Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 47 — YOSUWA NA MARAYIKA

    Iterambere rikomeye ryakozwe n’abubatsi b’urusengero ryakojeje isoni kandi rikangura bikoemeye ingabo z’umubi. Satani yiyemeje gukaza umurego kugira ngo acogoze kandi ace intege ubwoko bw’Imana akoresheje kubwereka ukudatungana kw’imico yabwo. Iyo abari barababaye igihe kirekire bitewe no gucumura bongera kugushwa mu gusuzugura amategeko y’Imana, bari kongera gushyirwa mu bubata bw’icyaha.AnA 542.1

    Bitewe n’uko Abisirayeli bari baratoranyijwe kugira ngo barindire (preserve) kumenya Imana mu isi, Satani yari yaragiye abagaragariza urwango mu buryo bwihariye; yari yariyemeje kubarimbuza. Igihe babaga bumvira [Imana], ntiyashoboraga kugira ikibi abakorera. Ni yo mpamvu yari yarakoresheje imbaraga ze zose n’uburyarya bwe bwose kugira ngo abagushe mu cyaha. Kubwo gufata mu mutego n’ibidhuko bye, bari barishe amategeko y’Imana kandi bari bararetswe ngo bahinduke umuhigo w’abanzi babo.AnA 542.2

    Nyamara nubwo bajyanywe i Babuloni ari abanyagano, ntabwo Imana yahānnye. Yabohererezaga abahanuzi bo kubacyaha no kubaburira, kandi bakabakangurira kubona icyaha cyabo. Igihe bicishaga bugufi imbere y’Imana kandi bakayigarukira bihannye by’ukuri, Imana yaboherereje ubutumwa bwo kubakomeza, ivuga ko izabarokora ikabakuva mu bunyage barimo, ikabakomorera ku buntu bwayo kandi ikongera kubatuza mu guhugu cyabo. Noneho ubwo uyu murimo wo kubakomorera wari waratangiye kandi abasigaye bo mu Bisirayeli bakaba bari baramaze kugaruka mu Buyuda, Satani yiyemeje kugwabiza ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi w’Imana, kandi kubw’uwo mugambi we yashakaga gukoresha amahanga y’abapagani kugira ngo abarimbure burundu.AnA 542.3

    Nyamara muri ako kaga Uwiteka yakomeresheje ubwoko bwe “amagambo meza amara umubabaro.” Zekariya 1:13. Binyujijwe mu mfashanyigisho ikomeye igaragaza umurimo wa Satani n’umurimo wa Kristo, Uwiteka yerekanye ububasha bw’Umuhuza w’Abisirayeli bwo gutsinda [umwanzi] urega ubwoko bwe.AnA 543.1

    Mu iyerekwa, umuhanuzi Zekariya yabonye “Yosuwa umutambyi mukuru,” “yari yambaye imyenda y’ibizinga” (Zekariya 3:1,3), ahagaze imbere ya Marayika w’Uwiteka, asaba Imana imbabazi mu cyimbo cy’ubwoko bwe bwari bubabajwe. Ubwo yasabaga ko amasezerano y’Imana yasohozwa, Satani yahagurukanye ishema n’isheja kugira ngo amurwanye. Satani yatunze agatoki ibicumuro by’Abisirayeli avuga ko ari byo mpamvu yatuma batakomorerwa ngo bagirirwe ubuntu bw’Imana. Yavuze ko ari umuhigo we, kandi asaba ko batangwa bagashyirwa mu maboko ye.AnA 543.2

    Umutambyi mukuru ntiyashoboye kwiburanira ubwe cyangwa ubwoko bwe ngo yisobanure ku birego by’umwanzi. Ntabwo avuga ko Abisirayeli ari ba miseke igoroye. Mu myenda y’ibizinga yari yambaye yashushanyaga ibyaha by’ubwoko bwe yari ahagarariye, yahagaze imbere ya Marayika, yatura gukiranirwa kwabo, ariko kandi atunga urutaroki ukwihana no gukorwa n’isoki kwabo ari nako yishingikirije ku mbabazi z’Umucunguzi ubabarira ibyaha. Mu kwizera yasabye gusohorezwa amasezerano y’Imana.AnA 543.3

    Nuko wa Marayika, ari we Kristo ubwe, Umukiza w’abanyabyaha aherako acecekesha umurezi w’ubwoko bwe avuga ati: “Uwiteka aguhane, yewe Satani; ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu, aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” Zekariya 3:2. Abisirayeli bari baramaze igihe kirekire mu itanura ry’umubabaro. Kubera ibyaha byabo bari barageze hafi rwose yo gukongorerwa mu muriro ugurumana wacanwe na Satani n’abakozi be kugira ngo ubarimbure, ariko noneho Imana yari yararambuye ukuboko kwe kugira ngo ibakure muri uwo muriro.AnA 544.1

    Ubwo kwinginga kwa Yosuwa kwemerwaga, hatanzwe itegeko ngo: “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga;” maze Marayika abwira Yosuwa ati: “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika n’imyenda.” “Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda.” Zekariya 3:4,5. Ibyaha bye bwite n’iby’ubwoko bwe byari bibabariwe. Isirayeli yari yambitswe “imyenda mishya” — ari yo gukiranuka kwa Kristo bari babazweho. Igitambaro cyashyizwe ku mutwe wa Yosuwa kimeze nk’icyambarwaga n’abatambyi, kandi cyabaga cyanditsweho ngo: “YEREJWE UWITEKA” (Kuva 28:36), bisobanuye ko nubwo hari ibicumuro byamuranzweho kera, noneho yujuje ibyangombwa byo gukorera imbere y’Imana mu buturo bwayo bwera.AnA 544.2

    Noneho Marayika yabwiye Yosuwa ati: “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati: ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye, kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza, n’ibikari byanjye uzabirinda: nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.’” Zekariya 3:7. Iyo yumvira yari kuzahabwa ikuzo akagirwa umucamanza, cyangwa umutware w’urusengero n’imirimo yose yarukorerwagamo; kandi muri ubu buzima yagombaga kugendera hagati y’abamarayika bamufasha; ndetse amaherezo akazaba ari kumwe n’imbaga izaba ihawe ikuzo izaba ikikije intebe y’ubwami y’Imana.AnA 544.3

    “Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe; kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbura.” Zekariya 3:8. Ibyiringiro by’Abisirayeli byari bishingiye muri Shami, Umurengezi. Yosuwa n’ubwoko bwe bari barabonye imbabazi kubwo kwizera Umukiza wajyaga kuzaza. Kubwo kwizera Kristo, bari barakomorewe ubuntu bw’Imana. Kubwo kwishingikiriza kubyo Kristo yakoze, iyo bagendera mu nzira ze kandi bagakurikiza amategeko ye, bari kuzaba “ibitangarirwa,” bakubahwa nk’abatoranyijwe n’Ijuru mu mahanga yose yo ku isi.AnA 545.1

    Nk’uko Satani yaregaga Yosuwa n’ab’ubwoko bwe, ni ko mu bihe byose arega abantu bashaka imbabazi n’ubuntu by’Imana. Ni “umurezi wa bene Data . . . uhora abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana.” Ibyah. 12:10. Urugamba ruhora ruhinaniye ku muntu wese wacunguwe agakurwa mu butware bw’ikibi kandi izina rye rikaba ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama. Ntabwo umuntu wakiriwe mu muryango w’Imana abura gutera umwanzi kumurwanya akomeje. Ariko Uwari ibyiringiro bya Isirayeli mu gihe cya Yosuwa, akababera umurinzi, akabatsindishiriza kandi akabacungura, ni We byiringiro by’itorero muri iki gihe.AnA 545.2

    Ibirego Satani arega abashaka Uwiteka ntibiterwa n’uko atanejejwe n’ibyaha byabo. Yishimira cyane imico yabo irimo ibizinga; kuko azi neza ko ashobora kubanesha gusa ari uko bishe amategeko y’Imana.AnA 545.3

    Ibirego abarega bituruka gusa ku rwango afitiye Kristo. Binyuze mu mugambi w’agakiza, Yesu acagagura ingoyi Satani yabohesheje umuryango wa muntu kandi akarokora abantu abakura mu bubasha bwa Satani. Iyo umwigomeke gica yitegereje ibihamya by’ubutware bw’ikirenga bwa Kristo, urwango rwe n’ubgome bwe bwose birabyuka; maze agakoresha imbaraga z’ubugome bwe ndetse n’uburyarya kugira ngo akure mu maboko ya Kristo abana b’abantu bakiriye agakiza. Satani ajyana abantu mu gushidikanya, akabatera kutagirira Imana icyizere ndetse no kwitandukanya n’urukundo rwayo. Abagerageresha kwica amategeko maze bamara kuyica akavuga ko ari imbohe ze, akarwana avuga ko Kristo nta burenganzira afite bwo kubamwambura.AnA 546.1

    Satani azi ko abantu basaba Imana imbabazi no kugirirwa ubuntu bazabibona; ni yo mpamvu ashyira imbere yabo ibyaha byabo kugira ngo abace intege. Ahora iteka ashaka akito ko kurega abagerageza kumvira Imana. Ndetse n’umurimo wabo uhebuje kandi wemewe rwose ashaka ko ugaragara ko wanduye. Akoresheje amayere atabarika ndetse n’ubugome bwihishe cyane kandi bukabije, aharanira ko bacirwaho iteka.AnA 546.2

    Mu mbaraga ze bwite, umuntu ntashobora guhangana n’ibirego by’umwanzi. Ahubwo ahagarara imbere y’Imana yambaye imyambaro yandujwe n’icyaha kandi yatura icyaha cye. Ariko Yesu Umuvugizi wacu we ahazana kwinginga gufite umumaro asabira abantu bose bamuragije ubugingo bwabo kubwo kwihana no kwizera. Arababuranira, kandi kubw’ingingo zifite ububasha z’I Kaluvari, atsinda umurezi wabo. Kumvira amategeko y’Imana kwe gutunganye kwamuhaye ububasha bwose mu ijuru no ku isi, kandi asaba se kugirira imbabazi no kwiyunga n’umuntu wacumuye. Abwira uwaregaga ubwoko bwe ati: “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Aba ni abo naguze amaraso yanjye, ni imishimu ikuwe mu muriro.” Kandi abamwishingikirizaho mu kwizera, abaha ibyiringiro ati: “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.” Zekariya 3:4. Abantu bose bambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo bazahagarara imbere ye ari abatoranijwe, indahemuka n’abanyakuri. Satani nta bushobozi afite bwo kubavuvunura mu biganza by’Umukiza. Nta muntu n’umwe wigeze asaba kurindwa afite kwihana no kwizera Kristo azigera yemera ko aba munsi y’ubutware bwa Satani. Yarahiriye mu ijambo rye ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye: ndetse niyuzure nanjye.” Yesaya 27:5. Isezerano Yosuwa yahawe ryahawe abantu bose: “Nugendera mu nzira zanjye, . . . nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.” Zekariya 3:7. No kuri iyi si abamarayika b’Imana bazagendera iruhande rwabo, kandi amaherezo bazahagararana n’abamarayika bakikije intebe y’ubwami y’Imana.AnA 546.3

    Iyerekwa Zekariya yagize ryerekeye Yosuwa na Marayika rihuje cyane rwose n’ibiba ku bwoko bw’Imana mu mirimo isoza yo mu munsi ukomeye w’impongano. Icyo gihe itorero ryasigaye rizagera mu kigeragezo n’umubabaro bikomeye. Abakurikiza amategeko y’Imana kandi bagakomeza kwizera Yesu bazagerwaho n’umujinya w’ikiyoka n’ingabo zacyo. Satani abara ko abatuye isi ari abe; yigaruriye ndetse na benshi mu bavuga ko ari Abakristo. Ariko hariho itsinda rito ry’abarwanya ubutware bwe. Ashoboye kubatsemba ku isi, yaba ageze ku nsinzi ye rwose. Nk’uko yateye amahanga y’abapagani gushaka kurimbura Abisirayeli, ni ko mu gihe kiri imbere cyegereje azahagurukiriza ubutegetsi bw’inkozi z’ibibi bwo ku isi kurimbura ubwoko bw’Imana. Abantu bazasabwa kubaha amategeko y’abantu kandi bica amategeko y’Imana.AnA 547.1

    Abantu b’indahemuka ku Mana bazameneshwa, barwanywe kandi bagirwe ibicibwa. Bazagambanirwa “n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe na bene wabo n’incuti,” ndetse bigere n’aho bicwa. Ibyiringiro byabo rukumbi biri mu mbabazi z’Imana; kandi uburinzi bwabo bwonyine buzaba isengesho. Nk’uko Yosuwa yasabiraga imbere ya Marayika, ni ko abagize itorero ryasigaye bazasabira kubabarirwa no gucungurirwa muri Yesu, Umuvugizi wabo bafite umutima umenetse no kwizera kudacogora. Basobanukiwe neza uburyo imibereho yabo irangwa n’icyaha, babona intege nke zabo ndetse n’uko badakwiriye; ndetse biteguye kwiheba.AnA 548.1

    Umushukanyi aba yiteguye kubarega nk’uko yari yiteguye kurwanya Yosuwa. Atunga urutoki imyenda yabo y’ibizinga, ari yo mico yabo yanduye. Yerekana integer nke zabo n’ubupfapfa bwabo, ibyaha byabo byo kudashima, kuba badasa na Kristo, kandi ibyo bikaba byarasuzuguje Umucunguzi wabo. Ashishikarira kubatera ubwoba kubwo gutekereza ko ibyabo nta garuriro bifite, ndetse ko ibizinga byo kwandura kwabo bitazigera byuhagirwa ngo bikurweho. Iyo Satani akora atyo aba yiringira kurimbura ukwizera kwabo kugira ngo batwarwe n’ibishuko bye, ndetse bareke kubaha Imana.AnA 548.2

    Satani azi neza ibyaha yateye ubwoko bw’Imana gukora, kandi abarega avuga ko kubw’ibyaha byabo bikuriyeho uburinzi bw’Imana bityo akavuga ko afite uburenganzira bwo kubarimbura. Avuga ko bakwiriye gucibwa ntibagirirwe ubuntu n’Imana nk’uko na we byamugendekeye. Aravuga ati: “Mbese aba ni bo bantu bagomba gufata umwanya wanjye mu ijuru, ndetse n’umwanya w’abamarayika bifatanyije nanjye? Bavuga ko bubaha amategeko y’Imana; ariko se bakurikije amabwiriza yayo? Mbese ntibabaye abikunda aho gukunda Imana? Mbese inyungu zabo bwite ntibazirutishije umurimo wayo? Mbese ntibakunze iby’isi? Reba ibyaha byaranze imibereho yabo. Reba ukwikanyiza kwabo, ubugome bwabo n’uburyo bangana. Mbese Imana izanca imbere yayo n’abamarayika banjye, ariko igororere abakoze ibyaha nk’ibyo twakoze? Uwiteka, ntushobora gukora ibi mu butabera. Ubutabera busaba ko batsindwa n’urubanza.”AnA 548.3

    Nyamara nubwo abayoboke ba Kristo bakoze icyaha, ntabwo birunduriye mu gutegekwa n’abakozi ba Satani. Bihannye ibyaha byabo ndetse bashatse Uwiteka bicishije bugufi kandi bafite imitima imenetse bityo Umuvugizi wabo wo mu ijuru arabasabira. Uwagiriwe nabi bikomeye cyane kubwo kuba indashima kwabo, We uzi icyaha cyabo ndetse no kwihana kwabo aravuga ati: “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Aba bantu nabatangiye ubugingo bwanjye. Banditswe mu biganza byanjye. Bashobora kuba bafite ibidatunganye mu mizo yabo; bashobora kuba baratsinzwe mu mihati yabo, ariko barihannye, kandi narabababariye kandi ndabemera.”AnA 549.1

    Ibitero bya Satani birakomeye, ibinyoma bye ntibigaragara neza; ariko ijisho ry’Uwiteka riri ku bwoko bwe. Umubabaro wabo urakomeye, ibirimi by’umuriro w’itanura rigurumana bisa n’ibyenda kubakongora; ariko Yesu Kristo azabakuramo bameze nk’izahabu yanyujijwe mu muriro. Imico y’isi ibarangwaho izakurwaho kugira ngo ishusho ya Kristo igaragazwe mu buryo butunganye.AnA 549.2

    Incuro nyinshi bibasha gusa n’aho Uwiteka yibagiwe akaga itorero rye ririmo ndetse n’ibikomere riterwa n’abanzi baryo. Nyamara Imana ntiyibagiwe. Nta kintu na kimwe muri iyi si izirikana ku mutima wayo nk’itorero ryayo. Ntabwo ari ubushake bwayo ko amategeko y’isi yakwanduza amateka y’itorero. Ntabwo Imana yigera isiga ubwoko bwayo ngo butsindwe n’ibishuko bya Satani. Imana izahana abantu bayihagararira nabi, ariko izagirira imbabazi abantu bose bihana babikuye ku mutima. Abamutabaza ngo abahe imbaraga zo gukuza imico ya Gikristo, azabaha ubufasha bakeneye bwose.AnA 550.1

    Mu bihe biheruka ubwoko bw’Imana buzanihishwa kandi burizwe n’ibizira bikorerwa mu isi. Bazaburira abanyabyaha barira [bababwire] iby’akaga barimo kubwo kuribata amategeko y’Imana, kandi bazicisha bugufi imbere y’Uwiteka bihana bafite agahinda katavugwa. Abanyabyaha bazabaseka kubw’ako gahinda kabo kandi bagire urw’amenyo kubararika kwabo bakomeje. Nyamara agahinda no gukozwa isoni by’ubwoko bw’Imana ni igihamya kidashidikanywaho cy’uko buri gusubizwamo imbaraga no gukuzwa kw’imico batakaje kubera icyaha. Basobanukirwa neza ububi bukabije bw’icyaha bitewe n’uko barushaho kwegera Kristo kandi amaso yabo bakaba bayahanze ku butungane bwe buzira amakemwa. Ubugwaneza no kwicisha bugufi ni byo byangombwa bituma umuntu agera kubyo agambiriye no ku ntsinzi. Ikamba ry’icyubahiro ritegereje abantu bapfukama munsi y’umusaraba.AnA 550.2

    Abana b’Imana b’indahemuka kandi basenga, barinzwe nayo. Bo ubwabo ntibazi uko barinzwe bikomeye. Abatware b’iyi si bakoreshejwe na Satani, bashaka kurimbura [abana b’Imana]; ariko iyaba amaso y’abana b’Imana yahumukaga nk’uko byagendekeye amaso y’umugaragu wa Elisa ubwo bari i Dotani, babona abamarayika b’Imana babagose, babakingiye ingabo z’umwijima.AnA 551.1

    Igihe ubwoko bw’Imana bubabariza imitima yabwo imbere ya Yo, busaba kubonezwa umutima, hatangwa itegeko rigira riti: “Nimubambure iyo myenda y’ibizinga,” kandi hakavugwa amagambo akomeza agira ati: “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.” Zekariya 3:4. Ikanzu izira ikizinga yo gukiranuka kwa Kristo yambikwa abana b’Imana bageragejwe kandi b’indahemuka. Abasigaye b’insuzugurwa bambikwa imyambaro myiza cyane itazongera kwanduzwa kwangirika ko mu isi. Amazina yabo akomerezwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama, akandikwa mu mazina y’indahemuka zo mu bihe byose. Batsinze amayere y’umushukanyi; ntibigeze bateshurwa ku kuba indahemuka kwabo no gutontoma kw’ikiyoka. Noneho barinzwe amayere y’umushukanyi by’iteka ryose. Ibyaha byabo bishyirwa kuri nyirabayazana w’icyaha. Bambikwa igitambaro cyiza mu mutwe.AnA 551.2

    Igihe Satani we yasukiranyaga ibirego bye, abamarayika bera bataboneshwa amaso babaga bakubita hirya no hino, bashyira ikimenyetso cy’Imana ihoraho ku ndahemuka. Abo ni ba bandi bahagararana n’Umwana w’intama ku Musozi Siyoni, bafite izina rya Data wa twese ryanditswe mu ruhanga rwabo. Baririmbira indirimbo nshya imbere y’intebe y’ubwami, kandi iyo ndirimbo nta muntu wabasha kuyimenya keretse ba bandi ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bagakurwa mu isi. “Abo nibo bakurikira Umwana w’intama, aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu, kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma; kuko ari abaziranenge.” Ibyahishuwe 14:4, 5.AnA 551.3

    Noneho ugusohora kuzuye kw’amagambo ya Marayika kuba kugezweho: “Umva, yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe; kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbura.” Zekariya 3:8. Kristo agaragara ari Umucunguzi n’Umurengezi w’ubwoko bwe. Noneho abasigaye babaye “ibitangarirwa,” rwose, kuko amarira yabo no gukorwa n’isoni ko mu rugendo rwabo bisimbuwe n’ibyishimo n’icyubahiro imbere y’Imana n’Umwana w’intama. “Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.” Yesaya 4:2, 3. AnA 552.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents