Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 43 — UMURINZI /UWITEGEREZAGA) UTABONESHWA (UTARABONESHWAGA) IJISHO20Iki gice gishingiye kuri Daniyeli 5

    Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwa Daniyeli, hari impinduka zikomeye zari ziri kuba mu gihugu we na bagenzi be b’Abaheburayo baribarajyanywemo ari abanyagano bamazemo imyaka isaga mirongo itandatu. Nebukadinezari wateraga amahanga ubwoba yari yarapfuye (Ezekiyeli 28:7), kandi Babuloni “inyamibwa y’isi yose” (Yeremiya 51:41), yari yaragiye inyura mu miyoborere mibi y’abamusimbuye, bityo ingaruka iba guhanguka kwayo kwabagaho buhoro buhoro kandi nta kiguhagarika.AnA 483.2

    Binyuze ku bupfapfa n’intege nke za Belushazari, umwuzukuru wa Nebukadinezari, Babuloni yarangwaga n’ubwibone yagombaga guhanguka bidatinze. Kubera kwemererwa gukora inshingano z’ubwami akiri umusore, Belushazari yirase ububasha bwe kandi ashyirira umutima hejuru kurwanya Imana yo mu ijuru. Yari yaragize amahirwe menshi yo kumenya ubushake bw’Imana no gusobanukirwa inshingano afite yo kuyubaha. Yari yaramenye uko sekuru yigeze gucibwa mu bantu kubw’iteka ry’Imana; kandi yari azi neza uko Nebukadinezari yahindutse n’uburyo yakomorewe mu buryo bw’igitangaza. Ariko Belushazari yemereye gukunda ibinezeza no kwikuza maze bihanagura ibyigisho atari akwiriye kwibagirwa. Yapfushije ubusa amahirwe yari yarahawe mu buryo bw’agahozo, kandi yirengagiza gukoresha uburyo yari afite bwo kurushaho kumenya ukuri mu buryo bwuzuye. Ibyo Nebukadinezari yari yaragezeho ku iherezo ry’umubabaro no gucishwa bugufi bitavugwa, Belushazari yarabyirengagije arabihinyura.AnA 484.1

    Ntibyatinze maze habaho impinduka. Babuloni yagoswe na Kuro, mwishywa wa Dariyusi w’Umumede, kandi akaba ari na we wayoboraga ingabo zishyize hamwe z’Abamedi n’Abaperesi. Ariko Belushazari wasayishaga yumvise atekanye maze ahugira mu gusayisha no kuvuyarara ari mu gihome cyasaga n’ikitamenwa kandi cyari gifite inkuta nini cyane n’inzugi zazo z’icyuma kandi cyari gikikijwe n’uruzi Efurati. Icyo gihome kandi cyarimo ububiko bw’ibiribwa byinshi.AnA 484.2

    Mu bwibone bwe no kwishyira hejuru, ari aho atekanye yumva nta kibi yikanga, Belushazari “ararika abatware be bakuru igihumbi, nga baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa; muri ibyo birori umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi.” Ibikurura byose ubukungu n’ububasha bishobora gusaba, byongereye ubwiza ibyo birori. Abagore b’uburanga n’ibikurura byabo bari bari mu bashyitsi batumiwe mu munsi mukuru ibwami. Abagabo b’abahanga kandi bize bari bahari. Ibikomangoma n’abatware banyweye inzoga nk’abanywa amazi maze inzoga ibageza aho ibahindura nk’abasazi (and leveled under its maddening influence).AnA 485.1

    Ubwenge bwa Belushazari bwari bwataye umurongo binyuze mu gusinda gukojeje isoni, kandi noneho ibyifuzo bibi no kurarikira nibyo byategekaga, bityo umwami ubwe afata iya mbere mu gusayisha gukabije. Ubwo ibirori byakomezaga, Belushaza “ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza . . . . Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.” Umwami yashatse kwerekana ko nta kintu na kimwe cyera cyane kuri we ku buryo atagikozaho intoki ze. “Bamuzanira ibyo bintu by’izahabu, . . . maze umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha, banywa vino, bahimbaza ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza n’iby’imiringa n’iby’ibyuma n’iby’ibiti n’iby’amabuye.”AnA 485.2

    Belushazari ntiyatekereje ko hariho Umuhamya wo mu ijuru witegereza iyo mihango yo gusenga ibigirwamana. Ntiyatekereje ko Uwitegererezaga mu ijuru, utarabonwaga, yiterezaga ibyo birori byo gusuzuguza Imana, kandi akumva ibitwenge byuzuyemo gusuzugura ibyera ndetse yarebaga uko gusenga ibigirwamana. Nyamara mu kanya gato Umushyitsi utatumiwe yaje kwigaragaza. Ubwo ibyishimo byuzuyemo urusaku rwo kuvuyarara no kubyina byari birimbanije, haje ikiganza kitari icy’umuntu maze cyandika ku nkuta z’ingoro y’umwami inyuguti zashashagiranaga nk’umuriro. Nubwo ayo magambo atamenywe n’imbaga y’abantu bari aho, yavugaga iby’akaga kagiye kuba ku mwami wari wataye ubwenge ndetse no ku batumirwa be.AnA 485.3

    Bya bitwenge byuzuyemo ubwirasi byahise bicecekeshwa mu gihe abagabo n’abagore bafashwe n’ubwoba butavugwa bitegerezaga cya kiganza cyandika buhoro buhoro inyuguti z’amayobera. Nk’uko bimera herekanwa uruhererekane rw’ibintu, imbere yabo haciye ibikorwa byaranze imibereho yabo mibi. Babaye nk’abahagaze imbere y’urukiko w’Imana ihoraho nyiri ububasha bari barasuzuguye. Ahari hashize umwanya muto harangwa n’ibitwenge n’amagambo yo gusuzugura Imana noneho hari abantu bafite mu maso hijimye ndetse baboroga kubera ubwoba. Igihe Imana iteye abantu kugira ubwoba, ntabwo bashobora guhisha uburemere bw’ubwoba bafite.AnA 486.1

    Belushazari ni we wari warushije abandi gutahwa n’ubwoba. Ni we wari ukuriye abandi mu kubarwaho uko kwigomeka ku Mana kwari kwageze ku rwego rwo hejuru cyane muri iryo joro mu bwami bwa Babuloni. Ubwo bari bari imbere y’Uwabitegerezaga bataboneshaga amaso kandi wari uhagarariye Uwo [Uwiteka] bari barasuzuguriye ububasha ndetse bagatuka izina rye, umwami yagushijwe ikinya n’ubwoba. Umutima we warakangutse. “Ingingo z’amatako ye zicika integer, kandi amavi ye arakomangana.” Belushazari yari yarikujije arwanya Imana yo mu ijuru kandi yari yariringiye imbaraga ze ubwe, ntiyatekereza ko hari uwahangara kumubwira ati: “Kuki wakoze ibyo?” ariko noneho yabonye ko agomba gutanga ibisobanuro ku byo yaragijwe nk’igisonga, kandi ko kubera amahirwe yapfushije ubusa n’inyifato ye y’agasuzuguro adashobora gutanga urwitwazo na ruke.AnA 486.2

    Umwami yagerageje gusoma za nyuguti zarabagiranaga nk’umuriro ariko biba iby’ubusa. Nyamara hari ibanga atashoboraga gusobanukirwa, imbaraga atashoboraga kumva cyangwa ngo avuguruze. Mu bwihebe yahindukiriye abanyabwenge bo mu bwami bwe kugira ngo bamufashe. Kuboroga kwe kwageze mu matwi y’abari bateraniye aho maze ahamagaza abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi kugira ngo baze basome iyo nyandiko. Yarabasezeraniye ati: “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.” Ariko kwa kwitabaza abajyanama yiringiraga ndetse n’ingororano zikomeye yabasezeraniye byabaye iby’ubusa. Ubwenge bwo mu ijuru ntibushobora kugurwa cyangwa kugurishwa. “Nuko abanyabwenge . . . . bananirwa gusoma yo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa.” Ntibashoboraga na mba gusoma iyo nyandiko y’amayobera ngo barushe abanyabwenge bo mu gisekuru cyabanje bananiwe gusobanura inzozi za Nebukadinezari.AnA 487.1

    Umugabekazi yibutse Daniyeli wari waramenyesheje umwami Nebukadinezari inzozi z’igishushanyo kinini kandi amubwira n’ubusobanuro bwazo mu myaka mirongo itanu mbere y’icyo gihe. Umugabekazi yaravuze ati: “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi, kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w’imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n’umucyo no witegereza n’ubwenge buhwanye n’ubwenge bw’imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w’abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi, kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.AnA 487.2

    “Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami.” Umwami Nebukadinezari yagerageje kwihagararaho maze abwira umuhanuzi Daniyeli ati: “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda? Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho. Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge n’abapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura. Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.”AnA 488.1

    Ari imbere y’iyo mbaga yari yatashywe n’ubwoba, Daniyeli adakoreshejwe n’ibyo umwami yari amusezeraniye, yahagararanye ishema n’isheja by’umugaragu w’Imana Isumbabyose. Ntiyahagaritswe no kuvuga amagambo yo gushyeshya, ahubwo yahagurukijwe no gusobanura ubutumwa bw’amakuba. Yaravuze ati: “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.”AnA 488.2

    Umuhanuzi Daniyeli yabanje kwibutsa Belushaza ibyo yari azi neza, ariko bitari byaramwigishije amasomo yo kwicisha bugufi aba yaramukijije. Daniyeli yavuze iby’icyaha cya Nebukadinezari no kugwa kwe, kandi amubwira iby’uko Uwiteka yamugiriye: ubutware n’icyubahiro yamuhaye, urubanza Imana yamuciriye kubera ubwibone bwe, ndetse n’uko nyuma y’aho yaje kuzirikana ububasha n’imbabazi by’Imana ya Isirayeli. Ibyo abirangije, Daniyeli yavize ashize amanga kandi ashimangira maze acyaha Belushazari kubwo gukiranirwa kwe gukomeye. Yagaragarije umwami icyaha cye, amereka ibyigisho yagombye kuba yarize nyamara ntabe yarabyize. Belushazari ntiyari yarasomye neza ibyabaye kuri sekuru, kandi ntiyumviye n’umuburo w’ibyabayeho byari bifite ubusobanuro bukomeye kuri we. Yari yarahawe amahirwe yo kumenya no kubaha Imana nyakuri, ariko ntiyari yarayitayeho, bityo yari agiye gusarura ingaruka zo kwigomeka kwe.AnA 489.1

    Umuhanuzi Daniyeli yaravuze ati: “Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose, ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir’ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by’ifeza n’iby’izahabu, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha. Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko.”AnA 489.2

    Umuhanuzi Daniyeli yahindukiriye bwa butumwa bwari bwoherejwe n’Ijuru bwari ku rukuta maze arasoma ati: “MENE MENE TEKELI UFARISINI.” Cya kiganza cyari cyanditse izo nyuguti nticyari kikiboneka, ariko aya magambo uko ari ane yari akirabagirana umucyo uteye ubwoba; kandi noneho abantu bateze amatwi bari guhumeka insigane ubwo umuhanuzi wari ugeze mu zabukuru yavugaga ati:AnA 490.1

    “Kandi bisobanurwa bitya: MENE bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo. TEKELI bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. Kandi PERĒSI bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n’Abaperesi.”AnA 490.2

    Muri iryo joro riheruka ry’ubupfapfa, Belushazari n’abatware be bari bujuje igikombe cyo gukiranirwa kwabo ndetse no gukiranirwa k’ubwami bw’Abakaludaya. Ukuboko kw’Imana kwari kutagikumiriye akaga kari kegereje. Imana ikoresheje inzira nyinshi, yari yarashishikariye kubigisha kubaha amategeko yayo. Imana yavuze kuri abo bantu urubanza rwabo rwari rwamaze kugera mu ijuru iti: “Twashatse gukiza i Babuloni, ariko ntibyashobotse: nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy’iwabo.” Yeremiya 51:9. Bitewe no kwinangira kudasanzwe k’umutima w’umuntu, amaherezo Imana yabonye ko ari ngombwa guca urubanza rudasubirwaho. Belushazali yagombaga kuva ku ngoma kandi ubwami bwe bugahabwa abandi. AnA 490.3

    Ubwo umuhanuzi Daniyeli yahagarikaga kuvuga, umwami yategetse ko agororerwa ibyo yamusezeraniye; kandi mu rwego rwo gusohoza ibyo “bambika Daniyeli umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.”AnA 490.4

    Mu myaka isaga ijana mbere y’icyo gihe, Imana yari yaravuze bitaraba ko “ijoro . . . ry’ibyishimo” umwami n’abajyanama be bari kuzarushanwa gusuzugura Imana, iryo joro ryari guhindurwamo igihe cy’ubwoba no kurimbuka mu buryo butunguranye. Noneho ibintu bikomeye byaje mu buryo bwihuse bikurikirana rwose nk’uko byari byaravuzwe mu byanditswe mu buhanuzi mu myaka myinshi mbere y’ivuka ry’abantu bakomeye babigaragayemo.AnA 491.1

    Ubwo bari bakiri muri icyo cyumba cy’ibirori umwami akikijwe n’abo iherezo ryabo ryari ryamaze gushyirwaho ikimenyetso, intumwa yaraje imubwira ko “umurwa [we] wafashwe impande zose” n’abanzi yari yaribwiye ko azatsinda amayere yabo. Yabwiwe kandi ko “ibyambu byakinzwe, . . . kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.” Yeremiya 51:31,32. Ndetse n’igihe umwami n’ibisonga bye banyweshaga ibikoresho byera by’Uwiteka kandi basingiza ibigirwamana byabo by’ifeza n’izahabu, Abamedi n’Abaperesi bari bamaze kuyobya uruzi rwa Ufurate bityo bagendagendaga hagati muri uwo murwa utari urinzwe. Ingabo za Kuro noneho zari zihagaze munsi y’inkuta z’ingoro y’umwami; kandi umurwa wose wari wuzuye ingabo z’umwanzi zawuzimagije “nk’inzige,” (Yeremiya 51:14); kandi urusaku rwo kunesha kwazo rwumvikaniraga hejuru y’imiborogo y’abari bahoze mu birori byo kuvuyarara.AnA 491.2

    “Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya yarishwe,” maze umwami w’umunyamahanga yicara ku ntebe ye y’ubwami.AnA 491.3

    Abahanuzi b’Abaheburayo bari baravuze beruye ibyerekeye uburyo Babuloni yari kuzahanguka. Mu iyerekwa Imana yari yarabahishuriye ibizaba mu gihe kizaza bityo bari baravuze bati: “Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y’isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!” “Yemwe, inyundo y’isi yose ko yacitse igatāna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga!” “Isi itigiswa n’urusaku rwo kunyagwa kw’i Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga.”AnA 492.1

    “I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa.” “Kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n’imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra. Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n’abanyabwenge baho, abategeka baho n’ibisonga byaho n’intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n’Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.”AnA 492.2

    “Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa. Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro avanamo intwaro z’uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cy’Abakaludaya.”AnA 492.3

    “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende. Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.” Yeremiya 51:41; 50:23, 46; 51:8.56,57; 50:24, 25, 33, 34.AnA 492.4

    Uko ni ko “inkike ngari z’i Babuloni [zasenywe] rwose, n’amarembo yaho maremare [agatwikwa].” Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo yamazeho “ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro [akagacisha] bugufi.” Uko ni ko “i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya,” hahindutse nka Sodomu na Gomora- hakaba ahantu havumwe burundu. Ijambo ry’Imana ryari ryaravuze riti: “Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo. Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira. Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa.” “Nzahahindura igihugu cy’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi, nzahakubuza umweyo urimbura.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Yeremiya 51:58; Yesaya 13:11, 19-22; 14:23.AnA 493.1

    Nk’uko byagendekeye umwami wayo wa mbere, umwami wa nyuma wa Babuloni yaciriwe iteka n’Uwitegerezaga ari mu ijuru. Iryo teka ryaravugaga riti: “Yewe Mwami, . . . , ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo.” Daniyeli 4:28 (31).AnA 493.2

    “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we.
    Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami,
    Kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye
    Kandi ko umenyereye kugubwa neza. . . . .
    AnA 493.3

    Ubwambure bwawe buzatwikururwa,
    Ni koko isoni zawe zizagaragara.
    Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara uceceke
    Ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami.

    “Narakariye ubwoko bwanjye,
    Nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza,
    Ntiwabababarira na hato . . . .

    “Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’
    Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.

    “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza,
    Ukicara udabagira,
    Ukibwira mu mutima uti
    ‘Ni jye uriho nta wundi,
    Sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’

    “Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi
    Bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye,
    Uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute,
    N’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane,
    Bizakugeraho byimazeyo
    Kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’

    “Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe
    Ni byo bikuyobeje uribwira uti
    ‘Ni jye uriho nta wundi.’ Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho
    Ntumenye irasukiro ryabyo,
    Ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho,
    Kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.

    “Nuko komeza ibikagiro byawe n’uburozi bwawe uko bingana,
    Ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe
    Ahari aho bizagira icyo bikuvura,
    Ahari bizatuma unesha.

    “Inama zawe nyinshi zirakuruhije,
    Abaraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri
    AnA 494.1

    N’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba,
    Nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.

    “Dore bazamera nk’ibishingwe umuriro ubatwike,
    Ntibazikiza imbaraga z’ibirimi byawo.
    Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa,
    Cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.
    Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera,
    Abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe
    Bazigendera umuntu wese yigira ahe,
    Nta wuzaba uhari wo kugukiza.” Yesaya 47:1-15.
    AnA 495.1

    Ishyanga ryose ryageze ku rwego rw’aho ryagira icyo rikora ryemerewe kuba mu mwanya waryo ku isi kugira ngo rihamye kandi rigaragaze niba rizasohoza imigambi y’Urwitegereza ari we Uwera. Ubuhanuzi bwagaragaje kwaduka no gutera imbere k’ubwami bukomeye bwabaye ku isi ari bwo Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki na Roma. Haba kuri ubu bwami kimwe no ku mahanga yaranzwe n’imbaraga nke, usanga amateka yaragiye yisubiramo. Buri bwami (cyangwa ishyanga) bwigeze kugira igihe cyo kugeragezwa; buri bwami bwaratsinzwe, ikuzo ryabwo ryarayoyotse kandi imbaraga zabwo zarashize.AnA 495.2

    Nubwo amahanga yanze amahame y’Imana kandi muri uko kuyanga akizanira kurimbuka, nyamara umugambi w’Imana ugenga byose wagaragaye ukora mu bihe byose. Ibi ni byo umuhanuzi Ezekiyeli mu iyerekwa ritangaje yagize igihe yari mu bunyage mu gihugu cy’Abakaludaya, ubwo yari imbere y’ibyo yitegerezaga bimutangaje yeretswe ibimenyetso byahishuraga Ububasha butegeka byose bwagombaga gukuraho abami bo ku isi.AnA 495.3

    Ubwo yari ku nkengero z’uruzi Kebari, Ezekiyeli yabonye umuyaga w’ishuheri wasaga n’iturutse mu majyaruguru, “igicu cya rukokoma gishibagura umuriro, gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukubye.” Ibizima bine byagenderaga mu nziga nyinshi zari zisobekeranye. “Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari igisa y’ubwami isa n’ibuye rya safiro; kanid hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu.” “Nuko munsi y’amababa y’abakerubi haboneka igisa n’ikiganza cy’umuntu.” Ezekiyeli 1:4, 26; 10:8. Mu buryo izo nziga zari zitondetse, zari zisobekeranye biruhije cyane ku buryo ukizibona zasaga n’aho zitari kuri gahunda; nyamara nubwo byari bimeze bityo zagendaga kuri gahunda itunganye. Ibizima byo mu ijuru byari bifashwe kandi biyobowe n’ukuboko kwari munsi y’amababa y’umukerubi, nibyo byateraga izo nziga kwikaraga zikagenda; kandi hejuru yabyo, hejuru y’intebe y’ubwami yo mu ibuye rya safiro, hari hicaye Imana Ihoraho; ndetse ahakikije intebe y’ubwami hari umukororombya, ari wo kimenyetso cy’imbabazi z’Imana.AnA 496.1

    Nk’uko rwa rusobekerane rw’inziga rwari ruyobowe n’ukuboko kwari munsi y’amababa y’umukerubi, ni ko ibyo abantu banyuramo usanga bibakomereye byose biri munsi y’ububasha bw’Imana. Hagati mu ntambara no kuvurungana kw’amahanga Iyicaye hejuru y’abakerubi iracyayoboye ibibera kuri iyi si.AnA 496.2

    Amateka y’ibyabaye ku mahanga agira icyo atubwira muri iki gihe. Imana yahaye umuntu wese n’ishyanga ryose umwanya mu mugambi wayo ukomeye. Muri iki gihe abantu ndetse n’amahanga bigeragezwa n’umugozi ugera imfuruka uri mu kiganza cy’Imana itibeshya. Kubwo guhitamo kwabo abantu bose bagenda bashyira umwanzuro ku iherezo ryabo, kandi Imana igenga bose kubwo gusohoza imigambi yayo.AnA 496.3

    Ubuhanuzi NDIHO ukomeye yatanze mu ijambo rye bugenda buhuza amapfundo ku mugozi w’uruhererekane rw’ibibaho uhereye ibihe bizira iherezo mu gihe cyashize kugeza mu bihe bidashira mu gihe kizaza, butubwira aho tugeze uyu munsi mu rukurikirane rw’ibihe ndetse n’ibyo twakwitega bizabaho mu gihe kigiye kuza. Kugeza uyu munsi ibyo ubuhanuzi bwavuze byose ko bizaba, byanditswe ku mpapuro z’amateka, kandi dushobora kumenya tudashidikanya ko ibitari byaba na byo bizasohora byose nk’uko bigomba gukurikirana.AnA 497.1

    Muri iki gihe, ibimenyetso by’ibihe bigaragaza ko duhagaze ku itangiriro ry’ibintu bikomeye. Muri iyi si yacu ibintu byose biri kwivumbagatanya. Ubuhanuzi Umukiza yahanuye bwerekeye ibintu bizabanziriza kugaruka kwe burasohorera imbere yacu tubureba. “Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara . . . . Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishitsi hamwe na hamwe.” Matayo 24:6,7.AnA 497.2

    Igihe turimo ni igihe cy’ibintu biteye ubwoba ku bariho bose. Abami n’abatware ari bo bari mu myanya ikomeye kandi y’ubuyobozi, abagabo n’abagore batekereza bo mu nzego zose, abo bose bahanze amaso yabo ku biri kuba ahadukikije. Bitegereza imibanire iri hagati y’ibihugu. Bitegereza ubukare bugenda bufata ikintu cyose kiri ku isi, kandi basobanukirwa ko hari ikintu gikomeye kandi kidasubirwaho kigiye kubaho. Babona ko isi igiye kugera mu kaga gakomeye cyane.AnA 497.3

    Bibiliya yonyine ni yo itanga ishusho itunganye y’ibyo bintu. Muri yo ni ho hahishurirwa ibintu bikomeye biheruka bizaba mu mateka y’iyi si yacu, kandi ibyo bintu byamaze gutangira kohereze igicucu cyabo, ndetse urusaku rwo kwegereza kwabyo rutera isi gutigita kandi imitima y’abantu igahagarikwa n’ubwoba.AnA 498.1

    “Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo; . . . . uko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.” Yesaya 24:1-6.AnA 498.2

    “Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose! . . . Imbuto zumiye mu mayogi, ibigega birimo ubusa, ibigonyi byarasenyutse kuko imyaka yumye. Yemwe, nimwumve uko amatungo aboroga! Amashyo y’inka yanāniwe kuko yabuze ubwatsi, imikumbi y’intama yanyukiwe.” “Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye, umukomamanga n’imikindo na yo, n’ibiti by’amapera ndetse n’ibiti byose byo mu mirima byumye, kandi umunezero ushira mu bantu.” Yoweli 1:15-18,12.AnA 498.3

    “Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye. Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.” Yeremiya 4:19,20.AnA 498.4

    “Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.” Yeremiya 30:7.AnA 499.1

    “Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,
    Wagize Isumbabyose ubuturo,
    Nuko nta kibi kizakuzaho,
    Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe” Zaburi 91:9, 10.
    AnA 499.2

    “Ubabare ugire ibise byo kubyara, mukobwa w’i Siyoni we nk’umugore uri ku nda, . . . Uwiteka azagukiriza akuvane mu maboko y’ababisha bawe. Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.” Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk’imiba irunze ku mbuga.” Mika 4:10-12. Ntabwo Imana izatererana itorero ryayo mu isaha y’akaga gakomeye rizaba ririmo. Yasezeranye kuzarirokora. Yaravuze iti: “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa; kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe; na wo umurwa uzubakwa ku birundo by’aho amaziu yabo yasenyukiye, kanid inyumba izubakwa nk’uko yari isanzwe.” Yeremiya 30:18.AnA 499.3

    Icyo gihe umugambi w’Imana uzasohora; amahame y’ingoma yayo azubahwa n’abari munsi y’izuba bose.AnA 499.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents