Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 17 — GUHAMAGARWA KWA ELISA

    Imana yari yarategetse Eliya gusiga undi muntu amavuta akaba umuhanuzi mu cyimbo cye. Imana yari yaravuze iti: “Kandi na Elisa mwene Shafati . . . uzamusukeho amavuta, abe umuhanuzi mu cyimbi cyawe.” (1Abami 19:16). Mu kumvira iri tegeko, Eliya yagiye gushaka Elisa. Ubwo Eliya yerekezaga mu majyaruguru, mbega uburyo ibintubyari byarahindutse ugereranyije n’uko byaribimeze mu gihe gito cyari gishize! Mu gihe cyari gishize igihugu cyri cyarumagaye, uturere duhingwa tutarangwamo imyaka kuko nta kime cyangwa imvura byari byarigeze bigwa mu gihe cy’imyaka itatu n’igihe. Ariko noneho, ibyatsi byari biri kumera mu mpande zose nk’aho bishaka gusiba icyuho cy’igihe cy’amapfa n’inzara.AnA 198.1

    Se wa Elisa yari umuhinzi-mworozi w’umukungu. Umuryango we wabarizwaga mu miryango itarigeze ipfukamira Bali mu gihe cy’ubuhakanyi bwasaga n’ubwabaye gikwira. Umuryango wari ahantu Imana yubahirwaga kandi kubahiriza ukwizera kwa Isirayeli ya kera ni byo byagengaga imibereho yabo ya buri munsi. Imyaka y’ubuto bwa Elisa yayimaze mu muryango umeze utyo. Muri ubwo buzima bw’icyaro butuje, aho yigishirizwaga n’Imana ndetse n’ibyaremwe kandi agatozwa ikinyabupfura no kugira imirimo y’ingirakamaro akora, yabashije gutozwa imico yo kwicisha bugufi no kumvira ababyeyi be n’Imana bityo ibyo bimufasha kuba umuntu ukwiriye gukora inshingano yo hejuru yajyaga kuzakora hanyuma.AnA 198.2

    Guhamagarirwa kuba umuhanuzi kwa Elisa kwamugezeho igihe yari kumwe n’abagaragu ba se ari mu murima ahinga. Yahingaga umurima wari hafi cyane y’iwabo. Yari afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi w’abandi bantu kandi akagira kwicisha bugufi k’umuntu witeguye gukorera abandi. Nyamara nubwo yari umunyambaraga kandi ushikama [ku murimo], yari afite umwuka wo gutuza n’ubugwaneza. Yari inyangamugayo, impfura, umwizerwa kandi yakundaga Imana ndetse akayubaha. Muri iyo mirimo icishije bugufi yakoraga buri munsi yahakuye imbaraga zo kugira umugambi uhamye ndetse n’imico itunganye, agahora yunguka ubuntu no kumenya. Igihe yafatanyaga na se mu nshingano z’ubuzima bwo mu rugo, yagendaga yiga gukorana n’Imana.AnA 199.1

    Kubwo kuba inyangamugayo mu bintu byoroheje, Elisa yiteguraga guhabwa inshingano zikomeye. Binyuze mu byo yahuraga na byo buri munsi, yabashije kuba umuntu ukwiriye gukora umurimo wagutse ndetse ukomeye. Yize gukorera abandi; kandi mu kwiga ibyo, yamenye no gutanga amabwiriza ndetse no kuyobora. Ubuzima bwe ni icyigisho ku bantu bose. Nta muntu n’umwe wamenya umugambi Imana imufitiye mu byo imunyuzamo, ariko abantu bose bashobora kumenya badashidikanya ko kuba indahemuka mu bintu bito ari igihamya cy’uko umuntu akwiriye gukora inshingano zikomeye kurutaho. Ikintu cyose umuntu akora mu buzima gihishura imico ye, kandi umuntu wigaragariza mu tuntu duto ko ari “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe” ashobora guhabwa icyubahiro n’Imana agahabwa inshingano yo hejuru. (2Timoteyo 2:15).AnA 199.2

    Umuntu wibwira ko gukora inshingano nto ntacyo bimaze aba yigaragaje ubwe ko adakwiriye gukora mu mwanya uruseho w’icyubahiro. Ashobora kwitekereza ko yujuje ibyangombwa rwose byo gukora inshingano zagutse; ariko Imana yo ireba kure birenze ibigaragara inyuma. Nyuma yo kugenzurwa no kugeragezwa, bene uwo muntu yandikirwa uru ngo: “Wapimwe mu gipimo usangwa udashyitse.” Kutaba inyangamugayo kwe ni we kugarukaho. Ntabwo ashobora kubona ubuntu, ubushobozi n’imbaraga by’imico kuko bibonerwa mu kwitanga utizigamye.AnA 200.1

    Bitewe n’uko baba ntaho baba bahurira mu buryo butaziguye n’imirimo y’iby’iyobokamana, abantu benshi bibwira ko imibereho yabo ntacyo imaze, ndetse ko nta cyo bakora kubwo guteza imbere ubwami bw’Imana. Iyaba babashaga gukora ikintu gikomeye mbega uburyo bagikora bishimye! Nyamara bitewe n’uko bashobora kugira icyo bakora mu bintu bito gusa, bibwira ko bafite urwitwazo rwo kutagira icyo bakora. Muri ibyo baribeshya. Umuntu ashobora kuba akora umurimo w’Imana rwose kandi yibereye mu mirimo isanzwe, mu nshingano ze za buri munsi: atema ibiti, akubura imbuga cyangwa ahinga. Umubyeyi urerera umwana mu nzira ya Kristo aba akorera Imana rwose kimwe n’umugabura uri ku ruhimbi.AnA 200.2

    Abantu benshi bifuza kugira impano idasanzwe bakoresha umurimo utangaje mu gihe birengagiza inshingano ziri imbere yabo kandi kuzisohoza byajyaga gutuma ubuzima buba nk’umubavu uhumura neza. Nimutyo bene abo bantu bakore inshingano ziri imbere yabo. Ntabwo kugera ku cyo ugambiriye bishingiye cyane ku mpano ufite nko ku muhati n’ubushake ukorana. Ntabwo kugira impano z’agatangaza ari byo bitubashisha gukora umurimo ushimwa, ahubwo tubibashishwa no gukora inshingano zacu za buri munsi tuzishyizeho umutima, tunezerewe, tutabihatiwe kandi tugamije kugubwa neza kw’abandi. Mu murimo ucishije bugufi cyane hashobora kuboneka kuba ikirangirire nyakuri. Inshingano zoroheje zisanzwe kandi zikoranwe ubunyangamugayo bwuzuye urukundo, ni nziza mu maso y’Imana.AnA 200.3

    Ubwo Eliya yayoborwaga n’Imana gushaka umusimbura, yanyuze ku murima Elisa yahingagamo maze aramusanga anaga umwitero we ku ntugu z’uwo musore. Mu gihe cy’amapfa, umuryango wa Shafati (se wa Elisa) wari uzi neza umurimo n’inshingano bya Eliya, maze noneho Umwuka w’Imana yumvisha umutima wa Elisa icyo igikorwa cy’umuhanuzi gisobanuye. Kuri Elisa yumvise ko icyo ari ikimenyetso cy’uko Imana imuhamagariye gusimbura Eliya.AnA 201.1

    “Maze Elisa asiga inka aho, arirukanka akurikira Eliya, aramubwira ati: ‘Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.’” Eliya ni ko kumusubiza ati: “Subirayo, hari icyo ngutwaye?” Ntabwo uko kwari ukumwirukana ahubwo cyari ikigeragezo cyo kwizera. Elisa yaombaa kureba icyo bimusaba- akihitiramo kwemera cyangwa kwanga iryo hamagarwa. Iyo ibyifuzo bye byomatana n’umuryango we n’ibyiza awufitemo, yari afite umudendezo wo kwigumira iwabo. Nyamara Elisa yasobanukiwe neza icyo iryo hamagarwa risobanuye. Yari azi neza ko iryo hamagara riturutse ku Mana, bityo ntiyashidikanya kuryumvira. Nta nyungu n’imwe y’iby’isi yajyaga kumutera kwanga amahirwe yo kuba intumwa y’Imana cyangwa ngo acikwe n’amahirwe yo kwifatanya n’umugaragu wayo Eliya. Nuko “yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu, bararya. Aherako arahaguruka, akurikira Eliya, akajya amukorera.” 1Abami 19:21. Nta gushidikanya, yahise asiga umuryango yari akunzwemo cyane, ajya gufasha umuhanuzi mu buzima atari azi aho bwerekeza yabagamo.AnA 201.2

    Iyo Elisa abaza Eliya icyo yitezweho gukora, (umurimo itezweho kuzakora), Eliya aba yaramusubije ati: ‘Imana ni Yo ibizi; izabikumenyesha. Nutegreza Uwiteka, azasubiza ibibazo wibaza byose. Niba ubona ufite igihamya cy’uko Imana yaguhamagaye, ushobora kujyana nanjye. Menya ubwawe ko Imana ari yo inshoreye, kandi ko ijwi ryayo ari ryo wumva. Niba ubona ko ibintu byose nta gaciro bifite kugira ngo uhabwe ubuntu bw’Imana, ngwino.’ Igisubizo Kristo yahaye umusore w’umutware wamubajije ati: “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki, ngo mpabwe ubugingo buhoraho,” gihwanye n’umuhamagaro wageze kuri Elisa. Kristo yasubije wa musore ati: “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze, maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhere ko uze unkurikire.” Matayo 19:16,21.AnA 202.1

    Elisa yemeye irarika ryo gukora umurimo, ntiyigera asubiza amaso inyuma ngo arebe ibinezeza n’ibyiza yari asize. Igihe wa musore w’umutware yumvaga amagambo y’Umukiza yagiye “afite agahinda; kuko yari afite ubutunzi bwinshi.” Matayo 19:22. Ntabwo uyu musore yashakaga kwitanga. Urukundo yakundaga ubutunzi bwe rwarutaga urwo yakundaga Imana. Kubwo kwanga kureka byose kubwa Kristo, yagaragaje ubwe ko adakwiriye umwanya mu mu murimo w’Umukiza.AnA 202.2

    Guhamagarirwa gushyira byose ku gicaniro kubw’umurimo w’Imana kugera ku muntu wese. Ntabwo twese duhamagarirwa gukora nk’uko Elisa yakoze, kandi nta nubwo twese dutegekwa kugurisha ibyo dufite byose; ahubwo Imana idusaba gushyira umurimo wayo ku mwanya wa mbere mu buzima bwacu, ntitugire umunsi twemera ko wira tutagize icyo dukora giteza imbere umurimo wayo ku isi. Ntabwo Imana yiteze ko abantu bose bayikorera umurimo umwe. Umuntu umwe ashobora guhamagarirwa kuvuga ubutumwa mu gihugu cy’amahanga; undi ashobora gusabwa gutanga ku mutungo we kugira ngo ashyigikire umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Imana yemera ituro rya buri wese. Icy’ingenzi ni ukwitanga k’ubugingo n’ibyo burangamira byose. Abitanga muri ubu buryo bazumva kandi bumvire ihamagara ry’ijuru.AnA 202.3

    Umuntu wese ugabana ku buntu bwe Uwiteka amuha umurimo agomba gukorera abandi. Buri wese ku giti cye agomba guhagarara mu mwanya we avuga ati: “Ndi hano, ntuma.” Umuntu yaba umugabura w’Ijambo ry’Imana, yaba umuganga, yaba umucuruzi cyangwa umuhinzi-mworozi, yaba umunyamwuga cyangwa umukanishi, afite inshingano yahawe. Umurimo we ni ukugaragariza abandi ubutumwa bwiza bw’agakiza kabo. Ikintu cyose akora gikwiriye kuba uburyo butuma agaragariza abandi ubutumwa bwiza bw’agakiza kabo.AnA 203.1

    Ku ikubitiro, ntabwo Elisa yasabwe gukora umurimo ukomeye; inshingano zoroheje zisanzwe ni zo yakomeje gukora. Avugwaho ko yasukaga amazi mu biganza bya shebuja Eliya. Yari afite ubushake bwo gukora ikintu cyose Uwiteka ategetse, kandi ku ntambwe yose yigaga ibyigisho byo kwicisha bugufi no gukora. Nk’umuntu wihariye wunganiraga umuhanuzi, Elisa yakomeje kugaragaza ubudahemuka mu tuntu duto ari na ko kubwo kugira umugambi umwongera imbaraga, yitangiye gukora inshingano Imana yamuhaye.AnA 203.2

    Ntabwo ubuzima bwa Elisa amaze kwifatanya na Eliya bwabuze guhura n’ibigeragezo. Yahuye n’ibigeragezo byinshi cyane; ariko igihe cyose habaga hari ibikomeye byihutirwa cyane yishingikirizaga ku Mana. Yageragereshejwe gutekereza ku muryango yari yarasize, nyamara ntiyigeze yita kuri icyo kigeragezo. Ubwo yari amaze gutangira uwo murimo, yiyemeje kudasubira inyuma, kandi mu bishuko n’ibigeragezo yagaragaje kuba indahemuka ku cyizere yagiriwe.AnA 203.3

    Ubugabura bukubiyemo ibirenze kubwiriza ijambo ry’Imana. Busobanuye gutoza abasore nk’uko Eliya yatoje Elisa, ukabakura mu mirimo yabo isanzwe maze ukabaha inshingano bagomba gukora mu murimo w’Imana. Ku ikubitiro ubaha inshingano nto, maze uko bagwiza imbaraga n’ubunararibonye ukabaha inshingano zagutse. Mu murimo w’Imana hari abantu bafite kwizera kandi basenga bashobora kuvuga bati: “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje, intoki zacu zikamukoraho, ni we Jambo ry’ubugingo; . . . Ibyo twabonye tukabyumva, ni byo tubabwira.” 1Yohana 1:1-3. Abakozi b’abasore bataragira uburambe bakwiriye gutorezwa mu mirimo isanzwe bakorana n’abagaragu b’Imana bafite ubunararibonye. Nibakorana batyo, abasore baziga kwikorera imitwaro.AnA 204.1

    Abantu biyemeza gutoza aba bakozi bakiri bato baba bakora umurimo mwiza cyane. Uwiteka ubwe afatanya n’imihati yabo. Kandi abasore babwiwe ijambo ryo kwitanga, kandi bagize amahirwe yo yo gukorana mu buryo bwa bugufi n’abakozi bitanze kandi bubaha Imana, bakwiriye kungukira byinshi cyane muri ayo mahirwe baba bafite. Imana yabahaye icyubahiro ubwo yabatiranyirizaga gukora umurimo wayo kandi ikabashyira ahantu bashobora kunguka ibyangombwa bituma baba bakwiriye uwo murimo, ndetse bakwiriye kwicisha bugufi, bakaba abiringirwa, bakumvira kandi bakagira ubushake bwo kwitanga. Iyo bumviye ubushake bw’Imana, bagakurikiza amabwiriza yayo kandi bagahitamo ko abagaragu bayo bababera abajyanama, bazakuza ubutungane, babe abantu bafite amahame ahanitse bagenderaho kandi bashikamye, abo Imana ishobora guha inshingano.AnA 204.2

    Ubutumwa bwiza nibwamamazwa mu butungane bwabwo, abantu bazahamagarwa bave mu buhinzi no mu mirimo isanzwe y’ubucuruzi itwara intekerezo z’abantu cyane kandi bazigishwa kubwo gukorana n’abafite ubunararibonye. Igihe bazaba biga gukora nk’uko bikwiriye, bazamamazanya ukuri imbaraga. Kubw’ibikorwa bitangaje by’ubuntu bw’Imana, imisozi y’ibigoranye izakurwaho itabwe mu nyanja. Ubutumwa busobanuye byinshi ku batuye isi buzumvikana kandi busobanuke. Abantu bazamenya icyo ukuri ari cyo. Umurimo uzarushaho kujya mbere kugeza ubwo isi yose izaba imaze kuburirwa maze imperuka ihereko ize.AnA 205.1

    Nyuma yo ghamagarwa kwa Elisa, yakoranye na Eliya imyaka myinshi, kandi buri munsi uwo musore yagendaga arushaho kunguka kwitegura umurimo we. Eliya yari yarabaye igikoresho cy’Imana cyo kurimbura ibibi bikomeye. Gusenga ibigirwamana kwari kwarashyigikiwe na Ahabu ndetse n’umupaganikazi Yezebeli kandi kwari kwaraushije ishyanga ryose, kwari kwararimbuwe. Abahanuzi ba Bali bari barishwe. Abisirayeli bose bari barakangaranye bikomeye, kandi benshi bagendaga bagaruka kuri gahunda yo kuramya Imana. Nk’umusimbura wa Eliya, kubwo kwigishanya ubwitonzi no kwihangana, Elisa yagombaga gushishikarira kuyobora Isirayeli mu nzira nziza. Gukorana na Eliya (umuhanuzi ukomeye cyane wabayeho kuva mu gihe cya Mose) kwe kwamuteguriye gukora umurimo yari agiye gukomeza gukora wenyine.AnA 205.2

    Muri iyo myaka Elisa yari afatanyije umurimo na Eliya, uko ibihe byahaga ibindi Eliya yajyaga ahamagarirwa kurwanya ibibi akabyamagana mu buryo bukomeye. Igihe Ahabu wari inkozi y’ibibi yigaruriraga uruzabibu rwa Naboti, ijwi rya Eliya ni ryo ryahanuye akaga kazagwira Ahabu ndetse no kurimbuka kw’ab’inzu ye. Nyuma y’urupfu rwa se Ahabu ubwo Ahaziya yateraga Imana ihoraho umugongo akayoboka Balizebubi, ikigirwamana cya Ekuroni, ijwi rya Eliya ni ryo ryongeye kumvikana arwanya ibyo mu buryo bukomeye.AnA 205.3

    Mu gihe cy’ubuhakanyi bwa Isirayeli amashuri y’abahanuzi yari yarashinzwe na Samweli yari yarahagaze arasenyuka. Eliya ni we wongeye kubyutsa ayo mashuri, ategurira abasore uburyo bwo kubona uburere bwajyaga kubageza ku kwerereza amategeko y’Imana no kuyubahisha. Atatu muri ayo mashuri ni yo avugwa. Rimwe ryari i Gilugali, irindi ryari i Beteli naho irindi rikaba i Yeriko. Mbere y’uko Eliya ajyanwa mu ijuru, we na Elisa basuye ayo mashuri. Ubwo yasuraga ayo mashuri, uwo muhanuzi w’Imana yabasubiriragamo ibyigisho yabaga yarabigishije ubushize. By’umwihariko, yabigishaga ibyerekeye amahirwe yabo akomeye yo gukoemza kubaha Imana yomu ijuru bakayibera indahemuka. Ikindi kandi, yacengezaga mu ntekerezo zabo akamaro ko kureka kwiyorishya kukaranga ikintu cyose cyo mu burere bwabo. Muri ubu buryo honyine ni ho bashoboraga kwakira imico y’ijuru kandi bakajya gukora bakurikije inzira z’Uwiteka.AnA 206.1

    Ubwo Eliya yabonaga ibyagerwagaho kubera ayo mashuri umutima we warishimaga cyane. Ntabwo umurimo w’ubugorozi wari urangiye, ariko Eliya yashoboraga kubona mu gihugu cyose igihamya cyemeza ibyo Uwiteka yari yaravuze ati: “Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi mu Isirayeli, batapfukamiye Bali, ntibamusome.” 1Abami 19:18.AnA 206.2

    Ubwo Elisa yaherekezaga umuhanuzi Eliya igihe yajyaga gusura ayo mashuri ava kuri rimwe ajya ku rindi, ukwizera kwe n’icyemezo yari yarafashe byongeye kugeragezwa. Ubwo bari I Gilugali, ndetse n’I Beteli n’I Yeriko, umuhanuzi Eliya yasabye Elisa gusubira inyuma. Eliya yaramubwiye ati: “Ndakwinginze sigara hano kuko Uwiteka antumye i Beteli.” Ariko mu mirimo yakoraga mbere yo kuyobora inka zihinga, Elisa yari yarize kutarambirwa cyangwa ngo acike intege, bityo noneho kuba yari yariyemeje gukora izindi nshingano, ntiyashoboraga guteshurwa ku mugambi we. Ntiyajyaga gutandukanywa na shebuja igihe cyose yari agifite amahirwe yo kugira ibindi amwungukiraho bituma yuzuza ibyangombwa bimubashisha umurimo we. Ihishurwa ry’uko Eliya agiye kuzamurwa mu ijuru ryari ryamenyeshejwe abigishwa be bo mu mashuri y’abana b’abahanuzi, ndetse by’umwihariko bimenyeshwa Elisa ariko Eliya we ntiyari abizi. Noneho uwo mugaragu w’umuntu w’Imana wari ugeragereshejwe gusigara, yakomeje kuba hafi ya shebuja. Inshuro zose yasabwaga gusigara yarasubizaga ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.”AnA 206.3

    “Nuko barajyana bombi . . . . ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara. Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse. Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe”AnA 207.1

    Ntabwo Elisa yasabye icyubahiro cy’isi, cyangwa ngo asabe umwanya wo hejuru mu bakomeye bo ku isi. Icyo yifuje cyane cyari urugero runini rwa Mwuka Imana yari yarasesekaje ku wari ugiye kubahishwa kujyanwa mu ijuru.AnA 207.2

    Elisa yari azi ko uretse Mwuka w’Imana wenyine, nta kintu cyajyaga kumubashisha kuba umuntu ukwiriye gukora mu mwanya Imana yari yaramuhamagariye kuzuza muri Isirayeli, ni ko gusaba ati: “Ndakwinginze ngada imigabane ibiri y’umwuka wawe.”AnA 207.3

    Kuri uko gusaba kwa Elisa, Eliya yaramusibije ati: “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.” Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, irabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.” Soma 2Abami 2:1-11.AnA 207.4

    Eliya ahagarariye abera bazaba bakiri bazima ku isi ubwo Kristo azaba agarutse, kandi “bazahindurwa mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga,” bakajyanwa mu ijuru badasogongeye urupfu. (2Abakorinto 15:51,52). Hafi y’iherezo ry’umurimo wa Kristo ku isi, Eliya yemerewe guhagararana na Mose iruhande rw’Umukiza ku musozi Yesu yahindukiyeho ishusho irabagirana, kugira ngo ahagararire abazajyanwa mu ijuru nkawe badasogongeye urupfu. Abo bari barahawe ikuzo abigishwa bababonyemo ishusho nto igaragaza uko ubwami buzabamo abacunguwe buzaba bumeze. Babonye Yesu yambaye umucyo w’ijuru; kandi bumvise “ijwi rivugira mu gicu” (Luka 9:35), rihamya ko Yesu ari Umwana w’Imana. Babonye Mose wari uhagarariye abazazurwa ubwo Kristo azaba agarutse; kandi aho hari hahagaze na Eliya wari uhagarariye abazahindurwa bakamburwa umubiri upfa bakambikwa kudapfa ndetse bakajyanwa mu ijuru batigeze bapfa ku iherezo ry’amateka y’isi.AnA 208.1

    Ubwo yari mu butayu yigunze ari wenyine kanid yacitse intege, Eliya yari yaravuze ko arambiwe kubaho kandi asaba ko ibyiza ari uko yakwipfira. Nyamara Imana mu mbabazi zayo ntiyakurikije ibyo avuze. Hari hakiri umurimo ukomeye Eliya yagombaga gukora; kandi igihe umurimo we wari urangiye, ntiyagombaga gupfira mu bwigunge no gucika intege. Ntabwo icyo yari agenewe kwari ukumanuka ajya mu gituro, ahubwo kwari ukuzamukana n’abamarayika b’Imana akajya imbere y’ikuzo ryayo.AnA 208.2

    “Elisa abibonye arataka ati: “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi. Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri. Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati: “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka. Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati: “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.” 2Abami 2:12-15.AnA 208.3

    Iyo mu buntu bwayo Imana ibonye ko bikwiriye ko ikura mu murimo wayo abo yahaye ubwenge, ifasha kandi igakomeza ababasimbura igihe bayisanze ngo ibafashe kandi bakagendera mu nzira zayo. Bashobora no kuba abanyabwenge cyane kurusha abo basimbuye kuko bashobora kungukira ku byababayeho kandi bakigira ku makosa bakoze.AnA 209.1

    Kuva ubwo Elisa ajya mu mwanya wa Elisa. Uwari warabaye umwizerwa mu bintu byoroheje yagombaga kugaragaza ko ari indahemuka no mu byinshi.AnA 209.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents