Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 10 — IJWI RYO GUCYAHA GUKOMEYE2Iki gice gishingiye mu 1Abami 17:8-24; 18:1-19./ The Voice of Stern Rebuke

    Eliya yamaze igihe yihishe mu misozi irihande rw’akagezi ka Kereti. Aho yahamaze amezi menshi ahagaburirwa ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Nyuma yaho, ubwo ako kagezi kakamaga bitewe n’amapfa yakomeje kuzahaza igihugu, Imana yategetse umugaragu wayo guhungira mu gihugu cy’abapagani. Imana yaramutegetse iti: “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”AnA 113.1

    Uyu mugore ntiyari Umwisirayelikazi. Ntabwo yari ayarigeze agira amahirwe n’imigisha nk’ibyo ubwoko bw’Imana bwari bwarahawe; ariko yubahaga Imana nyakuri kandi yari yaragendeye mu mucyo wose warasiraga mu nzira ye. Noneho ubwo nta bundi buhungiro Eliya yari afite mu gihugu cya Isirayeli, Imana yamwohereje kuri uyu mupfakazi kugira ngo abe ari ho abona ubwihisho.AnA 113.2

    “Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.” Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati: “Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki.” 1Abami 17:10, 11.AnA 113.3

    Inzara yarushagaho guca ibintu muri uru rugo rwari rukennye cyane, kandi utwokurya tw’ubusabusa twarimo twasaga n’udushize. Kuba Eliya yaraje ku munsi uriya mupfakazi yari afite ubwoba ko agomba kuerekera aho kwita ku buzima maze akipfira, byagerageje bikomeye uko yizeraga ububasha bw’Imana nzima bwo kumuha ibyo akennye. Nyamara no muri ayo mage akomeye yarimo yahamije ukwizera kwe yemera icyifuzo cy’uwo muntu yari atazi wamusabaga kumuha ku twokurya duke cyane yari asigaranye.AnA 114.1

    Ku busabe bwa Eliya washakaga ibyokurya n’ibyo kunywa, uwo mupfakazi yaravuze ati: “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nsigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.” Eliya aramubwira ati: “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo: ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.” 1Abami 17:12-14.AnA 114.2

    Nta kigeragezo cyo kwizera gikomeye kuruta iki cyigeze gisabwa. Kuva mbere hose kugeza ubwo, uwomupfakazi yari yaragiye agirira neza abantu bose atazi kandi akabagirira n’ubuntu abafungurira. Ariko noneho ubu ntiyitaye ku mibabaro yajyaga kumugeraho we n’umwana we, maze kubwo kwiringira ko Imana ya Isirayeli izamumara ubukene bwose, yatsinze iki kigeragezo gikomeye cyo kwakira umushyitsi akora “nk’uko Eliya yamubwiye.”AnA 114.3

    Urugwiro umuhanuzi w’Imana yeretswe n’uyu mugore wo muri Foweniki rwari rutangaje, kandi ukwizera no kugira ubuntu kwe byaragorerewe bitangaje. “Kandi uwo mugore na Eliya n’abo mu rugo rwe bamara Iminsi babirya. Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.AnA 115.1

    “Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka. Nyina abwira Eliya ati: “Mpfa iki nawe, wa muntu w’Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!AnA 115.2

    “Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe. Aherako atakambira Uwiteka ati: “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?” Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati: “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw’uyu mwana bumusubiremo.” Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw’uwo mwana bumusubiramo arahembuka.AnA 115.3

    “Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati: “Nguyu umwana wawe, ni muzima.” Uwo mugore abwira Eliya ati: “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.”AnA 115.4

    Umupfakazi w’i Sarefati yasangiye na Eliya utwokurya duke yari asigaranye, maze ku bw’ibyo ubugingo bwe n’ubw’umwana we burarindwa. Bityo rero mu gihe cyo kugeragezwa n’ubukene, abantu bose bagirira impuhwe kandi bagafasha abandi bari mu mage kubarusha, Imana yasezeranye kubaha umugisha mwinshi. Imana ntiyigeze ihinduka. Ntabwo ububasha bwayo ari buke ugereranyije n’uko bwari buri mu gihe cya Eliya. Ntabwo Isezerano Umukiza yatanze ryataye agaciro ugereranyije n’igihe yaritangaga agira ati: “Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi.” Matayo 10:41.AnA 115.5

    “Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi: kuko bamwe bacumbikiye abamarayika batabizi.” Abaheburayo 13:2. Uko igihe cyagiye gihita, aya magambo ntiyigeze atakaza na gato imbaraga zayo. Data wo mu ijuru aracyakomeje gushyira amahirwe mu nzira y’abana be, kandi ayo mahirwe ni imigisha iba yiyoberayije. Abakoresha neza ayo mahirwe bibonera umunezero mwinshi. “Ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu. Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.” Yesaya 58:10, 11.AnA 116.1

    Muri iki gihe Kristo abwira abagaragu be b’indahemuka ati: “Ubakira ni jye aba yakiriye kandi unyakora aba yakiriye uwantumye.” Nta gikorwa cy’ubugwaneza gikozwe mu izina rye kitazibukwa kandi ngo kigororerwe. Muri uko kuzirikana n’umutima w’ubugwaneza, Kristo ashyiramo abanyantege nke ndetse n’aboroheje hanyuma y’abandi bo mu muryango w’Imana. Kristo aravuga ati: “Kandi uzanywesha umwe muri aba bato - (abameze nk’abana mu kwizera kwabo ndetse no mu kumenya Kristo)-ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” Matayo 10:40, 42.AnA 116.2

    Muri iyo myaka myinshi y’amapfa n’inzara, Eliya yasenganaga umwete asaba ngo imitima y’Abisirayeli ihindukire ive mu gusenga ibigirwamana maze yubahe Imana. Umuhanzi Eliya yategereje yihanganye mu gihe ukuboko k’Uwiteka kwari kwibasiye igihugu. Ubwo yabonaga ibigaragaza imibabaro n’ubukene byiyongera hirya no hino, umutima wuzuraga agahinda maze akifuza ko habaho ububasha bwateza ivugurura mu buryo bwihuse. Nyamara Imana ubwayo yashyiraga mu bikorwa umugambi wayo, kandi ibyo umugaragu wayo yashoboraga gukora gusa ni ugusengana ukwizera no gutegereza igihe hazagira igikorwa.AnA 117.1

    Ubuhakanyi bwari buganje mu gihe cya Ahabu bwari ingaruka z’ibyabaye mu myaka myinshi yo gukora ibibi. Buhoro buhoro, uko umwaka wahitaga undi ugataha, Isirayeli yari yaragiye iva mu nzira itunganye. Uko ibisekuru byagendaga bisimburana, Abisirayeli bari baranze kunyura mu nzita itunganye maze amaherezo umugabane munini w’abaturage wiyegurira kuyoborwa n’imbaraga z’umwijima.AnA 117.2

    Hari hashize hafi imyaka ijana ubwo ku ngoma y’umwami Dawidi Abisirayeli bari barafatanyirije hamwe mu byishimo baririmba indirimbo zo gusingiza Isumbabyose mu gihe bazirikanaga ko ari Yo yonyine bakesha ineza bagirirwa buri munsi. Nimwumve amagambo yabo yo kuramya ubwo baririmbaga bati: AnA 117.3

    “Mana y’agakiza kacu, . .
    Uvugisha impundu ab’aho igitondo gitangariza,
    N’ab’aho umugoroba ukubira.
    Ugenderera isi ukayivubira,
    Uyitungisha cyane uruzi rw’Imana rwuzuye amazi.

    Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo.
    Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi,
    Uringaniza imitabo yo muri bwo.

    Ubworohesha ibitonyanga,
    Uha umugisha kumeza kwabwo.
    Wambika umwaka kugira neza kwawe nk’ikamba,
    Inkōra z’igare ryawe zigusha umwero.

    Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu,
    Imisozi igakenyera ibyishimo.

    Urwuri rukagatirwa n’imikumbi,
    Ibikombe bitwikīrwa n’amasaka,
    Biranguruzwa n’ibyishimo bikaririmba.” Zaburi 65:6, 9-14.
    AnA 117.4

    Icyo gihe Isirayeli yazirikanaga ko Imana ari yo “yashinze imfatiro z’isi.” Abisirayeli bagaragaje ukwizera kwabo baririmba bati: AnA 118.1

    “Wayambitse inyanja nk’umwenda,
    Amazi atwikīra imisozi miremire.
    Ahungishwa no guhana kwawe,
    Yirukishwa no guhinda kw’inkuba
    yawe,
    (Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka),
    Agera ahantu wayategekeye.

    Wayategekeye ingabano atabasha kurenga,
    Kugira ngo atagaruka akarengera isi.
    Yohereza amasōko mu bikombe,
    Imigezi itemba hagati y’imisozi.” Zaburi 104:6-10.
    AnA 118.2

    Ibigize ibyaremwe, byaba ibyo ku isi, ibyo mu nyanja n’ibyo mu kirere byose birindirwa mu mbibi zabyo kubw’ububasha bukomeye bw’Imana ihoraho. Kandi bene ibyo ibikoresha kubw’umunezero w’ibiremwa byayo. “Ububiko bwe bwiza” bukingurirwa ubuntu kugira “ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo yose” y’amaboko y’abantu. Gutegeka kwa kabiri 28:12.AnA 119.1

    “Yohereza amasōko mu bikombe,
    Imigezi itemba hagati y’imisozi.
    Inyobwa n’inyamaswa zose zo mu ishyamba,
    Imparage na zo zishira inyota.
    Inyoni n’ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi,
    Bijwigirira mu mashami.

    Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze,
    Ubutaka buhazwa n’imbuto z’imirimo yawe.
    Amereza inka ubwatsi,
    Ameza imboga zo kugaburira abantu,
    Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka,
    Na vino yishimisha imitima y’abantu,
    Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta,
    Kandi ngo umutsima uhe imitima y’abantu gukomera . . .

    “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi!
    Yose wayikoresheje ubwenge,
    Isi yuzuye ubutunzi bwawe.
    Dore iriya nyanja nini ngari,
    Irimo ibigenda bitabarika,
    Inyamaswa ntoya n’inini.
    Ni ho inkuge zigenda,
    Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo. Ibyo byose bigutegerereza,
    Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo.
    Biyora ibyo ubihaye,
    “Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza.” Zaburi 104:10-15, 24-28.
    AnA 119.2

    Isirayeli yaragize igihe gihagije cyo kwishima. Igihugu Uwiteka yari yarabazanyemo cyari igihugu gitemba amata n’ubuki. Igihe bazereraga mu butayu, Imana yari yarabasezeraniye ko ibayoboye ibajyana mu gihugu batazongera kubura imvura. Imana yari yarababwiye iti: “Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n’umuruho w’ibirenge byanyu, nk’uko umuntu yuhira umurima w’imboga. Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n’ibikombe, kinywa amazi y’imvura. Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry’umwaka ikageza ku iherezo ryawo.”AnA 120.1

    Isezerano ry’uko imvura yari kuzajya iba nyinshi ryari ryaratanzwe ariko hari ikigomba kuzuzwa ari cyo kumvira. Uwiteka yari yaravuze ati: “Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose, nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y’umuhindo n’iy’itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y’impeke, na vino yanyu n’amavuta ya elayo yanyu. Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage.”AnA 120.2

    Uwiteka yari yarihanangirije ubwoko bwe ati: “Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere, mukikongereza uburakari bw’Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha” Gutegeka kwa kabiri 11:10-17.AnA 120.3

    Abisirayeli bari baraburiwe ngo “Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, . . . Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, n’ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma. Mu cyimbo cy’imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n’umusenyi muto nk’ifu y’ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.” Gutegeka kwa kabiri 28:15, 23, 24.AnA 121.1

    Izo ni zimwe mu nama nziza Uwiteka yari yaragiriye Isirayeli ya kera. Uwiteka yari yarategetse ubwoko bwe yatoranyije ati: “Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse.” Gutegeka kwa kabiri 11:18, 19. Ayo mategeko yarumvikanaga neza, ariko uko imyaka yahitaga maze ibisekuru bigasimburana byibagirwa ibyiza bahawe kugira ngo kugira ngo bagubwe neza mu by’umwuka, imbaraga kirimbuzi z’ubuhakanyi zagendaga zikuraho imbibi zose ubuntu bw’Imana bwari bwarashyizeho.AnA 121.2

    Noneho gihe cyarageze maze Imana ihanisha ubwoko bwayo ibihano bikomeye cyane. Ibyo Eliya yari yaraanuye hyasohoraga mu buryo bukomeye. Hashize imyaka itatu Eliya ashakishwa mu mijyi n’imidigudu yose ndetse no mu bihugu byose. Kubw’itegeko Ahabu ayari yatanze, abategetsi benshi bari bararahiriye ko uwo muhanuzi w’inzaduka adashobora kubineka aho batwara. Nyamara gushakisha Eliya byarakomeje kubera ko Yezebeli n’abahanuzi ba Bali bangaga Eliya urunuka, kandi ntacyo batakoze kugira ngo bamufate. Ariko kandi nta mvura yaguye.AnA 121.3

    Amaherezo “hashize iminsi myinshi,” ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya rigira riti: “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.”AnA 122.1

    Eliya yumviye iri tegeko maze aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Igihe umuhanuzi Eliya yafataga urugendo yerekeje i Samariya, Ahabu yari yarasabye Obadiya wari umunyarugo we ko bashakisha neza imigezi n’amasoko y’amazi. Bari biringiye ko barabona urwuri rw’amashyo n’imikumbi yabo yicwaga n’inzara. Ndetse n’ibwami ubwaho hari haramaze kugera ingaruka z’amapfa yari amaze igihe kirekire. Umwami Ahabu ahangayikishijwe cyane n’abo urugo rwe, ubwe yafashe umwanzuro wo gufatanya n’umugaragu we gushaka ahantu haba hakiri utwatsi tw’amatungo. “Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose; Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.”AnA 122.2

    “Obadiya akiri mu nzira, Eliya arahamusanga; Obadiya aramumenya, amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati: ‘Mbega ni wowe, Eliya databuja?’”AnA 122.3

    Mu gihe cy’ubuhakanyi bwa Isirayeli, Obadiya we yakomeje gukiranukira Imana. Umwami shebuja yari yarananiwe kumuteshura ku kubaha Imana ihoraho kwe. Noneho yahawe icyubahiro ubwo Eliya yatumaga ati: “Genda ubwire shobuja uti: ‘Eliya ari hano.’”AnA 122.4

    Obadiya yagize ubwoba bwinshi maze aravuga ati: “Nagucumuye iki, gituma ungabiza Ahabu ngo anyice?” Gushyira Ahabu ubutumwa nk’ubu kwari ukwihamagarira urupfu. Obadiya yasobanuriye umuhanuzi Eliya ati: “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko. None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w’Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica.” 1 Abami 18:7-12.AnA 122.5

    Obadiya yinginze umuhanuzi Eliya ngo ye kumwohereza. Yaramwinginze ati: “Kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka. Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b’Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n’amazi yo kunywa? None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”AnA 123.1

    Eliya yarahiriye Obadiya akomeje kandi amusezeranira ko ubwo butumwa amwohorejemo butaraba imfabusa. Yaramubwiye ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho nyir’ingabo, uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.” Amaze gusezeranirwa atyo, “Obadiya ajya kubonana na Ahabu, arabimubwira; Ahabu aherako aza guhura na Eliya.”AnA 123.2

    Mu kumirwa kwinshi kuvanze n’ubwoba, umwami Ahabu yateze amatwi ubutumwa buvuye ku muntu yatinyaga kandi akamwanga, ndetse akaba yari amaze igihe amushaka ubudatuza. Ahabu yari azi ko Eliya atashyira ubuzima bwe mu kaga ashaka guhura na we. Mbese byajyaga gushoboka ko umuhanuzi yaba agiye kuvuma Isirayeli undi muvumo? Umutima w’umwami Ahabu wafashwe n’ubwoba bwinshi. Yibutse uko ukuboko kwa Yerobowamu kwanyunyutse ubwo yagutungaga umuhanuzi. Ntabwo Ahabu yari kwanga kumvira irarika rya Eliya, kandi ntiyari guhangara kurambura ukuboko kwe ngo yibasire intumwa y’Imana. Nuko Ahabu aherekezwa n’abasirikare bamurindaga maze agenda ahinda umushyitsi ajya guhura n’umuhanuzi Eliya.AnA 123.3

    Nuko umwami Ahabu n’umuhanuzi Eliya bahagararana imbona nkubone. Nubwo Ahabu yari yuzuye urwango rukomeye, ubwo yageraga imbere ya Eliya yabaye nk’ubuze uko yifata, kandi aratentebuka. Mu magambo yavuze atengurwa ati: “Mbega ni wowe, n’umuruho wateye Isirayeli?”; yagaragaje ibyari mu mutima we atabizi. Ahabu yari neza ko ijambo ry’Imana ari ryo ryateye ijuru guhinduka nk’umuringa, nyamara yashatse kwitirira uwo muhanuzi ibyo bihano biremereye byari ku gihugu.AnA 124.1

    Birasanzwe ko inkozi y’ibibi igereka ku ntumwa z’Imana akaga n’amakuba biba byateye nyamara ari ingaruka zo kuva mu nzira y’ubutungane. Abishyira mu maboko ya Satani ntibashobora kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Iyo indorerwamo y’ukuri ishyizwe imbere yabo, barakazwa n’uko gucyahwa bahawe. Kubera guhindurwa impumyi n’icyaha, banga kwihana; bibwira ko abagaragu b’Imana babahagurukiye ndetse ko bagomba kurwanywa bikomeye.AnA 124.2

    Mu butungane bwe yari yiyiziho, Eliya yahagaze imbere ya Ahabu maze ntiyagerageza kwihohora cyangwa ngo ashimagize umwami. Nta nubwo yashatse kwikiza uburakari umujinya umwami yari amufitiye ngo amubwire inkuru nziza ko amapfa agiye gushira. Nta mbabazi yasabaga. Arakaye cyane kandi afitiye ishyaka icyubahiro cy’Imana, ibyo Ahabu yari yamushinje ni we yabigaruyeho maze abwira umwami ashize amanga ko ibyaha bye ubwe [Ahabu] , ndetse n’ iby’inzu ya se ari byo byazaniye Isirayeli umuvumo ukomeye. Eliya yahamije ashize amanga ati: “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bali.”AnA 124.3

    Muri iki gihe hakenewe ijwi ryo gucyaha gukomeye; kuko ibyaha bibabaje cyane byatandukanyije abantu n’Imana. Ubuhemu buragenda buhinduka ikintu kigezweho mu buryo bwihuta. Abantu ibihumbi bitabarika baravuga bati: “Uyu ntidushaka ko adutegeka.” Luka 19:14. Ibibwirizwa bidashenjagura imitima bibwirizwa kenshi ntibitera impinduka ziramba. Ntabwo impanda ivuga ijwi ry’impuruza. Ntabwo abantu bakomeretswa imitima n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kumvikana kandi gutyaye.AnA 125.1

    Iyaba bashoboraga kuvuga uko biyumva, Hariho Abakristo gito benshi bavuga bavuga bati: ‘Mbese kuvuga beruye bene aka kagenzi birakenewe?’ Na none kandi babaza bati: ‘Kuki Yohana Umubatiza yabwiye Abafarisayo ati: ‘Mwa bana b’inshira mwe, ni nde wababwiye ngo muhunge umujinya uzatera?’’ Luka 3:7. Kuki Yohana Umubatiza yabyukije umujinya wa Herodiya abwira Herode ko amategeko atamwemerera kubana n’umugore w’umuvandimwe we? Integuza ya Kristo yatakarije ubuzima bwayo mu kuvuga yeruye [adaca ku ruhande]. Kuki atabyirengagije ngo ye kwishyiraho kutishimirwa n’abantu biberaga mu byaha?AnA 125.2

    Uko ni ko abantu bari bakwiriye guhagaraga nk’abarinzi bakiranuka b’amategeko y’Imana bagiye bajya impaka kandi batanga n’inzitwazo kugeza ubwo kwigengesera kwasimbuye ubudahemuka n’ubunyangamugayo bityo icyaha kigahabwa intebe ntigicyahwe. Mbese ni ryari ijwi ryo gucyaha kudakebakeba rizongera kumvikana mu itorero?AnA 125.3

    “Erega uwo mugabo ni wowe.” 2Samweli 12:7. Amagambo yahuranyije nk’aya umuhanuzi Natani yabwiye Dawidi yumvikana gake cyane ku ruhimbi rw’ahantu henshi muri iki gihe, ndetse akanagaragara incuro nke cyane mu bitangazamakuru bikoreshwa n’abantu muri rusange. Iyaba bena aya magambo atari inkehwe bene ako kageni, twagombye kubona imbaraga y’Imana irushaho kwigaragariza mu bantu. Intumwa z’Uwiteka ntizikwiriye kwitotombera ko umuhati wazo nta musaruro utanga zitarihana gukunda kwemerwa ndetse no kwifuza gushimwa n’abantu ari nabyo biganisha ku kwirengagiza ukuri.AnA 125.4

    Abo bagabura bashimisha abantu, kandi bavuga bati: ‘Ni amahoro, ni amahoro’ kandi Imana itaravuze iby’amahoro, bakwiriye gucishiriza bugufi imitima yabo imbere y’Imana, bagasaba imbabazi kubwo kutavugusha ukuri kwabo ndetse no kubura ubutwari mu by’imico mbonera. Ntabwo urukundo bafitiye umuturanyi wabo ari rwo rutuma boroshya ubutumwa bahawe, ahubwo biterwa n’uko bakunda kwinezeza n’ubuzima buborohereza. Urukundo nyakuri ruharanira kubaha Imana mbere ya byose n’agakiza k’abantu. Abantu bafite bene uru rukundo ntibazigera bakikira ukuri kugira ngo bakire ingaruka zo kuvugisha ukuri beruye. Igihe abantu bari mu kaga ko kurimbuka, ntabwo abagabura bashyizweho n’Imana bazita ku narinjye, ahubwo bazavuga ijambo batumwe kuvuga, bange gutanga urwitwazo ku kibi cyangwa kucyoroshya.AnA 126.1

    Iyaba umugabura wese yazirikinaga ukwera k’umwanya yahawe n’uk’umurimo we, kandi akerekana ubutwari nk’ubwo Eliya yerekenye! Nk’intumwa zashyizweho n’Imana, abagabura bari mu mwanya w’inshingano ikomeye cyane. Bagomba “guhana, gutesha, guhugura, bafite kwihangana kose no kwigisha.” 2Timoteyo 4:2. Bagomba gukora mu cyimbo cya Kristo bakaba ibisonga by’ubwiru bw’ijuru, bagatera umwete abumvira naho abatumvira bakababurira. Kuri bo imikorere y’iby’isi nta gaciro afite. Ntibagomba guteshuka ngo bave mu nzira Yesu yabategetse kunyuramo. Bagomba kujya mbere bafite kwizera, bibuka ko bakikijwe n’imbaga y’abahamya. Ntabwo bagomba kuvuga amagambo yabo bwite, ahubwo ni amagambo Ukomeye kuruta abatware bo ku isi yabategetse kuvuga. Ubutumwa bwabo bugomba kuba ubu ngo: “Uku ni ko Uwiteka avuga.” Imana irashaka abantu bameze nka Eliya, Natani na Yohana Umubatiza — irashaka abantu bazavuga ubutumwa bwayo uko buri, kandi batitaye ku ngaruka [bwabagiraho]; abantu bazavuga ukuri bashize amanga nubwo byabasaba kubura ibyo bafite byose.AnA 126.2

    Mu gihe cy’akaga, igihe imbaraga n’ubutwari bya bose bikenewe, Imana ntishobora gukoresha abantu bagira ubwoba bwo guhagararira ukuri badakebakeba. Irahamagara abantu bazarwanya ikibi bakiranutse, bahangane n’ibinyabutware n’ibinyabushobozi, n’ibihangange bitegeka iyi si y’umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba ahantu ho mu ijuru. 3Reba Abanyefezi 6:10-12 [Abefeso 6:10-12]. Abantu nk’abo ni bo Imana izabwira aya magambo ngo: “Nuko, nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:23.AnA 127.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents