Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 35 — AMAKUBA YEGEREJE

    Imyaka ibanza y’ingoma ya Yehoyakimu yari yuzuye imiburo yavugaga iby’amakuba yari yegereje. Ijambo ry’Uwiteka ryari ryaravuzwe n’abahanuzi ryendaga gusohora. Ubwami bwa Ashuri mu majyaruguru bwari bumaze igihe kirekire bukomeye cyane ntibwari bucyongeye gutegeka amahanga. Mu majyepfo, Egiputa umwami w’Ubuyuda yiringira imbaraga zayo nyamara ari iby’ubusa, bidatinze yari igiye gushegeshwa bikomeye. Mu buryo butunguye bose, ubutegetsi bushya bukomeye cyane ku isi ari bwo bwami bwa Babuloni bwakuraga mu gice cy’uburasirazuba kandi bukagenda bubundikira andi mahanga yose.AnA 383.1

    Mu gihe cy’imyaka mike gusa, umwami wa Babuloni yari agiye kuba igikoresho cy’uburakari bw’Imana ku Buyuda bwanze kwihana. Incuro nyinshi Yerusalemu yari igiye kujya igotwa kandi ikinjirwa n’ingabo za Nebukadinezari. Amatsinda y’abantu akurikiranye (hagombaga kubanza abantu bake gusa, ariko nyuma yaho hagatwarwa ibihumbi byinshi) yagombaga kujyanwa ari imbohe mu gihugu cy’i Shinari, bakajya kuhaba ari inkoreragahato. Yehoyakimu, Yehoyakini 12Soma 2Ngoma 36:9,10; 2Abami 24:8-16. na Zedekiya; abo bami bose b’Abayuda bagombaga gutegekera munsi y’ububasha bw’umwami wa Babuloni, kandi bose bari kuzigomeka. Ibihano bikomeye ndetse birushijeho gukomera byagombaga guhabwa ishyanga ryigometse kugiza ubwo nibura igihugu cyose cyari guhinduka umwirare, Yerusalemu igahinduka umusaka kandi igatwikwa, urusengero Salomo yari yarubatse rugasenywa, ndetse ubwami bw’Ubuyuda bugahanguka ubutazongera gusubira ku ntebe bwahozeho mu mahanga yo ku isi.AnA 383.2

    Ibyo bihe by’impinduka, byari byuzuye amakuba ku ishyanga rya Isirayeli, byaranzwe n’ubutumwa bwinshi buturutse ku Mana bunyujijwe mu muhanuzi Yeremiya. Uko ni ko Uwiteka yahaye abaturage b’Ubuyuda amahirwe afatika yo kwitandukanya no kunga ubumwe na Egiputa, ndetse n’ayo kwirinda kurwanya abami b’i Babuloni. Igihe amakuba yari yaravuzwe yegerezaga, Yeremiya yigishaga abantu akoresheje urwunge rw’imigani. Yakoraga atyo yiringiye gukangurira abantu kuzirikana inshingano bafite ku Mana, ndetse no kubashishikariza gukomeza kugirana umubano mwiza n’ubutegetsi bwa Babuloni.AnA 384.1

    Kugira ngo agaragaze akamaro ko kumvira ibyo Imana ibasaba badakebakeba, Yeremiya yahamagaye bamwe bo mu muryango wa Rekabu abateranyiriza muri kimwe mu byumba by’urusengero maze abatereka vino imbere abararikira kunywa. Nk’uko byari byitezwe, baramwamaganye kandi baramuhakanira baramutsembera. Bene Rekabu bavuze bakomeje bati: “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.”AnA 384.2

    “Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti: “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza. Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza.” Yeremiya 35:6,12-14.AnA 384.3

    Uko ni ko Uwiteka yashatse kugaragaza itandukaniro rikomeye cyane riri hagati yo kumvira kwa bene Rekabu no kutumvira no kwigomeka k’ubwoko bwe. Bene Rekabu bari barumviye itegeko rya sekuru bityo igihe Yeremiya yabashyiraga vino imbere banga gushorwa mu gicumuro. Ariko Abayuda ntibari barumviye amagambo y’Uwiteka, kandi ingaruka zabyo bari bagiye kugerwaho n’ibihano by’Imana bikomeye cyane.AnA 385.1

    Uwiteka yaravuze ati: “Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira. Kandi nabatumyeho n’abagaragu banjye b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira. Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’ Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.” Yeremiya 35:14-17.AnA 385.2

    Iyo imitima y’abantu yorohejwe kandi ikigarurirwa n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge, bumvira inama. Ariko iyo bateye umugongo umuburo kugeza ubwo imitima yabo yinangiye, Uwiteka yemera ko bayoborwa n’zindi mbaraga. Kubera kwanga ukuri, bemera ibinyoma, bityo bikabahindukira umutego ubageza ku kurimbuka kwabo.AnA 385.3

    Imana yinginze Ubuyuda ibasaba kutayirakaza, nyamara banze kumva. Amaherezo bagombaga gucirwa urubanza. Bagombaga kujyanwa i Babuloni ari imbohe. Abakaludaya bagombaga kuba ibikoresho Imana ihanisha ubwoko bwayo butumvira. Imibabaro y’abaturage b’Ubuyuda yagombaga kungana n’umucyo bari barabonye ndetse n’imiburo bari barasuzuguye bakayanga. Imana yari yaratindije ibihano byayo igihe kirekire, ariko noneho yari igiye kubasukaho uburakari bwayo nk’umuhati uheruka wo kubahagarika mu migirire yabo mibi.AnA 385.4

    Inzu ya bene Rekabu yahawe umugisha uhoraho. Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose, ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.” Yeremiya 35:18,19. Uko ni ko Imana yigishje ubwoko bwayo ko ubudahemuka no kumvira byagombye kugarukira Ubuyuda mu migisha, kimwe n’uko bene Rekabu bahawe umugisha kubwo kumvira itegeko rya sekuru.AnA 386.1

    Ibi natwe biduha icyigisho. Niba ibyo umubyeyi mwiza kandi w’umunyabwenge yasabye, (umubyeyi wafashe ingamba nziza cyane kandi z’ingirakamaro zo kurinda abazamukomokaho ibibi biva ku kutirinda) byarumviwe nta gukebakeba, nta gushidikanya ubutware bw’Imana bukwiriye kubahwa ku rwego rukomeye cyane kuko yera kurusha umuntu. Umuremyi wacu akaba n’Umugenga wacu, ufite ububasha butagira iherezo kandi ica imanza ziteye ubwoba, akoresha inzira zose kugira ngo atere abantu kubona no kwihana ibyaha byabo. Ivugira mu kanwa k’abagaragu bayo maze igahanura akaga kazatezwa no kutumvira. Ivuga ijwi ry’imbuzi kandi igacyaha icyaha idakebakeba. Ubwoko bwayo bugubwa neza kubw’ubuntu bwayo gusa binyuze mu kwitabwaho n’ibikoresho yitoranyirije bidahuga. Ntabwo Imana ishobora gukomeza no kurinda abantu banga inama ibaha kandi basuzugura gucyaha kwayo. Ishobora kuba ihagaritse gutanga ibihano byayo mu gihe gito; nyamara igihe cyose ntishobora kubuza ukuboko kwayo guhana.AnA 386.2

    Abaturage b’Ubuyuda babarirwaga mu bo Uwiteka yari yaravuzeho agira ati: “Muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.” Kuva 19:6. Ntabwo mu murimo we Yeremiya yigeze yirengagiza akamaro gakomeye k’ubutungane bwo mu mutima mu masano atari amwe yo mu mibereho y’umuntu, ariko by’umwihariko mu murimo w’Imana isumbabyose. Yeremiya yaboneye kure uguhanguka k’ubwami bw’Ubuyuda ndetse no gutatanyirizwa mu mahanga kw’abaturage b’Ubuyuda; ariko arebesheje amaso yo kwizera, yarebye hirya y’ibi byose yitegereza mu bihe byo gukomorerwa. “Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke. Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga. “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no ukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.” Yeremiya 23:3-6.AnA 387.1

    Uko ni ko ubuhanuzi bwavugaga iby’igihano cyari kigiye kuza bwari buvanzwe n’amasezerano avuga ibyo gucungurwa guhebuje kandi guheruka. Abajyaga guhitamo kubana amahoro n’Imana kandi bakagira imibereho yera hagati y’ubuhakanyi bwari buganje, bari guhabwa imbaraga kubw’ikigeragezo cyose kandi bakabashishwa guhamya Imana bafite ububasha bukomeye. Mu myaka yari kuzakurikiraho, gucungurwa kwari kubabaho kwari kuzaruta ukwakorewe Abisirayeli igihe bavaga mu Egiputa. Uwiteka yavugiye mu muhanuzi we ko iminsi yari ije ubwo “batazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.” Yeremiya 23:7,8. Ngubwo ubuhanuzi butangaje bwahanuwe na Yeremiya mu myaka iheruka y’amateka y’ubwami bw’Ubuyuda, igihe Abanyababuloni bazaga baje gutegeka isi yose, kandi icyo gihe bazanaga n’ingabo zabo zaje zikagota inkike za Siyoni.AnA 387.2

    Ayo masezerano yo gucunguwa yinjiye mu matwi y’abari bashikamye mu kuramya Yehova ameze nk’indirimbo iryoshye cyane. Mu miryango y’abakomeye n’aboroheje, aho inama z’Imana ikomeza isezerano zari zicyubahwa, amagambo y’umuhanuzi yagendaga asubirwamo incuro nyinshi. Ndetse n’abana bato barakanguwe bikomeye, kandi ku ntekerezo zabo zari zitaraguka ndetse zakiraga ibyo zumvise neza hasigara ishusho izamara igihe kirekire.AnA 388.1

    Kubahiriza amategeko y’Ibyanditswe Byera badakebakeba ni byo byatumye mu minsi y’umurimo wa Yeremiya barabonye amahirwe yo guhesha Imana nyakuri ikuzo imbere y’amahanga yo ku si. Amabwiriza abo bana b’Abaheburayo bari baraherewe mu ngo z’ababyeyi babo ni yo yabakomeje mu kwizera kandi ntibateshuka mu murimo bakoreraga Imana ihoraho, Umuremyi w’ijuru n’isi. Mu minsi ibanza y’ingoma ya Yehoyakimu, ubwo Nebukadineza yagotaga kandi agafata Yerusalemu bwa mbere ndetse akajyana Daniyeli na bagenzi be n’abandi batoranyirijwe by’umwihariko kuzakora ibwami i Babuloni, ukwizera kw’Abaheburayo bajyanwe ari imbohe kwarageragejwe bikomeye. Nyamara abari barize gushyira ibyiringiro byabo mu masezerano y’Imana basanze ayo masezerano abahagije rwose mu byo bari bahamagariwe kunyuramo byose igihe bari bakiri mu gihugu cy’amahanga. Ibyanditswe byababereye umuyobozi n’uburuhukiro.AnA 388.2

    Nk’umuntu watangaga ubusobanuro bw’ibihano byari bitangiye kugera ku Buyuda, Yeremiya yahagaze ashikamye ashigikira ubutabea bw’Imana kandi akomeza gushyigikiraimigambi yayo yuje impuhwe ndetse no mu gihe cy’ibihano bikomeye cyane. Uyu muhanuzi yakoraga ubudacogora. Kubera ko yifuzaga kugera ku bantu b’ingeri zose, yaguye aho ingaruka z’umurimo we zageraga azigeza hirya ya Yerusalemu no kugera ku turere tuyikikije. Ibyo yabikoze abinyujije mu gusura kenshi uduce dutandukanye tw’ubwami bw’Ubuyuda.AnA 389.1

    Mu bihamya bye yahaye itorero, Yeremiya yahoraga avuga ku nyigisho zo mu gitabo cy’amategeko cyari cyaragiye cyubahwa cyane ku ngoma ya Yosiya. Yashimangiye bundi bushya akamaro ko gukomeza kugirana isezerano n’Imana yuje ibambe n’imbabazi, Yo yari yaravugiye Amategeko cumi mu mpinga za Sinayi. Amagambo y’imbuzi no kwinginga ya Yeremiya yageze mu duce twose tw’ubwami bw’Ubuyuda, kandi abantu bose bagize amahirwe yo kumenya ubushake bw’Imana ku byerekeye ishyanga ryabo.AnA 389.2

    Umuhanuzi yavuze yeruye ko Data wo mu ijuru yemera ko ibihano bibaho kugirango “amahanga yimenye ko ari abantu buntu.” Zaburi 9:20. Uwiteka yari yarabanje kubirira ubwoko bwe ati: “Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira,” “nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi,” “nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.” Abalewi 26:21,28,33.AnA 390.1

    Igihe ubutumwa buvuga iby’amakuba yegereje bwagezwaga ku bikomangoma na rubanda, umwami wabo Yehoyakimu wagombaga kuba umuyobozi mu by’umwuka w’umunyabwenge abihereye ku kwihana icyaha no gukora amavugurura n’ubugorozi ndetse n’imirim myiza, yari ahugiye mu gupfusha igihe cye ubusa ari mu bimunezeza. Yarivugiraga ati: “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z’imyerezi, yirabemo ibara ritukura.” (Yeremiya 22:14). Kandi iyi nzu yavugaga yayubakishije ubutunzi bwavaga mu buriganya n’imirimo yatwarishaga igitugu no gukandamiza.AnA 390.2

    Uburakari bw’umuhanuzi bwarabyukijwe maze bituma acira iteka uwo mwami utarizeraga. Yeremiya yaravuze ati: “Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n’ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye . . . . Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza. Yacaga urubanza rw’umukene n’umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza. Ariko amaso yawe n’umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.AnA 390.3

    “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’ Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y’amarembo y’i Yerusalemu.” Yeremiya 22:13-19.AnA 391.1

    Iki gihano gikomeye cyari kigiye kuzahabwa Yehoyakimu mu myaka mike cyane; ariko mbere ya byose, Uwiteka mu mbabazi ze yamenyesheje ishyanga ryari ryaranze kwihana iby’umugambi we. Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu “umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw’u Buyuda bwose n’abatuye i Yerusalemu bose,” abereka ko mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose “Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya . . . ukageza” icyo gihe yababwiraga, yari yarabahamirije ko Imana ishaka kubakiza, ariko ko ubutumwa bwe bwasuzuguwe. Yeremiya 25:2,3. Noneho ijambo Uwiteka yari abatumyeho ryari iri ngo:AnA 391.2

    “Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye, dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka. Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo n’umucyo w’urumuri. Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi.” Yeremiya 25:8-11.AnA 391.3

    Nubwo urubanza ruvuga amakuba rwari rwamaze gucibwa, kuza kwarwo guteye ubwoba ntikwasobanukiye neza imbaga y’abantu bakumvise. Kugira ngo abantu bakorwe ku mitima cyane, Uwiteka yashatse kugaragaza ubusobanuro bw’amagambo yavuzwe. Uwiteka yasabye Yeramiya kugereranya iherezo ry’ishyanga no ry’Abayuda no gukonoza igikombe cyuzuye vino y’umujinya w’Imana. Mu bagombaga kuba mu ba mbere mu kunywa kuri iki gikombe cy’akaga harimo “Yerusalemu n’imidugudu y’Ubuyuda n’abami bo muri yo.” Hari n’abandi bagombaga guhabwa kuri icyo gikombe ari bo “Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abantu be bose,” ndetse n’andi mahanga menshi yo ku isi; kugeza ubwo umugambi w’Imana wari kuzasohorezwa. Soma Yeremiya 25.AnA 392.1

    Kugira ngo asobanure biruseho imiterere y’ibihano byari bigiye kuza byihuta, umuhanuzi Yeremiya yategetswe kujyana “bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,” maze akajya “mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira.” Nyuma kwibutsa ubuhakanyi bw’Ubuyuda, muri icyo gikombe, imbere y’abo bagabo yagombaga kuhamenera urweso, akavuga mu izina ry’Uwiteka yari abereye umugaragu agira ati: “Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu murwa, nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi, kidashoboka kongera kubumbika.” Yeremiya 19:1,2,10,11.AnA 392.2

    Umuhanuzi yakoze nk’uko yategetswe. Maze ubwo yari agarutse mu murwa ahagarara mu rugo rw’urusengero maze avuga abantu bose bumva ati: “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo, ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho; kuko bashinze amajosi, kugira ngo batumva amagambo yanjye.’” Yeremiya 19:15.AnA 393.1

    Aho kugira ngo amagambo y’umuhanuzi atere abantu kwatura no kwihana, yatumye abari mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru barakara bityo bituma Yeremiya yamburwa umudendezo we. Nubwo Yeremiya yashizwe muri gereza kandi agashyirwa no bigega bahunikagamo, yakomeje kubwira ababaga bari aho hafi ubutumwa buvuye mu Ijuru. Ijwi rye ntiryashoboraga gucecekeshwa no gutotezwa. Yavuze ko ijambo ry’ukuri mu mutima we ryari rimeze nk’umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa ye, bikamubuza kwiyumanganya ntayabike. Yeremiya 20:9.AnA 393.2

    Muri icyo gihe ni bwo Uwiteka yategetse Yeremiya kwandika ubutumwa yashakaga kugeza kubo umutima we w’impuhwe wahoraga wifuriza agakiza. Uwiteka yategetse umugaragu we ati: “Enda umuzingo w’igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n’amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu. Ahari ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagirira bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n’icyaha cyabo.” Yeremiya 36:2,3.AnA 393.3

    Mu rwego rwo kumvira iri tegeko, Yeremiya yifashishije incuti ye magara, Baruki umwanditsi, maze “yandika amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye.” Umurongo wa 4. Ayo magambo yandikanwe ubwitonzi ku muzingo w’igitabo bityo kiba imbuzi ikomeye icyaha icyaha ndetse n’umuburo uvuga ingaruka zitazabura z’ubuhakanyi bwari bukomeje kubaho ndetse kiba n’irarika ryingingira abantu kuzinukwa ikibi.AnA 393.4

    Igihe iyo nyandiko yari irangiye, Yeremiya, wari ukiri mu nzu y’imbohe, yohereje Baruki ngo ajye gusomera uwo muzingo imbaga y’abantu bari bateraniye ku rusengero baje mu munsi wo kwiyiriza ubusa kw’ishyanga ryose, “mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’Ubuyuda, mu kwezi kwa cyenda.” Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari n’umujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.” Yeremiya 36:9,7.AnA 394.1

    Baruki yumviye ibyo Yeremiya amusabye maze wa muzingo w’igitabo usomerwa imbere y’abaturage bose b’Ubuyuda. Nyuma yaho Baruki yaje gutumizwa imbere y’ibikomangoma kugira ngo abasomere ayo magambo. Bateze amatwi babyitayeho cyane kandi basezerano kumenyesha umwami ibyo bumvise byose, ariko bagira Baruki inama yo kwihisha, kuko batinyaga ko umwami atari kwemera ubwo buhamya bityo agashaka kwica abari bateguye ubwo butumwa kandi bakabutanga.AnA 394.2

    Igihe umwami Yehoyakimu yabwirwaga n’ibikomangoma ibyo Baruki yabasomeye, yahise ategeka ko uwo muzingo bawuzana imbere bakawusoma yiyumvira. Umwe mu barindaga umwami witwaga Yehudi, yazanye uwo muzingo maze atangira gusoma amagambo yo gucyaha n’imbuzi. Hari mu gihe cy’itumba, kandi umwami n’ibyegera bye, n’ibikomangoma by’Ubuyuda bari bateraniye ku gishyito cy’umuriro bota. Hamaze gusomwa umugabane muto cyane gusa, aho kugira ngo umwami ahindishwe umushyitsi n’akaga kari kagiye kumugeraho n’abaturage be, yahise afata uwo muzingo maze mu burakari bwinshi bwamuzabiranyije acisha icyo gitabo icyuma, agenda ajugunya ibisate mu muriro wo mu ziko, “abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko.” Umurongo wa 23.AnA 394.3

    Yaba umwami n’abagaragu be bose ntibagize ubwoba, kandi “ntibatanyagura n’imyambaro yabo.” Nyamara bamwe mu bikomangoma bari “binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo; ariko ntiyabakundira.” Iyo nyandiko imaze gukongoka, umujinya w’umwami w’umugome werekejwe kuri Yeremiya na Baruki, maze ahita abatumaho ababafata; “ariko Uwiteka yarabahishe.” Yeremiya 36:24-26.AnA 395.1

    Mu kumenyesha abari baje kuramiriza ku rusengero, ndetse n’ibikomangoma n’umwami amagambo yo gucyaha yari muri uwo muzingo wandikishiwe n’Imana, Imana mu buntu bwayo yashakaga kuburira abaturage b’Ubuyuda kubw’ibyiza kuri bo. Yaravuze iti: “Ahari ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n’icyaha cyabo.” Yeremiya 36:3. Imana igirira impuhwe abantu bari ku rugamba mu buhumyi bwo kwigomeka n’ubufapfa; iba ishaka kumurikira intekerezo zijimishijwe ikoresheje kohereza amagambo yo gucyaha no kwinginga aba agamije gutera abafite icyubahiro gikomeye gusobanukirwa ubupfapfa bwabo no kuzinukwa amakosa yabo. Imana ishishikarira gufasha abumva bihagije kugira ngo bumve batanyuzwe n’ibyo bagezeho by’imfabusa kandi bashake umugisha w’iby’umwuka binyuze mu komatana n’ijuru.AnA 395.2

    Ntabwo umugambi w’Imana ari uwo kohereza intumwa zizanezeza cyangwa ngo zibashimagize. Ntabwo itanga ubutumwa bw’amahoro butanga umutuzo ku batejejwe ngo bibere mu mutekano w’ibyo imibiri yabo irarikira. Ibiramambu, ishyira imitwaro iremereye mu mutimanama w’inkozi y’ibibi kandi ikahuranya ubugingo bwe imyambi yo kumwemeza. Abamarayika bakorera Imana bereka uwo muntu imanza z’Imana ziteye ubwoba kugira ngo yumve ubukene bwe mu buryo bwimbitse kandi bamutere kurira ataka ati: “Nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Ibyakozwe 16:30. Nyamara ukuboko gucisha bugufi abantu bakajya mu mukungu, kugacyaha icyaha, kandi ubwibone n’imigambi bigakozwa isoni, ni ko kuboko guhagurutsa uwihana kandi ushenjaguritse. Uwemera ko ibihano bibaho ni we ubaza n’impuhwe nyinshi agira ati: “Nkugenze nte?” Hoseya 6:4.AnA 396.1

    Igihe umuntu acumuye ku Mana yera kandi y’inyambabazi, nta yindi nzira nziza yakurikiza uretse kwihana abikuye ku mutima no kwatura amakosa ye arira kandi ababaye mu mutima we. Ibi ni byo Imana imusaba; nta kindi yemera uretse umutima umenetse kandi wicuza. Nyamara umwami Yehoyakimu n’ibisonga bye, mu bwirasi bwabo n’ubwibone, banze irarika ry’Imana. Ntabwo bashatse kumvira umuburo kandi ngo bihane. Amahirwe atangaje bahawe igihe umuzingo w’igitabo cyera watwikwaga yari aya nyuma kuri bo. Imana yari yaravuze ko icyo gihe nibanga kumvira ijwi ryayo izabahanisha igihano giteye ubwoba. Banze kumvira rwose maze Uwiteka acira Ubuyuda imanza ziheruka, kandi yajyaga guhanisha uburakari budasanzwe umuntu wari warishyiriye hejuru kurwanya Imana Ishoborabyose.AnA 396.2

    “Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro. Kandi nzamuhana we n’urubyaro rwe n’abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n’abatuye i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’” Yeremiya 36:30,31.AnA 397.1

    Gutwikwa kw’igitabo cy’umuzingo ntiryari iherezo ry’ikibazo. Amagambo yanditswe yakuweho mu buryo bworoshye cyane kurusha gucyaha n’umuburo byari biyarimo ndetse n’igihano cyari kigiye kuza cyihuta Imana yari yaraciriye Isirayeli yari yarigometse. Nyamara kandi wa muzingo wanditswe wongeye kwandukurwa. Uwiteka yategetse umugaragu we ati: “Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.” Inyandiko y’ubuhanuzi bwerekeye Ubuyuda na Yerusalemu yari yarahinduwe ivu: ariko amagambo ubwayo yari akiri mu mutima wa Yeremiya, ameze “nk’umuriro ugurumana,” kandi umuhanuzi Yeremiya yemerewe kongera kwandika ibyo umujinya w’umuntu wari wararimburanye ingoga.AnA 397.2

    Nuko Yeremiya afata undi muzingo awuha Baruki, “awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n’ayo.” Yeremiya 36:28,32. Umujinya w’umuntu wari warashatse kuzitira imirimo y’umuhanuzi w’Imana; nyamara uburyo Yehoyakimu yari yarakoresheje ashishikarira gukumira impinduka umugaragu w’Uwiteka yazanaga, bwatanze andi mahirwe yo kumenyekanisha ibyo Imana yasabaga.AnA 397.3

    Umwuka wo kurwanya gucyahwa watumye Yeremiya atotezwa kandi agashyirwa mu nzu y’imbohe uracyariho na n’ubu. Abantu benshi banga kumvira imiburo isubirwamo kenshi, ahubwo bagahitamo gutega amatwi abigishabinyoma bashimagiza ubupfapfa bwabo kandi bakirengagiza ubukozi bw’ibibi bwabo. Mu munsi w’amakuba bene abo ntibazagira ubuhungiro bw’ukuri kandi nta bufasha buzuye mu ijuru bazabona. Abagaragu Imana yatoranyije bakwiriye guhangana n’ibigeragezo n’imibabaro bibageraho binyuze mu kunengwa, gusuzugurwa no kuvugwa uko batari, bafite ubutwari no kwihangana. Bakwiriye gukomeza gukora badakebakeba umurimo Imana yabahaye ngo bakore, bagahora bibuka ko abahanuzi ba kera ndetse n’Umukiza w’abantu n’abigishwa be nabo bihanganiye guhohoterwa no gutotezwa bazira Ijambo ry’Imana.AnA 398.1

    Byari umugambi w’Imana ko Yehoyakimu yumvira inama Yeremiya yatangaga maze akabasha kugirirwa neza na Nebukadizari bityo akikiza umubabaro mwinshi. Uwo mwami wari ukiri umusore yari yararahiriye kuzumvira umwami w’I Babuloni, kandi iyo akomeza kuba indahemuka ku isezerano yari yaratanze, aba yarubashywe n’abapagani kanid ibi byari kugeza ku mahirwe atangaje yo guhinduka kw’imitima.AnA 398.2

    Asuzuguye amahirwe adasanzwe yari yarahawe, umwami w’Ubuyuda ku bushake bwe akurikira inzira yihitiyemo ubwe. Yarenze ku ijambo ubwe yavuze ko azubaha umwami w’I Babuloni, maze arigomeka. We ubwe n’igihugu cye ibi byabashyize ahantu habi cyane. “Maze Uwiteka amuteza Ibitero by’Abakaludaya n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi,” bityo Yehoyakimu ntiyashobora kurengera igihugu cye ngo akibuze kuyogozwa n’abo basahuzi. 2Abami 24:2. Mu myaka mike gusa Yehoyakimu yasoje ingoma ye akozwe n’isoni, ijuru ryaramuretse, abaturage be batakimukunda, kandi asuzugurwa n’abatware b’i Babuloni yari yari yararenze ku cyizere bamugiriye. Ibyo byose byabaye ingaruka z’ikosa rikomeye cyane yakoze ryo gutatira umugambi w’Imana nk’uko wari warahishuriwe mu ntumwa yayo yishyiriyeho.AnA 398.3

    Yehoyakini [uzwi na none ku izina ya Yekoniya, na Koniya] mwene Yehoyakimu, yabaye ku ngoma mu gihe cy’amezi atatu n’iminsi icumi gusa, ubwo yarekuriraa ubutegetsi ingabo z’Abakaludaya zari zongeye kugota Yeruslemu yari yaraciriweho iteka bitewe no kwigomeka k’umwami w’Ubuyuda. Icyo gihe Nebukadinezari yajyanye “Yehoyakini i Babuloni n’umugabekazi n’abagore b’umwami, n’inkone ze n’abatware b’ibihugu,” abajyana ari ibihumbi byinshi, kandi abajyanana “n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi uko ari igihumbi.” Abo bantu umwami w’i Babuloni yabajyananye n’“iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka byose n’ibyo mu nzu y’umwami.” 2Abami 24:15,16,13.AnA 399.1

    Ubwami bw’Ubuyuda bwari bwashenjaguwe bubasha bwabwo kandi bwambuwe imbaraga zabwo haba mu bantu no mu butunzi, nyamara bwakomeje kwemererwa kubaho nk’ubutegetsi bwihariye. Ku mutwe w’ubwo butegetsi Nebukadinezari yahashyize Mataniya se wabo wa Yehoyakini, akaba n’umuhererezi wa Yosiya, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.AnA 399.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents