Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 32 — MANASE NA YOSIYA

    Ubwami bw’Ubuyuda bwari bwaraguwe neza mu gihe cyose cy’umwami Hezekiya, bwongeye gusubizwa hasi mu gihe cy’ingoma y’ibibi yamaze imyaka myinshi igihe ubupagani bwongeraga guhemburwa, kandi benshi mu bantu bashowe mu gusenga ibigirwamana. “Nuko Manase ayobya Abayuda n’ab’I Yerusalemu, bituma barisha amahanga Uwiteka yarimbuye imbere y’Abisirayeli gukora nabi.” 2Ngoma 33:9. Umucyo uhebuje wari wararanze ibisekuru byabanje wakurikiwe n’umwijima z’imyizerere ipfuye n’ubuyobe. Ibibi bikomeye cyane byaradutse kandi biraganza: iterabwoba, ikandamiza o kwanga ibyiza byose. Ubutabera bwaragoretswe maze urugomo ruhabwa intebe. AnA 346.1

    Nyamara ibyo bihe bibi ntibyabuze kurangwamo abahamya b’Imana n’icyiza. Ibihe by’ibigeragezo Ubuyuda bwari bwaranyuzemo mu gihe bukabivamo amahoro ku ngoma ya Hezekiya byari byarakujije mu mitima ya benshi imico ihamye yababereye nk’urukuta rubarinda gukiranirwa kwari kuganje icyo gihe. Uko bahamyaga ukuri n’ubutungane byabyukije umujinya wa Manase ndetse n’abari bamwungirije mu buyobozi baharaniraga kwirunduririra mu gukora ibibi bakabicisha mu gucecekesha ijwi ryose ryabamaganaga. “Kandi Manase yavushije amaraso menshi y’abatacumuye, kugeza aho yayujuje i Yerusalemu hose.” 2Abami 21:16.AnA 346.2

    Uwishwe bwa mbere yabaye Yesaya wari waramaze imyaka isaga mirongo itanu ahagarara imbere y’Ubuyuda nk’intumwa yashyizweho n’Uwiteka. “Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe. Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi. Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.” Abaheburayo 11:36-38.AnA 347.1

    Bamwe mu batotejwe mu gihe cy’ingoma ya Manase batumwe kujya gutanga ubutumwa budasanzwe wo gucyaha n’urubanza. Abahanuzi baravuze ko umwami w’Abayuda “yakoze ibizira biruta iby’Abamori bamubanjirije bakoze byose.” Bitewe n’ubukozi bw’ibibi kwe, ubwami bwe bwari buri kwegeza kujya mu kaga; bidatinze abaturage b’igihugu bari bagiye kujyanwa ari imbohe, aho bagombaga guhinduka “umuhigo n’umunyago by’ababisha babo bose.” 2Abami 21:11,14. Nyamara Uwiteka ntiyajyaga gutererana burundu abajyaga kuzirikana ko ari we Muyobozi wabo bari mu gihugu cy’amahanga. Bagombaga guhura n’umubabaro ukomeye, nyama Uwiteka yari kuzabazanira gucungurwa igihe yagennye kigze ndetse no mu buryo bwe. Abari gushyira ibyiringiro byabo muri We rwose bari kubona ubuhungiro nyakuri.AnA 347.2

    Abahanuzi bakomeje gutanga imiburo no kwinginga kwabo bakiranutse; babwiye Manase n’abaturage be bashize ubwoba; nyamara ubutumwa bwabo babuhinduye urw’amenyo. Ubuyuda bwari bwarasubiye inyuma ntibwajyaga kumvira. Nk’ikintu gikomeye cyerekanaga ibyajyaga kuba kuri rubanda igihe rukomeje kwinangira ntirwihane, Uwiteka yemeye ko umwami wabo afatwa mpiri n’agatsiko k’abasirikare b’Abanyashuri. “Bamushyize mu mihama, bamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.” Ayo makuba yateye umwami Manase kugarura agatima, “maze yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza, arayisaba; nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye, imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.” 2Ngoma 33:11-13. Nyamara nubwo uko kwihana kwagaragaraga, kwabayeho gukerewe cyane kugira ngo kubwe kwakiza igihugu imbaraga yangiza y’imyaka myinshi yakozwemo imigenzo yo gusenga ibigirwamana. Abantu benshi bari barasitaye ndetse bagwa ubutazongera kubyuka.AnA 348.1

    Mu bantu imibereho yabo yari yaramaze guhindurwa ukundi bitavugwa n’ubuhakanyi bukomeye bwa Manase, harimo umuhungu we yibyariye waje kwima ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri. Umwami Manase yanditsweho ibi ngo: “Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibidhudhanyo se yakoreraga, akabiramya. Yimura Uwiteka Imana yaba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.” (2Abami 21:21, 22); “ntiyicishiriza bugufi imbere y’Uwiteka nk’uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.” Uwo mwami w’inkozi y’ibibi ntiyemerewe gutegeka igihe kirekire. Hagati muri uko gukora ibibi kwe yihandagaje, hari nyuma y’imyaka ibiri gusa yimye ingoma, yaje kwicirwa ibwami n’abagaragu be bwite; maze “abantu bo mu gihugu . . . bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.” 2Ngoma 33:23, 25.AnA 348.2

    Igihe Yosiya yimaga ingoma, aho yagombaga gutegekwa imyaka igihe cy’imyaka mirongo itatu n’umwe, abari barashikamye ku butungane bwo kwizera kwabo batangiye kwiringira ko gusubira inyuma k’ubwami kuvuyeho; kuko nubwo umwami mushya yimye ingoa afite imyaka umunani gusa, yubahaga Uwiteka, kandi kuva mu itangira ry’ingoma ye “yakoze ibishimwa imber ey’Uwiteka, agendana ingezo nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.” 2Abami 22:2. Nubwo yavutse ku mwami w’inkozi y’ibibi, akaba yari yugarijwe n’ibigeragezo byamukururiraga kugera ikirenge mu cya se, ndetse akaba yari afite abajyanama bake cyane bo kumushishikariza kugendera mu nzira itunganye, Yosiya yari indahemuka ku Mana ya Isirayeli. Kubera ko yariyaraburiwe n’amakosa y’ab’ibihe byashize, yahisemo gukora ibitunganye aho kugira ngo ajye no ku rwego rwo hasi cyane rwo gukora ibyaha no gusigingira se na sekuru bari baragezeho. “Ntiyakebakeba ngo ace iburyo cyangwa ibumoso.” Nk’umuntu wagombaga kuba mu mwanya ukomeye, yiyemeje kumvira yari yaratanzwe ngo ayobore abami b’Abisirayeli, kandi kumvira kwe kwatumye Imana imugira igikoresho cy’icyubahiro.AnA 349.1

    Igihe Yosiya yatangiraga gutegeka ndetse no mu myaka myinshi mbere yaho, ab’imitima itunganye mu Buyuda bibazaga niba amasezerano Imana yasezeraniye Isirayeli ya kera azabasha gusohozwa. Mu mirebere ya kimuntu, umugambi Imana yari ifitiye ishyanga ryatoranyijwe wasaga rwose n’aho bidashoboka ko usohozwa. Ubuhakanyi bwo mu myaka amagana menshi yari ashize bwari bwaragize imbaraga; imiryango icumi mu miryango cumi n’ibiri yari yaratatanyirijwe mu bihugu by’abapagani; bityo hari hasigaye umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini gusa, kandi ubu iyi nayo yasaga n’aho yari igeze ku musozo w’imico mbonera hagiye kubaho gusenyuka kw’ishyanga. Abahanuzi bari baratangiye guhanura ibyo kurimbuka gukomeye k’umurwa wabo ubereye ijisho, ahari hahagaze ingoro yubatswe na Salomo, ari naho hari hashingiye ibyiringiro byabo byose by’isi byerekey gukomera kw’ishyanga. Mbese byari gushoboka ko Imana yari igiye kureka umugambi wayo ukomeye wo gucungura abari kuyiringira? Mbese imbere y’itotezwa ry’abakiranutsi ryamaze igihe kirekire n’imbere y’icyasaga no kugubwa neza kw’inkozi z’ibibi, aho abakomeje kuba indahemuka ku Mana bari kugira ibyiringiro ko hari iminsi myiza izaza?AnA 349.2

    Ibyo bibazo byari bihangayikishije byavuzwe n’umuhanuzi Habakuki. Ubwo yitegerezaga uko abakiranutsi bamerewe mu gihe cye, yavuze ibimuremereye mu mutima abaza ati: “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.” Habakuki 1:2-4.AnA 350.1

    Imana yasubije gutaka kw’abana bayo b’indahemuka. Imana ibinyujije mu bavugizi bayo yihitiyemo, yahishuye umugambi wayo udakuka wo guhana ishyanga ryari ryarayiteye umugongo rigakorera imana z’abapagani. Mu gihe bamwe mu bibazaga iby’ahazaza bari kuba bakiriho, Imana yari gushyira mu gahunda muburyo bw’igitangaza iby’amahanga yategekaga isi maze igaha Abanyababuloni gukomera. Abo Bakaludaya bo “gutinywa kandi batera ubwoba,” bari kwisuka mu gihugu cy’Ubuyuda batunguranye baje ari igihano Imana itanze. (umurongo wa 7). Ibikomangoma byo mu Buyuda n’imfura zo muri rubanda zagombaga kujyanwa i Babuloni ari imbohe; imijyi y’Ubuyuda n’imidugudu yaho ndetse n’imirima ihinzwe yari kugirwa icyavu. Nta kintu na kimwe cyari kurokoka.AnA 350.2

    Anejejwe n’uko no muri ibyo bihano bikomeye umugambi Imana ifitiye ubwoko bwayo uzasohora mu buryo runaka, Habakuki yaciye bugufi kubwo kuyoboka ubushake bw’Uwiteka bwari bwahishuwe. Yaratatse ati: “Mbese nturi Uhoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye?” Icyo gihe ukwizera kwe kwageze kure kurenga amakuba yabonaga yegereje mu gihe cya vuba cyane, kandi ashikamye ku masezerano y’agahozo agaragaza urukundo Imana ikunda abana bayo bayiringira, umuhanuzi Habakuki yongeyeho ati: “Ntabwo tuzapfa.” Habakuki 1:12. Kubw’uku kwatura ukwizera, ibye ndetse n’iby’Umwisirayeli wese wizera yabishyize mu biganza by’Imana y’inyambabazi.AnA 351.1

    Ntabwo ibi ari byo byabaye kuri Habakuki byonyine mu kugaragaza ukwizera gukomeye. Igihe kimwe ubwo yatekerezaga cyane ibyerekeye ahazaza, yaravuze ati: “Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.” Imana yamusubizanyije ineza iti: “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.” Habakuki 2:1-4.AnA 351.2

    Ukwizera kwakomeje Habakuki n’abera n’intungane muri iyo minsi y’ikigeragezo gikomeye, ni nako kwizera gukomeza ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Mu masaha y’umwijima w’icuraburindi, mu bihe by’akaga kaba kegereje, umwizera w’Umukristo akwiriye gushikamiza ubugingo bwe kuri Soko y’umucyo wose n’imbaraga zose. Kubwo kwizera Imana, ibyiringiro by’umwizeran’ubutwari bwe bishobora kugirwa bishya buri munsi. “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.” Mu murimo w’Imana ntihakwiriye kubamo gucika intege, nta gucogora, nta n’ubwoba. Uwiteka azasohoza ibirenze ibyo abamwiringira bakwitega byo ku rwego rwo hejuru cyane.AnA 351.3

    Intumwa Pawulo ihamya ishize amanga iby’ibyateganyirijwe umuntu wese ugeragezwa bitagira akagero. Pawuloyahawe ubwishingizi buvuye mu ijuru bugira buti: “Ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho integer nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzurira.” Afite umutima ushima ndetse n’ibyiringiro, umugaragu w’Imana wageragezwaga yarasubije ati: “Ni cyo gituma kubwa Kristo nzishimira integer nke zanjye, no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga.” 2Abakorinto 12:9,10.AnA 352.1

    Tugomba gukunda kandi tugakuza ukwizera abahanuzi n’intumwa bahamije: ni ukwizera kugundira amasezerano y’Imana kandi kugategereza gucungurwa na Yo ku gihe cyayo yagennye nomu buryo bwayo. Ijambo nyakuri ry’ubuhanuzi rizasohorera ubuheruka mu kugaruka kuje ikuzo k’Umwami wacu n’Umukiza Yesu Kristo, aje ari Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware. Igihe cyo gutegereza gishobora gusa n’aho ari kirekire, ubugingo bushobora kuremerezwa n’ibibuca intege, abantu benshi biringirwaga bashobora kugwa bagateshuka inzira; ariko nimutyo tuvugane ibyiringiro hamwe n’umuhanuzi washishikariye gukomeza Ubuyuda mu gihe cy’ubuhakanyi butagereranywa tuti: “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera: isi yose iturize imbere ye.” Habakuki 2:20. Nimutyo tujye duhora twibuka ubutumwa butera ubutwari bugira buti: “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. . . . ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.” Habakuki 2:3, 4.AnA 352.2

    “Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,
    Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,
    Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,
    Mu burakari wibuke kubabarira.
    Imana yaje iturutse i Temani,
    N’Iyera iturutse ku musozi Parani.
    Sela.

    Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru,
    Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.
    Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo,
    Imyambi y’umucyo yavaga mu kuboko kwayo,
    Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.
    Icyorezo cyanyuraga imbere yayo,
    AnA 353.1

    N’amakara yaka akava ku birenge byayo.
    Irahagarara igera urugero rw’isi,
    Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino,
    Imisozi ihoraho irasandara,
    Udusozi tudashira turīka,
    Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.”

    “Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,
    Kandi no gukiza uwawe wasīze.”

    “Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,
    Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka,
    N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro,
    Nta kabuza ko nishimana Uwiteka,
    Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.
    Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye.” Habakuki 3:2-6,13,17-19.
    AnA 353.2

    Ntabwo Habakuki ari we wenyine wanyujijwemo ubutumwa bw’ibyiringiro bishyitse ndetse n’ubutumwa bwo kunesha kuzaza kimwe n’urubanza ruriho. Mu gihe cy’ingoma ya Yosiya, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya, avuga yeruye ingaruka z’ubuhakanyi bwakomeje kwimikwa, kandi akangurira itorero nyakuri kurangamira ibigiye kubaho bitegerejwe. Ubuhanuzi bwe bwerekeye igihano Ubuyuda bwari bugiye guhabwa bufite imbaraga zimwe n’iz’ubuvuga ibihano bigomba kugera ku isi yanze kwihana yo mu gihe cyo kugaruka kwa Kristo:AnA 353.3

    “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi,
    Ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta,
    AnA 353.4

    Intwari irataka inyinyiriwe.
    Uwo munsi ni umunsi w’uburakari,
    Ni umunsi w’amakuba n’umubabaro,
    Ni umunsi wo kurimbura no kwangiza,
    Ni umunsi urimo umwijima n’ibihu,
    Ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.
    Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru,
    Bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire.” Zefaniya 1:14-16.
    AnA 354.1

    “Nzihebesha abantu bagende nk’impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, . . . Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.” Zefaniya 1:17, 18.AnA 354.2

    “Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane
    Mwa bwoko butagira isoni mwe,
    Ibyategetswe bitarasohora,
    Umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga,
    Kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho,
    N’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho.

    “Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe,
    Bakomeza amategeko ye.
    Mushake gukiranuka,
    Mushake no kugwa neza,
    Ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.” Zefaniya 2:1-3.
    AnA 354.3

    “Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n’izina ryogeye. Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba. Ni ko Uwiteka avuga.” Zefaniya 3:19, 20.AnA 354.4

    “Iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we,
    Rangurura Isirayeli we.
    Nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose,
    Wa mukobwa w’i Yerusalemu we.
    Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye,
    Abanzi bawe yabajugunye hanze.
    Umwami wa Isirayeli,
    Ari we Uwiteka ari muri wowe imbere,
    Ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.

    “Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo: ‘Witinya Siyoni we,
    Amaboko yawe ye gutentebuka.
    Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere,
    Ni intwari kandi irakiza.
    Izakwishimana inezerewe.
    Izaruhukira mu rukundo rwayo,
    Izakunezererwa iririmba.” Zefaniya 3:14-17.
    AnA 355.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents