Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 36 — UMWAMI WA NYUMA W’UBUYUDA

    Mu itangira ry’ingoma ye, Sedekiya yiringirwaga rwose n’umwami w’i Babuloni kandi yari afite umuhanuzi Yeremiya ho umujyanama mwiza. Kubwo kwitwararika ku Banyababuloni ndetse no kumvira ubutumwa buvuye ku Uwiteka bunyujjwe kuri Yeremiya, Sedekiya aba yarubashywe n’abatware bakomeye benshi kandi aba yaragize amahirwe yo kubamenyesha Imana. Kubw’ibyo, abari barajyanywe ari imbohe i Babuloni baba barahawe umwanya w’icyubahiro n’uburenganzira bwinshi. Izina ry’Imana riba ryarubashwe hirya no hino kandi abari barasigaye mu Buyuda baba bararinzwe amakuba akomeye cyane yaje kubageraho nyuma.AnA 400.1

    Binyujijwe kuri Yeremiya, Sekediya n’abaturage b’Ubuyuda bose ndetse n’abari barajyanywe i Babuloni, bagiriwe inama yo gutuza bakayoboka ubutegetsi bw’igihe gito cy’abari barabigaruriye. By’umwihariko byari ingenzi ko abari barajyanywe mu bunyage bari bakwiriye gushakira amahoro igihugu bari barajyanwemo. Nyamara, ibi byari bihabanye n’ibyo umutima w’umuntu uba ushaka; kandi Satani na we afatiye urwaho ku kuntu ibintu byari bimeze, yateye abahanuzi b’ibinyoma guhaguruka mu Bayuda, haba abari muri Yerusalemu n’I Babuloni. Abo bahanuzi bavuze ko uburetwa bugiye gukurwaho bidatinze maze ishyanga rigasubirana icyubahiro ryahoranye.AnA 400.2

    Kumvira ubuhanuzi nk’ubwo bwashimishaga biba byarateje akaga gakomeye haba ku ruhande rw’umwami ndetse n’abari mu bunyage, kandi biba byarabangamiye imigambi yuje impuhwe Imana yari ibafitiye. Kugira ngo hadahaguruka agatsiko ko kwigomeka bityo hagakurikiraho umubabaro ukomeye, Uwiteka yategetse Yeremiya kudatindiganya agahngana n’icyo kibazo gikomeye. Yagombaga kujya kuburira umwami w’Ubuyuda iby’ingaruka z’ubwigomeke zitari kubura kubaho. Abari barajyanywe bunyago nabo, binyujijwe mu butumwa bwanditswe, baburiwe kudashukwa ngo biringire ko gucungurwa kwabo kwegereje. Yarabihanangirije ati: “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n’abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota.” Yeremiya 29:8. Muri ibi kandi havuzwemo iby’umugambi w’Uwiteka w’uko ku iherezo ry’imyaka mirongo irindwi y’ubunyage Isirayeli izakomorerwa nk’uko byari byaravuzwe n’abahanuzi be.AnA 401.1

    Mbega impuhwe nyinshi Imana yagaragaje ubwo yamenyeshaga ubwoko bwayo bwari bwarajyanywe ari imbohe iby’imigambi ifitiye Isirayeli! Yari izi ko iyo abahanuzi b’ibinyoma babasha kwemeza Abayuda gutegereza gucungurwa kwihuse, umwanya bari bafite muri Babuloni wajyaga kuzamo ingorane nyinshi cyane. Ukwiyerekana cyangwa ubwigomeke ubwo ari bwo bwose ku ruhande rwabo byari kubyutsa guhozwaho ijisho no gutegekeshwa igituna n’abatware b’Abakaludaya kandi ibyo byajyaga kuganisha ku kugira ibindi babuzwa mu burenganzira bwabo. Hajyaga gukurikiraho umubabaro n’amakuba. Imana yifuzaga ko batuza bakemera ibyababayeho kandi uko bishboka kose uburetwa barimo bakabufata nk’ikintu kibanyuze. Inama Yeremiya yabahaye yari iyi ngo: “Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo. Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba. Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’” Yeremiya 29:5-7.AnA 401.2

    Mu Bigisha b’ibinyoma bari i Babuloni harimo abagabo babiri bavugaga ko bera, nyamara imibereho yabo yarasayishije. Yeremiya yari yaraciriyeho iteka imigirire mibi y’abo bagabo kandi yari yarababuriye iby’akaga bazagira. Abo bagabo barakajwe no gucyahwa, bashatse uko babangamira umurimo w’umuhanuzi nyakuri bakangurira abantu gushidikanya amagambo ye ndetse no gukora ibihabanye n’inama Imana yari yabahaye yerekeye kuyoboka umwami w’i Babuloni. Uwiteka yahamije abinyujije kuri Yeremiya ko abo bahanuzi b’ibinyoma bazatangwa mu maboko ya Nebukadinezari bakicirwa imbere ye. Bidatinze, ubu buhanuzi bwasohoye nk’uko bwavuzwe rwose.AnA 402.1

    Ku iherezo ry’ibihe, mu bavuga ko bahagarariye Imana nyakuri hazahaguruka abantu batera urujijo no kwigomeka. Abahanura ibinyoma bazashishikariza abantu gufata ko icyaha ari ikintu cyoroheje. Ingaruka ziteye ubwoba z’ibikorwa byabo bibi nizigaragazwa, nibabishobora bazashaka uko uwababuriye akiranutse bamuhindura nyirabayazana w’ingorane barimo nk’uko Abayuda bageretse kuri Yeremiya amakuba bahuye nayo. Ariko nk’uko amagambo Uwiteka yanyujije ku muhanuzi we yashyigikiwe mu gihe cya kera, ni ko byanze bikunze ukuri k’ubutumwa bw’Uwiteka kuzashimangirwa muri iki gihe. AnA 403.1

    Kuva mu itangiriro, Yeremiya yari yarakurikiye inzira idakebakeba atanga inama yo kuyoboka Abanyababuloni. Ntabwo iyi nama yahawe Ubuyuda gusa, ahubwo yahawe n’amahanga menshi yari akikije Ubuyuda. Mu minsi ibanza y’ingoma ya Sedekiya, intumwa zivuye ku bami ba Edomu, Mowabu, i Tiro n’andi mahanga zaje gusura umwami w’Ubuyuda zizanwe no kumubaza niba mu mirebere ye igihe cyari kigeze kugira ngo bafatanye kwivumbagatanya kandi bamenye niba azafatanya na bo mu kurwanya umwami w’i Babuloni. Igihe izo ntumwa zari zigitegereje igisubizo aziha, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya rivuga riti: “Ishakire ingoyi n’ibiti by’imbago ubyishyire ku ijosi, maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n’umwami w’i Mowabu, n’umwami wa bene Amoni, n’umwami w’i Tiro n’umwami w’i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w’u Buyuda.” Yeremiya 27:2, 3.AnA 403.2

    Yeremiya yetegetswe kubwira izo ntumwa kumenyesha ba shebuja ko Imana yabatanze bose mu maboko ya Nebukadinezari, umwami w’i Babuloni, kandi ko bagomba kumukorera “we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n’abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.” Umurongo wa 7.AnA 403.3

    Izo ntumwa zongeye guhabwa amabwiriza yo kubwira ba shebuja ko nibanga gukorera umwami w’i Babuloni bazahanishwa “inkota, n’inzara n’icyorezo” kugeza ubwo bashiriyeho. By’umwihariko, bagombaga guhindukira bagatera umugongo inyigisho z’abahanuzi b’ibinyoma bajyaga kubagira kubagira indi nama. Uwiteka yaravuze ati: “Nuko rero ubwoko n’igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w’I Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye. Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n’abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w’I Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka. Ariko ubwoko buzayoboka umwami w’i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Yeremiya 27:8-11. Igihano cyoroheje cyane Imana y’inyambabazi yajyaga guhanisha ubwo bwigomekaga butyo cyari uko buyoboka umwami w’I Babuloni, ariko iyo burwanya iri tegeko ryabasabaga kuba imbata, bari kumva uburemere bwuzuye bw’igihano cy’Imana.AnA 404.1

    Igihe Yeremiya yazaga yambaye ingoyi n’ibiti by’imbago ku ijosi aje kubamenyesha ubushake bw’Imana, abantu bari mu nama y’amahanga atari amwe bari bateranye baratangaye bitagira akagero.AnA 404.2

    Yeremiya yahagaze ahanganye no kumurwanya gukomeye maze ashikamye ashimangira gahunda yo kuyoboka umwami w’i Babuloni. Umwe mu bakomeye mu bahinyuraga inama y’Uwiteka yari Hananiya, umwe mu bahanuzi b’ibinyoma abantu bari baraburiwe kwirinda. Kubera kwibwira ko yagirirwa ineza n’umwami ndetse n’ab’ibwami bose, Hananiya yaranguriye avuguruza ibyavuzwe, avuga ko Imana yamuhaye amagambo yo gutera Abauda ubutwari. Yaravuze ati: “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i Babuloni. Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni. Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda, n’imbohe zose z’u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 28:2-4.AnA 405.1

    Ari imbere y’abatambyi na rubanda, Yeremiya yabingingiye kuyoboka umwami w’i Babuloni mu gihe cyose Uwiteka yari yaravuze. Yibukije abaturage b’Ubuyuda ubuhanuzi bwa Hoseya, Habakuki, Zefaniya ndetse n’abandi bavuze ubutumwa bwo gucyaha n’imbuzi bwasaga rwose n’ubwe. Yabibukije ibyari byarabayeho mu gihe cy’isohora ry’ubuhanuzi bwavugaga iby’ibihano bizatangwa kubw’icyaha kitihanwe. Mu gihe cyashize, ibihano by’Imana byari byarageze ku batihana bisohoza rwose umugambi w’Imana nk’uko wari warahishuwe unyujijwe mu ntumwa zayo.AnA 405.2

    Mu gusoza amagambo ye, Yeremiya yaravuze ati: “None umuhanuzi uhanura iby’amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n’Uwiteka koko.” (umurongo wa 9). Igihe Isirayeli yari guhitamo kwishyira mu kaga, ibyari kuzakurikiraho ni byo byari kuzagaragaza umuhanuzi nyakuri uwo ari we.AnA 405.3

    Amagambo ya Yeremiya ytangaga inama yo kuyoboka [umwami w’ i Babuloni] yateye Hananiya guhangara avuguruza ukuri k’ubutumwa Yeremiya yari yatanze. Hananiya yakuye cya bimenyetso cy’ububata ku ijosi rya Yeremiya maze aravuga ati: “Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry’ayo mahanga yose.”AnA 406.1

    “Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.” (umurong wa 11). Uko byagaragaraga nta kindi Yeremiya yari gukora kirenze kuva muri ayo makimbirane. Ariko Yeremiya yahawe ubundi butumwa. Yrategetswe ati: “Genda ubwire Hananiya uti: ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’ Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’” Maze umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma. Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’” Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa.” Yeremiya 28:13-17.AnA 406.2

    Umuhanuzi w’ibinyoma yari yashikamishirije abantu mu kutizera Yeremiya n’ubutumwa bwe. Yari yarabeshye avuga ko ari intumwa y’Uwiteka, bityo ingaruka yabyo iba urupfu rwe. Mu kwezi kwa gatanu Yeremiya yahanuye urupfu rwa Hananiya, kandi mu kwezi kwa karindwi amagambo ye aba impamo ubwo yasohoraga.AnA 406.3

    Kubura amahoro kwatewe n’ibyo abahanuzi b’ibinyoma bavugaga kwateye Sedekiya gukekwaho ubugambanyi, ariko igikorwa yakoze mu buryo bwihutirwa kandi adakebakeba cyatumye abashishwa gukomeza kwicara ku ngoma ategekera umwami w’i Babuloni. Umwanya wo gukora bene icyo gikorwa yawufashe nyuma gato y’uko za ntumwa zari zivuye i Yerusalemu zisubiye mu mahanga yari akikije Ubuyuda, igihe umwami w’Ubuyuda yaherekezwaga na Seraya, (wari umugaragu w’umwami kandi atuje) mu butumwa bukomeye I Babuloni. Yeremiya 51:59. Muri urwo ruzinduko rwo gusura ibwami ho mu Bukarudaya, Sedekiya yavuguruye indahiro yari yararahiriye ko avumvira Nebukadinezari.AnA 407.1

    Binyuze muri Daniyeli ndetse n’abandi bo mu banyagano b’Abaheburayo, umwami w’i Babuloni yari yaramenye ububasha n’ubutware bukomeye bw’Imana nyakuri; kanid igihe Sedekiya yongeraga gusezerano kumubaho indahemuka, Nebukadinezari yamusabye kumurahirira iryo sezerano mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Iyo Sedekiya yubahiriza iyo ndahiro yari avuguruye, kuba indahemuka kwe kuba kwaragize impinduka zikomeye guteza mu ntekerezo z’abantu benshi biteerezaga imyitwarire y’abavugaga ko bubaha izina kandi bagakunda Imana y’Abaheburayo.AnA 407.2

    Ariko umwami w’Ubuyuda yirengagije amahirwe akomeye yari afite yo kubahisha izina ry’Imana ihoraho. Ibyanditswe byavuze kuri Sedekiya biti: “Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka. Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.” 2Ngoma 36:12,13.AnA 407.3

    Igihe Yeremiya yari akomeje gutanga ubuhamya bwe mu gihugu cy’Ubuyuda, umuhanuzi Ezekiyeli na we yahagurkijwe mu bari mu bunyage i Babuloni kugira ngo aburire kandi akomeze abari mu bunyage ndetse ashimangire ijambo ry’Uwiteka ryavugirwaga muri Yeremiya. Mu myaka yari isigaye y’ingoma ya Sedekiya, Ezekiyeli yagaragaje neza ubupfapfa bwo kwiringira ubuhanuzi bupfuye bwavugwaga n’abateraga abanyage kwiringira ko bagiye kugarurwa i Yerusalemu bidatinze. Hakoreshejwe ibimenyetso bitari bimwe n’ubutumwa bukomeye, Ezekiyeli kandi yategetswe guhanura ibyo kugotwa no gusenywa gukomeye kwa Yerusalemu.AnA 408.1

    Mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Sedekiya, Uwiteka yahishuriye Ezekiyeli mu iyerekwa bimwe mu bizira byakorerwaga muri Yerusalemu, no mu marembo y’inzu y’Uwiteka ndetse n’imbere mu rugo. Ibyumba birimo ibishushanyo n’ibigirwamana bishushanijwe, “ibyikurura hasi n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu ya Isirayeli”, ibyo byose mu rukurikirane rwihutaga, byanyuze imbere y’umuhanuzi maze abirebye biramutangaza. Ezekiyeli 8:10.AnA 408.2

    Abantu bagombaga kuba abayobozi mu by’umwuka muri rubanda, “abakuru b’inzu ya Isirayeli,” bageraga kuri mirongo irindwi, bagaragaye bosereza imibavu imbere y’ibishushanyo by’ibigirwamana byari byarinjijwe mu byumba byiherereye byari bikikije ahera y’urusengero. Ubwo abagabo b’Ubuyuda bagiraga uruhare mu mihango yabo ya gipagani bishyeshyaga batuka Imana bagira bati: “Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.” Umurongo wa 11,12.AnA 408.3

    Hariho ibizira bikomeye kurushaho umuhanuzi yagombaga kwitegereza. Ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye mu majyaruguru yaherekewe “abagore bicaye baborogera Tamuzi,” kandi “mu rugo rw’imbere rw’inzu y’Uwiteka, . . . ku irembo ry’urusengero rw’Uwiteka hagati y’umuryango n’igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw’Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.” Ezekiyeli 8:13-16.AnA 409.1

    Noneho Uhebuje wajyanaga na Ezekiyeli muri iri yerekwa ritangaje ryerekanaa ibyaha byakorerwaga ku tununga two mu gihugu cy’Ubuyuda, yaje kubaza umuhanuzi Ezekiyeli ati: “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w’umuntu we, ibyo bizira ab’inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru. Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize hejuru ntabwo nzabumvira.” Ezekiyeli 8:17,18.AnA 409.2

    Uwiteka abinyujije muri Yeremiya yari yaravuze ku banyabyaha bigerezagaho bagahagarara imbere y’abantu mu izina rye agira ati: “Umuhanuzi n’umutambyi [baranduye]. Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho.” Yeremiya 23:11. Mu kirego gikomeye cyashinjwe Ubuyuda nk’uko cyanditswe mu nkuru iheruka y’uwanditse ibyo ku ngoma ya Sedekiya, iki kirego cyo kuvogera ukwera k’urusengero cyasubiwemo. Umwanditsi wera yaravuze ati: “Kandi abatambyi bakuru bose n’abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n’abanyamahanga, bakanduza inzu y’Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.” 2Ngoma 36:14.AnA 409.3

    Umunsi w’amakuba ku bwami bw’Ubuyuda wegerezaga bihuse. Uwiteka ntiyari agishyira imbere yabo ibyiringiro byo gukurahoigihano gikomeye cyane mu bihano atanga. Uwiteka yarabajije ati: “Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa.” Yeremiya 25:29.AnA 410.1

    Ndetse n’aya magambo ubwayo bayakiriye bayakwena. Abo baro baranze kwihana baravuze bati: “iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe.” Ariko binyujijewe kuri Ezekiyeli, uku kwanga ijambo ry’ubuhanuzi kwaracyashywe bikomeye. Uwiteka yaravuze ati: “Noneho ubabwire uti: ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti: ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. Nta yerekwa ry’ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.AnA 410.2

    Ezekiyeli arahamya ati: “Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti: “Mwana w’umuntu, dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’ Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” Ezekiyeli 12:22-28.AnA 410.3

    Ku ikubitiro, mu bashoraga ishyanga mu kurimbuka mu buryo bwihuse harimo Sedekiya umwami w’Ubuyuda. Kubera kwanga rwose inama Uwiteka yatangaga nk’uko zanyuzwaga mu bahanuzi, kubwo kwibagirwa umwenda wo gushimira yarimo Nebukadinezari, ndetse no kubwo gutatira indahiro yo kumuyoboka yari yararahiye mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, umwami w’Ubuyuda yigometse ku bahanuzi, yigomeka kuri [Nebukadinezari wari umutungishije] kandi yigomeka no ku Mana. Mu kwirata ubwenge bwe bwite, umwami w’Ubuyuda yagiye gushakira ubufasha ku mwanzi wa kera w’amahoro ya Isirayeli, “atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n’abantu benshi.” AnA 411.1

    Uwiteka yabajije ibyerekeye iby’uwari yaratatitiye icyizere cyose yagiriwe ati: “Mbese azahirwa? Ukora nk’ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke? “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: ‘Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n’isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni. Farawo na we, n’ingabo ze zikomeye n’ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara . . . . Yasuzuguye indahiro yica n’isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.” Ezekiyeli 17:15-18. AnA 411.2

    Umunsi uheruka wari ugeze kuri uwo mwami wigometse kandi wasuzuguye Imana. Uwiteka yaciye iteka ati: “Ikureho igisingo wiyambure ikamba.” Ubuyuda ntibwari kuzongera kwemererwa kugira umwami kugeza igihe Kristo ubwe yagombaga kuzimika ubwami bwe. Iteka Imana yaciye ryerekeye intebe y’ubwami bw’inzu ya Dawidi ryari ri ngo: “Nzabyubika, nzabyubika nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.” Ezekiyeli 21:25-27.AnA 411.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents