Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 16 — KURIMBUKA KW’INZU YA AHABU7Iki gice gishingiye mu 1Abami 21; 2 Abami 1.

    Ibibi Yezebeli yari yaragiye atoza Ahabu uhereye mbere hose byaje gukomeza no mu myaka yaje gukurikiraho y’ubuzima bwe kandi byera imbuto mu bikorwa by’urukozasoni n’urugomo bitakunze kugira ibyo bias nabyo mu mateka yera. “Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli.” 1Abami 21:25.AnA 185.1

    Ubusanzwe Ahabu wari ufite umutima wo kurarikira, akomejwe kandi ashyigikiwe mu gukora ibibi n’umugore we Yezebeli, yari yarakurikije ibyo umutima we mubi wamubwiraga kugeza ubwo yaje gutegekwa rwose n’umwuka wo kwikanyiza n’umururumba. Ntiyashoboraga kwihanganira umuntu uwo ari we wese wanze kubahiriza ibyifuzo bye; ibintu yifuzaga yumvaga rwose afite uburenganzira ko bikwiriye kuba ibye.AnA 186.1

    Iyi mico yari yaraganje muri Ahabu kandi ikaza kwangiza umutungo w’ubwami bwa Isirayeli mu gihe cy’abamusimbuye, igaragarira mu bintu byigeze kubaho igihe Eliya yari akiri umuhanuzi muri Isirayeli. Hafi y’ibwami kwa Ahabu hari uruzabibu rw’uwitwa Naboti w’i Yezereli. Nuko Ahabu agambirira mu mutima we gutunga urwo ruzabibu, maze ashaka kurugura cyangwa gutanga indi sambu ikaba inguranwa yarwo. Yabwiye Naboti ati: “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga, kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza; cyangwa washaka, naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”AnA 186.2

    Naboti yahaye agaciro gakomeye uruzabibu rwe kuko rwari gakondo ya ba sekuruza, bityo yanga kuruhara. Nuko Naboti abwira Ahabu ati: “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nk’uko amategeko y’Abalewi yabigenaga, nta sambu yashoboraga kugurishwa burundu cyangwa ngo iguranwe. Umuntu wese mu Bisirayeli yagombaga “yagumanaga akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza.” Kubara 36:7.AnA 186.3

    Kwanga kwa Naboti kwateye uyu mwami wikanyizaga kurwara. “Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, kubw’ijambo Naboti w’i Yezereli yamubwiye . . . Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.”AnA 186.4

    Bidatinze Yezebeli amenya ibyabaye, maze arakajwe n’uko hari umuntu wanze kubahiriza icyo umwami yasabye, ni ko kubwira Ahabu ngo ashire agahinda n’umubabaro. Yezebeli yaravuze ati: “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure, ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli.”AnA 187.1

    Ahabu ntiyitaye ku buryo umugore we azakoresha kugira ngo asohoze icyo yifuza, maze Yezebeli ahita atangira gushyira mu bikorwa umugambi we mubisha. Nuko yandika inzandiko mu izina ry’umwami, azishyiraho kashi y’umwami maze azoherereza abatware n’imfura bo mu murwa Naboti yari atuyemo. Izo nzandiko zaragiraga ziti: “Nimutegeke abantu biyirize ubusa, maze mushyire Naboti imbere yabo; imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi, bamushinje bati: ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”AnA 187.2

    Iryo tegeko ryarubahirijwe. “Nuko abatware bo mu murwa n’ab’imfura b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.” Maze Yezebeli asanga umwami amusaba guhaguruka agafata rwa ruzabibu Naboti yari yaramwimye. Maze Ahabu utari yitaye ku ngaruka bizazana, akurikiza inama y’umugore we mu buhumyi nuko aramanuka yihgarurira rwa ruzabibu yifuzaga.AnA 187.3

    Ntabwo umwami yemerewe kwishimira ibyo yari abonye binyuze mu buriganya no kumena amaraso adacyashwe. “Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti: “Haguruka umanuke usange Ahabu Umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura, umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?” Kandi Uwiteka yongera guha amabwiriza Eliya yo kumubwira ibyago bikomeye bizamubaho.AnA 187.4

    Umuhanuzi yihutiye gusohoza itegeko ry’Imana. Uwo mwami wahamwaga n’icyaha ahuriye n’intumwa y’Uwiteka muri rwa ruzabibu, yavuze amagambo agaragaza ubwoba yari afite agira ati: “Urambonye ga, wa mwanzi wanjye we?”AnA 188.1

    Eliya wari utumwe n’Uwiteka ntiyatindiganya maze aramusubiza ati: “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka. Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu.” Nta mpuhwe zagombaga kugaragazwa. Inzu ya Ahabu yose yagombaga gutsembwa burundu. Uwiteka yavugiye mu mugaragu we ati: “Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Basha mwene Ahiya kuko wandakaje, ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.”AnA 188.2

    Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya ati: “Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’i Yezereli. Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa; uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”AnA 188.3

    Nuko umwami yumvise ubu butumwa buteye ubwoba, “atanyaguza imyambaro ye, yambara ibigunira, yiyiriza ubusa, yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.AnA 188.4

    “Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riramubwira riti: “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.”AnA 188.5

    Hashize imyaka idasaga itatu, umwami Ahabu aratanga, agwa mu maboko y’Abasiriya. Umuhungu we Ahaziya wamusimbuye “akora ibyangwa n’Uwiteka, agendana ingeso za se n’iza nyina n’iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure. Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose” 1Abami 22:52,53. Ariko kubera ibyaha by’umwami Ahaziya wigomekaga, haje gukurikiraho ibihano. Habayeho intambara ikomeye hagati y’Abamowabu n’Abisirayeli muri iyo ntambara ahagirira impanuka yashyize ubugingo bwe mu kaga kandi ihamya uburyo Imana yari yaramurakariye.AnA 188.6

    Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru maze arakomereka bikomeye. Agize ubwoba bw’ibishobora kuzamubaho, yohereza bamwe mu bagaragu be kujya kumuraguriza Balizebubi, ikigirwamana cy’ahitwa Ekuroni, ngo bamenye niba azakira cyangwa atazakira. Abantu bizeraga ko ikigirwamana cya Ekuroni gishobora gutanga amakuru yerekeye iby’ahazaza kibinyujije mu batambyi bacyo. Abantu batabarika bajyaga kukiraguzaho; ariko iby’ahazaza byahavugirwaga n’amakuru yahatangirwaga byabaga mu by’ukuri biturutse ku mwami w’umwijima.AnA 189.1

    Abagaragu ba Ahazi bahuye n’umuntu w’Imana maze ababwira gusubira ku mwami zimushyiye ubutumwa bukurikira: “Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’ Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.” Umuhanuzi amaze kuzibwira ubwo butumwa yahise yigendera. AnA 189.2

    Abo bagaragu bari bumiwe bihutiye gusubira ku mwami, maze bamusubiriramo amagambo y’umuntu w’Imana. Umwami yarabajije ati: “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo, arasa ate?” Baramusubiza bati: “Ni umugabo w’impwempwe nyinshi, kandi yari akenyeje umushumi w’uruhu.” Ahaziya ni ko gutera hejuru ati: “Uwo ni Eliya w’i Tishubi.” Ahaziya yamenye ko niba uwo muntu wahuye n’intumwa ze ari Eliya koko, ibyago byavuzwe bitazabura gusohora. Ashatse uko yahagarika iryo teka yari yaciriwe niba bishoboka, yiyemeje gutuma ku muhanuzi Eliya.AnA 189.3

    Ahaziya yohereje umutwe w’ingabo mirongo itanu inshuro ebyiri kugira ngo bitere umuhanuzi ubwoba, ariko umujinya w’Imana ugera kuri izo ngabo incuro ebyiri zirarimbuka. Itsinda rya gatatu ry’abasirikare ryicishije bugufi imbere y’Imana; maze ubwo umutware wabo yegeraga intumwa y’Uwiteka, “apfukama imbere ya Eliya, aramwinginga ati: ‘Yewe muntu w’Imana ndakwinginze, amagara yanjye n’ay’abantu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay’igiciro cyinshi.’”AnA 190.1

    “Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati: “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami. Aramubwira ati: “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”AnA 190.2

    Mu gihe cy’ingoma ya se Ahabu, Ahaziya yari yarabonye ibikorwa bitangaje by’Isumbabyose. Yari yarabonye ibihamya biteye ubwoba Imana yari yarahaye Isirayeli yahakanye Imana byereka uburyo Imana ifata abantu birengagiza amahaame yo mu mategeko yayo. Ahaziya yari yarakoze nk’aho uko kuri guteye ubwoba nta kindi kuri cyo uretse kuba imigani idafite ishingiro. Aho kugira ngo acishe umutima we imbere y’Uwiteka, yari yarakurikiye Bali kandi amaherezo yari yarirunduriye muri ibi bityo bimubera igikorwa gikomeye cyo kwihandagaza mu gukora ibibi. Ahazi yaguye mu kwigomeka no kutihana, maze aratanga nk’uko ijambo ry’Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri.”AnA 190.3

    Amateka y’icyaha cy’umwami Ahazi ndetse n’igihano yahawe birimo umuburo umuntu uwo ari we wese atakwirengagiza ngo abure guhanwa. Muri iki gihe abantu bashobora kudapfukamira ibigirwamana by’abapagani, nyamara abantu ibihumbi byinshi basengera mu ngoro za Satani nk’uko umwami w’Abisirayeli yabigenzaga. Umwuka wo gusenga ibigirwamana wabaye gikwira muri iyi si muri iki gihe, nubwo kubw’imbaraga z’ubuhanga buhanitse (siyanse) n’uburezi uwo mwuka wafashe ishusho irushijeho gutunganywa kandi ikurura cyane kurusha uko byari bimeze igihe umwami Ahaziya yajyaga kuraguza ikigirwamana cya Ekuroni. Umunsi wose uje wongera igihamya kibabaje cy’uko kwizera ijambo ry’ubuhanuzi rihamye bigenda bigabanuka kanid mu mwanya w’uko kwizera imyizerere ipfuye n’ubupfumu bwa satani bigenda byigarurira intekerezo z’abantu benshi.AnA 190.4

    Muri iki gihe amayobera yo gusenga kwa gipagani yasimbuwe n’imiryango ikora mu ibanga n’uburyo bwo kuvugana n’abapfuye ndetse no gukora ibitangaza binyuze mu nzira zo gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Gushyirwa ahagaragara k’ubwo buryo kwakiranwa ubwuzu n’abantu ibihumbi bitabarika banga kwemera umucyo w’ijambo ry’Imana cyangwa umucyo unyuzwa kuri Mwuka Wera. Abizera ibyo gukorana n’imyuka bashobora gukwena abapfumu n’abamaji bo mu gihe cya kera, nyamara igihe bayoboka ubucakura bwe bwitwikiriye indi sura, umushukanyi ukomeye asekana intsinzi.AnA 191.1

    Hariho abantu benshi bagira ubwoba bagahinda umushyitsi kubwo gutekereza inzira zikoreshwa mu gukorana n’imyuka, nyamara bene abo bantu bakaba bakururwa n’inzira nyinshi zishimishije zo gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Abandi bayobywa n’inyigisho z’ubuhanga bwa siyansi ya Gikristo kandi bakayobywa n’inyigisho zo gutwarwa no kwerekwa byo mu myizerere yemera Imana yubakiye ku bwenge ndetse n’andi madini yo mu burasirazuba bw’isi.AnA 191.2

    Intumwa zo mu myizerere hafi ya yose ishingiye ku gukorana n’imyuka y’abadayimoni zivuga ko zifite ububasha bwo gukiza indwara. Bavuga ko ubwo bubasha babukomora ku mashanyarazi, ku mbaraga rukuruzi cyangwa ku mbaraga zihishwe ziri mu ntekerezo z’umuntu. Kandi no muri iki gihe cya Gikristo hariho abantu batari bake bajya kuri abo bapfumu aho kwiringira ububasha bw’Imana nzima n’ubuhanga bw’abaganga babyigiye. Umubyeyi umwe uri iruhande rw’uburiri bw’umwana we urwaye aravuga ati: “Nta kindi nakora. Mbese nta muganga uhari wakiza umwana wanjye?” Uwo mubyeyi ni ko kubwirwa ibyo gukiza gutangaje kwakoze n’umwe muri ba bavuzi berekwa cyangwa bakoresha imbaraga rukuruzi, maze uwo mubyeyi agashyira ako kana ke bene uwo muvuzi, agashyira rwose uwo mwana mu biganza bya Satani nk’aho ahagaze iruhande rwe. Akenshi imibereho y’ahazaza y’uwo mwana itegekwa n’imbaraga ya Satani kandi biba bisa n’aho bidashoboka ko iyo mbaraga yasenywa.AnA 192.1

    Imana yari ifite impamvu yo kutishimira ubukozi bw’ibibi bwa Ahaziya. Mbese ni iki Imana itari yarakoze kugira ngo yigarurire imitima y’Abisirayeli kanid ngo ibatere kuyiringira? Mu myaka myinshi Imana yagiye iha ubwoko bwayo ibihamya bitagereranywa by’ineza n’urukundo rwayo. Uhereye mu itangiriro, Imana yari yaragiye yerekana ko inezezwa no kubana n’abantu. (Imigani 8:31). Imana yagiye ibera umufasha utabura abantu bose bayishakana umutima wose. Nyamara ubwo umwami w’Abisirayeli yateraga Imana umugongo akajya gushakira ubufasha ku mwanzi gica w’ubwoko bwe, yagaragarije abapagani ko yiringira cyane ibigirwamana byabo kurusha uko yiringira Imana yo mu ijuru. Muri ubwo buryo, abagabo n’abagore basuzuguza Imana igihe bayete umugongo Soko y’imbaraga n’ubwenge bakajya gushakira ubufasha n’inama ku mbaraga z’umwijima. Niba umujinya w’Imana warakongejwe bitewe n’igikorwa cya Ahaziya, mbese yaba ifata ite abantu umucyo mwinshi nyamara bagahitamo gukurikira inzira nk’iya Ahaziya?AnA 192.2

    Abantu birundurira mu bupfumu bwa Satani bashobora kwiratana inyungu zikomeye bakuyemo; ariko se ibi ni byo bihamya ko ibyo bakora bikwiriye kandi birimo amahoro? Byagenda bite ubuzima buramutse burambye? Byagenda bite inyungu z’igihe gito zibaye zigezweho? Mbese ibyo ku iherezo byazaba ubwishyu bwo kuba umuntu yarirengagije ubushake bw’Imana? Amaherezo inyungu zose zigaragara nk’izo zizaba igihombo gikomeye cyane. Ntabwo dushobora kurenga ku ruzitiro na rumwe Imana yashyiriyeho kurinda ubwoko bwayo imbaraga za Satani ngo tubure guhanwa.AnA 193.1

    Kubera ko Ahaziya atari afite umwana w’umuhungu yaje gusimburwa ku ngoma n’umuvandimwe we Yehoramu, wategetse imiryango cumi mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri. Muri iyo myaka yose, nyina Yezebeli yari akiriho kandi yakomeje kujya yinjiza ibibi bye mu mitegekere y’igihugu. Imigenzo yo gusenga ibigirwamana yari igikorwa n’abantu benshi. Umwami Yehoramu ubwe “akora ibyangwa n’Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse. Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo.” 2Ngoma 3:2, 3.AnA 193.2

    Igihe Yehoramu yari ku ngoma muri Isirayeli ni ho Yehoshafati yatanze maze umuhungu wa Yehoshafati, na we witwaga Yehoramu, (2Abami 1:17) 8Mu Giheburayo hari ubwo ririya zina “Yehoramu” rishobora kuvugwa ko ari “Yoramu.” Ni yo mpamvu mu ngeri za Bibiliya dufite mu Kinyarwanda mwene Yehoshafati bamwise Yoramu. Ni kimwe rero no kuvuga Yehoramu yima ingoma mu bwami bw’Ubuyuda. Kubwo kurongora umukobwa wa Ahabu na Yezebeli, Yehoramu wo mu Buyuda yari afitanye umubano ukomeye n’umwami w’Abisirayeli; bityo ku ngoma ye akurikira Bali nk’uko “ab’inzu ya Ahabu babigenzaga.” “Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y’u Buyuda, bityo atuma abantu b’i Yerusalemu no mu Buyuda bagomera Imana.” 2Amateka 21:6,11. (2Ngoma 21:6,11).AnA 193.3

    Umwami w’u Buyuda ntiyemerewe gukomeza ubuhakanyi bwe bukomeye adacyashwe. Umuhanuzi Eliya yari atarajyanwa mu ijuru, bityo rero ntiyari gukomeza guceceka mu gihe ubwami bw’u Buyuda bwakoraga ibibi nk’ibyari byarateje ubwami bw’amajyaruguru guhinduka amatongo. Nuko umuhanuzi Eliya yandikira Yehoramu umwami w’u Buyuda urwandiko maze muri rwo uwo mwami w’inkozi y’ibibi asomamo aya amagambo ateye ubwoba: AnA 194.1

    “Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n’iza Asa umwami w’Abayuda, ahubwo ukagendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza, none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n’abana bawe n’abagore bawe n’ibintu byawe byose. Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.”AnA 194.2

    Mu rwego rwo usohoza ubwo buhanuzi “Uwiteka ahagurukiriza imitima y’Abafilisitiya, n’Abarabu baringaniye n’Abanyetiyopiya kwanga Yoramu. Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y’umwami n’abahungu be n’abagore be, ntiyasigarana n’umwana w’umuhungu n’umwe, keretse Yehohahaziya w’umuhererezi mu bana be.AnA 194.3

    “Hanyuma y’ibyo byose Uwiteka amuteza indwara itavurwa yo mu mara. Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n’indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk’uko boserezaga ba sekuruza be.” “Nuko Yoramu [Yehoramu] aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahaziya [Yehohahaziya] yima ingoma ye” 2Ngoma 21:12-19; 2Abami 8:24.AnA 194.4

    Yehoramu mwene Ahabu yari akiri ku ngoma mu bwami bwa Isirayeli ubwo mwishwa we Ahaziya [Yehohahaziya] yimaga ingoma mu bwami bw’u Buyuda. Ahaziya [Yehohahaziya] yategetse umwaka umwe gusa, kandi muri icyo gihe kubwo gukoreshwa na nyina Ataliya, “wamugiraga inama yo gukora ibibi” “yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka, nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga.” 2Ngoma 22:3,4; 2Abami 8:27. Nyirakuru Yezebeli yari akiriho, kandi Ahaziya [Yehohahaziya] arihandagaza yifatanya rwose na Yehoramu umwami w’Abisirayeli kandi akaba na nyirarume.AnA 195.1

    Bidatinze Ahaziya [Yehohahaziya], umwami w’u Buyuda agira iherezo riteye ribabaje cyane. Abari barasigaye bo mu muryango wa Ahabu ni bo “bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.” 2Ngoma 22:3,4. Igihe Ahaziya [Yehohahaziya] yari yagiye gusura nyirarume i Yezereli, umuhanuzi Elisa yahawe amabwiriza n’Imana yo kohereza umwe mu bana b’abahanuzi akajya i Ramotigileyadi maze agasuka amavuta kuri Yehu, akamwimika ngo abe umwami wa Isirayeli. Muri icyo gihe ingabo z’Abayuda n’Abisirayeli zari zifatanyije mu rugamba rwo kurwanyiriza Abasiriya i Ramotigileyadi. Yehoramu yari yakomereye mu ntambara, kandi yari yagarutse i Yezereli maze asiga Yehu ari we ushinzwe kuyobora ingabo.AnA 195.2

    Ubwo Yehu yasukwagaho amavuta, iyo ntumwa yari yoherejwe na Elisa yaravuze iti: “Nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli, ubwoko bw’Uwiteka.” Amaze kumubwira atyo, yihanangiriza Yehu amugezaho inshingano idasanzwe ahawe n’ijuru. Uwiteka yavugiye mu kanwa k’uwo muhanuzi ati: “Kandi uzice ab’inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi, n’abandi bagaragu b’Uwiteka bose. Ab’inzu ya Ahabu bose bazarimburwa.” 2Abami 9:6-8.AnA 195.3

    Ingabo zose zimaze kuvuza amakondera ko Yehu ari we mwami, Yehu yahutiye kujya i Yezereli ari naho yatangiriye umurimo we wo kwica abari barahisemo gukomeza gukora ibyaha kandi bakabishoramo n’abandi. Yehoramu umwami w’Abisirayeli, Ahaziya [Yehohahaziya] umwami w’u Buyuda na Yezebeli nyina w’umwami, ndetse “n’abari basigaye mu b’inzu ya Ahabu bose bari i Yezereli, abakuru be bose n’incuti ze z’amagara n’abatambyi be” bose yarabishe ntiyasigaza n’umwe. “Abahanuzi ba Bali bose n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose,” babaga ku cyicaro Bali yasegerwagaho hafi y’i Samariya, bose bicishijwe inkota. Ibigirwamana byose byaramenaguwe kandi biratwikwa, ndetse n’ingoro ya Bali igirwa icyavu. “Uko ni ko Yehu yarimbuye Bali amukura muri Isirayeli.” 2Abami 10:11,19,28.AnA 196.1

    Inkuru ivuga iby’ubu bwicanyi bukomeye yageze kuri Ataliya, umukobwa wa Yezebeli, wari ugifite ijambo mu bwami bw’u Buyuda. Ubwo Ataliya yabonaga ko umwana we, umwami w’u Buyuda, apfuye, “arahaguruka arimbura urubyar rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.” Muri ubwo bwicanyi bakozwa na Ataliya, abakomoka kuri Dawidi bose bashoboraga kwima ingoma baratsembwe, uretse umwe wari umwana muto cyane witwaga Yowasi, uwo Yehoshabeyati muka Yehoyada umutambyi mukuru yahishe ibwami mu cyumba kirarwamo cy’ubuturo bwera. Uwo mwana yamaze imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu. 2Ngoma 10:11,19,28.AnA 196.2

    Icyo gihe kirangiye, “Abalewi n’Abayuda bose” (2Ngoma 23:8) bifatanya na Yehoyada umutambyi mukuru bambika umwana Yowasi ikamba ry’ubwami bamusiga n’amavuta ndetse baramusingiza nk’umwami wabo. “Maze bakoma mu mashyi baravuga bati: ‘Umwami aragahoraho.’” 2Abami 11:12.AnA 197.1

    “Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukanka kandi bahimbaza umwami asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.” 2Ngoma 23:12. “Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y’umwami mu muryango, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abaririmbyi nab o bacuranga ibintu bivuga, batera indirimbo z’ishimwe.”AnA 197.2

    “Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati: ‘Ubugome! Ubugome!’” 2Abami 11:14. Ariko Yehoyada ategeka abatware gufata Ataliya ndetse n’abamukurikiira bose bakabasohora mu nzu y’Uwiteka maze bakabajyana aho babicira.AnA 197.3

    Uko ni ko umuntu uheruka wo mu nzu ya Ahabu yarimbutse. Ibibi bikomeye byari byarakozwe bitewe no kwifatanya na Yezebeli byaje gukomeza kugeza ubwo umuntu wa nyuma mu bamukomotseho yarimburiwe. Ndetse no mu bwami bw’u Buyuda aho gusenga Imana nyakuri kutari kwarigeze kwirengagizwa ku mugaragaro, Ataliya yari yarageze ku ntego yo gushuka benshi. Ataliya umwamikazi wari waranze kwihana akimara kwicwa “abantu bose baherako bajya mu ngoro ya Bali barayisenya; ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose; Matani umutambyi wa Bali bamwicira imbere y’ibyotero.” 2Ngoma 23:18.AnA 197.4

    Haje gukurikiraho ivugurura. Abagize uruhare mu gukomera amashyi umwami Yowasi bari basezeranye isezerano rikomeye ko “bazaba abantu b’Uwiteka.” Noneho ubwo ibibi byazanwaga n’umukobwa wa Yezebeli byari bimaze gukurwa mu bwami bw’u Buyuda, kandi n’abatambyi ba Bali bamaze kwicwa n’ingoro yabo imaze gusenywa, “abantu bose bo mu gihugu baranezerwa; umurwa uratuza.” 2Ngoma 23:16, 21.AnA 197.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents