Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 39 — MU RUGO RW’IBWAMI BW’I BABULONI13Iki gice gishingiye muri Daniyeli 1

    Mu bana ba Isirayeli bajyanwe ari imbohe i Babuloni ku itangiriro ry’imyaka mirongo irindwi yo kuba mu bunyage, harimo Abakristo bakundaga igihugu cyabo, abantu bari bakomeye ku ihame nk’icyuma, batashoboraga guteshwa umurongo no kwikanyiza, ahubwo bakwemera guhomba ibintu byose kubwo kubaha Imana. Mu gihugu barimo mu bunyage, abo bantu bagombaga gusohoza umugambi w’Imana babinyujije mu guha amahanga y’abapagani imigisha ituruka ku kumenya Uwiteka. Bagombaga guhagararira Imana. Ntibagombaga na hato guhuza n’abasenga ibigirwamana kuko kubwo kwizera kwabo n’izina ryabo nk’abasenga Imana ihoraho bagombaga kugaragaraho icyubahiro gikomeye. Kandi ibi barabikoze. Bubashye Imana mu gihe cyo kugubwa neza n’icy’umuruho n’imibabaro maze Imana na yo irabubaha.AnA 438.1

    Kuba abo bantu baramyaga Uwiteka bari baei mu bunyage I Babuloni kandi ibikoresho byo mu nzu y’Imana bikaba byari byarashyizwe mu ngoro y’ibigirwamana by’I Babuloni, abari baratsinze Abayuda bavugaga kuri ibyo birata cyane berekana ko ari igihamya cy’uko idini yabo n’imigenzo yabo biruta idini n’imigenzo by’Abayahudi. Nyamara muri uko gukozwa isoni kwari kwaratewe n’uko Isirayeli yariyaratandukanye n’Imana, Imana yahaye Babuloni igihamya cyo gukomera kwayo, igihamya cy’ukwera kw’amategeko yayo ndetse n’icy’ingaruka zo kumvira zitabura kubaho. Kandi ubu buhamya yabutanze ibunyujije mu bayibayeho indahemuka nk’uko ari bwo buryo bwonyine bwagombaga gutangwamo.AnA 438.2

    Mu bakomeje gushikama ku kubaha Imana harimo Daniyeli na gabenzi be batatu: aba ni ingero z’ibyitegererezo zererekana uko abantu bomatana n’Imana y’ubwenge n’ubushobozi bahinduka. Abo basore bo mu muryango wa cyami bakuwe ahantu hacishije bugufi ho mu miryango yabo y’Abayahudi maze bajyanwa mu mujyi wari uhebuje indi ubwiza ndetse bashyirwa mu rugo rw’umwami wari ukomeye kuruta abandi bose bo ku isi. Nebukadinezari yategetse “Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, . . . AnA 439.1

    “Muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.” Kubera ko Nebukadinezari yabonaga ubushobozi bugaragara muri abo basore, yiyemeje ko bakwiriye kwigishwa kugira ngo bazakore mu mynanya y’ingenzi mu bwami bwe. Kugira ngo bazabe bujuje ibyangombwa by’umurimo bagombaga gukora mu kubaho kwabo, umwami yateguye ko bigishwa ururimi rw’Abakaludaya kandi bakamara imyaka itatu bigishwa amasomo yihariye yihishwaga ibikomangoma byo mu gihugu.AnA 439.2

    Amazina ya Daniyeli na bagenzi be yarahinduwe bahabwa amazina agaragaza ibigirwamana by’Abakaludaya. Hari ubusobanuro bukomeye bwajyaniranaga n’amazina ababyeyi b’Abaheburayo bahaga abana babo. Akenshi ayo mazina yabaga ahagarariye imico umubyeyi yifuzaga kubona ikura mu mwana we. Igikomangoma cyashinzwe kwita kuri abo basore b’abanyagano cyabahimbye amazina “Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.”AnA 439.3

    Ntabwo umwami Nebukadinezari yahatiye aba basore b’Abaheburayo kureka ukwizera kwabo ngo bayoboke gusenga ibigirwamana, ariko yiringiraga ko ibyo azabigerao buhoro buhoro. Kubwo kubahimba amazina afite ubusobanuro bujyanye no gusenga ibigirwamana, kubwo gutuma buri munsi bahura n’imigenzo ijyana no gusenga ibigirwamana, ndetse no kubw’imbaraga y’imihango ireshya yakorwaga mu gusenga kw’abapagani, Nebukadinezari yiringiraga ko azabagusha mu mutego bakazibukira idini y’ishyanga ryabo maze bakifatanya n’Abanyababuloni mu misengere yabo.AnA 440.1

    Ku itangira ryo kurererwa ibwami kwabo, bahuye n’ikigeragezo gikomeye cyibasiye imico yabo. Hatanzwe itegeko ko bakwiriye kurya ibyo kurya kandi bakanywa no ku nzoga byavaga ku meza y’umwami. Mu gukora atyo, umwami yibwiraga ko abagaragarije ineza abagiriye ndetse n’uko abifuriza kumererwa neza. Nyamara kubera ko umugabane umwe wabaga watuwe ibigirwamana, ibyokurya byo ku meza y’umwami byabaga byerejwe gusenga ibigirwamana; kandi umuntu wese wabiryagaho yafatwaga ko ahaye ikuzo ibigirwamana by’i Babuloni. Kubaha Uwiteka kwa Daniyeli na bagenzi be kwababujije kwifatanya muri uko guha ikuzo ibigirwamana. Ndetse no gusa n’uriye ku byokurya cyangwa unyweye ku nzoga bya nikize byari kuba igikorwa cyo guhakana ukwizera kwabo. Kugenza batyo byari kuba ukwifatanya n’ubupagani ndetse no gusuzuguza amahame y’amategeko y’Imana.AnA 440.2

    Nta nubwo bahangaye kwishyiraho ingaruka zica intege ziva ku kudamarara no gukuraho gukura mu by’umubiri, ubwenge n’iby’umwuka. Bari bazi amateka ya Nadabu na Abihu, aho ibyanditswe ku kutirinda kwabo ndetse n’ingaruka byabazaniye byashyizwe mu mizingo y’Ibitabo bitanu bya Mose. Daniyeli na bagenzi be bari bazi ko imbaraga zabo z’umubiri n’iz’ubwenge zakwangirizwa no kunywa inzoga.AnA 441.1

    Daniyeli na bagenzi be bari baratojwe n’ababyeyi babo kwirinda badakebakeba. Bari barigishijwe ko Imana izababaza uko bakoresheje imbaraga n’ubushobozi bwabo, kandi ko batagomba na mba kugwabiza no guca intege imbaraga zabo. Kuri Daniyeli na bagenzi be ubu burere bwababereye inzira yo kubarindira hagati mu mbaraga ziteshura ku mico mbonera zari ibwami i Babuloni. Bari bakikijwe n’ibigeragezo bikomeye muri urwo rugo rwari rwarokamwe n’ibibi no kuvuyarara, ariko ibyo ntibyabangirije. Nta mbaraga, nta n’ubushobozi byashoboraga kubateshura ku mahame bari baramenye mu buto bwabo binyuze mu kwiga Ijambo ry’Imana n’ibyo yakoze.AnA 441.2

    Iyo Daniyeli abishaka, ahari hamukikije aba yarahabonye inzitwazo zumvikana zo kuba yatandukira akareka imico idakebakeba yo kwirinda. Aba yarashyigikiye uruhande rwe avuga ko bitewe n’uko yari yishingikirije ku buntu umwami yamugiriye kandi akaba yari munsi y’ububasha bwe, nta kindi yari gukora uretse kurya ku byokurya by’umwami no kunywa kuri vino ye; kuko iyo akurikiza inyigisho z’Imana, yari gukoza umwami isoni kandi bigashoboka ko yatakaza umwanya we ndetse n’ubuzima bwe. Iyo yirengagiza itegeko ry’Uwiteka yari gukomeza kugirirwa icyizere n’umwami kandi akagira inyungu abona mu by’ubwenge ndetse n’ibyiza by’ahazaza.AnA 441.3

    Nyamara Daniyeli ntishidikanyije. Kwemerwa n’Imana byamurutiraga cyane gutoneshwa n’umutegetsi warushaga abandi gukomera ku isi, ndetse byamurutira n’ubuzima ubwabwo. Yiyemeje gushikama mu budahemuka bwe atitaye ku ngaruka byamuzanira uko ziri kose. “Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami, cyangwa vino yanywaga.” Muri uwo mwanzuro yafashe yashyigikiwe na bagenzi be batatu.AnA 442.1

    Mu gufata iki cyemezo, abasore b’Abaheburayo ntibakoze bigerezaho bashidikanya, ahubwo bari bishingikirije ku Mana bakomeje. Ntibahisemo kwitandukanya n’abandi bantu ariko bari kubikora aho kugira ngo basuzugure Imana. Iyo bifatanya n’ikibi icyo gihe bakemera gukurikiza ibyo basabwaga, gutandukira ihame [bagenderagaho] byari guca intege uko bari basobanukiwe ibitunganye ndetse n’uko bangaga ikibi urunuka. Intambwe ya mbere iganisha mu kibi yari kubateza n’izindi kugeza ubwo isano bafitanye n’ijuru icitse. Bari gutembanwa n’ikigeragezo.AnA 442.2

    “Kandi Imana yariyatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we,” bityo ubusabe bwe bw’uko atakwiyanduza bwakiranwa icyubahiro. Nyamara umutware w’inkone yashidikanyije kumuha ibyo asabye. Daniyeli yarasobanuye ati: “Ndatinya umwami databuja, wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa; kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.”AnA 442.3

    Nuko Daniyeli asanga Melizari igisonga cyari gishinzwe b’umwihariko kwita kuri abo basore b’Abaheburayo amusaba ko babareka ntibarye ibyokurya by’umwami kandi ntibanywe na vino ye. Yasabye ko babagerageza mu minsi icumi. Muri icyo gihe abasore b’Abaheburayo bagaburiwe ibyokurya byoroheje mu gihe bagenzi be bo baryaga ibyokurya byo ku meza y’umwami.AnA 443.1

    Nubwo Melizari yatinye ko niyubahiriza ibyo asabwe ashobora kwikururira kutishimirwa n’umwami ntibyamubujije kwemera; kandi Daniyeli amenya ko ibyo yasabye byemewe. Ku musozo wa ya minsi icumi yo kugerageza, ibyavuyemo byaje bihabanye n’ubwoba igisonga cy’umwami cyari cyagize. “Iyo minsi icumi ishize asanga, mu maso habo ari heza kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami.” Uko buri wese yagaragaraga , abo basore b’Abaheburayo basumbye rwose bagenzi babo. Icyakurikiyeho ni uko Daniyeli na bagenzi be bemerewe gukomeza ibyokurya byabo byoroheje mu gihe cyose cyo kwigishirizwa ibwami.AnA 443.2

    Abo basore b’Abaheburayo bamaze imyaka itatu bigishwa “iby’ubwenge n’ururimi rw’Abakaludaya.” Muri iki gihe bashikamye ku kubaha Imana kwabo kandi bahoraga bishingikirije ku mbaraga zayo. Kudatezuka ku mugambi no ushikama babihuje n’imico yabo yo kwiyanga. Ntabwo ubwibone cyangwa kurarikira ari byo byari byarabazanye ibwami, aho babanaga n’abatari bazi Imana cyangwa ngo bayitinye. Bari imbohe mu gihugu cy’amahanga kandi bashyiraga kandi bari barahashyizwe na Nyirubwenge butagerwa. Kubwo gutandukanywa n’imiryango yabo ndetse n’ibyera, bashatse kwitwara uko bikwiriye kubw’icyubahiro cy’ubwoko bwabo bwari bwararibaswe no kubw’ukuzo ry’Imana bari babereye abagaragu.AnA 443.3

    Uwiteka yemeye gushikama no kwiyanga kw’abasore b’Abaheburayo, kandi yemeye n’ubutungane bw’umugambi wabo bityo imigisha ye ibageraho. “Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu bwenge; ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.” Isezerano rivuga ngo: “abanyubaha ni bo nzubaha” ryarasohojwe. 1Samweli 2:30. Kubera ko Daniyeli yomatanaga n’Imana afite ukwizera kutanyeganyega, umwuka w’imbaraga yo guhanura wamujeho. Igihe yahabwaga amabwiriza n’umuntu wabaga ushinzwe iby’imibereho ibwami, Daniyeli yabaga yigishwa n’Imana gusoma amabanga yo mu gihe kizaza no kwifashisha ibimenyetso n’ibigereranyo akandikira abo mu bisekuru bizakurikiraho ibizaba mu mateka y’iyi si kugeza ku iherezo ry’ibihe.AnA 444.1

    Ubwo ighe cyageaga ngo abasore bigishirizwa [ibwami ] bagenzurwe, Abaheburayo bagenzuranwe n’abandi basore kugira ngo barebe uko bazakorera ubwami bwa Babuloni. “Ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanya na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.” Imyumvire yabo itunganye, ubwenge bwabo bwagutse, amahitamo yabo n’imvugo yabo inoze byahamije imbaraga zidacogora z’ubusobozi by’ubwenge bwabo. “Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.”AnA 444.2

    Ibwami I Babuloni hari hateraniye intumwa ziturutse mu bihugu byose, abagabo bafite impano zihebuje, abantu bafite impano kavukire nyinshi cyane kandi bafite umuco wagutse cyane isi yashoboraga gutanga; nyamara muri abo bose, abasore b’Abaheburayo nta n’umwe bari bahwanye. Mu mbaraga z’umubiri n’uburanga, mu mbaraga z’ubwenge no kumenya iby’ururimi, ntawabashaga kubahiga. Igihagararo gishinguye, intambwe ihamye, mu maso hakeye, ibitekerezo biri mu mucyo bitijimye ndetse n’impumeko nziza, ibyo byose byari ibihamya by’ibyiza bari barimenyereje, bikaba n’ikimenyetso cyo gukomera n’ubwiza umuntu agira kubwo kumvira amategeko y’ibyaremwe.AnA 444.3

    Mu kwiga ubwenge bw’Abanyababuloni, Daniyeli na bagenzi be barushaga cyane abo biganaga; ariko ubwenge bwabo ntibwapfaga kwizana. Bakuraga ubwenge bwabo mu gukoresha imbaraga zabo uko bikwiriye, kandi bayobowe na Mwuka Wera. Bagiranye ubumwe na Soko y’ubwenge bwose, kandi kumenya Imana babigira urufatiro rw’imyigire yabo. Bishyize aho Imana ishobora kubahira. Birinze ikintu cyaca intege imbaraga zabo, kandi bakoresha neza amahirwe yose yatuma bahinduka abanyabwenge mu byerekezo byose by’ubumenyi. Bakurikije amategeko y’ubuzima yashoboraga kubahesha imbaraga z’ubwenge. Bashakaga kugwiza ubwenge kubera umugambi umwe ari wo: kugira ngo bubahe Imana. Babonye ko kigra ngo babe abahagarariye iyobokamana nyakuri hagati y’imyizerere y’ibinyoma ya gipagani, bagombaga kugira ubwenge busobanukiwe kandi bagatunganya n’imico ya Gikristo. Kandi Imana ubwayo ni yo yari umwigisha wabo. Kubera gusenga ubudasiba, bakiga babishyizeho umutima ndetse no kubwo komatana n’Imana itabonwa, bagendanaga n’Imana nk’uko Enoki yagenze.AnA 445.1

    Kugera ku ntsinzi nyakuri mu byo umuntu akora byose ntabwo ari amahirwe cyangwa impanuka cyangwa se igeno. Ibiramambu ni ugukora gukomeye cyane k’ubuntu bw’Imana, ingororano yo kwizera n’ubushishozi, ubupfura no kwihangana. Ntabwo ubwenge butunganye n’imico mbonera yo ku rwego rwo hejuru ari imbuto z’impanuka. Imana itanga uburyo bityo kugera ku cyo umuntu yifuza bigashingira ku kuntu akoresha ubwo buryo.AnA 446.1

    Igihe Imana yateraga Daniyeli na bagenzi “gukunda no gukora ibyo yishimira,” babaga bagaragaza agakiza kabo. (Abafilipi 2:13). Aha hahishurirwa gukora kw’ihame ry’Imana ryo gukorana kuko ritabayeho nta ntsinzi nyakuri yagerwaho. Imbaraga za muntu nta cyo zageraho hatabayeho imbaraga z’Imana; kandi hatabayeho gushishikara k’umuntu, kuri benshi imbaraga z’Imana ntacyo zabagezaho. Kugira ngo ubuntu bw’Imana bube ubwacu bwite, tugomba gukora uruhare rwacu. Ubuntu bwayo bwatangiwe gukorera muri twe bukadutera gukunda no gukora, ariko ntibwigera busimbura umuhati wacu.AnA 446.2

    Nk’uko Uwiteka yakoranye na Daniyeli na bagenzi, ni nko azakorana n’abantu bose baharanira gukora ibyo ashaka. Kandi kubwo guhabwa Mwuka we, azakomeza umugambi wose nyakuri ndetse n’icyemezo gihamye cyose. Abagendera mu nzira yo kumvira bazahura n’inkomyi nyinshi. Imbaraga zikomeye kandi zitagaragara neza zishobora kubabohera ku isi; ariko Uwiteka ashoboye guhindura ubusa imbaraga yose ikorera kurwanya abo yatoranyije. Mu mbaraga z’Uwiteka bashobora gutsinda ikigeragezo cyose, kandi bakanesha ingorane yose.AnA 446.3

    Imana yazanye Daniyeli na bagenzibe ibahuza n’abakomeye b’i Babuloni kugira ngo babashe guhagararira imico yayo hagati mu ishyanga ry’abasenga ibigirwamana. Mbese bari guhinduka abantu bakwiriye kuba mu mwanya wo kugirirwa icyizere no kubahwa bikomeye bityo bate? Kuba indahemuka mu tuntu duto ni byo byabahaye imico yaranze imibereho yabo yose. Bubashye Imana mu nshingano nto cyane kimwe no mu zagutse cyane kurushaho.AnA 447.1

    Nk’uko Imana yahamagariye Daniyeli kuyihamya i Babuloni, ni ko natwe iduhamagarira kuyibera abahamya mu isi muri iki gihe. Haba mu tuntu duto cyane kimwe no mu bikomeye cyane mu buzima, Imana yifuza ko duhishurira abantu amahame y’ubwami bwayo. Abantu benshi bategereje umurimo ukomeye bazahabwa mu gihe buri munsi batakaza amahirwe yo kugaragaza ubudahemuka ku Mana. Buri munsi bananirwa gusohoza inshingano nto zo mu buzima bazishyizeho umutima wose nyamara bakaba bategereje umurimo munini bashobora kugaragarizamo impano zikomeye bibwira ko bafite bityo kubw’ibyo ibyifuzo by’ibyo bagamije bikagerwaho. Nyamara iminsi yabo irabashirana.AnA 447.2

    Mu mibereho y’Umukristo nyakuri nta bintu bidafite agaciro; mu maso y’Ishoborabyose inshingano yose ni ingenzi. Uwiteka agenzura ubushobozi bwose bwo gukora umurimo atibeshya. Ubushobozi budakoreshwa buragenzurwa nk’uko bimera ku bukoreshwa. Tuzacirwa urubanza n’ibyo twagombye kuba twarakoze ariko tutasohoje bitewe n’uko tutakoresheje imbaraga zacu mu guhesha Imana ikuzo.AnA 447.3

    Ntabwo imico itunganye iza mu buryo bw’impanuka; ntabwo ituruka ku neza idasanzwe cyangwa impano Imana itanga. Ibiramambu ni umusaruro uva ku kwitegeka, ku kuba uciye bugufi ayoboka akumvira kamere ihanitse. Ni umusaruro uva ku kwegurira kamere gukorera Imana n’abantu.AnA 448.1

    Imana iravugana n’abasore muri iki gihe ibinyujije ku kudateshuka ku mahame yo kwirinda kwagaragajwe n’abasore b’Abaheburayo. Hakenewe abantu bameze nka Daniyeli bazakora kandi bagatinyuka kubwo kwamamaza ubutungane. Imitima itunganye, amaboko afite imbaraga, n’ubutwari buzira ubwoba birakenewe; kuko urugamba hagati y’icyiza n’ikibi isaba ko habaho kuba maso ubudasiba. Satani asanga umuntu wese amushyiriye igishuko mu buryo bwinshi buyobya ku ngingo yo guhaza irari ry’inda.AnA 448.2

    Umubiri ni inzira y’ingenzi cyane ubwenge n’ubugingo bikuriramo kugira ngo habeho kubakwa kw’imico. Kubw’ibyo rero, ni yo mpamvu umwanzi w’abantu yerekeza ibishuko bye kugira ngo ace intege kandi agwabize imbaraga z’umubiri. Akenshi gutsinda kwe kuri iyi ngingo gusobanuye kwegurira umuntu wese uko yakabaye mu bibi. Ibyo kamere y’umubiri werekezaho nibatagengwa n’imbaraga isumba izindi, nta kabuza bizazana kurimbuka n’urupfu. Umubiri ugomba kumvira ububasha burenze ubundi mu muntu. Ibyo umuntu ararikira bigomba gutegekwa n’umutimanama, kandi na wo ubwawo ugomba gutegekwa n’Imana. Iyo imbaraga itegeka y’inyurabwenge yejejwe n’ubuntu bw’Imana, itegeka ubugingo. Imbaraga z’ubwenge, iz’umubiri ndetse no kuramba k’ubuzima bishingira ku mategeko adahinduka. Kubwo kumvira ayo mategeko, abantu benshi bashobora guhagarara bitegeka, bategeka imbaraga ibabamo ibasunikira kugira icyo bakora, bagatsinda abatware n’abafite ubushobozi, “n’abategeka iyi si y’umwijima,” kandi bagatsinda “n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:12.AnA 448.3

    Muri wa muhango wa kera werekanaga ubutumwa bwiza mu buryo bw’igishushanyo, nta turo rifite inenge ryashoboraga kuzanwa ku gicaniro cy’Imana. Igitambo cyagombaga guhagararira Kristo cyagombaga kuzira inenge. Ijambo ry’Imana ryerekana ibi nk’ikigereranyo cy’uko abana b’Imana bagomba kuba “igitambo kizima,” “cyera kandi kizira inenge.” Abaroma 12:1; Abefeso 5:27.AnA 449.1

    Bariya Baheburayo b’intungane bari abantu bagira ibyo bararikira nka twe; nyamara nubwo bari bari mu bibashuka bw’ibwami i Babuloni, bahagaze bashikamye bitewe n’uko bari bishingikirije ku mbaraga itagira iherezo. Ishyanga ry’abapagani ryababonyemo icyitegererezo cy’ubugwaneza n’ineza by’Imana ndetse ribabonamo n’icyitegererezo cy’urukundo rwa Kristo. Ibyababayeho tubibonamo urugero rw’uko ihame ryatsinze igishuko, ubutungane bugatsinda kwangirika mu mico, kandi kwiyegurira Imana no kuyibera indahemuka bigatsinda guhakana Imana no gusenga ibigirwamana.AnA 449.2

    Abasore bo muri iki gihe bashobora kugira umwuka wakoreshaga Daniyeli. Bashobora kuvoma mu isoko y’imbaraga nk’iyo yavomagamo, bakagira imbaraga yo kwitegeka nk’iyo yari afite, kandi bakagaragaza imico nk’iye mu mibereho yabo, ndetse n’igihe baba bari mu bihe bitameze neza. Nubwo [abasore] bakikijwe n’ibishuko bibakururira kunezeza kamere, ariko by’umwihariko mu mijyi minini aho ibintu byose bishimisha umubiri birangwa mu buryo bworoshye kandi bureshya, kubw’ubuntu bw’Imana umugambi wabo wo kubaha Imana ushobora gukomeza gushikama. Binyuze mu kwiyemeza bakomeje no kuba maso, bashobora gutsinda ikigeragezo cyose cyibasira ubugingo. Ariko uzagera ku ntsinzi wenyine ni uwiyemeza gukora ibitunganye bitewe n’uko bitunganye.AnA 449.3

    Mbega umurimo abo basore b’Abaheburayo bakoze mu buzima bwabo! Igihe basezeraga iwabo aho barerewe bakiri bato, ntibatekereje iherezo rihebuje bari kuzagira. Babaye indahemuka kandi barashikama, biyegurira kuyoborwa n’Imana kugira ngo Imana izasohoreze umugambi wayo muri bo.AnA 450.1

    Ukuri gukomeye kwahishuriwe muri Daniyeli na bagenzi be, Imana yifuza kuguhishurira mu basore n’abana bo muri iki gihe. Ubuzima bwa Daniyeli na bagenzi be igihamya kigaragaza ibyo Imana izakorera abayiyegurira kandi bagashishikarira gusohoza umugambi wayo n’umutima wabo wose.AnA 450.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents