Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 18 — GUHUMANURWA KW’AMAZI

    Mu bihe by’abakurambere ikibaya cyo ku ruzi rwa Yorodani cyari “kinese hose hose . . . . kandi cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka.” Muri icyo kibaya cyiza ni ho Loti yahisemo gutura ubwo yashingaga ihema rye ahateganye n’i Sodomu. Itangiriro 13:10,12. Igihe imijyi yo muri icyo kibaya yarimburwaga, akarere kagikikije kaje guhinduka ikidaturwa, kandi kuva ubwo haza kuzaba umugabane umwe w’ubutayu bwa Yudeya.AnA 209.3

    Igice kimwe cy’icyo kibaya cyaje gusigara kirimo amasoko n’utugezi dutuma haba ibinyabuzima kugira ngo binezeze umuntu. Muri iki kibaya cyari gikungahaye kirimo imirima y’ibinyampeke n’amashyamba y’ibiti by’ingazi binini n’ibindi biti byera imbuto, ni ho ingabo z’Abisirayeli zari zarabambye amahema yazo nyuma yo kwambuka Yorodani, kandi ni ho zari zaraganuriye bwa mbere ku mbuto zera mu Gihugu cy’Isezerano. Imbere yabo hari hahagaze inkike z’i Yeriko. Yeriko yari igihome gikomeye cy’abapagani kandi akaba ari ho hari ihuriro ryasengerwagaho ikigirwamana Ashitoreti. Mu gusenga iki kigirwamana hakorwaga imihango mibi cyane kandi y’urukozasoni irenze indi yakorwaga yose mu Banyakanani. Bidatinze inkike za Yeriko zaje gusenywa kandi abayituriye baricwa, ndetse igihe yasenyukaga hatanzwe itangazo rikomeye cyane Abisirayeli bose bumva ryagiraga riti: “Umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’I Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho, azapfushe imfura ye; n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi.” Yosuwa 6:26.AnA 210.1

    Hashize imyaka magana atanu. Aho hantu hakomeje kuba amatongo kuko hari haravumwe n’Imana. Ndetse n’amasoko yatembaga muri icyo gice cy’icyo kibaya yagezweho n’ingaruka z’uwo muvumo. Nyamara mu gihe cy’ubuhakanyi bw’umwami Ahabu, ubwo binyuze mu mbaraga za Yezebeli gusenga Ashitoreti byongeye kubyutswa, Yeriko, wa murwa wasegengerwagamo Ashitoreti kera waje gusanwa ariko umwubatsi wawo bimutwara ikiguzi giteye ubwoba. Uwitwa Hiyeli w’i Beteli “yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro, apfusha umwana we w’imfura witwaga Abiramu; ashinze ibikingi by’amarembo, apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze, abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.” 1Abami 16:34.AnA 210.2

    Hafi y’I Yeriko, hagati mu dushyamba tw’ibiti byera imbuto, hari rimwe mu mashuri y’abahanuzi, kandi nyuma yo kujyanwa mu ijuru kwa Eliya ni ho Elisa yagiye. Igihe Elisa yari agicumbitse aho, abatuye muri uwo mudugudu basanze umuhanuzi maze baramubwira bati: “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza, nk’uko ubireba databuja; ariko amazi yahoo ni mabi, kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.” Isoko mu myaka yashize yajyaga itanga amazi meza ahembura ubugingo, kandi yari yaragize uruhare runini mu guha amazi uwo mujyi n’ahawukikije, yari itakiifite umumaro.AnA 211.1

    Mu gusubiza ubusabe bw’abo baturage b’i Yeriko, Elisa yaravuze ati: “Nimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu.” Bamaze kurumuzanira, “Elisa ajya ku isoko y’amazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati: ‘Uhoraho agize ati: ‘Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n’ubutaka ntibuzongera kurumba’” 2Abami 2:19-21.AnA 211.2

    Guhumanurwa kw’amazi y’i Yeriko ntikwakozwe kubw’ubwenge ubwe ari bwo bwose bw’umuntu, ahubwo ni kubw’igitangaza cy’Imana. Abantu bari barasanye uwo mujyi bakoraga ibinyuranye n’ubushake bw’Ijuru; nyamara wa wundi “utegeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa akabavubira imvura,” yabonye ko binyuze muri icyo kimenyetso, icyo gihe gikwiriye ko agaragaza impuhwe ze n’ubushake afite bwo gukiza Isirayeli indwara zayo z’iby’umwuka. Matayo 5:45.AnA 211.3

    Ayo mazi yarahumanutse burundu. “Nuko amazi arahumanuka na bugingo n’ubu nk’uko Eliya yabivuze.” (2Abami 2:22). Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, amazi yakomeje kujya atemba, akanetesha igice cy’icyo kibaya kikirangwamo ubwiza buhebuje.AnA 211.4

    Muri uku guhmanurwa kw’amazi hakurwamo ibygisho byinshi mu by’umwuka. Urwabya rushya, umunyu n’isoko, byose bifite icyo bishushanya ku rwego rukomeye.AnA 212.1

    Mu kujugunya umunyu mu isoko y’amazi yaruraga, Elisa yigishije icyigisho cy’iby’umwuka gisa rwose n’icyo Umukiza yaje kwigisha abigishwa be mu myaka amagana nyuma yaho ubwo yababwiraga ati: “Muri umunyu w’isi.” (Matayo 5:13). Umunyu wavanzwe mu isoko yahumanye wahumanuye amazi yayo kandi uzana ubuzima n’umugisha ahantu hari hasanzwe kurimbura n’urupfu. Igihe Imana igereranyije abana bayo n’umunyu, iba ishaka kubigisha ko umugambi wayo mu kubagezaho ubuntu bwayo ari uko bahinduka ibikoresho mu gukiza abandi. Umugambi w’Imana mu guhitamo abantu mu gitoranya ishyanga mu isi yose ntabwo awari uwo kugira ngo ibahindure abahungu n’abakobwa yabo gusa, ahubwo kwari no kugira ngo binyuze kuri bo, isi yose ibashe kwakira ubuntu buhesha agakiza. Igihe Imana yatoranyaga Aburahamu, ntabwo byari ukugira ngo ahinduke incuti yihariye y’Imana gusa, ahubwo kwari no kugira ngo abe igikoresho kinyuzwaho imigisha yihariye Uwiteka yifuzaga gusesekaza ku mahanga yose.AnA 212.2

    Isi ikeneye ibihamya bigaragaza Ubukristo nyakuri. Uburozi bw’icyaha burakorera mu mitima y’abantu bagize umuryango mugari w’abantu. Imirwa minini n’imijyi yasayishije mu cyaha no kwangirika kw’imico mbonera. Isi yuzuye uburwayi, imibabaro no gukiranirwa. Hafi na kure hari abantu bari mu bukene no guhagarika umutima, baremerewe cyane no kumva bafite umutima ubashinja icyaha kandi bari kurimbuka kubwo kutabona icyabakiza. Ubutumwa bwiza bw’ukuri buri imbere yabo, nyamara ntibabura gupfa bitewe n’uko urugero rw’abagombye kubabera impumuro y’ubugingo izana ubugingo ahubwo ari impumuro y’urupfu. Ubugingo bwabo bunywa ibisharira bitewe n’uko amasoko arimo uburozi mu gihe yagombye kuba isoko y’amazi adudubiza kugeza ku bugingo buhoraho.AnA 212.3

    Umunyu ugomba kuvangwa n’ibyo ushyizwemo; ugomba kubyinjiramo, ukivanga na byo kugira ngo bibashe kurindwa bibikwe igihe kirekire. Uko ni nako bigenda binyuze mu guhura ndetse n’umubano wihariye ku buryo abantu bagerwaho n’imbaraga ikiza y’ubutumwa bwiza. Ntabwo abantu bakizwa muri rusange (mu kivunge), ahubwo ni buri muntu ku giti cye. Impinduka umuntu ateza ku giti cye ni imbaraga. Iyo mbaraga igomba gukorana ububasha bwa Kristo, ikazahura aho Kristo azahura, igatanga amahame atunganye kandi igahagarika iterambere ryo gusayisha kw’abatuye isi. Iyo mbaraga igomba gusakaza hose bwa buntu Kristo wenyine ashobora gutanga. Igomba kuzahura, gutuma imibereho n’imico by’abandi bibamo uburyohe kubw’imbaraga z’urugero rutunganye rukomatanye n’ukwizera n’urukundo bitajegajega.AnA 213.1

    Uwiteka yari yaravuze ibya ya soko yahumanye y’i Yeriko agira ati: “Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n’ubutaka ntibuzongera kurumba.” Isoko yahumanye ishushanya ubugingo bwatanrukanye n’Imana. Ntabwo icyaha kitujyana kure y’Imana gusa ahubwo cyinjira mu bugingo bw’umuntu maze kikarimbura icyifuzo n’ubushobozi bwo kumenya Imana. Kubera icyaha, umubiri w’umuntu wose uta umurongo, kandi n’ubwenge bugateshuka, intekerezo zigahumana; kandi ubushobozi bw’ubugingo bugasigingira. Ntihabaho iyobokamana ritunganye ndetse n’ubutungane bw’umutima. Imbaraya ihindura y’Imana ntiyigera igira ico ikora mu guhindura imico. Ubuingo bugira integer nke, kandi kubwo kutagira imbaraga yo kunesha, ubugingo burahumana kandi bugasigingira.AnA 213.2

    Ku mutima wahumanuye, ibintu byose birahinduka. Guhinduka kw’imico ni igihamya kigaragariza abatiye isi ko Kristo ari mu muntu. Mwuka w’Imana ubyara ubugingo bushya mu muntu, ugatera intekerezo n’ibyifuzo kumvira ubushake bwa Kristo; bityo umuntu w’imbere agahindurwa mushya agahabwa ishusho y’Imana. Abagabo n’abagore b’abanyantege nke kandi babasha gukosa bereka bereka abatiye isi ko imbaraga ikiza y’ubuntu ishobora gutera imico irimo inenge gutungana no kwera imbuto.AnA 213.3

    Umutima wakira ijambo ry’Imana ntabwo ari nk’ikidendezi cy’amazi ahinduka umwuka, ntabwo ari nk’ikigega kimenetse kigenda gitakaza ibikirimo. Uwo mutima umeze nk’akagezi ko mu misozi gasukwamo amazi n’amasoko adakama afite amazi akonje y’urubogobogo ava mu rutare, akamara inyota abananiwe, abafite inyota n’abaremerewe. Uwo mutima kandi umeze nk’uruzi ruhora rutemba kandi uko rugenda rukarushaho kwimbika no kuba rugari kugeza ubwo amazo yaryo atanga ubugingo akwiriye ku isi yose. Akagezi gatemba karirimba mu nzira y’iyo soko gasiga inyuma yako impano yako y’ibyatsi bitoshye n’uburumbuke. Ibyatsi byo ku nkengero z’ako kagezi birushaho gutoha, ibiti byaho nabyo biratoshye kandi indabo nazo ni nyinshi cyane. Igihe ubutaka butarangwaho akatsi ndetse bwaratukuye bitewe n’izuba ry’igikatu ryo ku mpeshyi, umurongo w’ibyatsi n’ibiti bitoshye ugaragaza aho akagenzi kanyura.AnA 214.1

    Uko ni nako bimera ku mwana w’Imana wese nyakuri. Idini ya Kristo yigaragaza ubwayo ko ari ihame ritanga ubugingo kandi risakara hose; ni imbaraga nzima, ikora kandi y’umwuka. Igihe umutima ukingukiye imbaraga y’ukuri n’urukundo iva mu ijuru, ayo mahame azongera asakare nk’amasoko yo mu butayu, atere imbuto kuboneka ahari urupfu ntiharangwa n’uburumbuke.AnA 214.2

    Igihe abantu bejejwe kandi batunganijwe binyuze mu mu kumenya ukuri kwa Bibiliya birunduriye n’umutima wose mu murimo wo gukiza imitima, bazarushaho guhinduka impumuro y’ubugingo itanga ubugingo. Igihe bazajya banywa ku isoko idakama y’ubuntu no kumenya buri munsi, bazabona ko imitima yabo yuzuye ndetse isendereye Mwuka wa Shebuja, kandi ko kubw’umurimo bakora batikanyiza, abantu benshi babiboneramo inyungu mu buryo bw’umubiri, ubw’ubwenge n’ubw’umwuka. Abananiwe barahemburwa, abarwayi bagakira bakagira ubuzima bwiza, kandi abaremerewe n’icyaha bakaruhurwa. Mu bihugu bya kure humvikanira amagambo yo gushima ava mu minwa y’abo imitima yabo yakuwe mu gukorera icyaha maze bakayoboka ubutungane.AnA 214.3

    “Mutange, namwe muzahabwa;” kuko ijambo ry’Imana ari iri ngo: “uri iriba ryo hagati y’imirima, uri isoko y’amazi abeshaho, n’imigezi itemba ituruka i Lebanoni.” Luka 6:38; Indirimbo ya Salomo 4:15.AnA 215.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents