Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 3 — UBWIBONE BUTERWA NO KUGUBWA NEZA /KWIRATA UBUKIRE (PRIDE OF PROSPERITY)

    Mu gihe cyose Salomo yubahaga amategeko y’ijuru, Imana yabanye na we kandi ahabwa ubwenge bwo kuyobora Isirayeli atabogama kandi yuzuye impuhwe. Ku ikubitiro, ubwo yatangiraga kugira ubukungu n’icyubahiro cy’isi, yakomeje kwicisha bugufi, kandi impinduka yatezaga zikaba nyinshi. “Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi [Ufurate], ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.” “Nuko yategekega igihugu cyose . . . Yari afite amahoro impande zose. Abayuda n’Abasirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we.” 1 Abami 4:21, 24, 25.AnA 39.1

    Ariko nyuma y’igitondo cy’amasezerano akomeye, ubuzima bwe bwijimishijwe n’ubuhakanyi. Amateka agaragaza ikintu kibabaje cy’uko uwari wariswe “Yedidiya” (2 Samweli 12:25), uwari warahawe icyubahiro n’Imana ikamuha ibimenyetso by’uko ahiriwe n’ijuru ku rwego rugaragara ku buryo ubwenge bwe n’ubutungane bwe byamuhesheje kwamamara ku isi, uwari warateye abandi kubaha Imana ya Isirayeli, uwo ni we waretse kuramya Imana Yehova maze akajya apfukama imbere y’ibigirwamana by’abapagani.AnA 40.1

    Imyaka amagana menshi mbere y’uko Salomo yima ingoma, Uwiteka yabonaga akaga kajyaga kuzugariza abari kuzatoranywa ngo bayobore Isirayeli maze iha Mose amabwiriza azabayobora. Hatanzwe amabwiriza y’uko umuntu uzima ingoma ya Isirayeli akwiriye “kuziyandikira aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.” Uwiteka yaravuze ati: “Icyo gitabo azakibane, ajye agisomamo iminsi yose akiriho: kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira: umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko; ahubwo ngo arame mu bwami bwe, we n’urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.” Gutegeka 17:18-20.AnA 40.2

    Ku byerekeranye n’aya mabwirizwa, Uwiteka yabwiye by’umwihariko uzasigwa amavuta ngo abe umwami “kutazishakira abagore benshi kugira ngo umutima we udahinduka, ukava ku Uwiteka: kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi.” Gutegeka 17:17.AnA 40.3

    Salomo yari azi neza iyo miburo kandi yamaze igihe ayumvira. Icyifuzo cye kiruta ibindi cyari icyo kubaho kandi akayobora akurikije amategeko yatangiwe kuri Sinayi. Uburyo yayoboraga iby’ubwami bwari buhabanye cyane n’imico y’ibihugu by’icyo gihe bitubahaga Imana, kandi n’abatware babyo bakaribata amategeko yayo yera.AnA 40.4

    Mu rwego rwo gushaka uko yakomeza umubano yagiranaga n’ubwami bukomeye bwari mu majyepfo ya Isirayeli, Salomo yigerejeho ajya ku rubuga rwabuzanyijwe. Satani yari azi umusaruro uva mu kumvira; kandi mu myaka ibanza y’ingoma ya Salomo (imyaka yari inejeje bitewe n’ubwenge, ubugwaneza n’ubutungane bw’umwami), Satani yagerageje kwinjiza imbaraga zajyaga kugwabiza buhoro buhoro uko Salomo yubahirizaga amategeko y’Imana kandi akamutera kwitandukanya na Yo. Ibyanditswe bitumenyesha ko umwanzi yageze ku ntego ye muri aya magambo: “Salomo yuzura na Farawo Umwami wa Egiputa, arongora umukobwa we, amuzana mu murwa wa Dawidi.” 1 Abami 3:1.AnA 41.1

    Nubwo ubwo bukwe bwari bunyuranyije n’inyigisho z’amategeko y’Imana, mu mirebere ya kimuntu bwasaga n’ubuzazana umugisha kubera ko umugore w’umupagani wa Salomo yahindukiye akihana agafatanya nawe gusenga Imana nyakuri. Ikigeretse kuri ibyo, Farawo yafashije cyane Isirayeli binyuze mu kwigarurira i Gezeri, “yica Abanyakanani bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.” (1 Abami 9:16). Salomo yasannye uwo mujyi maze akomeza cyane ubwami bwe mu karere ko nkengero za Meditarane. Ariko mu kwifatanya n’ishyanga ry’abapagani, ndetse no gushimangira ayo masezerano arongora umwamikazi usenga ibigirwamana, Salomo yarahubutse maze asuzugura inama nziza Imana yari yaratanze kugira ngo ubwoko bwayo bukomeze kugira ukwera kwabwo. Kwizera ko umugore we ukomoka muri Egiputa ashobora guhinduka byari urwitwazo rushyigikira icyaha kandi rurangwa n’intege nke.AnA 41.2

    Mu gihe runaka, Imana mu mbabazi zayo zuje impuhwe, yarwanyije iri kosa rikomeye; kandi umwami nawe kubw’ubushishozi yashoboraga nibura ku rwego rukomeye guhagarika imbaraga z’ikibi zari zaratangijwe no kudashishoza kwe. Ariko Salomo yari yaratangiye kwibagirwa Isoko y’imbaraga n’icyubahiro yari afite. Ubwo amarangamutima ye yaganzaga ubwenge bwe, kwiyemera kwariyongereye maze Salomo ashaka gusohoza umugambi w’Imana mu nzira yihitiyemo. Yibwiye ko kugirana umubano mu bya politiki n’ubucuruzi n’ibihugu bimukikije bishobora kuzabitera kumenya Imana nyakuri; maze agenda agirana umubano utejejwe n’ibihugu bitari bimwe. Akenshi uwo mubano wajyaga ushimangirwa no gushyingirwa ibikomangomakazi by’abapagani. Amategeko y’Imana yarirengagijwe asimbuzwa imigenzo y’amahanga yari akikije Isirayeli.AnA 42.1

    Salomo yirariraga ko ubwenge bwe n’imbaraga z’icyitegererezo atanga bizakura abagore be mu gusenga ibigirwamana bakaramya Imana nyakuri, kandi ko umubano yagiranaga n’amahanga amukikije wajyaga kuyegereza Isirayeli bakaba incuti magara. Ibyo byiringiro byari iby’ubusa! Ikosa Salomo yakoze yibwira ko akomeye bihagije ku buryo byamubashisha kudakururwa n’abapagani yifatanyije nabo ryari ikosa kirimbuzi. Ukundi kwibeshya kw’injyanamuntu ni ukwamuteye kwiringira ko nubwo we yasuzuguye amategeko y’Imana, abandi bo bazabasha kubaha no kumvira amategeko yayo yera.AnA 42.2

    Amasezerano Salomo yagiranye n’amahanga y’abapagani ndetse n’umubano mu by’ubukungu byamuzaniye ishema no kwamamara, icyubahiro n’ubukire by’iyi si. Yashoboye kugira ubukire bwinshi bw’izahabu azikuye Ofiri n’ifeza z’i Tarushishi. “Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiriza ifeza n’izahabu bitekerezwa ko ari nk’amabuye n’ibiti by’imyerezi atuma bingana n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.” 2 Ngoma 1:15. Mu gihe cya Salomo, ubutunzi n’ibishuko bijyana na bwo bwariyongeraga mu bantu, ariko imico myiza yagereranywa na zahabu yagendaga yangirika kandi igahindana.AnA 42.3

    Guhakana Imana kwa Salomo kwagendaga gukura uko Atari yarigeze abitekereza mbere, yari yaragiye kure y’Imana. Mu buryo bwasaga n’ubutagaragara, yatangiye kudohoka ku kwiringira ubuyobozi bw’Imana n’imigisha yayo, maze icyizere agishyira mu mbaraga ze bwite. Buhoro buhoro yaretse kwa kwiringira Imana adacogora kandi ari ko kwajyaga gutera Isirayeli kuba ishyanga ry’umwihariko ridasanzwe, maze arushaho kugenda akurikiza imigenzo y’amahanga yari akikije Isirayeli. Yakiriye ibishuko bitewe no kugera ku byo yifuza ndetse n’umwanya w’icyubahiro yari afite, maze yibagirwa Isoko yo kugubwa neza kwe. Kubw’inyungu ze bwite, inyota yo gushaka kurusha andi mahanga yose imbaraga no gukomera yamuteye gukoresha nabi impano ijuru ryamuhaye yari asanzwe akoresha kubw’ikuzo ry’Imana. Amafaranga yagombaga kuba yarashyizwe mu bubiko bwera ngo azunganire abakene bayakwiriye kandi ngo akoreshwe mu gusakaza amahame y’imibereho itunganye mu isi yose, yashyiriye mu mishinga yari ararikiye yarimo kwikunda.AnA 43.1

    Kubera gutwarwa intekerezo n’icyifuzo gikomeye cyo gushaka kuruta andi mahanga mu bigaragarira amaso, umwami Salomo ntiyitaye ku kuba akeneye kugira imico myiza kandi itunganye. Mu gushaka kwihesha ikuzo imbere y’abatuye isi bose, yatakaje icyubahiro n’ubupfura bwe. Inyungu nyinshi cyane zavaga mu bucuruzi yagiranaga n’amahanga menshi ziyongeragaho imisoro ihanitse yakaga. Uko ni ko ubwibone, kurarikira, gusesagura, no kwikanyiza byabyaye ubugome n’ubwambuzi. Umwuka wo gushyira mu gaciro no kuzirikana wari wararanze uko yagenzerezaga abaturage be mu myaka ibanza y’ingoma ye noneho wari warahindutse. Yavuye ku kuba umunyabwenge n’umunyampuhwe uhebuje abandi bayobozi maze arasyigingira ahinduka umuntu utwaza igitugu. Uwahoze ari umunyampuhwe, umurinzi wa rubanda wubaha Imana, yaje guhinduka ukandamiza n’umunyagitugu. Abantu bakwaga imisoro y’ikirenga kugira ngo haboneke amikoro yo gushyigikira ibwami harangwaga ubuzima bwo gusesagura.AnA 43.2

    Abantu batangiye kwivovota. Kubaha umwami wabo no kumwishimira byari byarabaranze byaje guhindukamo urwango no kumuzinukwa.AnA 44.1

    Mu rwego rwo kwirinda kwishingikiriza ku mbaraga z’umubiri, Uwiteka yari yaraburiye abajyaga kuzahamagarirwa kuyobora Isirayeli ko birinda kugira amafarashi. Ariko mu kwirengagiza iri tegeko bikomeye, “amafarashi Salomo yari atunze, yavaga mu Egiputa.” “Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye mu Egiputa no mu bihugu byose.” “Salomo akoranya amagare y’intambara n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n’amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yerusalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.” 2 Ngoma 1:16; 9:28; 1 Abami 10:26(BII).AnA 44.2

    Umwami Salomo yagendaga arushaho kubona ko ibintu by’agaciro kanini, kwinezeza no gutoneshwa n’isi ari byo bimenyetso byo gukomera. Bamuzaniraga abagore beza b’uburanga baturukaga mu Egiputa, Fowenisiya, Edomu, Mowabu n’ahandi henshi. Abo bagore babarirwaga mu magana. Idini ryabo ryari iryo gusenga ibigirwamana, kandi bari barigishijwe gukora imigenzo irangwamo ubugome bukabije kandi itesha umuntu agaciro. Umwami yatwawe n’uburanga bw’abo bagore maze yirengagiza inshingano afite ku Mana no ku bwami bwe.AnA 44.3

    Abo bagore baramuhinduye bikomeye kandi bagenda bamuganza buhoro buhoro agera aho yifatanya nabo gusenga ibigirwamana. Salomo yari yarasuzuguye amabwiriza Imana yari yaratanze ngo abe uruzitiro rumurinda guhakana Imana, ariko ubu noneho we ubwe yari yarirunduriye mu gusenga ibigirwamana. “Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima, akurikiza izindi mana, bituma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye, nk’uko uwa se Dawidi wari umeze; kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu, ni yo kizira cy’Abamoni.” 1Abami 11:4, 5.AnA 45.1

    Ku kanunga kerekeye mu majyepfo ko ku musozi wa Elayono, ahateganye n’umusozi Moriya wariho ingoro y’agahebuzo y’Uwiteka, Salomo yahubatse amazu menshi yagombaga gusengerwamo ibigirwamana. Kugira ngo ashimishe abagore be, yashyizemo ibishushanyo binini bikozwe mu ibiti n’amabuye mu misozi y’imihadasi n’ibiti by’amavuta. Aho, imbere y’ibicaniro by’ibigirwamana by’abapagani ari byo “Kemoshi, ikizira cy’Abamowabu; na Moleki ikizira cy’Abamoni,” haberaga imigango y’urukozasoni ya gipagani. 1 Abami 11:7.AnA 45.2

    Imyitwarire ya Salomo ntiyabuze kumuzanira igihano. Kwitandukanya n’Imana kwe binyuze mu gukorana n’abasenga ibigirwamana byabaye kwirimbura. Ubwo yarekaga kubaha Imana, yananiwe kwitegeka. Ubushobozi bwe bwo gushishoza bwarashize. Imyumvire ye myiza yaragwabiye, kandi umutimanama we urinangira. Wa wundi mu myaka ibanza y’ingoma ye wari waragaragaje ubwenge bukomeye n’impuhwe akarengera umugore wari ugiye kubura umwana we, (Soma 1 Abami 3:16-28), yaje gusigingira cyane kugeza ubwo yemeye kubaka ikigirwamana cyatambirwaga abana bazima ho ibitambo. Uwari warahawe ubwenge no gushishoza mu busore bwe, kandi igihe yari igikwerere akaba yarabashishijwe kwandika ati: “Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 14:12), mu myaka iheruka yaje gutandukana n’ubutungane cyane, ashyigikira imihango y’ubusambanyi iteye ishozi yajyaniranaga no gusenga ibigirwamanakazi Kemoshi na Ashitoreti. Uwari warabwiye ubwoko bwe mu gihe cy’iyezwa ry’inzu y’Uwiteka ati: “Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo, nk’uko mubigenjeje uyu munsi” (1 Abami 8:61), we ubwe yaje kwica ayo mategeko haba mu mutima no mu mibereho ye, ahakana amagambo yivugiye. Yitiranije umudendezo wo gukora ibyo ufitiye uburenganzira no kwishyira ukizana. Yagerageje guhuza umucyo n’umwijima, ikibi n’ikiza, ubutungane n’ibyanduye, Kristo na Beliyali (Satani).AnA 45.3

    Umwami Salomo yavuye mu kuba umwe mu bami bakomeye bigeze bahabwa inkoni y’ubwami maze ahinduka umuntu utarangwa n’imico mbonera, aba igikoresho n’imbata y’abandi. Imico ye yari isanzwe ari myiza kandi ari iya kigabo, yaje guhinduka iradohoka aba umuhehesi. Kwizera Imana kwe kwaje gusimburwa no gushidikanya by’abahakanamana. Kutizera kwangije umunezero we, kugwabiza amahame yagenderagaho n’ubuzima bwe. Ubutabera n’ubugwaneza bwaranze imyaka ibanza y’ingoma ye bwahindutse ingoma y’igitugu kandi ikandamiza. Mbega uko kamere muntu ari inyantege nke! Imana ishobora gukorera bike cyane abantu bareka kuyishingikirizaho.AnA 46.1

    Muri iyo myaka y’ubuhakanyi, gusubira inyuma mu by’umwuka kw’Abisirayeli kwateye imbere bikabije. Mbese byari kugenda ukundi bite mu gihe umwami wabo yari yarunze ubumwe n’abakozi ba Satani? Umwanzi yakoreraga muri abo bakozi be kugira ngo intekerezo z’Abisirayeli zijijwe n’ibyerekeye kuramya Imana k’ukuri n’ukw’ibinyoma, bityo bahinduka umuhigo we bimworoheye. Gukorana ubucuruzi n’andi mahanga kwatumye bamenyana cyane n’abatarakundaga Imana, kandi urukundo Abisirayeli ubwabo bayikundaga ruracogora bikomeye. Uko bari basobanukiwe neza n’imico yera y’Imana kwaragwabiye. Kubera kwanga kugendera mu nzira yo kumvira Imana, noneho bayobotse umwanzi w’ubutungane. Byaje kugera aho gushyingirana n’abasenga ibigirwamana biba ibisanzwe, maze mu buryo bwihuse Abisirayeli ntibaba bacyanga urunuka gusenga ibigirwamana. Kurongora abagore benshi byaje kwemerwa. Abagore basengaga ibigirwamana bareraga abana babo babatoza gukurikiza imihango ya gipagani. Mu mibereho ya bamwe, gahunda itunganye y’iby’iyobokamana yari yarashyizweho n’Imana yaje gusimbuzwa gusenga ibigirwamana guteye ishozi.AnA 46.2

    Abakristo bagomba kwitandukanya n’isi, n’umwuka uyiranga n’imbaraga ikoresha. Imana ishoboye rwose kuturindira mu isi, ariko ntitugomba kuba ab’isi. Urukundo rw’Imana si urwo gushidikanyaho kandi ntiruhinduka. Ihora yitaye ku bana bayo, kandi ibitaho bitagerwa. Nyamara kandi ibasaba kuyiyoboka n’umutima wose. “Ntawe ucyeza abami babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.” Matayo 6:24.AnA 47.1

    Salomo yari yarahawe ubwenge butangaje, ariko isi yamutandukanyije n’Imana. Muri iki gihe abantu ntibakomeye kurusha Salomo. Nabo bashobora kumvira imbaraga zamuteye kugwa. Nk’uko Imana yaburiye Salomo ku kaga yari agiye guhura nako, ni ko no muri iki gihe iburira abana bayo kudashyira ubugingo bwabo mu kaga bifatanya n’ab’isi. Imana yinginga abana bayo igira iti: “Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, . . . . kandi ntimugakore ku kintu gihumanye; nanjye nzabakira, kandi nzababera so, namwe muzambere abahungu n’abakobwa; ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” 2 Abakorinto 6:17, 18.AnA 47.2

    Igihe cyo kugubwa neza kiba cyihishemo akaga. Mu myaka myinshi yahise, ubutunzi n’icyubahiro byagiye bizana akaga ko gutakaza iby’umwuka no kwicisha bugufi. Ntabwo gutwara igikombe kirimo ubusa ari byo bidukomerera; ahubwo igikombe gisendereye ni cyo kigomba gutwaranwa ubwitonzi. Umubabaro n’ingorane bishobora gutera agahinda, ariko kugubwa neza ni ko guteza akaga gakomeye mu mibereho y’iby’umwuka. Keretse gusa umuntu nakomeza kumvira ubushake bw’Imana ubudacogora, akereshwa ukuri, naho ubundi kugubwa neza kuzabyutsa kamere iganisha ku gushidikanya.AnA 48.1

    Mu kwicisha bugufi, aho abantu bishingikiriza ku Mana kugira ngo ibigishe kandi iyobore intambwe zabo zose, ni ho hari umutekano. Ariko abantu bahagarara ku kanunga, kandi kubw’umwanya bafite bakaba bitezweho kugira ubwenge bwinshi, bene abo bari mu kaga gakomeye cyane. Keretse gusa nibishingikiriza ku Mana, nibitaba bityo bazagwa nta kabuza.AnA 48.2

    Ahantu hose ubwibone no kurarikira bihawe intebe, ubuzima burangirika, kuko ubwibone, ari ko kumva ko ntacyo ukennye bikinga umutima w’umuntu ntiwakire imigisha itabarika iva mu Ijuru. Umuntu wikuza kubw’imigambi ye azisanga atakirangwaho ubuntu bw’Imana kandi muri bwo ari ho habonerwa ubutunzi nyakuri n’ibyishimo bihebuje. Ariko umuntu uha wegurira Kristo byose kandi ibyo akora byose akabikora kubwe, azasohorezwa iri sezerano ngo: “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.” Imigani 10:22. Kubwo gukorwaho n’ubuntu, Umukiza yirukana kudatuza n’imigambi mibi mu bugingo, agahindura urwangano mo urukundo no kutizera akaguhinduramo ibyiringiro. Igihe Umukiza abwiye umuntu ati: “Nkurikira,” umwuka wo gutwarwa n’iby’isi uvaho. Iyo Umukiza avuze, umwuka w’umururumba no kurarikira urahunga ukava mu mutima maze abantu bagahaguruka, babohorewe kumukurikira.AnA 48.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents