Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 56 — BIGISHWA AMATEGEKO Y’IMANA 26Iki gice gishingiye muri Nehemiya 8; 9; 10.

    Byari igihe cy’iminsi mikuru yo kuvuza impanda. Abantu benshi bari bateraniye i Yerusalemu. Ibyabaye byaranzwe no kuboroga. Inkike za Yerusalemu zari zarasanwe ndetse n’amarembo yarubatswe, ariko umugabane munini w’umurwa wari ukiri amatongo.AnA 617.1

    Ku ruhimbi rw’ibiti rwari rwubatswe kuri imwe mu nzira ngari, kandi ku mpande zose rwari rukikijwe n’ibimenyetso bibabaje byibutsaga ikuzo ry’Ubuyuda ryari ryaragiye. Kuri rwo ni ho Ezira, wari umusaza icyo gihe, yahagaze. Iburyo n’ibumoso bwe hari hateraniye abavandimwe be b’Abalewi. Urebye hasi uri kuri urwo ruhimbi, amaso yabonaga imitwe y’abantu benshi batabarika. Ubwoko bw’isezerano bwari bwateraniye aho buturutse mu bihugu byose bikikije Ubuyuda. “Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati: ‘Amen, Amen.’ . . . . .; maze bubika imitwe baramya Uwiteka, bubitse amaso yabo hasi.’”AnA 617.2

    Nyamara n’aho hari ikimenyetso cy’icyaha cya Isirayeli. Binyuze mu gushyingirana kw’Abayuda n’andi mahanga, ururimi rw’Igiheburayo rwari rwaragoretswe, bityo byasabaga abavugaga kwigengesera cyane kugira ngo basobanure amategeko mu rurimi rw’abantu bari aho, kugira ngo rwumvwe n’abantu bose. Bamwe mu batambyi n’Abalewi bafatanyije na Ezira gusobanura amahame yo mu mategeko. “Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.”AnA 617.3

    “Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.” Bateze amatwi amagambo y’Isumbabyose babyitayeho kandi bubashye. Ubwo amategeko yasobanurwaga, bumvise batsinzwe kubw’icyaha cyabo, nuko barira bitewe n’ibicumuro byabo. Nyamara uwo munsi wari umunsii mukuru, umunsi wo kwishima, umunsi wo guterana kwera, umunsi Uwiteka yari yarategetse ubwoko bwe kwizihiza bwishimye bufite n’umunezero; bityo ubwo bariraga bategetswe guhagarika umubabaro wabo ahubwo bakishima kubw’imbabazi nyinshi cyane Imana yabagiriye. Nehemiya ayarvuze ati: “Uyu ni umunsi werejwe Uwuteka Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire . . . . Nimugende, murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu; kandi ntimugire agahinda; kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”AnA 617.4

    Umugabane ubanza w’uwo munsi wahariwe imihango y’idini, bityo abantu bakoresha igihe gisigaye cy’uwo munsi bavugana ibyishimo iby’imigisha y’Imana kandi banezererwa ibyiza byinshi yari yarabahaye. Nanone kandi abakene batari bafite ibyo bateguye bohererejwe amafunguro. Habayeho kwishima kwinshi bitewe n’uko amagambo y’amategeko yari yasomwe kandi yumvikanye.AnA 618.1

    Ku munsi wakurikiyeho gusoma no gusobanura amategeko byarakomeje. Kandi igihe cyagenwe kigeze — ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa akrindwi — bakurikije itegeko ry’Imana, bakozwe imihango ikomeye y’Umunsi w’Impongano.AnA 618.2

    Uhereye ku munsi wa cumi na gatanu ukageza ku wa makumyabiri na kabiri y’uko kwezi, rubanda n’abatware babo bongeye kwizihiza Iminsi mikuru y’Ingando. Inkuru yasakajwe “mu midugudu yabo yose n’I Yerusalemu bati: ‘Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyerayo n’ay’iminzenze n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.’ Nuko abantu barasohoka bazana amashami, bicira ingando, umuntu wese ayica hejuru y’inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by’inzu y’Imana no ku karubanda ku irembo ry’amazi no ku karubanda handi, . . . ubwo habaho umunezero mwinshi cyane. Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye.”AnA 618.3

    Bitewe n’uko uko bwacyaga bukira bumvaga amagambo yo mu mategeko, abantu bari barastinzwe mu mitima bemera ibicumuro byabo, ndetse n’ibyaha by’ishyanga ryabo by’abo mu bisekuru byahise. Babonye ko gutandukana n’Imana ari byo byatumye uburinzi bwayo bubakurwaho kandi bigatuma urubyaro rwa Aburahamu rwari rwaratatanyirijwe mu bihugu by’amahanga, bityo biyemeza gushaka imbabazi zayo no kurahirira ubwabo kugendera mu mategeko yayo. Mbere yo kwinjira muri uyu muhango ukomeye wabaye ku munsi wa kabiri wakurikiye isozwa ry’Iminsi mikuru y’Ingando, bitandukanyije n’abapagani bari babarimo.AnA 619.1

    Ubwo abantu bicishaga bugufi bakubika imitwe imbere y’Uwiteka, bakatura ibyaha byabo kandi bagasaba imbabazi, abayobozi babo babashishikarije kwizera ko Imana yumvise amasengesho yabo nk’uko yabisezeranye. Ntibagombaga kubabara no kurira no kwihana gusa, ahubwo bagombaga no kwizera ko Imana yabababariye. Bagombaga kugaragaza ukwizera kwabo basubiramo amagambo avuga iby’imbabazi zayo kandi bayisingiriza ineza yayo. Abo bigisha babo baravuze bati: “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.”AnA 619.2

    Nuko ubwo bahagurukaga bakarambura amaboko bayatunze mu ijuru, muri ya mbaga y’abantu bari bateraniye aho humvikanye indirimbo bagira bati:AnA 619.3

    “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine
    Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi
    N’ingabo zaryo zose n’isi n’ibiyirimo byose,
    N’inyanja n’ibiyirimo byose,
    Kandi ni wowe ubeshaho byose,
    N’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.”
    AnA 619.4

    Indirimbo yo guhimbaza yararangiye maze abayobozi b’iteraniro ryari aho barisubiriramo amateka ya Isirayeli, berekana uko ineza Imana yabagiriye yabaye nyinshi kuri bo, kandi berekana n’uko babaye indashima bikomeye. Nuko iteraniro ryose risezerana gukurikiza amategeko yose y’Imana. Bari barahaniwe ibyaha byabo; ariko noneho bari bazirikanye ubutabera Imana yabagiriye mu byo yabakoreye maze basezerana ubwabo kumvira amategeko yayo. Kandi kugira ngo iryo ribe “isezerano ridakuka,” kandi ribe ribitswe mu buryo buhoraho nk’urwibutso rw’ibyo biyemeje, ryaranditswe maze abatambyi, Abalewi n’abatware barishyiraho umukono. Ryagombaga kuba urwibutso rubibutsa inshingano yabo ndetse n’uruzitiro rubarinda ibishuko. Abantu barahiriye bakomeje ko “bazajya bagendera mu mategeko y’Imana yatanzwe na Mose umugaragu w’Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose no guca imanza kwe n’amateka ye.” Indahiro yarahiwe icyo gihe yari ikubiyemo isezerano ry’uko batazashyingirana n’ubwoko bwa bene icyo gihugu.AnA 620.1

    Umunsi wo kwiyiriza ubusa utararangira, abantu bakomeje kugaragaza ko biyemeje kugarukira Uwiteka babinyujije mu kurahirira ubwabo kureka kuzirura Isabato. Ntabwo icyo gihe Nehemiya yakoresheje ubutware bwe nk’uko yari yarabikoze mbere yaho ngo abuze abacuruzi b’abapagani kuza muri Yerusalemu; ariko mu muhati we wo gukingira gushukwa, yabasezeranishije isezerano ridakuka ko batazica itegeko ry’Isabato bagura n’abo bacuruzi. Ibyo yabikoze yiringira ko bizaca intege abo bacuruzi kandi bikaba byahagarika ingendo [zinjira muri Yerusalemu ku Isabato.] (Nehemiya 10:32).AnA 620.2

    Bashyizeho kandi uburyo bwo gushyigikira uburyo bwo kuramya Imana kw’ishyanga. Hejuru y’icyacumi, iteraniro ryarahiriye gutanga umubare runaka w’ubutunzi uko umwaka utashye kugira ngo bukoreshwe mu buturo bwera. Nehemiya arandika ati: “Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose, uko umwaka utashye; kandi no kuzana imfura z’abahungu n’uburiza bw’amatungo yacu, nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu, ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu. ..”AnA 620.3

    Kubwo gusubira inyuma, Isirayeli yari yaragarukiye Imana ibogoza amarira. Abisirayeli bari baratuye ibyaha byabo barira kandi baganya. Bari barazirikanye gukiranuka kwaranze ibyo Imana yabagiriye kandi bari barasezeranye kumvira amategeko yayo. Noneho bagombaga kugaragaza ko bizeye amasezerano yayo. Imana yari yemeye kwihana kwabo; noneho bagombaga kwishimira ibyiringiro bafite byo kubabarirwa ibyaha kandi ko bakomorewe ubuntu bw’Imana.AnA 621.1

    Umwete wa Nehemiya wo gusubizaho kuramya Imana nyakuri wageze ku ntego. Igihe cyose abantu batari gutatira indahiro barahiye, ndetse bakumvira ijambo ry’Imana, Uwiteka na we yari gusohoza isezerano rye akabasesekazaho imigisha myinshi.AnA 621.2

    Ku bantu batsindwa n’icyaha kandi bakaba baremerewe no kumva ntacyo bamaze, aya mateka arimo ibyigisho byerekeye kwizera kandi bitera ubutwari. Bibiliya igaragaza neza ingaruka z’ubuhakanyi bwa Isirayeli; ariko na none ikerekana gukorwa n’isoni gukmeye no kwihana kwimbitse, kwitanga kudakebakeba no gutangana ubuntu byaranze igihe bagarukiraga Uwiteka.AnA 621.3

    Kugarukira Uwiteka k’ukuri kose kuzana ibyishimo bitagerwa mu bugingo. Iyo umunyabyaha yiyeguriye imbaraga ya Mwuka Wera, umunyabyaha abona icyaha cye bwite no guhindana kwe biba bihabanye by’ihabya no kwera k’Urondora imitima ukomeye. Abona ko aciriweho iteka nk’uwishe amategeko y’Imana. Ariko kubw’ibyo, ntabwo agomba kwiheba; kuko aba yamaze kubabarirwa rwose. Ashobora kwishima kubwo kuzirikana ibyaha bye byababariwe, akishimira mu rukundo rwa Data wo mu ijuru wuje imbabazi. Ku bantu b’abanyabyaha kandi bihana, ubwiza bw’Imana bubagotera mu maboko y’urukundo rwayo kugira ngo bomorwe ibikomere byabo, bezweho icyaha, kandi bambikwe imyambaro y’agakiza.AnA 621.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents