Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 52 — UMUGABO WAKORESHEJE NEZA AMAHIRWE YARI AFITE (A MAN OF OPPORTUNITY) 22Iki gice gishingiye muri Nehemiya 1;2.

    Nehemiya, umwe mu Baheburayo bari barajyanwe mu bunyage, yari afite umwanya ukomeye n’icyubahiro ibwami ho mu Buperesi. Nk’uwari w’umuhereza w’umwami, yemerewe kwinjira imbere y’umwami nta nkomyi. Bitewe n’umwanya yari afite, kandi kubw’ubushobozi bwe no kuba umwiringirwa kwe, yari yarahindutse incuti y’umwami n’umujyanama we. Nyamara nubwo yari yaragiriwe neza n’umwami, kandi nubwo yari akikijwe n’icyubahiro n’ikuzo, ntabwo yibagiwe Imana ye ndetse n’ubwoko bwe. Umutima we werekeye i Yerusalemu uhitayeho cyane; ibyiringiro bye n’ibyishimo bye byari byomatanye no kugubwa neza kwa Yerusalemu. Binyujijwe muri uyu mugabo wari warateguriwe umurimo yari yarahamagariwe biciye mu kuba ibwami mu Buperesi kwe, Imana yagambiriye guha umugisha ubwoko bwayo bwari mu gihugu cya gakondo ya ba sekuruza.AnA 586.1

    Abibwiwe n’intumwa zari zivuye mu Buyuda, uwo Muheburayo wakundaga igihugu cye yaje kumenya ko ibihe byo kugeragezwa byageze kuri Yesalemu, umurwa watoranyijwe. Abari barajyanwe bunyago ariko bari baragarutse i Yerusalemu bari bari mu makuba menshi kandi baratukwaga. Urusengero [rw’i Yerusalemu] n’ibice bimwe by’umurwa byari byarasanwe; ariko umurimo wo gusana wari warakomwe mu nkokora, imirimo yo mu rusengero yararogowe, kandi abantu bahoraga bahangayikishijwe n’uko inkike z’umurwa zari zikiri amatongo.AnA 586.2

    Asabwe n’umubabaro, Nehemiya ntiyashoboraga kurya cyangwa kunywa; yamaze iminsi ababaye, yiyiriza ubusa. Mu mubabaro we yahanze amaso Umufasha wo mu ijuru. Yaravuze ati: “Nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru.” Yatuye ibyaha bye bwite n’ibyaha by’ubwoko bwe ntacyo ahishe. Yasabye ko Imana yarengera Isirayeli, ikabasubiza ubutwari n’imbaraga bari bafite, kandi ikabafasha kubaka amatongo yo mu Buyuda.AnA 586.3

    Igihe Nehemiya yasengaga, ukwizera kwe n’ubutwari bwe byongerewe imbaraga. Akanwa ke kuzuye amagambo yera. Yerekanye igisuzuguriro cyari kujya ku Mana igihe ubwoko bwayo (bwari bumaze kuyihindukirira noneho) bwari kurekerwa mu kugira intege nke no gukandamizwa; maze asaba Uwiteka akomeje gusohoza isezerano rye rivuga riti: “Nimungarukira, mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye, mbazane aho nitoranyirije nkahatuza izina ryanjye.” Nehemiya 1:9. (Soma no Gutegeka kwa Kabiri 4:29-31). Iri sezerano ryahawe Isirayeli bicishijwe kuri Mose mbere y’uko binjira muri Kanani, kandi mu myaka amagana menshi ntiryigeze rihinduka. Noneho ubwoko bw’Imana bwari bwayigarukiye bwihannye kandi bwizeye, kandi isezerano ryayo ntiryari guhera.AnA 587.1

    Inshuro nyinshi Nehemiya yari yaratuye Imana ibiri mu mutima we kubw’ubwoko bwe. Ariko noneho ubwo yasengaga, umugambi wera waje mu ntekerezo ze. Yiyemeje ko nabyemererwa n’umwami, kandi agahabwa ubufasha yari akeneye mu kubona ibyangombwa n’ibikoresho, ubwe yari gukora umurimo wo gusana inkike za Yerusalemu kandi akagarurira iryo shyanga imbaraga ryahoranye. Bityo yasabye Uwiteka kumufasha akagirira ubuntu imbere y’umwami, kugira ngo umugambi we usohozwe. Yaringinze ati: “Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe, [. . . ] none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.”AnA 587.2

    Nehemiya yamaze amezi menshi ategereje umwanya mwiza ukwiriye kugira ngo amenyeshe umwami icyo yifuza. Muri iki gihe, nubwo umutima we wari uremerewe n’intimba, yakoze uko ashoboye aratwaza maze ajya imbere y’umwami. Muri izo nzu z’ibwami harangwaga ubuzima bwuzuye ibyiza gusa n’icyubahiro cyinshi, ibintu byose byagombaga kuba bitaremereza umutima kandi binejeje. Umubabaro ntiwagombaga kugaragara mu maso h’umugaragu n’umwe w’umwami. Ariko mu bihe byihariye Nehemiya yarimo, amasengesho menshi, kwatura ndetse n’amarira byumvwaga kandi byarebwaga n’Imana n’abamarayika, ariko byari bihishwe amaso y’abantu.AnA 587.3

    Nyamara amaherezo umubabaro wari uremereye umutima wa Nehemiya wakundaga igihugu cye ntiwashoboraga guhishwa. Amajoro yamaraga adasinzira n’iminsi yirirwaga ahagaritse umutima byasize icyasha mu maso he. Umwami wabaga afitiye amakenga umutekano we, yari afite akamenyero ko kwitegereza mu maso no gucengera akamenya ibihishwemo, bityo aza kubona ko hari ikibazo gihishwe cyari kiremereye umuhereza we. Yarabajije ati: “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro, kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima.”AnA 588.1

    Iki kibazo cyateye Nehemiya ubwoba. Mbese umwami ntiyari kurakazwa no kumva ko mu bigaragara igihe Nehemiya yakoraga umurimo we intekerezo ze zari zibereye ahandi ziri kumwe n’ubwoko bwe bwari bubabaye? Mbese Nehemiya ntiyari kuhatakariza ubuzima bwe? Mbese umugambi yari ashishikariye cyane wo kuzahura imbaraga Yerusalemu yari isanganwe ntiwari ugiye kugirwa ubusa? Nehemiya yaranditse ati: “Mbyumvise ndatinya.” Nehemiya yahishuriye umwami impamvu y’umubabaro we avuga adedemanga kandi afite ubwoba bugaragara mu maso. Yasubije umwami ati: “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye?”AnA 588.2

    Kuvuga uko i Yerusalemu hari hameze byabyukije impuhwe z’umwami ariko ntibyatuma agira urwikekwe. Yabajije ikindi kibazo cyahaye Nehemiya andi mahirwe yari amaze igihe kirekire ategereje. Umwami yarabajije ati: “Hari icyo unsaba?” Nyamara umuntu w’Imana ntiyahangaye gusubiza atarasaba amabwiriza Uwiteka we uruta Aritazerusi. Nehemiya yari afite inshingano yera agomba gusohoza kandi muri yo byari ngombwa ko asaba umwami ubufasha; ndetse yabonye ko ibintu byinshi bishingiye ku kuntu yagaragaje ikibazo mu buryo bwatumye umwami yemera ibyo amubwiye ndetse akamuha n’ubufasha. Nehemiya yaravuze ati: “Nuko nsaba Imana nyir’ijuru.” Muri iryo sengesho rigufi Nehemiya yagiye imbere y’Umwami w’abami maze amukuraho imbaraga zishobora guhindura imitima nk’uko imigezi y’amazi iyoborwa mu yindi nzira.AnA 588.3

    Gusenga nk’uko Nehemiya yasenze mu gihe yari akeneye ubufasha ni isoko yagomorokera Umukristo mu gihe cy’ibibazo igihe ubundi buryo bwose bwo gusenga bwaba budashoboka. Abagenzi bagenda mu nzira irimo ibibahuza byinshi byo muri ubu buzima, baba babudikiwe ndetse bibasiwe guhagarika umutima, bene abo bashobora kwerekeza isengesho ryabo ku Mana kugira ngo ibayobore. Igihe abagenzi banyura mu mazi no ku butaka bugarijwe n’akaga gakomeye, bashobora kwiragiza uburinzi bw’Ijuru. Mu bihe by’ingorane zitunguranye cyangwa mu bihe by’amakuba, umutima ushobora gutaka kugira ngo ufashwe n’Imana yarahiriye kuzaza igafasha abayo bayiringira kandi bizera igihe cyose bamutabaje. Mu bibaho byose, uko ibihe biba bimeze kose, umutima utsikamiwe n’intimba no guhangayika, cyangwa wibasiwe bikomeye n’ikigeragezo, ushobora kubonera ibyiringiro, ubwunganizi n’ubufasha mu rukundo n’imbaraga bidacogora by’Imana itabura gusohoza isezerano.AnA 589.1

    Muri ako kanya gato ko gusenga kwa Nehemiya asaba Umwami w’abami, yahawe ubutwari bwo kubwira Aritazerusi icyifuzo yari afite cyo kuba amuhaye uruhusa ku nshingano ze z’ibwami, kandi asaba uburenganzira bwo kubaka amatongo y’i Yerusalemu no kongera kuhagira umurwa ukomeye kandi urinzwe. Umusaruro ukomeye cyane ku ishyanga ry’Abayuda wari ushingiye kuri uku gusaba kwa Nehemiya. Nehemiya aravuga ati: “Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.”AnA 589.2

    Amaze kubona ubufasha yashakaga, Nehemiya yakoranye ubwitonzi n’ubushishozi maze akurikizaho gutegura ibyari bikenewe kugira ngo agere ku ntego y’igikorwa yari agendereye. Nta kintu na kimwe yagombaga kwitwararikaho yirengagije cyajyaga kumugeza ku isohozwa ry’uwo mugambi. Na bene wabo b’Abayuda ntiyigeze abahishurira umugambi we. Nubwo yari azi ko benshi bakwishimira kugera ku nsinzi kwe, yatinye ko bamwe babyutsa ishyari ry’abanzi babo kubw’ibikorwa bakora bitarimo ubushishozi bityo ahari ibyo bikazana gupfuba k’igikorwa yari yiyemeje.AnA 590.1

    Ibyo yasabye umwami byari byarakiriwe neza ku buryo Nehemiya yagize ubutwari bwo gusaba ubundi bufasha bw’inyongera. Kugira ngo umurimo yari agiyemo wubahwe kandi ugire ubutware, kimwe no kugira ngo agire uburinzi mu rugendo, yasabye guherekezwa n’abasirikare kandi arabahabwa. Umwami yamwandikiye inzandiko ashyira abatware b’intara zo hakurya y’uruzi rwa Efurate kuko ako kari akarere yagombaga kunyuramo yerekeje mu Buyuda. Ikindi kandi yahawe urwandiko yagombaga gushyira umurinzi w’ishyamba ry’umwami ryari mu misozi ya Lebanoni rumuha mabwiriza yo kumuha ibiti byose byari kuzakenerwa. Kugira ngo hatazabaho akito ko kumwitotombera ko yakoze ibirenze ibyamuzanye, Nehemiya yagombaga kugira ubutware ndetse n’ibyo yemerewe akabihabwa bisobanuwe mu buryo bwumvikana.AnA 590.2

    Uru rugero kubanza gutekerezanya ubushishozi no gufata icyemezo kidakuka rukwiriye kubera icyigisho Abakristo bose. Ntabwo abana b’Imana bagomba gusengana kwizera gusa, ahubwo bagomba no gukora badakebakeba kandi bagakorana ubushishozi. Bahura n’ingorane nyinshi kandi akenshi babera inkomyi ibyo Imana ishaka kubakorera bitewe n’uko bafata ko ubushishozi no kugira umwete udacogora nk’ibidafite aho bihuriye n’iyobokamana. Ubwo yari amaze kuririra imbere y’Uwiteka no kumusaba, ntabwo Nehemiya yabonye ko umurimo we urangiye. Yafatanyije gusaba kwe no gushishikara kwera, akoresha imbaraga zitadohoka kandi asenga kugira ngo agere ku ntego y’ibyo yari yiyemeje gukora. Ubushishozi ndetse n’imigambi yateguwe neza ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa imishinga yera muri iki gihe nk’uko byari biri mu gihe cyo gusana inkike za Yerusalemu.AnA 590.3

    Ntabwo Nehemiya yari yishingikirije ku cyuka. Ibyo yaburaga yabisabye abashoboraga kubitanga. N’ubu Uwiteka aracyafite ubushake bwo kugenderera imitima y’abafite ubutunzi bwe [yabaragije] ngo babutangire gushyigikira umurimo wo [kwamamaza] ukuri. Abakorera Uwiteka bagomba kwakira ubufasha atera abantu gutanga. Izo mpano zishobora gukingura inzira umucyo w’ukuri wanyuramo kugira ngo ugere mu bihugu byinshi bibudikiwe n’umwijima. Abatanga izo mpano bashobora kuba batizera Kristo, ndetse batarigeze bamenya n’ijambo rye; ariko ibyo ntibyatuma impano zabo zitakirwa.AnA 591.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents