Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 45 — KUGARUKA KW’ABARI BARAJYANWE MU BUNYAGE

    Kuza kw’ingabo za Kuro zikagera imbere y’inkuta za Babuloni byari ikimenyetso ku Bayuda ko gukurwa mu bunyage kwabo kwegereje. Mu myaka isaga ijana mbere y’ivuka rya Kuro, Imana yari yaramuvuze mu izina, kandi yari yarandikishije umurimo nyawo yagombaga kuzakora mu kwigarurira umurwa wa Babuloni mu buryo utunguranye ndetse no gutegura inzira kugira ngo abajyanwe mu bunyage barekurwe. Ijambo ryari ryaravuzwe rinyujijwe muri Yesaya rigira riti:AnA 511.1

    “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati: “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.” Yesaya 45:1-3.AnA 512.1

    Mu kwinjira gutunguranye kw’ingabo z’umurwanyi ukomeye w’Umuperesi (Kuro) zikagera rwagati mu murwa mukuru wa Babuloni zinyuze mu nzira uruzi rwari rwayobejwe rwari rusanzwe runyuramo, kandi zinyuze no mu marembo yo mu bikari yari yaretswe ntakingwe cyangwa ngo arindwe bitewe no kutita ku mutekano, Abayuda babonye ibihamya bihagije byo gusohora rwose k’ubuhanuzi bwa Yesaya bwerekeye guhirikwa ku butegetsi gutunguranye kw’ababakandamizaga. Kandi ibi bishobora kuba byarababereye ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko kubwabo Imana ari yo iri kugena ibiba ku mahanga; kuko ibijyana n’ubuhanuzi bwavugaga uburyo Babuloni izafatwa kandi igahanguka byari byaravuzwe muri aya magambo:AnA 512.2

    “Kandi avuga ibya Kuro ati: ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati: ‘Hazubakwa,’ kandi avuga iby’urusengero ati: ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’” “Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Yesaya 44:28; 45:13.AnA 512.3

    Ntabwo ubwo ari bwo buhanuzi bwonyine abari barajyanwe mu bunyage bashingiragaho ibyiringiro byabo byo gucungurwa kwihuse. Bari bafite inyandiko za Yeremiya, kandi muri zo hari haravuzwe mu buryo bweruye uburebure bw’igihe cyagombaga gushira mbere yo gukomorerwa kw’Abisirayeli bagakurwa i Babuloni. Uwiteka yari yaravugiye mbere mu ntumwa ye ati: “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w’i Babuloni, n’ubwo bwoko n’igihugu cy’Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.” Yeremiya 25:12. Mu rwego rwo gusubiza isengesho rivuye ku mutima abasigaye bo mu Buyuda bari kuzagirirwa ubuntu. “Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.” Yeremiya 29:14.AnA 513.1

    Incuro nyinshi Daniyeli na bagenzi bari bari baragiye basoma ubwo buhanuzi ndetse n’ubundi busa nabwo bwavugaga umugambi Imana ifitiye ubwoko bwayo. Noneho ubwo ibyabaga byihuta byerekanaga ko ukuboko gukomeye kw’Imana hari icyo kuri gukora mu mahanga, Daniyeli yitaye mu buryo bwihariye ku masezerano yahawe Isirayeli. Uko yizeraga ijambo ry’ubuhanuzi kwamuteye kwinjira mu byari byaravuzwe n’abanditsi bera. Uwiteka yari yaravuze ati: “Uwiteka ara vu ga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.” Yeremiya 29:10-13.AnA 513.2

    Mbere gato yo guhanguka kwa Babuloni, igihe Daniyeli yatekerezaga kuri ubwo buhanuzi kandi asaba Imana ngo imusobanurire ibyo bihe, yeretswe ibyerekeye guhangwa no guhanguka kw’ingoma zitandukanye. Iyerekwa rya mbere, nk’uko ryanditswe mu gice cya karindwi cy’igitabo cya Daniyeli, ryatangiwe ubusobanuro; ariko umuhanuzi Daniyeli ntiyasobanuriwe ibintu byose uko byakabaye. Yanditse ibyamubayeho icyo gihe agira ati: “Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli ibuyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi; ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.” Daniyeli 7:28.AnA 514.1

    Binyuze mu rindi yerekwa, undi mucyo watanzwe ku byagombaga kuzabaho mu gihe kizaza; kandi ku iherezo ry’iri yerekwa ni ho Daniyeli yumvise “uwera avuga; maze undi wera abaza uwo wavugaga ati: ‘Ibyo byerekanywe by’igitambo gihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari?’” Daniyeli 8:13. Igisubizo cyatanzwe ari cyo iki ngo: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa” (umurongo wa 14), cyamujuje guhagarika umutima. Yashatse ubusobanuro bw’iryo yerekwa abikuye ku mutima. Ntabwo yashoboraga gusobanukirwa isano iri hagati y’imyaka mirongo irindwi yo kuba mu bunyage (nk’uko yari yarahanuwe na Yeremiya) n’imyaka ibihumbi bibiri na magana atatu yari yumvise mu iyerekwa intumwa yo mu ijuru ivuga ko ikwiriye kuzashira maze ubuturo bwera bw’Imana bukabona kwezwa. Marayika Gaburiyeli yanuhaye ubusobanuro bw’igice; nyamara igihe umuhanuzi yumvaga amagambo ngo: “Ibyerekanywe . . . . ni iby’igihe gishyize kera,” yacitse intege araraba. Yandika ibyamubayeho agira ati: “Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo y’umwami; ariko ntangazwa n’ibyo neretswe ibyo; nyamara nta muntu wabimenye.” Daniyeli 8:26,27.AnA 514.2

    Kubera ko yari akiremerewe kubw’Abisirayeli, Daniyeli yongeye kwiga ubuhanuzi bwa Yeremiya. Ubu buhanuzi bwari busobanutse neza cyane ku buryo kubw’ibyo bihamya byari byanditswe mu bitabo yasobanukiwe “umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe, ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.” Daniyeli 9:2.AnA 515.1

    Kubwo kwizera yari afite kwari gushingiye ku ijambo ry’ubuhanuzi ritabeshya, Daniyeli yinginze Uwiteka amusaba ko yasohoza ayo masezerano vuba. Yarasenze kugira ngo icyubahiro cy’Imana gikomeze kurindwa. Mu gusaba kwe, yisanishije rwose n’abari barateshutse ku mugambi w’Imana, yatura ibyaha byabo nk’ibye bwite.AnA 515.2

    Umuhanuzi Daniyeli yaravuze ati: “Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga, niyiriza ubusa, nambara ibigunira nisiga ivu. Nsenga Uwiteka Imana yanjye, nyaturira.” Daniyeli 9:3, 4. Nubwo Daniyeli yari amaze imyaka myinshi akorera Imana kandi ijuru rikaba ryaramuvuzeho ko ari “ukundwa cyane,” ubu noneho yaje imbere y’Imana nk’umunyabyaha, yerekana ubukene bukomeye bw’ishyanga yakundaga. Isengesho rye ryari ryumvikanaga neza ku kwiyirishya kwaryo, kandi ryari rivuye ku mutima mu buryo bukomeye. Nimwumve uko yinginze:AnA 515.3

    “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo. “Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe. Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n’abatware bacu na basekuruza bacu, n’abantu bo mu gihugu bose mu izina rya we.AnA 516.1

    “Nyagasani, gukiranuka ni ukwawe ariko ibyacu ni ugukorwa n’isoni, nk’uko bibaye ubu ku Bayuda n’abaturage b ‘ i Yerusalemu , n ‘Abisirayeli bose ba bugufi n’abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniye ubahoye ibicumuro bagucumuyeho. Nyagasani, kubwacu n’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza bacu, ni ugukorwa n’isoni kuko twagucumuyeho. . .AnA 516.2

    “Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n’ibambe nubwo twayigomeye.” “Nyagasani , ndakwinginze kubwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw’inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musozi wawe wera, kuko i Yerusalemu n’ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriro mu bantu bose badukikije, kubw’ibyaha byacu no gukiranirwa kwa basogokuruza bacu.AnA 516.3

    “Nuko none ho Mana yacu, umva gusenga k’umugaragu wawe no kwinginga kwe, kandi kubwawe Uwiteka, umurikishirize mu maso hawe ubuturo bwawe bwera bwasenyutse. Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yawe urebe ibyacu byacitse n’umurwa wawe witwa uw’izina rya we, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni kubw’imbabazi zawe nyinshi.AnA 516.4

    “Umva Nyagasani babarira, Nyagasani twumvire, Nyagasani ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye kugira ngo izina ryawe ryubahwe, kuko umurwa wawe n’abantu bawe byitwa iby’izina ryawe.” Daniyeli 9:4-9, 16-19.AnA 517.1

    Ijuru ryaciye bugufi kugira ngo ryumve kwinginga k’umuhanuzi Daniyeli. Ndetse ubwi yari atararangiza kwinginga kwe asaba imbabazi no gukomorerwa, marayika aukomeye witwa Gabuliyeli yongeye kumubonekera maze amukangurira kweerekeza intekerezo ze ku iyerekwa yari yaragize mbere yo guhanguka kwa Babuloni n’urupfu rwa Berushazari. Nuko marayika amusobanurira mu magambo arambuye iby’igihe cy’ibyumweru mirongo irindwi byagombaga gutangira igihe “bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana.” Umurongo wa 25.AnA 517.2

    Daniyeli yari yarasenze ririya sengesho “mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo” (umurongo 1), ari we wari umwami w’Umumedi kandi Kuro umutware we mukuru w’abasirikare yari yarambuye Babuloni inkoni yo gutwara isi yose. Imana yuhabishije ingoma ya Dariyo. Yohererejwe marayika Gabuliyeli kugira ngo amufashe kandi amukomeze. (Daniyeli 11:1). Ubwo Dariyo yapfaga hasize nk’imyaka ibiri ubwami bwa Babuloni buhangutse, Kuro yamusimbuye ku ngoma, maze intangiriro y’ingoma ye iba isoza ry’imyaka mirongo irindwi uhereye igihe itsinda rya mbere ry’Abaheburayo ryari ryarajyanywe na Nebukadinezari abakuye mu Buyuda abajyanye i Babuloni.AnA 517.3

    Imana yari yarakoresheje kurokora Daniyeli mu rwobo rw’intare maze ikora ku mutima wa Kuro ukomeye. Imico myiza cyane y’umuntu w’Imana y’bubasha bwo kureba kure nk’umuyobozi mu butegetsi yateye umwami w’Umuperesi kumwubaha bikomeye no kubaha imitekerereze ye. Noneho igihe Imana yari yaravuze kigeze, ubwo yari igiye gutuma urusegero rwayo i Yerusalemu rusanwa. Yagendereye Kuro nk’umukozi wayo imutera gusobanukirwa ubuhanuzi bumwerekeye (ari nabwo Daniyeli we yari asanzwe azi) no guha ubwoko bw’Abayuda umudendezo.AnA 518.1

    Ubwo umwami Kuro yabonaga amagambo yari yaravuze uburyo Babuloni yari kuzigarurirwa (yavuzwe mu myaka isaga ijana mbere y’ivuka rye); ubwo yasomaga ubutumwa Umutware w’ijuru n’isi yamwoherereje bwavugaga ngo: “Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye;”, ubwo kandi yabonaga imbere ye ibyo Imana ihoraho yavuze iti: “Kubw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe, nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya;” ndetse agakurikirana ibyanditswe bivuga biti: “Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose; ni we uzubaka umurwa wanjye, kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano,” umutima wa Kuro wakozweho bikomeye maze yiyemeza gusohoza inshingano ijuru ryamuhaye. Yesaya 45:5, 6, 4, 13. Yagombaga kureka abanyagano bo mu Buyuda bakajya iwabo mu mudendezo; kandi yari kubafasha gusana ingoro y’Uwiteka.AnA 518.2

    Mu itegeko ryanditswe yakwije “mu gihugu cye cyose,” Kuro yamenyesheje abantu icyifuzo cye cyo gutegurira Abaheburayo gusubira iwabo no gusana urusengero rwabo. Mu itangazo yoherereje rubanda rwose, umwami Kuro yavuganye umutima ushima ati: “Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane nawe, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu. Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n’izahabu n’ibintu n’amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y’Imana y’i Yerusalemu babikunze.’” Ezira 1:1-4.AnA 519.1

    Yakomeje atanga amabwiriza yerekeye imiterere y’urwo usengero agira ati: “I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y’Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n’indwi z’uburebure na metero makumyabiri n’indwi z’ubugari. Bazubake impushya eshatu z’amabuye manini, bakurikizeho urundi ruhushya rw’ibiti by’imigogo. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w’umwami. Bagomba kandi gusubiza mu Ngoro y’Imana ibikoresho by’izahabu n’ifeza byakoreshwaga muri yo, buri kintu kigashyirwa mu mwanya wacyo. Ibyo bikoresho Umwami Nebukadinezari yari yarabinyaze i Yeruzalemu abijyana i Babiloni.” Ezira 6:3-5. [ Bibiliya Ijambo ry’Imana].AnA 519.2

    Inkuru z’iri teka zageze mu ntara za kure cyane z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, kandi mu bari baratatanyijwe aho bari bari hose haba ibyishimo byinshi. Abantu benshi bigaga ubuhanuzi nka Daniyeli, kandi kubwa Siyoni, bari baragiye basaba Imana kubagoboka nk’uko yasezeranye. Noneho ubu amasengesho yabo yari asubijwe; kandi noneho kubw’ibyishimo byari byasabye imitima yabo bashoboraga gufatanyiriza hamwe kuririmba bati:AnA 519.3

    “Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanyweho iminyago b’i Siyoni,
    Twari tumeze nk’abarota.
    Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge,
    N’indimi zacu zari zuzuye indirimbo.
    Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati
    “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.”
    Uwiteka yadukoreye ibikomeye,
    Natwe turishimye.” Zaburi 126:1-3.
    AnA 520.1

    “Abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana,” kandi abo bantu bari abasigaye batunganye, bageraga ku bantu bihumbi mirongo itanu b’abanyambaraga bo mu Bayuda bo mu bihugu bajyanwemo ari abanyagano, biyemeje gukoresha amahirwe atangaje bari bahawe maze barahaguruka “ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu.” Ntabwo incuti zabo zabemereye kugenda amara masa. “Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi.” Kandi kuri ibyo byose ndetse n’andi maturo batuye babikunze hongeweho “ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu; . . . Ibyo Kuro umwami w’u Buperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu, . . . . Ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na Magana ane,” byagombaga gukoreshwa mu rusengero rwari rugiye gusanwa. Ezira 1:1-5.AnA 520.2

    Kuro yafashe uwitwa Zerubabeli (witwaga na none Sheshibasari) wo mu rubyaro rwa Dawidi, amuha inshingano yo kuba umutware w’itsinda ryari risubiye mu Buyuda; akunganirwa na Yosuwa umutambyi mukuru. Urugendo rurerure bakoze bambukiranya ubutayu rwarangiye amahoro, maze iryo tsinda ryari rinezerewe, rishimira Imana imbabazi zayo nyinshi rihita ritangira umurimo wo gusana urusengero rwari rwarahitswe rugasenywa. “Abatware b’amazu ya ba sekuruza” bafashe iya mbere mu gutanga ku mutungo wabo kugira ngo bafashe mu kwishyura ibyakoreshwaga mu gusana urusengero; maze rubanda rukurikiza urugero rwabo, rutangana umutima ukunze kubyo rwari rutunze bike. Soma Ezira 2:64-70.AnA 521.1

    Bakoze vuba vuba cyane maze bubaka igicaniro aho icya kera cyahoze mu rugo rw’urusengero. Abantu bari barateraniye hamwe nk’umuntu umwe mu mirimo ijyanye no kwegurira Imana iki gicaniro; kandi aho ni ho bafatanyirije hamwe mu gusubizaho imihango yera yari yarahagaritswe igihe Nebukadinezari yasenyaga Yerusalemu. Mbere y’uko batandukana ngo bajye mu ngo zabo bashishikariraga kuvugurura, “bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando.” Ezira 3:1-6.AnA 521.2

    Kubaka igicaniro cy’ibitambo bikongorwa n’umuriro buri munsi byanejeje cyane abasigaye b’indahemuka. Binjiranye umutima ukunze mu myiteguro yari ikeenewe mu gusana urusengero, bagahuriza hamwe umwete mu gihe iyo myiteguro yajyaga mbere uko ukwezi gushize ukundi kugataha. Bari bamaze imyaka myinshi batabona ibimenyetso bigaragara by’uko Imana iri aho hantu. Ariko noneho ubwo bari bakikijwe n’ibintu byinshi bibabaje byabibutsaga ubuhakanyi bwa ba sekuruza, bifuzaga cyane ikimenyetso gihoraho cy’ubuntu n’imbabazi by’Imana. Hejuru yo kongera gusubizwa umutungo w’umuntu ku giti cye ndetse n’uburenganzira yahoranye, bahaye agaciro kwemerwa n’Imana. Imana yari yarabakoreye ibitangaje, kandi bumvaga bafite ibyiringiro by’uko iri kumwe nabo; nyamara bifuzaga n’imigisha iruseho. Kubwo kwishimira ibyo bari bategereje, bari bahanze amaso igihe bari kuzabona ukurabagirana kw’ikuzo ry’Imana kubonekera mu rusengero rwasanwe.AnA 521.3

    Abakozi batangiye gutegura ibikoresho byo kubaka, maze mu matongo bahabona amwe mu mabuye manini cyane yari yarazanwe na Salomo aho urusengero rwubatswe. Ayo mabuye yarateguwe kugira ngo akoreshwe, kandi hatanzwe n’ibindi bikoresho bishya byinshi; bityo bidatinze umurimo urihutishwa ku buryo byari bigeze aho bagomba gushing ibuye ry’ifatizo. Ibi byakorewe mu maso y’abantu ibihumbi byinshi bari bateranyijwe no kureba aho umurimo ugeze ndetse no kugaragaza ibyishimo byabo byo kuwugiramo uruhare. Igihe ibuye nsanganyarukuta ryashyirwaga mu mwanya waryo, abantu bafashijwe n’impanda z’abatambyi n’ibyuma birenga bya bene Asafu, “bikiranyaga basingiza Uwiteka bamushima bati: ‘Erega Uwiteka ni mwiza; n’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.’” Umurongo wa 11.AnA 522.1

    Inzu yari igiye gusanwa yari yaravuzwe n’ubuhanuzi bwinshi bwerekeye ubuntu Imana yashakaga kugirira Siyoni, kandi abantu bose bari aho ubwo ibuye nsanganyarukuta ryashingwaga bagombaga kuba barinjiye mu mwuka w’icyo gikorwa n’umutima ukunze. Nyamara kuri uwo munsi unejeje humvikanye ijwi ribusanye n’andi y’indirimbo n’amajwi arenga yo gushima. “Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo, bararira cyane baboroga.” Ezira 3:12.AnA 522.2

    Byari ibisanzwe ko agahinda kuzura imitima y’abo basaza, ubwo batekerezaga ku ngaruka zo kutihana kwamaze igihe kirekire. Iyo bo ubwabo ndetse n’abo mu gihe cyabo baba barumviye Imana kandi bagashyira mu bikorwa umugambi yari ifitiye Isirayeli, urusengero rwubatswe na Salomo ntiruba rwarasenywe kandi no kujyanwa mu bunyage ntibiba byarabaye ngombwa. Ariko bitewe no kudashima n’ubuhemu, bari baratatanyirijwe mu bapagani.AnA 523.1

    Noneho ibintu byarahindtse. Uwiteka mu mbabazi ze nyinshi yari yarongeye kugenderera ubwoko bwe kandi abwemerera gusubira mu gihugu cyabo. Agahinda gatewe n’amakosa yari yarakozwe mu gihe cyashize kagombaga kagombaga guha umwanya ibyishimo bikomeye. Imana yari yagendereye umutima wa Kuro iwutera kubafasha mu gusana urusengero, kandi ibi byari bikwiriye kubatera kugaragaza gushima kuvuye ku mutima. Nyamara bamwe ntibashoboye gusobanukirwa ubuntu bw’Imana bwari bubakinguriye amayira. Aho kwishima bagundiriye ibitekerezo byo kubabara no gucika intege. Bari barabonye ubwiza bw’urusengero rwubatswe na Salomo maze baganyishwa n’ubwiza bucishije bugufi bw’inyubako yari igiye kuzamurwa ubwo.AnA 523.2

    Kwitotomba no kwinuba, ndetse n’igereranya ridakwiriye ryakozwe, byakoze ku ntekerezo za benshi bibatera kwiheba kandi byatentebuye amaboko y’abubatsi. Abakoraga [kuri iyo nyubako] batewe kwibaza niba bakomeza kuzamura iyo nyubako yanengwaga icyo mu itangira ryayo kandi ikaba n’impamvu yo kuganya bene ako kageni.AnA 523.3

    Nyamara mu mbaga y’abari aho harimo benshi barebaga kure kandi bari bafite ukwizera kwagutse kutabateye kurebana kutanyurwa ubwo bwiza buciye bugufi [y’urusengero rwa mbere]. “Abandi benshi basakuza cyane bishima; bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga, urusaku rukagera kure.” Ezira 3:12,13.AnA 524.1

    Iyaba abantu batishimye igihe ibuye ry’ifatizo ry’urusengero ryashingwaga bararebye kure bakabona ingaruka zo kubura kwizera kwabo uwo munsi, baba barumiwe. Ntibasobanukiwe neza uburemere bw’amagambo yabo yo kugaya n’urucantege; ntibamenye neza uko kutanyurwa bagaragaje kwari gutinza irangira ry’inzu y’Uwiteka.AnA 524.2

    Ubwiza buhebuje bw’urusengero rwa mbere ndetse n’imigenzo ikomeye yakorwaga mu mihango y’iby’iyobokamana yarukorerwagamo, byari byarabaye isoko y’ubwibone bwa Isirayeli mbere yo kujyanwa mu bunyage; nyamara akenshi kuramya kwabo kwari kwaragiye kuburamo ibyangombwa Imana ifata ko ari byo by’ingenzi. Ubwiza bw’urusengero rwa mbere n’uko imihango yarukorerwagamo yari ihebuje ntibyashoboraga gutuma Imana ibemera; kuko batatangaga igifite agaciro cyonyine mu maso yayo. Ntabwo bayizaniraga igitambo cy’umutima uciye bugufi kandi umenetse.AnA 524.3

    Iyo amahame shingiro y’ubwami bw’Imana yirengagijwe ni ho imihango ihinduka myinshi cyane kandi ikarangwa no gukabya. Iyo kubaka imico byirengagijwe, iyo kurimbisha umutima bibuze, iyo kubaha Imana gucishije bugufi gusuzuguwe, ni ho ubwibone no gukunda kwigaragaza bisaba inyubako z’insengero zifite ubwiza bw’akataraboneka, imirimbo y’agahebuzo ndetse n’imihango y’agahano. Nyamara muri ibi byose Imana ntiyubahwa. Imana iha agaciro itorero ryayo idashingiye ku byiza byaryo bigaragara inyuma, ahubwo iriha agaciro kubw’ubutungane nyakuri buritandukanya n’isi. Iriha agaciro ikurikije gukura mu kumenya Kristo kw’abarigize ndetse no mu iterambere ryabo mu by’umwuka. Ishaka amahame y’urukundo n’ubugwaneza. Ntabwo ubwiza bwose bw’ubugeni n’ubukorikori bushobora kugereranywa n’ubwiza bw’umutima n’imico bigomba kugaragarira mu bantu bahagarariye Kristo.AnA 524.4

    Itsinda ry’abizera rishobora kuba ari ryo rikennye cyane mu gihugu. Rishobora kuba ridafite ibikurura ibyo ari byo byose bigaragara inyuma; ariko iyo abarigize bafite amahame y’imico ya Kristo, abamarayika bazifatanya nabo mu kuramya kwabo. Gusingiza no gushima bivuye ku mitima inyuzwe bizazamuka bijya ku Mana bimeze nk’umubavu uhumura neza.AnA 525.1

    “Nimushime Uwiteka yuko ari mwiza,
    Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
    Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo,
    Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi.”

    “Mumuririmbire, mumurimbire ishimwe;
    Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.
    Mwirate izina rye ryera,
    Imitima y’abashaka Uwiteka yishime.”

    “Kuko yahagije umutima wifuza,
    N’umutima ushonje yawujuje ibyiza.” Zaburi 107:1,2; 105:2,3; 107:9.
    AnA 525.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents