Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9 — ELIYA W’I TISHIBI 1Iki gice gishingiye mu 1Abami 17:1-7

    Mu gihe cy’umwami Ahabu, mu misozi y’i Galeyadi, ahagana mu burasirazuba bwa Yorodani, hari hatuye umugabo wari ufite kwizera kandi wasengaga, ndetse umurimo yakoraga ashiritse ubwoba wari ugamije gukoma mu nkokora ubuhakanyi bwakwiraga byihuse muri Isirayeli. Kubera ko atabaga mu mujyi w’ikimenyabose ndetse mu buzima busanzwe ntabe yari afite umwanya wo hejuru, nyamara Eliya w’i Tishibi yinjiye mu murimo we yiringiye umugambi w’Imana wo kumutegurira inzira no kumuha kugera ku ntego mu buryo gukomeye. Amagambo yo kwizera n’imbaraga ni yo yabaga mu kanwa ke, kandi imibereho ye yose yari yarayeguriye umurimo w’ubugorozi. Ijwi rye ryari iry’urangururira mu butayu acyaha icyaha kandi arwanya gusakara kw’ikibi. Kandi nubwo yasanze abantu acyaha icyaha, ubutumwa bwe bwatangaga umuti uvuye i Galeyadi womora imitima yokamwe n’icyaha y’abantu bose bifuzaga gukira.AnA 104.1

    Igihe Eliya yabonaga Isirayeli irushaho kwimbika mu gusenga ibigirwamana, yagize agahinda kenshi kandi biramurakaza cyane. Imana yari yarakoreye ubwoko bwayo ibikomeye. Yari yarabukuye mu bubata kandi ibuha “ubutaka bw’abanyamahanga, . . . kugira ngo bitondere amategeko ye, bakurikiza ibyo yategetse.” Zaburi 105:44, 45. Nyamara imigambi myiza y’Uwiteka noneho yasaga nk’iri hafi kwibagirana. Ukutizera kwagendaga gutandukanya ubwoko bwatoranyijwe n’Isoko y’imbaraga zabwo vuba vuba. Eliya yitegererezaga ubu buhakanyi ari aho yari yibereye mu misozi maze asabwa n’agahinda. Eliya afite intimba nyinshi mu mutima, yinginze Imana kugira ngo ikumire ubwo bwoko bwari bwarahiriwe mu nzira zabwo mbi, kandi ngo niba ari ngombwa ibugenderere ibuhane kugira ngo bubashe kubona neza uko bwatandukanye n’Ijuru nk’uko biri koko. Eliya yifuzaga cyane kubona Abisirayeli bagaruka bakihana mbere y’uko bajya kure mu gukora ibibi kugeza ubwo bateza Uwiteka kubarimbura bikomeye.AnA 104.2

    Isengesho rya Eliya ryarasubijwe. Amararika menshi yasubirwagamo, gucyaha ndetse n’imiburo byari byarananiwe gutera Absirayeli kwihana. Igihe cyari kigeze ngo Imana ivugane nabo ikoresheje kubahana ibihano. Kubera ko abaramyaga Bali bavugaga ko ubukungu bw’ijuru burimo ikime ndetse n’imvura, budaturuka ku Uwiteka, ko ahubwo buturuka ku mbaraga zitegeka ibyaremwe, ndetse ko ari ko imbaraga irema ituruka ku zuba ari yo ituma ubutaka bukunguhara ndetse bukarumbuka cyane, umuvumo w’Imana wagombaga kugera bikomeye ku butaka bwahumanye. Imiryango y’Abisirayeli yari yarahakanye Imana yagombaga kwerekwa ubupfapfa bwayo bwo kwiringira ko imbaraga za Bali ari zo ikesha imigisha. Igihe cyose Abisirayeli bari batarahindukirira Imana bihana kandi ngo bazirikane ko ari yo soko y’imigisha yose, nta kime cyangwa imvura byajyaga kugwa mu gihugu.AnA 105.1

    Eliya yahawe inshingano yo kugeza kuri Ahabu ubutumwa buvuga iby’urubanza rw’ijuru. Eliya ubwe ntiyashakaga kuba intumwa y’Uwiteka uretse ko ijambo ry’Uwiteka ryamujeho gusa. Kandi kubera ko yari afitiye ishyaka icyubahiro cy’Imana, ntabwo yashidikanyije kumvira irarika ry’Imana nubwo kumvira byasaga no guhamagara kurimbuka kwihuse k’umwami w’inkozi y’ibibi. Umuhanuzi Eliya yahise ahaguruka maze agenda amanywa n’ijoro kugeza ubwo agereye i Samariya. Ageze ibwami ntiyigeze avunyisha cyangwa ngo ategereze ko bavuga ko haje umuntu ushaka umwami nk’uko byari umugenzo. Yari yambaye impu zidakannye kuko ubusanzwe ariko abahanuzi b’icyo gihe bambaraga, maze aratanya anyura ku barinzi basaga n’abataramubonye nuko ahita ahagarara imbere y’umwami wari wumiwe.AnA 106.1

    Ntabwo Eliya yigeze asaba imbabazi z’uko kuboneka imbere y’umwami mu buryo butunguranye. Ukomeye kuruta umwami w’Abisirayeli ni we wari wamutumye ngo agende avuge. Nuko Eliya arambura amaboko ye ayatunga ku ijuru maze avuga mu izina ry’Imana ihoraho ko ibihano by’Isumbabyose bigiye gusukwa kuri Isirayeli. Yaravuze ati: “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” 1Abami 17:1.AnA 106.2

    Kwizera imbaraga y’ijambo ry’Imana idatsindwa konyine ni ko kwabashishije Eliya gutanga ubutumwa bwe. Iyo aba atiringiye rwose uwo yakoreraga, ntabwo aba yaragiye imbere ya Ahabu. Ubwo Eliya yari mu nzira yerekeje i Samariya, yagiye anyura ku masoko atemba, ku misozi itwikiwe n’ibyatsi byiza ndetse n’amashyamba yasaga n’atahangarwa n’amapfa. Ikintu cyose amaso yabonaga cyabaga gitatse ubwiza. Eliya ashobora kuba yaribajije uburyo amasoko y’amazi atarigeze areka gutemba yakama, cyangwa uko imisozi n’ibibaya byahindurwa ubukuna n’amapfa. Nyamara Eliya ntiyigeze aha gushidikanya umwanya. Yizeraga rwose ko Imana izacisha bugufi Isirayeli yari yarahakanye Imana ndetse ko ibihano bizabatera kwihana. Itegeko ry’Ijuru ryari ryamaze gutangwa; ijambo ry’Imana ntiryashoboraga guhera kandi noneho Eliya ashyira ubugingo bwe mu kaga maze asohoza inshingano ye adatinya. Ubutumwa buvuga iby’igihano cyari kigiye kubaho bwageze mu matwi y’umwami w’inkozi y’ibibi Ahabu bumeze nk’inkuba zivanze n’imirabyo. Ariko Ahabu atarava muri uko kumirwa, cyangwa ngo ashakishe igisubizo, Eliya yahise abura bitunguranye nk’uko yari yaje atabanje gutegereza ngo abone ibirava mu butumwa bwe. Nuko Uwiteka amugenda imbere amucira inzira anyuramo. Umuhanuzi Eliya yari yategetswe ngo: “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.” 1Abami 17:1, 2.AnA 106.3

    Umwami yaramushakishije bikomeye ariko Eliya ntibamubona. Umwamikazi Yezebeli warakajwe cyane n’ubwo butumwa bwakinze ubutunzi bw’ijuru, ntiyatindiganyije kujya inama n’abatambyi ba Bali bifatanyije na we kuvuma Eliya ndetse no gusuzugura uburakari bw’Imana. Nyamara nubwo bashakaga kubona Eliya wari wavuze ubutumwa bw’umuvumo, bajyaga byanze bikunze guhura n’urucantege. Ntabwo kandi byajyaga guhisha abandi ko bazi iteka ryaciwe bitewe n’ubuhakanyi bwari buganje. Inkuru ivuga uko Eliya yamaganye ibyaha bya Isirayeli ndetse n’iy’ubuhanuzi bwe bwavugaga iby’igihano gikomeye cyari kigiye kuza, yahise ikwira mu gihugu hose. Abantu bamwe bagize ubwoba, ariko muri rusange ubutumwa buvuye mu ijuru bwakiranwe gukoba n’agasuzuguro.AnA 107.1

    Amagambo y’umuhanuzi yahise atangira gusohora. Abahise btangira gukoba no guseka igitekerezo cyavugaga iby’amakuba, bidatinze babonye umwanya wo gutekereza bikomeye; kuko nyuma y’amezi make, ubutaka butahemburwaga n’ikime cyangwa imvura bwarimahaye kandi ibimera nabyo biraraba. Uko igihe cyahitaga, amasoko y’imigezi atari yarigeze akama yatangiye gukama buhoro buhoro, kandi n’imigezi itangira gukama. Nyamara rubanda rwakomeje gushishikarizwa n’abatware kwiringira ububasha bwa Bali no kutita ku magambo y’ubuhanuzi bwa Eliya. Abatambyi bakomezaga gushimangira ko ububasha bwa Bali ari bwo butera imvura kugwa. Babwiraga abantu bati: ‘Ntimutinye Imana ya Eliya cyangwa ngo muhindishwe umushyitsi n’amagambo ye, kuko Bali ari yo itanga umusaruro ku gihe cyawo kandi akaba ari yo ibeshaho umuntu n’inyamaswa.’ Ubutumwa Imana yatumye kuri Ahabu bwahaye Yezebeli n’abatambyi be ndetse n’abandi bayoboke ba Bali na Ashitaroti amahirwe yo kugenzura ububasha bw’ibigirwamana byabo, ndetse byaba bishoboka, bakagaragaza uburyo amagambo ya Eliya atari ukuri. Ubuhanuzi bwa Eliya bwari bwonyine buhanganye n’ibyiringiro byatangwaga n’abatambyi bakoreraga ibigirwamana. Nubwo hari ibyo umuhanuzi yari yavuze, iyo Bali ishobora gukomeza kugusha ikime n’imvura kandi igatera amasoko gukomeza gutemba n’ibyatsi gutoha, umwami w’Abisirayeli yagombaga kuramya Bali ndetse na rubanda rukavuga ko Bali ari Imana.AnA 108.1

    Kubera ko bari biyemeje gukomeza gufatira abantu mu buyobe, abatambyi ba Bali bakomeje gutura ibiirwamana byabo ibitambo no kubyinginga amanywa n’ijoro ngo kugira ngo bihembure ubutaka. Abatambyi bagerageragezaga gucubya uburakari bw’imana zabo bazitura amaturo y’agaciro kenshi. Bagendagendag bazenguruka ibicaniro byabo by’abapagani kandi bagasenga babikuye ku mutima basaba imvura bafite ubwira no kwihangana nk’abakorera ukuri. Buri joro muri icyo gihugu cyose cyari cyokamwe n’umuvumo, humvikanaga gutaka no kwinginga kw’abo batambyi. Nyamara ku manywa nta gicu cyigeraga kiboneka ngo gihishe izuba ryotsaga. Nta kime cyangwa imvura yahemburaga ubutaka bwari bwukagaye. Jambo ry’Uwiteka ntiryigeze rihindurwa n’ikintu icyo ari cyo cyose abatambyi ba Bali bashoboraga gukora.AnA 108.2

    Umwaka warashize ariko imvura ntiyagwa. Ubutaka bwabaga bwumagaye nk’ubucanyweho umuriro. Ubushyuhe bwinshi bw’izuba bwatsembye ibyatsi bike byari byaragiye birokoka. Amasoko y’amazi yarakamye, kandi imikubi n’amashyo byazereraga hirya no hino byabuze amahwemo. Imirimo yari isanzwe itoshye yaje guhinduka nk’umusenyi wotsa wo mu butayu. Udushyamba twari twareguriwe gusengeramo ibigirwamana twasigaye dukokotse; ibiti byo mu mashyamba bisigara ari inkokore ku buryo nta gicucu byashoboraga gutanga. Ikirere cyabaga cyumagaye ndetse gishyuhiranye; imiyaga y’ishuheri yatumaga abantu batareba ndetse ikajya kubabuza guhumeka burundu. Imijyi n’imidugudu yari isanzwe iguwe neza yaje guhinduka ahantu ho kuririra. Inzara n’inyota byari byibasiye abantu n’amatungo byica mu buryo buteye ubwoba. Amapfa n’ibyago byose azana, yarushijeho kwibasira igihugu.AnA 109.1

    Nubwo hari ibyo bihamya by’ububasha bw’Imana, Isirayeli ntiyigeze yihana kandi ntiyiga n’icyigisho Imana yashakaga ko biga. Ntabwo babonye ko uwaremye ibibaho ari we ugenga amategeko yabyo kandi ashobora kubigira ibikoresho bizana umugisha cyangwa kurimbuka. Bari buzuye umutima w’ubwibone kandi baratwawe no gusenga ibigirwamana ku buryo batashakaga kwicisha bugufi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, bityo batangira gushakisha impamvu bitirira iyo mibabaro yabo.AnA 109.2

    Yezebeli yanze rwose kwemera ko amapfa ari gihano giturutse ku rubanza rw’Imana. Kubwo gutsimbarara ku cyemzo cye cyo gusuzugura Imana yo mu ijuru, Yezebeli ndetse n’Abisirayeli hafi ya bose bafatanyije kwamagana Eliya bavuga ko ari we ntandaro y’akaga kose barimo. Mbese Eliya ntiyari yararwanyije imisengere yabo? Yezebeli yibwiraga ko uwakwikiza Eliya, umujinya w’ibigirwamana byabo wahosha, bityo n’akaga barimo kagashira.AnA 110.1

    Abihatiwe n’umwamikazi, umwami Ahabu yashyizeho uburyo bukmeye bwo gushakisha aho umuhanuzi Eliya yari yihishe. Yohereje intumwa mu bihugu bikikije Isirayeli, yohereza izindi hafi na kure kugira ngo zijye gushaka uwo muntu yangaga, ariko kandi yatinyaga. Muri uko guhagarikwa umutimano gushakisha Eliya uko bishoboka kose, umwam Ahabu yasabye ubwami bumukikije ndetse n’ibihugu kumurahirira ko batazi irengero ry’uwo muhanuzi. Barashakishije ariko biba iby’ubusa ntibamubona. Umuhanuzi Eliya yarinzwe ubugome bw’umwami wari ufite ibyaha byari byaratumye cyibasirwa n’Imana yari yarasuzuguye.AnA 110.2

    Amaze gutsindwa mu muhati wose yari afite wo guhiga Eliya, Yezebeli yiyemeje kwihimura akoresheje kwica abahanuzi b’Uwiteka bose muri Isirayeli. Abo bahanuzi bose bagombaga gutsembwa ntihasigare n’umwe. Uwo mugore wari wazabiranyijwe n’uburakari yasohoje imigambi ye yica benshi mu bagaragu b’Uwiteka. Nyamara nubwo yari afite uwo mugambi, ntabwo bose bishwe. Uwitwa Obadiya wari umunyarugo kwa Ahabu ariko akubaha Uwiteka, yashyize ubugingo bwe mu kaga maze “yafashe abahanuzi ijana, maze abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo umutsima n’amazi yo kunywa.” 1Abami 18:4.AnA 110.3

    Umwaka wa kabiri w’amapfa warashize ariko n’ubundi ijuru ntiryatanga ikimenyetso cy’imvura. Amapfa n’inzara byakomeje kuyogoza Isirayeli yose. Ababyeyi b’abagabo n’abagore ntibari bashoboye kumara imibabaro y’urubyaro rwabo bityo barubonaga rupfa. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, Abisirayeli bari barahakanye Imana banze gucisha bugufi imitima yabo imbere y’Imana kandi bakomeza kwivovotera Eliya wari waravuze amagambo yari yarabazaniye ibyo bihano bishishana. Basaga n’abadashobora kubona ko muri uwo mubabaro wabo no guhagarika umutima harimo irarika ribahamagarira kwihana, ndetse ko harimo no kugoboka kw’Imana kugira ngo ibakize gutera intambwe ibajyana mu kaga gakomeye ndetse hirya y’aho imbabazi z’Ijuru zigarukira.AnA 111.1

    Guhakana Imana kwa Isirayeli kwari ikibi gikabije birenze imibabaro yose yatejwe n’inzara. Imana yashakaga kugobotora Abisirayeli mu buyobe bwabo kandi ikabatera gusobanukirwa inshingano bafite ku Uwiteka bakeshaga ubuzima bwabo ndetse n’ibindi bintu byose. Imana yageragezaga kubafasha kugarura ukwizera kwabo bari baratakaje, kandi biba ngombwa ko ibateza umubabaro ukomeye.AnA 111.2

    “Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?” “Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe? Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukireAnA 111.3

    Imana yari yaroherereje Isirayeli intumwa zibararikira guhindukira bakayubaha. Iyo bumvira iryo rarika bagahindukira bakareka Bali bakayoboka Imana ihoraho, ubutumwa bwa Eliya bwerekeye urubanza rw’Imana ntibuba bwaratanzwe. Nyamara imiburo yagombye kuba yarabaye impumuro y’ubugingo itanga ubugingo yaje kubabera impumuro y’urupfu izana urupfu. Ubwibone bwabo bwakozweho, kandi umujinya wabo wari warabyukirijwe kwibasira intumwa z’Imana, ariko noneho umuhanuzi Eliya we bamwangaga urunuka. Iyo baza kumufata, bari kumushyira Yezebeli bishimye cyane nk’aho kumucecekesha byajyaga guhagarika gusohora kw’amagambo ye! Igihe bari bagihanganye n’ayo makuba bakomeje gushikama mu gusenga ibigirwamana. Uko ni ko bongeraga ibibi ku cyaha cyari cyarazanye ibihano by’Ijuru ku gihugu.AnA 112.1

    Isirayeli yari yibasiwe n’ibyago yari ikeneye kwemera umuti umwe gusa ari wo: guhindukira bakava mu byaha byabo byari byaratumye ukuboko kw’Imana Ishoborabyose kubahana. Uko kugarukira Uwiteka kwagombaga kuba kuvuye ku mutima. Bari bariringijwe ngo: “Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.” 2Ngoma 7:13,14. Imana yakomeje kwima Abisirayeli ikime n’imvura kugeza ubwo habaho ivugurura rikomeye ari ukugira ngo izabone noneho uko ibaha uyu mugisha.AnA 112.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents