Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 7 — YEROBOWAMU

    Ashyizwe ku ngoma n’imiryango cumi y’Abisirayeli yari yarigometse ku nzu ya Dawidi, Yerobowamu wari warigeze kuba umugaragu wa Salomo, yari mu mwanya wo guteza impinduka nziza haba mu by’ubutegetsi busanzwe ndetse no mu by’idini. Ku ngoma aya Salomo, Yerobowamu yari yarerekanye ubushobozi n’ibitekerezo; kandi ubwenge yari yarungutse mu myaka yamaze akorana ubudahemuka bwamubashishije kuyoborana ubuhanga. Nyamara Yerobowamu yananiwe kwiringira Imana.AnA 84.1

    Ubwoba bukomeye Yerobowamu yagize bwari ubw’uko igihe kimwe mu bihe bizaza imitima y’abo yayoboraga ishobora kuzayoboka umwami wari wicaye ku ntebe ya Dawidi. Yibwiye ko imiryango cumi niyemererwa kujya ijya gusura kenshi icyicaro cya kera cy’umwami w’Abaheburayo ari naho imihango yo mu ngoro y’Imana yari igikorerwa nk’uko yari bimeze ku ngoma ya Salomo, abantu benshi bajyaga kumva bagomba kongera kuyoboka ubutegetsi bwari bufite icyicaro i Yerusalemu. Yerobowamu agishije inama abajyanama be, yiyemeje adatindiganyije kugabanya ingorane zose z’uko habaho kwigomeka ku butegetsi bwe. Ibyo yajyaga kubigeraho kubwo gushyira amahuriro abiri yo gusengeraho muri ubwo bwami bushya bwari bwashinzwe. Rimwe muri aya mahuriro yarishyize i Beteli irindi rikaba i Dani. Iyo miryango icumi yajyaga kurarikirwa guteranira aho hantu hombi mu mwanya wo kujya gusengera Imana i Yerusalemu.AnA 84.2

    Mu gutegura iyo gahunda yo kubuza abantu kujya i Yerusalemu, Yerobowamu yatekereje gukora ku ntekerezo z’Abisirayeli akoresheje gushyira imbere yabo ibishushanyo bigaragara byerekena ko Imana itagaragara iri aho hantu. Kubw’uwo mugambi, yacurishije ibishushanyo by’inyana bibiri mu izahabu, maze bishyirwa ku tununga twari twarateganyirijwe kuzajya dusengerwaho. Muri uwo muhati wo gushaka kugaragaza Imana, Yerobowamu yishe itegeko ry’Imana ryumvikana neza rivuga riti: “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, . . . . ntukabyikubite imbere ntukabikorere.” Kuva 20:4, 5.AnA 85.1

    Icyifuzo cya Yerobowamu cyo kubuza imiryango cumi kujya i Yerusalemu cyari gikomeye cyane ku buryo cyatumye atabona neza intege nke zari muri uwo mugambi we. Yananiwe kuzirikana akaga gakomeye yashyiragamo Abisirayeli abashyira imbere ibishushanyo bisengwa by’ibigirwamana abakurambere babo bari baramenyereye mu myaka amagana menshi y’ubunyage bamaze mu Misiri. Igihe gito cyari gishize Yerobowamu aba mu Misiri gishobora kuba ari cyo cyamwigishije ubupfapfa bwo gushyira imbere y’abantu ibyo bishushanyo bya gipagani. Ariko uwo mugambi we wo kurehereza imiryango yo mu majyaruguru kudakomeza kujya gusura Umurwa Wera (Yerusalemu) uko umwaka utashye, wamuteye gufata ingamba adatekerejeho. Yaravuze ati: “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw’Abisirayeli mwe, ngizo inama zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!” 1Abami 12:28.AnA 85.2

    Uko ni ko bararikiwe gupfukama imbere y’ibishushanyo by’izahabu no kuyoboka imihango y’inzaduka yo gusenga.AnA 85.3

    Kubera ko Abalewi bamwe babaga mu bwami bwe, umwami yagerageje kubakangurira kuba abatambyi bakorera kuri bya bicaniro bishya yari yubatse i Beteli n’i Dani, ariko, yaje kutagera ku ntego muri uwo muhati we. Byabaye ngombwa ko akuza abantu bamwe akabagira abatambyi abakuye muri rubanda rwa giseseka. 1Abami 12:31. Abantu benshi b’inyangamugayo, harimo n’umubare munini w’Abalewi, batangajwe n’uwo mugambi, bahise bahungira i Yerusalemu aho bagombaga gusengera mu buryo buhuje n’amabwiriza y’Imana.AnA 86.1

    “Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by’iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n’itanu, ngo bise n’iby’I Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N’i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.” 1Abami 12:32.AnA 86.2

    Gusuzugura k’umwami yihandagaje ubwo yirengagizaga gahunda zashyizweho n’Imana, ntikwirenagijwe adacyashywe. Ndetse n’igihe yosaga imibavu ubwo yatahaga icyo gicaniro kidasanzwe yari yubatse i Beteli, imbere ye haje umuntu w’Imana avuye mu bwami bw’Ubuyuda, azanwe no kumwaturira ibibi yakoraga agerageza gushyiraho uburyo bushya bwo gusenga. Umuhanuzi “atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati: “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.AnA 86.3

    “Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati: “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.” Ako kanya “igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana.” 1Abami 13:2,3, 5.AnA 86.4

    Yerobowamu abonye ibyo yahize yuzura umwuka wo gusuzugura Imana maze agerageza gucecekesha uwo muhanuzi wari utanze ubwo butumwa. N’umujinya mwinshi, Yerobowamu ahagaze ku gicaniro atunga ukuboko uwo muhanuzi aravuga ati: “Nimumufate.” Igikorwa cye cy’ubuhubutsi yahise agicyahirwa. Ukuboko yarambuye agutunga intumwa y’Uwiteka kwahise gucika intege kandi kuranyunyuka, bityo ntiyashobora kukugarura.AnA 87.1

    Afashwe n’ubwoba, umwami yinginze uwo muhanuzi kumwingingira Imana. Yaramwinginze ati: “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire kuboko kwanjye gukire. Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.” 1Abami 13:4, 6.AnA 87.2

    Umuhati wa Yerobowamu wo gutahana icyubahiro gikomeye icyo gicaniro kidasanzwe wabaye uw’ubusa. Kubaha icyo gicaniro byajyaga gutera abantu gusuzugura gusengera Yehova mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ubwo butumwa bw’uwo muhanuzi, bwagombye gutera umwami w’Abisirayeli kwihana no kureka imigambi ye mibi yakuraga abantu ku kuramya Imana mu buryo nyakuri. Nyamara yinangiye umutima maze yiyemeza gukurikira inzira yihitiyemo.AnA 87.3

    Igihe cy’ibirori byabereye i Beteli, imitima y’Abisirayeli yari itarinangira burundu. Abantu benshi bari bagifite umutima wo kumvira Umwuka Wera. Uwiteka yashatse ko abihutiraga kujya mu buhakanyi bakomwa mu nkokora amazi atararenga inkombe. Imana yohereje intumwa yayo kugira ngo iburizemo gahunda zo gusenga ibigirwamana ndetse no kugaragariza umwami na rubanda icyari kuzaba ingaruka z’ubwo buhakanyi. Gusaduka kw’icyo gicaniro kwari ikimenyetso cy’uko Imana itanejejwe n’ibyo bizira byari biri kwinjizwa muri Isirayeli.AnA 87.4

    Uwiteka ashaka gukiza, ntabwo ashaka kurimbura. Yishimira gukiza abanyabyaha. “Umwami Uwiteka aravuga ati: ‘Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho. . . ‘” Ezekiyeli 33:11. Imana ikoresha imiburo no kwinginga, maze igahamagarira impabe kureka ibibi zikora, zikayigarukira bityo zikabaho. Imana iha gushira amanga kwera intumwa zayo yitoranyirije kugira ngo abazumva babashe gutinya kandi bibatere kwihana. Mbega uburyo umuntu w’Imana yacyashye umwami Rewobowamu ashikamye! Kandi uko gushikama kwari ngombwa kuko nta bundi buryo ibibi byariho byajyaga gucyahwa. Uwiteka yahaye umugaragu gushira amanga kugira ngo abarumva uko gucyaha bakorwe ku mutima. Intumwa z’Uwiteka ntizikwiriye na hato gutinya amaso y’umuntu, ahubwo zigomba guhagararira ukuri zidakebakeba. Igihe cyose ziringira Imana, ntizikwiriye kugira ubwoba kuko uwazihaye iyo nshingano anaziha ibyiringiro by’uko azabitaho akabarinda.AnA 88.1

    Umuhanuzi amaze gutanga ubutumwa bwe, noneho yari agiye kwigendera maze Yerobowamu aramubwira ati: “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.” Umuhanuzi yarasubije ati: “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi, kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’” 1Abami 13:7-9.AnA 88.2

    Biba byaragendekeye neza uyu muhanuzi iyo aza gushikama ku mugambi we wo kugaruka mu Buyuda adatindiganyije. Igihe yari mu nzira agarutse iwe anyuze indi nzira, haje umusaza wavugaga ko ari umuhanuzi kandi abeshya umuntu w’Imana avuga ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’” 1Abami 13:18. Uwo musaza yakomeje kumusubiriramo icyo kinyoma kandi akaomeza kumurarika kugeza ubwo umuntu w’Imana yaje kwemera gusubira inyuma.AnA 89.1

    Kubera ko umuhanuzi nyakuri yemeye gukora ibihabanye n’umurongo yari yabwiwe gukurikiza, Imana yemeye ko agerwaho n’igihano cy’igicumuro cye. Igihe umuhanuzi w’Imana n’uwari umurarikiye kugaruka i Beteli bari bicaye basangira, ihishurirwa riturutse ku Ushoborabyose ryaje ku muhanuzi w’ibinyoma, maze “Atera hejuru abwira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse, ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabikubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’” 1Abami 13:18-22.AnA 89.2

    Bidatinze ubu buhanuzi buvuga akaga bwahise busohora nk’uko byavuzwe. “Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe. Aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi. Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w’umusaza yabaga. Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati: ‘Ni wa muntu w’Imana utumviye ijambo ry’Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk’uko Uwiteka yari yamubwiye.’” 1Abami 13:23-26.AnA 89.3

    Igihano iyo ntumwa itarumviye yahawe cyakomeje kuba igihamya cyerekana ukuri kuri mu buhanuzi bwahanuriwe igicaniro. Iyo nyuma yo kutumvira ijambo ry’Uwiteka uwo muhanuzi arekwa akagenda amahoro, umwami Yerobowamu yajyaga kuboneraho maze akagerageza kwerekana ko nta kibi kiri mu kutumvira kwe. Mu kubona igicaniro gisaduka, mu kunyunyuka ukuboko, ndetse no mu rupfu rubi rw’umuhanuzi wahangaye kutumvira itegeko ry’Uwiteka, Yerobowamu yagombye kubibonamo ko Imana itishimiye gusuzugurwa, kandi ibyo byagombye kuba byaramuburiye ngo ye gukomeza gutsimbarara mu gukora ibibi. Nyamara aho kugira ngo Yerobowamu yihane “arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro.” Muri ubwo buryo, ntuyacumuye wenyine ahubwo “atera n’Abisirayeli gucumura;” kandi “icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.” 1Abami 13:33, 34; 14:16.AnA 90.1

    Ahagana ku iherezo ry’ingoma ya Yerobowamu yamaze imyaka 22 kandi ntirangwe n’amahoro, uyu mwami yaje gutsindwa uruhenu mu ntambara yarwanaga na Abiya waje gusimbura Rehobowamu. “Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.” 2Ngoma 13:20.AnA 90.2

    Ubuhakanyi bwatangijwe ku ngoma ya Yerobowamu bwaje kurushaho kwiyongera, kugeza ubwo amaherezo bwaje kubyara kurimbuka gukomeye k’ubwami bwa Isirayeli. Na mbere y’urupfu rwa Yerobowamu, umuhanuzi Ahiya wari utuye i Shilo kandi wari ugeze mu za bukuru ndetse akaba ari na we wari warahanuye kwima ingoma kwa Yerobowamu, yaravuze ati: “Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka. Kandi Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.” 1Abami 14:15, 16.AnA 91.1

    Nyamara ntabwo Uwiteka yahānnye (yaretse) Abisirayeli atabanje gukora ibishoboka byose ngo abagarure ku kumwubaha no kumwumvira. Mu myaka myinshi y’umwijima ubwo abami basimburanaga ariko bagakomeza gushinga amajosi basuzugura Imana ndetse bagatuma Abisirayeli barushaho kwimbika mu gusenga ibigirwamana, Imana yajyaga yoherereza intumwa zitandukanye ubwoko bwayo bwabaga bwarasubiye inyuma. Ibinyujije mu bahanuzi bayo, Imana yabahaye amahirwe yose yajyaga guhagarika gusakara k’ubuhakanyi bityo bakabasha kuyigarukira. Mu myaka yajyaga gukurikira kwigabanya k’ubwami, Eliya na Elisa bagombaga kubaho kandi bagakora umurimo wabo, ndetse ukwinginga kwa Hoseya, Amosi na Obadiya kwagombaga kumvikanira mu gihugu.Ntabwo ubwami bwa Isirayeli bwagombaga kurekwa ngo bubeho butagezwaho ubuhamya bukomeye bwerekana imbaraga ikomeye y’Imana ikura abantu mu cyaha. Ndetse no mu bihe by’umwijima w’icuraburindi, abantu bamwe bajyaga gukomeza kuba indahemuka ku Mana, kandi nubwo babaga bari hagati y’abasenga ibigirwamana, bajyaga kubaho batarangwaho ikizinga na gito mu maso y’Imana yera. Bene abo bantu b’indahemuka babarizwaga mu basigaye bakiranuka, abo amaherezo umugambi uhoraho w’Uwiteka wagombaga gusoherezwamo.AnA 91.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents