ku mahanga yo muri iki gihe adasohoza umugambi w’Imana. Mu munsi wo gutanga ingoroano ziheruka, ubwo Umucamanza ukiranuka w’isi yose “azagosora amahanga” (Yesaya 30:28), kandi abashikamye ku kuri bakemererwa kwinjira mu Murwa w’Imana, amarembo y’ijuru azirangira indirimbo zo kunesha z’abazaba bacunguwe. Umuhanuzi aravuga ati: “Nuko muzaririmba indirimbo nk’iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n’umunezero wo mu mutima nk’uw’umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w’Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli. Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, kandi kumanuka k’ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n’umujinya we, n’ikirimi cy’umuriro ukongora n’inkubi y’umuyaga n’urubura. Abashuri bazakurwa umutima n’ijwi ry’Uwiteka, azabakubita inkoni ye. Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n’Uwiteka, hazajya habaho ishako n’inanga.” Yesaya 30:29-32.AnA 333.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents