Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First

    IGICE CYA 53 — ABUBATSI B’INKIKE 23Iki gice gishingiye muri Nehemiya 2; 3; na 4.

    Urugendo Nehemiya yafashe yerekeza i Yerusalemu rwarangiye mu mahoro. Inzandiko umwami yandikiye ibisonga bye byo mu ntara z’aho Nehemiya yari kunyura zatumye yakiranwa icyubahiro kandi byihutisha ubufasha yari akeneye. Nta mwanzi wahangaye kubangamira Nehemiya wari urinzwe n’ububasha bw’umwami w’Abaperesi kandi abatware b’intara bafashe Nehemiya neza. Nyamara kugera i Yerusalemu kwe aherekejwe n’abasirikare, byerekanaga ko yazanwe n’umurimo ukomeye, kwabukije ishyari ry’amoko y’abanyamahanga yari atuye hafi y’umurwa wa Yerusalemu, yari yarahaye intebe urwango yangaga Abayuda akoresheje kubagirira nabi no kubatuka. Abari ku ruhembe rw’imbere muri icyo gikorwa kibi barimo bamwe mu batware b’ubwo bwoko ari bo Sanibalati w’Umuhoroni, Tobiya w’Umwamoni na Geshemu w’Umwarabu. Guhera mu itangiriro abo bayobozi bitegerezaga ibyo Nehemiya akora babinenga kandi bakora uko bashoboye kose bashishikarira kugwabiza imigambi ye no kubangamira umurimo we.AnA 592.1

    Nehemiya yakomeje gukorana ubushishozi n’ubwitonzi byari byararanze imikorere ye kugeza ubwo. Amenye ko abanzi gica kandi bamaramaje bahagurutse kandi biteguye kumurwanya, yabahishe umugambi wamuzanye kugeza ubwo kwiga no gusesengura uko ibintu bimeze bimibashishije gufata ingamba. Uko ni ko yagize ibyiringiro by’uko azakorana n’ab’ubwoko bwe kandi abatangiza umurimo mbere y’uko abanzi be bahagururkira kumurwanya.AnA 592.2

    Nehemiya yatoranyije abagabo bake yari azi ko ari abo kugirirwa icyizere maze ababwira icyamuteye kuza i Yerusalemu, intego yashakaga kugeraho ndetse n’imigambi yari akurikiranye. Bahise bishimira icyo gikorwa kandi amusezeranira kumufasha.AnA 592.3

    Mu ijoro ry’umunsi wa gatatu ageze i Yerusalemu, Nehemiya yabyutse mu gucuku maze ajyana na bagenzi be bake yiringiraga ajya kwirebera uko Yerusalemu yabaye amatongo. Yuriye ifarashi ye, anyura mu gice kimwe cy’umurwa agera mu kindi, yitegereza inkike n’amarembo by’umurwa wa ba sekuruza byari byarasenyutse. Intekerezo z’uwo Muyuda wakundaga igihugu cye zuzuye ibitekerezo bimubabaza cyane ubwo yitegerezaga inkike za Yerusalemu yakundaga cyane zari zarabaye amatongo. Kwibuka gukomera kwa Isirayeli kwa kera kwaje muri we maze abona ihabanye cyane n’uko yari iri icyo gihe ubwo yari insuzugurwa.AnA 593.1

    Nehemiya yarangije kuzenguruka inkike z’umurwa mu ibanga kandi bucece. Aravuga ati: “Ariko abatware ntibamenye iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n’abanyacyubahiro n’abatware, haba n’abandi bakora umurimo.” Igihe cyari gisigaye muri iryo joro yakimaze asenga; kuko yari azi ko igitondo kiramusaba umuhati ukomeye wo gukangura no guhuriza hamwe bene wabo bari baracitse intege kandi bariremyemo ibice.AnA 593.2

    Nehemiya yari afite ubutumwa yahawe n’umwami bwasabaga abaturage gukorana nawe mu gusana inkike z’umurwa, ariko ntiyishingikirije ku gukoresha ubutware yari afite. Ahubwo yashatse uko yagirirwa icyizere ndetse agakundwa n’ab’ubwoko bwe, kuko yari azi ko guhuriza imitima n’amaboko hamwe byari ngombwa mu murimo ukomeye wari imbere ye. Mu gitondo cyaho ubwo yahurizaga abantu hamwe yabagejejeho uko ibintu bimeze akoresheje amagambo yatumye imbaraga zabo zari zisinziriye zikanguka kandi noneho uko bari batatanye bongera guhuriza hamwe.AnA 593.3

    Abari bateze Nehemiya amatwi ntibamenye, kandi na we ntiyigeze ababwira urugendo rwo kuzenguruka Yerusalemu yari yakoze muri iryo joro. Ariko kuba yari yazengurutse umurwa byagize uruhare runini mu kumugeza ku cyo yashakaga; kuko yashoboraga kuvuga uko umurwa umeze adategwa kandi akavuga n’amakuru asesenguye cyane ku buryo byatangaje abamwumva. Uko yakozwe ku mutima ubwo yitegerezaga intege nke no guta agaciro kwa Yerusalemu, byahaye amagambo ye imbaraga no kudakebakeba.AnA 594.1

    Nehemiya yeretse abantu igisuzuguriro bafite imbere y’amahanga y’abapagani — idini yabo yari isuzuguritse kandi n’Imana yabo yaratutswe. Yababwiye ko yumviye iby’imibabaro yabo mu gihugu cya kure, ababwira ko yinginze Ijuru kubagirira ubuntu, kandi ko nk’uko yasengaga, yari yariyemeje gusaba uruhusa umwami kugira ngo aze kubagoboka. Yari yarasabye Imana ko umwami Aritazerusi atamuha uruhusa gusa, ko ahubwo amuha n’ububasha ndetse n’ubufasha yari akeneye muri uwo murimo; kandi isengesho rye ryari ryarasubijwe mu buryo bwagaragaje ko uwo mugambi uturutse ku Uwiteka.AnA 594.2

    Ibyo byose yarabivuze kandi noneho amaze kugaragaza ko ashyigikiwe n’ububasha bw’Imana ya Isirayeli n’ubw’umwami w’Ubuperesi, Nehemiya yasabye abantu niba bashobora kubyaza umusaruro ayo mahirwe maze bagahaguruka bakubaka inkike.AnA 594.3

    Iryo rarika ryageze ku mitima y’abantu. Gutekereza uburyo Ijuru ryabagiriye ubuntu byakuyeho ubwoba bari bafite, maze bavugira icyarimwe n’ubutwari bushya bagira bati: “Nimuhaguruke twubake.” “Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.”AnA 594.4

    Umutima wa Nehemiya wose wari wirunduriye mu murimo yari yiyemeje gukora. Ibyiringiro bye, imbaraga ze, ubwuzu bwe no kwiyemeza kwe byinjiraga no mu bandi kandi bikabatera ubutwari bukomeye no kugira umugambi ukomeye nk’ibya Nehemiya. Buri wese ku ruhande rwe yaje guhinduka Nehemiya kandi agafasha mu gukomeza umutima n’amaboko bya mugenzi we.AnA 594.5

    Igihe abanzi b’Abisirayeli bumvaga ibyo Abayuda bagambiriye kugeraho, barabasetse babagira urw’amenyo, baravuga bati: “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?” Ariko Nehemiya yarabasubije ati: “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha; ni cyo kizatuma twebwe abayoboke bayo duhaguruka tukubaka; ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo, nta n’urwibutso mufite muri Yerusalemu.”AnA 595.1

    Mu bantu baje ku ruhembe rw’imbere mu kwakira umutima w’ubwuzu n’ishyaka Nehemiya yari afite harimo abatambyi. Bitewe n’umwanya ukomeye bari bafite, abo bantu bashoboraga gukora ibintu byinshi kugira ngo bateze imbere umurimo cyangwa bawugwabize; bityo uko bagaragaje ko biteguye ku ikubitiro, byagize uruhare runini cyane ku kugera ku ntego kwawo. Umubare munini w’ibikomangoma n’abatware ba Isirayeli barahagurutse bakora inshingano yabo, kandi abo bagabo b’abiringirwa bafite umwanya w’icyubahiro mu gitabo cy’Imana. Habayeho bake cyane mu bakomeye b’i Tekowa “bagamitse amajosi ntibakora umurimo w’Uwiteka Imana yabo.” Urwibutso rw’abo bagaragu b’abanyabute ruriho ikimenyetso cy’ikimwaro kandi rwagiye ruhererekanywa ngo rubere umuburo abo mu bisekuru bizaza byose.AnA 595.2

    Mu ntambwe zose zijya ziterwa mu by’iyobokamana, habaho abantu bamwe nubwo baba badashobora guhakana ko umurimo ari uw’Imana, barifata, bakanga gukoresha umuhati na muke ngo bafashe. Byaba byiza bene abo bibutse ibyandikwa mu ijuru — muri cya gitabo ahatajya hagira ibihanagurwa, hatandikwa ikosa kandi bakaba bazacirwa urubanza hashingiwe ku byanditswemo. Muri icyo gitabo handikwa amahirwe yose yo gukora umurimo w’Imana yirengagijwe; kandi muri cyo handikwa igikorwa cyose cyo kwizera n’urukundo kikahaba ubutazibagirana by’iteka ryose.AnA 595.3

    Urugero rw’abakomeye b’i Tekowa rwabaye ubusa imbere y’imbaraga zikangura intekerezo zazanwe no kuza kwa Nehemiya. Muri rusange, abantu bakoreshwaga n’umutima wo gukunda igihugu n’ubwuzu. Abagabo bari bafite ubushobozi kandi bagiraga ijambo mu bandi bagiye mu nzego zitandukanye z’abaturage maze babashyira mu matsinda atari amwe, kandi buri muyobozi akiha inshingano yo kuzamura umugabane runaka w’inkike. Kandi bamwe muri bo bagiye ibyabo byagiye byandikwa ko buri wese yubatse ahateganye n’inzu ye.AnA 596.1

    Ubwo mu by’ukuri umurimo wari utangiye, imbaraga za Nehemiya ntizigeze zicogora. Yakoranye ubushishozi adacogora maze ahagarikira inyubako, agaha amabwiriza abakozi, akareba imbogamizi bafite kandi ahagize ibikenerwa byihutirwa akabitanga. Kuri urwo rukuta rwose rurerure rw’ibirometero hafi bitanu hahoraga hagaragara ko Nehemiya ahari. Akoresheje amagambo akwiriye, yateraga ubutwari ababaga bafite ubwoba, agashishikaza abasetaga ibirenge, kandi agashimira ababaga bashishikaye. Kandi yahoraga iteka akurikirana ibyo abanzi babo bakoraga, kuko uko ibihe byahaga ibindi bateraniraga aho babitegeye bakaganira nk’aho bari gucura imigambi mibisha, maze byagera aho bakegera abari gukora ku nyubako bagerageza kubarangaza.AnA 596.2

    Mu bikorwa byinshi Nehemiya yakoraga, ntabwo yigeze yibagirwa isoko y’imbaraga ye. Umutima we wahoraga urangamiye Imana ikomeye Ireberera byose. Nehemiya yaravuze ati: “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha;” kandi ayo magambo yagiye akomeza kwirangira, akora ku mitima y’abubakaga inkike bose.AnA 596.3

    Nyamara gusana ibihome by’i Yerusalemu ntibyakomeje bitabangamiwe. Satani yarakoraga kugira ngo ahagurutse abababarwanyaga kandi azane gucika intege. Sanibalati, Tobiya na Geshemu, bari ibikoresho shingiro bya Satani muri uwo murimo we, barahagurutse kugira ngo bagwabize umurimo wo gusana. Bashishikariye guteza kwirema ibice mu bakozi. Bahinduye urw’amenyo umwete w’abubatsi, bakavuga ko uwo murimo utazashoboka kandi ko uzageraho ukabananira.AnA 597.1

    Sanibalati yavuze abashinyagurira ati: “Ese abo bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera kuki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka? . . . Ese baragira ngo bataburure ibirundo by’amabuye yangijwe n’umuriro maze bayubakishe?” Nehemiya 3:34 (BII). Tobiya nawe yongeyeho agira ati: “N’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira, izasenya iyo nkike yabo y’amabuye.”AnA 597.2

    Bidatinze abubatsi bari bugarijwe n’ukundi kurwanywa kuruseho. Byabaye ngombwa ko bakomeza kwirinda imigambi mibisha y’abanzi babo bavugaga ko ari incuti zabo nyamara mu buryo bwnshi barashakaga guteza urujijo no guhagarika umutima, ndetse no kubyutsa kwinuba. Abanzi bashishikariraga gukuraho umwete Abayuda abari bafite. Bakoze ubugambanyi kugira ngo bagushe Nehemiya mu mitego yabo; kandi basanze Abayuda b’umitima mubi biteguye kubafasha muri icyo gikorwa cy’ubugambanyi. Inkuru yakwijwe hose ko Nehemiya ari gucurira umugambi mubisha umwami w’Ubuperesi, ko agamije kwishyira hejuru akaba umwami wa Isirayeli, kandi ko abamufasha bose ari abagambanyi.AnA 597.3

    Ariko Nehemiya yakomeje guhanga Imana amaso ngo umuyobore kandi imufashe, kandi abantu bagira imbaraga zo gukora. Uwo mushinga wakomeje kujya mbere kugeza ubwo ahari ibyuho hasibwe kandi n’urukuta rwose rurubakwa rugera muri kimwe cya kabiri cy’ubuhagarike rwagombaga kugira.AnA 597.4

    Ubwo abanzi b’Abisirayeli babonaga uko umuhati wabo udacogora, bazabiranyijwe n’uburakari bwinshi. Kugeza icyo gihe ntibari baratinyutse gukoresha inzira z’urugomo kuko bari bazi ko Nehemiya na bagenzi be bakoraga batumwe n’umwami, kandi batinye kumurwanya bakomeje bishobora kubakururira kutishimirwa n’umwami. Ariko noneho muri ubwo burakari bwabo, ubwabo bagiweho n’icyaha bashinjaga Nehemiya. Bateraniye hamwe ngo bajye inama, maze “bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo.”AnA 598.1

    Muri icyo gihe kandi ubwo Abasamariya nabo bacuraga imigambi mibisha yo kurwanya Nehemiya n’umurimo akora, bamwe mu bayobozi b’Abayuda bari badohotse, bashatse kumuca integer bakoresheje gukuririza ingorane zari zibasiye uwo murimo. Baravuze bati: “Abikorezi bacitse intege, kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.”AnA 598.2

    Urucantege rwaturutse n’ahandi. “Abayuda bari baturanye n’abanzi,” batari baritabiriye uwo murimo, bakusanyaga amagambo n’inkuru bivuye mu banzi babo maze bakabikoresha baca intege kandi bateza kuzinukwa uwo murimo.AnA 598.3

    Ariko gusuzugurwa no guhinyura, kurwanywa no gukangishwa byose byasaga n’ibitera Nehemiya kurushaho kumaramaza no kuba maso. Yabonaga akaga agomba guhura na ko muri urwo rugamba yari ahanganiyemo n’abanzi babo, ariko ubutwari bwe ntibwacogoye. Yaravuze ati: “Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.” “Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y’inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n’ab’imiryango yabo, bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto. Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura, n’abatware n’abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu, n’ingo zanyu.AnA 598.4

    “Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we. Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo y’ibyuma, kandi abatware bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda babavuna. Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara, n’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo.”AnA 599.1

    Iruhande rwa Nehemiya hari hahagaze umuntu uvuza ikondera, kandi mu bice bidandukanye by’inkike hari hahagaze abatambyi bafite impanda zera. Abantu boherejwe mu mirimo yabo, ariko ubwo akaga kabaga kegereje ahantu aho ari ho hose, bahabwaga ikimenyetso kibasaba kuva iyo bari nta gutinda. Nehemiya aravuga ati: “Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke, ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.”AnA 599.2

    Abari batuye mu mijyi n’imidugudu inyuma ya Yerusalemu noneho basabwe kuza kuba imbere mu murwa, bazanwe no kurinda umurimo no kuba biteguye gukora inshingano zabo mu gitondo. Ibi byari ukubuza ko habaho gukererwa kutari ngombwa, kandi byari gukuraho icyuho umwanzi yari kuboneramo akito ko gutera ababaga bari ku murimo igihe babaga bagiye mu ngo zabo cyangwa bagarutse. Nehemiya na bagenzi be ntibigeze batinya imiruho cyangwa umurimo ugoye. Haba ku manywa cyangwa nijoro, haba ndetse no mu gihe kigufi cyagenewe cyabaga kigenewe kuryama, ntabwo bigeze bakuramo imyenda yabo cyangwa ngo barambike intwaro zabo hasi.AnA 599.3

    Kurwanywa no gucika intege abubatsi bahanganye nabyo mu gihe cya Nehemiya bivuye ku banzi babo n’abandi biyitaga incuti zabo bisa rwose n’ibyo abakorera Imana muri iki gihe bazahura nabyo. Abakristo ntibageragezwa n’uburakari, gusuzugurwa ndetse n’ubugome bw’abanzi gusa, ahubwo banageragezwa n’ubute, guhuzagurika, ubukonje (lukewarm) n’uburiganya by’abagaragara ko ari incuti n’abafasha babo. Bagirwa urw’amenyo kandi bakagawa. Kandi wa mwanzi utera abantu gusuzugurwa, ni nawe iyo abonye urwaho ukoresha ubugome buruseho n’inzira z’urugomo.AnA 600.1

    Satani aca urwaho umuntu wese utejejwe kugira ngo asohoze imigambi ye. Mu bavuga ko bashyigikira umurimo w’Imana harimo abifatanya n’abanzi b’Imana bityo bagatuma umurimo wayo ugabwaho ibitero n’abanzi gica b’Imana. Nyamara na bamwe bifuza ko umurimo w’Imana wagubwa neza, bazaca intege amaboko y’agabaragu bayo kubwo gutega amatwi, gusubiramo no kwizera igice amagambo asebanya, ay’ubwirasi ndetse n’ubushotoranyi y’abanzi b’Imana. Satani abinyujije mu bakozi be arakora akagera ku ntego mu buryo butangaje, kandi abantu bose batwarwa n’imbaraga z’abakozi ba Satani batwarwa n’imbaraga ireshya kandi irimbura ubwenge bw’abanyabwenge no gusobanukirwa kw’abagenda bigengesereye. Ariko nk’uko Nehemiya yabigenje, ubwoko bw’Imana ntibugomba gutinya cyangwa gusuzugura abanzi babwo. Kubwo kwiringira Imana, ubwoko bw’Imana bugomba kujya mbere bushikamye, bukora umurimo wayo butikanyiza, kandi buragiza ubuntu bwayo umurimo buhagarariye.AnA 600.2

    Mu gucika intege gukomeye, Nehemiya yiringiye Imana, Yo murinzi we udahuga. Kandi Imana Yo yashyigikiye ubwoko bwayo icyo gihe yagiye iba urwishingikirizo rw’ubwoko bwayo mu bihe byose. Mu kaga kose kabaho ubwoko bwayo bushobora kuvugana ishema n’isheja buti: “Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?” Abaroma 8:31. Uko imigambi mibisha ya Satani n’abakozi be ishobora gucuranwa uburyarya kose, Imana ishobora kuyitahura maze igahindura ubusa inama zabo zose. Igisubizo cyo muri iki gihe kizaba igisubizo cyatanzwe na Nehemiya avuga ati: “Imana yacu izaturwanirira;” kuko Imana iri mu murimo wayo, kandi nta muntu ushobora kuwubuza kugera ku ntego kwawo gukomeye.AnA 601.1