Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 14 — “MU MWUKA N’IMBARAGA BYA ELIYA”

    Mu myaka amagana menshi yahise uhereye igihe cya Eliya, ibyanditswe bigaragaza ibyo yakoze mu kubaho kwe byagiye bitera gutekereza n’ubutwari mu bantu bagiye bahamagarirwa guhagararira ukuri bakikijwe n’ubuhakanyi. Kandi no kuri twe “abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1Abakorinto 10:11), ibyo bifite icyo bisobanuye cyihariye. Amateka agenda yisubiramo. Muri iki gihe, isi ifite ba Ahabu ndetse na ba Yezebeli bayo. Igihe turimo ni igihe kirangwa no gusenga ibigirwamana nk’uko igihe Eliya yabayemo cyari kimeze rwose. Bishoboka ko nta hantu ho usengera ibigirwamana hagaragara wabona; bishoboka kandi ko nta gishushanyo kiriho amaso yatumbira; nyamara abantu ibihumbi byinshi bagenda bayoboka imana z’iyi si: bakurikira ubutunzi, kumenyekana, ibinezeza ndetse n’inkuru mpimbano zishimisha kandi zitera umuntu kuyoboka ibikurura umutima utaragizwe mushya. Abantu batabarika basobanukiwe nabi Imana n’ibiyiranga, kandi mu by’ukuri bakorera ibigirwamana nk’uko byari bimeze ku basengaga Bali. Ndetse na benshi mu bavuga ko ari Abakristo bifatanyije n’imbaraga zirwanya Imana n’ukuri kwayo. Uko ni ko bashorwa mu gutera Imana umugongo no guha umuntu ikuzo.AnA 160.1

    Umwuka uganje muri iki gihe cyacu ni uw’ubuhemu (infidelity) n’ubuhakanyi. Ni umwuka wo kumurikirwa kwemerwa bitewe no kumenya ukuri, nyamara mu by’ukuri ari umwuka wo kwizera ibidafite ishingiro wuzuyemo ubuhumyi bukomeye cyane. Inyigisho z’abantu zihabwa ikuzo kandi zigashyirwa aho Imana n’amategeko yayo byagombye kuba. Satani ashukisha abagabo n’abagore kutumvira, kandi akabasezeranira ko muri uko kutumvira bazagira ukwishyira ukizana n’umudendezo bizabagira nk’imana. Hagaragara umwuka wo kurwanya ijambo ry’Imana ryumvikana, umwuka wo guha ikuzo ubwenge bwa muntu bugahinduka ikigirwamana ndetse bukarutishwa ibyo Imana yahishuye. Abantu bemereye intekerezo zabo kubundukirwa n’umwijima bene ako kageni kandi zikajijishwa no gukurikiza imigenzo y’ab’isi n’amatwara yabo ku buryo basa n’abatakaje ubushobozi bwose bwo gutandukanya umucyo n’umwijima, ukuri n’ibinyoma. Batandukiriye inzira y’ukuri ku buryo bafashe ibitekerezo by’ingirwabakurabwenge bake maze bafata ko ari ibyo kwiringirwa cyane kuruta ukuri kwa Bibiliya. Ukwinginga n’amasezerano byo mu ijambo ry’Imana, uko rirwanya kutumvira no gusenga ibigirwamana, ibyo byose bisa n’aho bibaye ubusa ku buryo bitakoroshya imitima yabo. Bafata ukwizera kwagaragajwe na Pawulo, Petero na Yohana nk’ibintu bitagezweho, amakabyankuru ndetse ko nta bwenge bw’abahanga bagezweho bubirimo.AnA 161.1

    Mu itangiriro Imana yahaye umuntu amategeko yayo ngo amubere uburyo bumugeza ku munezero n’ubugingo buhoraho. Ikintu kimwe rukumbi Satani yiringiye cyatuma agwabiza umugambi w’Imana ni ugutera abagabo n’abagore gusuzugura amategeko aya mategeko y’Imana, kandi umuhati we udacogora wabaye uwo kugoreka inyigisho z’amategeko y’Imana no gupfobya akamaro kayo. Intego ye ikomeye yagiye iba iyo kugerageza guhindura amategeko ubwayo kugira ngo batere abantu kurenga ku mabwiriza yayo nyamara bavuga ko bayumvira.AnA 162.1

    Umwanditsi umwe yagereranyije kugerageza guhindura amategeko y’Imana n’igikorwa cyo kwangiriza cyabagaho kera maze icyapa kiyobora abagenzi cyabaga cyarashinzwe mu mahuriro y’imihanda ibiri kigahindurirwa icyerekezo. Guhagarika umutima n’umuruho byatezwaga n’iyo mikorere byabaga bikomeye cyane.AnA 162.2

    Icyapa kiyobora abagenzi cyahinzwe n’Imana gishyiriweho abagenda muri iyi si. Icyami rimwe ry’iki cyapa ryerekanaga kumvira Umuremyi mu bushake nk’inzira igana ku munezero n’ubugingo, mu gihe irindi shami ryerekanaga kutumvira nk’inzira igana mu makuba n’urupfu. Inzira igana ku munezero igaragazwa neza cyane nk’uko inzira yerekezaga mu mudugudu w’ubuhungiro yari iri mu gihe cy’ishanga ry’Abayuda. Nyamara mu gihe kibi cyane mu kubaho kw’ikiremwamuntu, umwanzi gica w’ibyiza byose yaje guhindura icyerekezo cy’icyapa maze bituma imbaga y’abantu batabarika iyoba inzira.AnA 162.3

    Uwiteka abinyijije muri Mose yaravuze ati: “Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza. Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe. Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa. Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’” Kuva 31:13-17.AnA 163.1

    Muri aya magambo Uwiteka yasobanuye neza ko kumvira ari inzira igana mu Murwa w’Imana; ariko umunyabugome yahinduye icyapa kiyobora abagenzi maze akirebesha mu cyerekezo kibi. Satani yashyizeho isabato y’ikinyoma kandi yateye abagabo n’abagore gutekereza ko igihe bauhutse kuri iyo sabato y’ikinyoma baba bumvira itegeko ry’Umuremyi.AnA 163.2

    Imana yavuze ko umunsi wa karindwi ari Isabato y’Uwiteka. “Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa,” maze Imana yubahisha uyu munsi wibutsa umurimo wayo wo kurema. “Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze yose: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza.” Itangiriro 2:1-3.AnA 163.3

    Igihe cyo kuva mu Misiri, ubwoko bw’Imana bwibukijwe bikomeye Isabato. Igihe bari bakiri mu bubata, ababakoreshaga uburetwa bari baragerageje kubahatira gukora ku munsi w’Isabato babinyujije mu kobongerera imirimo basabwaga gukora mu cyumweru. Imiterere y’akazi yagiye ikazwa kenshi kandi ikarushaho kuruhanya. Nyamara Abisirayeli babatuwe mu bubata maze bajyanwa ahantu bashoboraga kubahiriza amategeko yose y’Uwiteka nta nkomyi bafite. Amategekoyavugiwe kuri Sinayi; kandi inyandiko yayo yari ku bisate bibiri by’amabuye, “yandikwa n’urutoki rw’Imana” maze ibyo bisate bihabwa Mose. Kuva 31:18. Mu myaka ijya kugera kuri mirongo ine yo kuzerera mu butayu, Abisirayeli bahoraga bibutswa umunsi wo kuruhuka Imana yashyizeho binyuze mu kutaboherereza manu buri munsi wa karindwi ndetse no kuboherereza incuro ebyiri za manu mu buryo bw’igitangaza ku munsi wo kwitegura Isabato.AnA 163.4

    Mbere yuko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yabihanangirije “kuziririza umunsi w’Isabato no kuweza.” Gutegeka kwa kabiri 5:12. Uwiteka yari yaragennye ko kubwo kubahiriza itegeko ry’Isabato badakebakeba, Abisirayeli bajyaga guhora bibutswa inshingano bafite imbere y’Imana nk’Umuremyi n’Umucunguzi wabo. Igihe bajyaga kubahiriza Izabato uko bikwiriye, gusenga ibigirwamana ntibyajyaga kubaho; nyamara ubwo amabwiriza yo mu mategeko cumi yajyaga kwirengagizwa nk’aha atakibagenga, Umuremyi yajyaga kwibagirana maze abantu bakaramya izindi mana. Imana yaravuze iti: “Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye, ngo abe ikimenyetso hagati yanjye nabo, kugira ngo bamenye ko ari njye Uwiteka ubeza.” Nyamara “banze amategeko yanjye ntibagendera mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye barayazirura: ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.” Mu irarika ryayo ibahamagarira kuyigarukira, Imana yongeye kurarikira intekerezo zabo kurangamira akamaro ko kweza Isabato. Imana yaravuze iti: “Ndi Uwiteka Imana yanyu: mujye mugendera mu mategeko yanjye, kandi muyakurikize; kandi mujye mweza amasabato yanjye; abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.” Ezekiyeli 20:16,19,20.AnA 164.1

    Mu guhwiturira abari batuye Ubuyuda kuzirikana ibyaha byabo byari byarabateye kujyanwa mu bunyage i Babuloni, Uwiteka yaravuze ati: “Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n’amasabato yanjye.” “Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze; mbakongeresha umuriro w’umujinya wanjye: maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ezekiyeli 22:8, 31.AnA 165.1

    Ubwo basanaga Yerusalemu mu gihe cya Nehemiya, habayeho gucyaha gukomeye cyane kwerekeye kwica Isabato. Nehemiya yarabacyashye ati: “Ese ba sokuruza banyu si uko babigenje bigatum Aimana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayei uburakari, muzira gusuzuguza isabato.” Nehemiya 13:18.AnA 165.2

    Ubwo yakoreraga umurimo we ku isi, Kristo yashimangiye amabwiriza yerekeye Isabato. Mu nyigisho ze, yagaragaje kubaha gahunda ubwe yari yaratanze. Mu minsi Yesu yari ku isi, Isabato yari yaragoretswe cyane ku buryo kuyubahirizaga byagaragazaga imico y’abantu bikanyiza kandi bizirikana ubwabo aho kugaragaza imico y’Imana. Kristo yirengagije imyigishirize y’ibinyoma abavugaga ko bazi Imana bari barakoresheje bayerekana uko itari. Nubwo yahigwaga bukware n’abigishamategeko, ntabwo yigeze agaragaza ko ashaka gukurikiza amabwiriza yabo, ahubwo ntiyateshutse ku kubahiriza Isabato nk’uko amategeko y’Imana abisaba.AnA 165.3

    Akoresheje imvugo yahuranyije yahamije uko afata amategeko y’Uwiteka. Yaravuze ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.” Matayo 5:17-19.AnA 165.4

    Mu gihe cyo gusakara k’Ubukristo, umwanzi gica w’umunezero w’umuntu yibasiye byihariye Isabato yo mu itegeko rya kane. Satani aravuga ati: “Nzavuguruza imigambi y’Imana. Nzabashisha abayoboke banjye kwirengagiza urwibutso rw’Imana, ari rwo Sabato yo ku munsi wa karindwi. Muri ubwo buryo nzereka abatuye isi ko umunsi Imana yejeje kandi igaha umugisha wahinduwe. Uwo munsi ntuzongera kuba mu ntekerezo z’abantu. Nzawusibanganya mu bwenge bw’abantu. Mu mwanya wawo, nzawusimbuza umunsi utemewe n’Imana, umunsi udashobora kubaikimenyetso hagati y’Imana n’ubwoko bwayo. Nzatera abemera uyu munsi kuwuha ikwera Imana yahaye umunsi wa karindwi.AnA 166.1

    “Nziha ikuzo mbinyujije mu musimbura wanjye. Umunsi wa mbere [w’icyuweru] uzahabwa ikuzo, kandi Abaporotesitanti bazakira iyi sabato y’icyiganao nk’aho ari iy’ukuri. Kubwo kutubahiriza Isabato Imana yashyizeho, nzatuma amategeko yayo asuzugurwa kangi yangwe. Amagambo ngo; ‘ikimenyetso hagati yanjye na mwe mu bihe byanyu byose’ nzayakoresha mu gushyigikira isabato nishyiriyeho.AnA 166.2

    “Uko ni ko isi izahinduka iyanjye. Nzaba umutegetsi w’isi, umwami w’isi. Nzitegekera intekerezo z’abantu nyobora ku buryo Isabato y’Imana izaba igisuzugurwa mu buryo bwihariye. Ikimenyetso? Nzatuma kubahiriza umunsi wa karindwi biba ikimenyetso cyo kutumvira abayobozi b’isi. Amategeko yashyizweho n’abantu azahabwa agaciro gakomeye ku buryo abagabo n’abagore batazahangara kubahiriza Isabato yo ku munsi wa karindwi. Kubwo gutinya kuba babura ibyokurya n’imyambaro, bazifatanya n’ab’isi kwica amategeko y’Imana. Isi yose izaba munsi y’ubutware bwanjye.”AnA 166.3

    Binyuze mu gushyiraho Isabato y’ikinyoma, umwani yatekereje uhindura ibihe n’amategeko. Ariko se mu by’ukuri yaba yarageze ku ntego ye mu guhindura amategeko y’Imana? Amagambo ari mu gice cya 31 cy’igitabo cyo Kuva ni igisubizo kuri iki kibazo. Uri uko yari ari ejo hashize, Udahinduka, kandi akaba ari ko azahora iteka ryose yavuze iby’Isabato y’umunsi wa Karindwi agira ati: “Kuko [Isabato] ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose.” “Ni ikimenyetso cy’iteka ryose.” Kuva 31:13,17. Icyapa kiyobora abagenzi cyahinduriwe icyerekezo ubu cyerekeza mu nzira itari iy’ukuri, ariko Imana yo ntiyahindutse. Iracyari Imana ikomeye ya Isirayeli. “Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungugu ufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk’uterura akantu gato cyane. I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucana zihagije, kandi n’inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa. Mu maso ye amahanga yose ni nk’ubusa, kuri we abarwa nk’ubusa ndetse ari hanyuma y’ubusa.” Yesaya 40:15-17. Muri iki gihe Imana irakiranuka kandi ifuhira amategeko yayo nk’uko byari bimeze mu gihe cya Ahabu na Eliya.AnA 167.1

    Mbega uburyo amategeko y’Imana asuzugurwa! Nimwitegereze uburyo isi ya none yigomeka ku Mana ku mugaragaro. Mu by’ukuri iki ni igisekuru cy’abantu batagonda ijosi, buzuye kudashima, kurangwa n’imihango y’ibigaragara gusa, uburyarya, ubwibone no guhakana Imana. Abantu basuzugura Bibiliya kandi bakanga ukuri. Yesu abona amategeko ye yarirengagijwe, urukundo rwe rwarasuzuguwe kandi intumwa ze zihabwa agaciro gake. Imana yagiye ivuga binyuze mu buntu igirira abantu ariko ubwo buntu ntibwagiye bwitabwaho; yagiye ivugira mu miburo ariko iyo miburo ntiyumviwe. Ibikari by’urusengero rw’umutima w’umuntu byahinduwe ahantu hanyuzwa ibyanduye. Kwikanyiza, igomwa, ubwibone n’ubugome byose byahawe icyicaro.AnA 167.2

    Abantu benshi ntibashidikanya guha ijambo ry’Imana urw’amenyo. Abantu bizera iryo jambo nk’uko riri barasuzugurwa. Hariho gusuzugura amategeko na gahunda kugenda gukura, ariko gufitanye isano ya bugufi no kwica amategeko atunganye y’Uwiteka. Urugomo n’ubugome ni byo musaruro uva ku guteshuka inzira yo kumvira. Mwitegereze ubuhanya no kubura amajyo by’imbaga y’abantu basengera mu ngoro z’ibigirwamana kandi bashakisha umunezero n’amahoro nyamara batabasha kubibona.AnA 168.1

    Nimwitegereze gusuzugura itegeko ry’Isabato kwenda kuba gikwira ku isi yose. Nimwitegereze na none kugomera Imana kwihandagaje kw’abantu mu gihe bavuga ko bashyira mu bikorwa ibyo amategeko asaba kugira ngo barinde icyo bita kwera kw’umunsi wa mbere, ku rundi ruhande bari gushyiraho amategeko yemerera abantu gucuruza ibisindisha byo ku rwego rwo hejuru. Ibirenze ibyanditswe, bagerageza guhata intekerezo z’abantu, ari na ko bemera ikibi kibuza amahoro kandi kikaribura abantu baremwe ku ishusho y’Imana. (p. 186) Satani ubwe ni we soko y’ayo mategeko. Azi neza ko umuvumo w’Imana uzagera ku bantu bubaha amategeko yashyizweho n’umuntu bakayarutisha ay’Imana, kandi akora uko ashoboye kose kugira ngo ayobore abantu mu nzira ngari irangirira mu kurimbuka.AnA 168.2

    Abantu bamaze igihe kirekire baramya ibitekerezo by’umuntu ndetse n’ibyashyizweho n’umuntu ku buryo isi hafi ya yose yayobotse ibigirwamana. Kandi Satani wakoranye umwete kugira ngo ahindure amategeko y’Imana ubu akoresha uburyo bw’ubuhendanyi bwose kugira ngo atere abagabo n’abagore kurwanya Imana n’ikimenyetso kiranga abakiranutsi. Ariko Uwiteka ntazareka ngo abantu bice amategeko yayo kandi bayasuzugure iteka badahanwe. Igihe kigiye kugera ubwo “agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi, n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.” Yesaya 2:11. Umwuka w’ubuhakanyi ushobora gufata ibyo amategeko y’Imana asaba ukabigira urw’amenyo, ukabikwena kandi ukabyanga. Umwuka wo gutwarwa n’iby’isi ushobora kwanduza benshi kandi ugategeka bake, umurimo w’Imana ushobora gushinga imizi binyuze gusa mu gukorana umwete mwinshi no kwitanga ubudacogora, nyamara amaherezo ukuri kuzatsinda bihebuje.AnA 168.3

    Mu murimo uheruka Imana izakora ku isi, amahame ngenderwaho y’amategeko yayo azongera yererezwe. Imyizerere y’ikinyoma ishobora kuganza, icyaha n’ubugome bishobora kugwira, urukundo rwa benshi rushobora gukonja, umusaraba w’i Kaluvari ushobora kwirengagizwa, kandi umwijima umeze nk’igicucu cy’urupfu ushobora gukwira isi yose; imbaraga zose z’ibiriho zishobora kurwanya ukuri; hashobora gucurwa imigambi mibisha ubutitsa kugira ngo ubwoko bw’Imana burimburwe; ariko mu isaha yo kurimbuka gukomeye cyane Imana ya Eliya izahagurutsa abantu bazatanga ubutumwa butazigera bucecekeshwa. Mu mijyi ituwe cyane yo ku isi, ndetse n’ahantu abantu bageze kure cyane bavuga amagambo arwanya Isumbabyose, ijwi ryo gucyaha gukomeye rizumvikana. Abantu bashyizweho n’Imana bazamagana ubumwe bw’itorero n’isi bashize amanga. Bazavuga bakomeje bahamagarire abagabo n’abagore kureka kubahiriza gahunda yashyizweho n’abantu ahubwo bakubahiriza Isabato nyakuri. Bazabwira amahanga yose bati: “Nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko. . . . Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo.” Ibyahishuwe 14:7-10.AnA 169.1

    Ntabwo Imana izica isezerano ryayo, kandi nta nubwo izigera ihindura icyasohotse mu kanwa kayo. Ijambo ryayo rizahora rihamye iteka nk’uko intebe yayo y’ubwami itigera ihinduka. Mu rubanza, iri sezerano ryayo rizazanwa imbere y’abantu, ryanditswe neza n’urutoki rw’Imana, kandi abatuye isi bazagezwa imbere y’Ubutabera bw’Imana ihoraho kugira ngo bacirwe urubanza. AnA 170.1

    Muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe cya Eliya, umurongo utandukanya abantu bakurikiza amategeko y’Imana n’abaramya ibigirwamana urashushanyijwe mu buryo bugaragara. Eliya yararanguruye ati: “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana, nimumukurikire; kandi niba ari Bali, abe ari we mukurikira.” 1Abami 18:21. Kandi ubutumwa bugenewe iki gihe turimo ni ubu ngo: “Iraguye, iraguye Babuloni ikomeye. . . Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” Ibyahishuwe 18:2, 4, 5.AnA 170.2

    Ntibigitinze ngo ikigeragezo kigere ku muntu wese. Tuzahatirwa kubahiriza Isabato y’ikinyoma. Intambara izaba iri hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’abantu. Abantu bagiye biyegurira ni ruto ni ruto ibyo isi isaba kandi bagakurikiza imigenzo y’isi, icyo gihe bazayoboka imbaraga…….(will then yield to the powers that be, rather than subject themselves to derision, insult, threatened imprisonment, and death. P.188) Icyo gihe izahabu izatandukanywa n’inkamba. Ukubaha Imana k’ukuri kuzatandukanywa rwose no kwishushanya cyangwa ishusho yako igaragagara inyuma gusa. Icyo gihe inyenyeri nyinshi twagiye twishimira kurabagirana kwazo zizasohoka zijye mu mwijima. Abantu bagiye bahabwa inshingano bakarimbishwa imirimbo y’ubuturo bwera nyamara batambaye gukiranuka kwa Kristo, icyo gihe bazagaragara bakozwe n’isoni z’ubwambure bwabo.AnA 170.3

    Mu bantu batuye batataniye mu bigugu byose, harimo batarigeze bapfukamira Bali. Nk’uko inyenyeri zo mu kirere ziboneka nijoro gusa, abo bakiranutsi bazamurika igihe umwijima uzatwikira isi kandi umwijima w’icuraburindi ukabundikira abantu. Mu turere twa Afurika turangwamo ubupagani, mu bihugu by’Abagatulika byo mu Burayi n’ibyo muri Amerika y’amajyepfo, mu Bushinwa, mu Buhindi, mu birwa byo mu Nyanja, ndetse no mu mpfuruka zijimye z’isi, Imana ihizigamiye abatoranyijwe bazamurika hagati mu mwijima, bakazagaragariza neza isi yahakanye Imana imbaraga ihindura iri mu kumvira amategeko ya Yo. Ndetse no muri iki gihe baboneka mu bihugu byose, mu ndimi zose n’amoko yose; kandi mu gihe cy’ubuhakanyi bukomeye cyane, igihe Satani azakoresha imbaraga z’indengakamere kugira ngo atere “bose, aborohoje n’abakomeye, abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata” kwakira ikimenyetso cyo kuyoboka umunsi w’ikiruhuko w’ikinyoma, ba bandi b’indahemuka ‘batabaho umugayo cyangwa uburyarya, abana b’Imana batagira inenge,’ ‘bazamurika nk’imuri zimurikira isi.” Ibyahishuwe 13:16; Abafilipi 2:15. Uko ijoro rizarushaho kwijima, ni ko na bo bazarushaho kurabagirana.AnA 171.1

    Mbega umurimo utangaje Eliya aba yarakoze mu kubara Abisirayeli igihe ibihano by’Imana byageraga ku bantu bari barasubiye inyuma! Eliya yajyaga kubara umuntu umwe uri ku ruhande rw’Uwiteka. Ariko igihe yavugaga ati: “Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice,” ijambo ry’Uwiteka ryaramutangaje ngo “Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi mu Isirayeli, batapfukamiye Bali, ntibamusome.” 1Abami 19:14, 18.AnA 171.2

    Nimutyo he kugira umuntu ugerageza kubara Abisirayeli muri iki gihe, ahubwo mureke umuntu wese agire umutima utuje wuje impuhwe, umutima umeze nk’uwa Kristo, umutima witanga kubw’agakiza k’isi yazimiye.AnA 172.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents