Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Irari Rirwanya Ubugingo

    Aho baba bari hose, abejejwe by’ukuri bazakomeza kugaragaza imico iboneye bahagararira ukuri mu myifatire yabo, kandi kimwe na Daniyeli, bazabera abandi urugero rwo kwirinda no kwizinukwa. Irari ryose ritagira gitangira rivamo kwifuza kwangiza. Ikintu cyose kinyuranya n’amategeko karemano giteza imibereho yangiza ubugingo. Gutegekwa n’irari ry’ibyokurya bitera kugubwa nabi mu nda, kunaniza umwijima, ubwonko butwikiriwe n’igihu, maze bigatuma umuntu ahorana umushiha. Maze iyi mibereho yuzuye ubumuga ikaba ari yo yegurirwa Imana nk’igitambo, kandi nyamara idashobora kwemera intumbi ngo ziyibere ibitambo keretse gusa bibaye bidafite inenge! Ni inshingano yacu kuzana irari ryacu n’ingeso zacu byo mur’ubu buzima ngo bigengwe n’amategeko agenga ibyaremwe. Iyaba imibiri yacu itambwa ku gicaniro cya Kristo yagenzurwaga uko ibitambo by’Abayuda byagenzurwaga, ninde wakwemerwa?IY 21.3

    Ni buryo ki Umukristo akwiriye kurinda imico ye, ngo ibashe kurinda intekerezo ze byuzuye mu gukorera Kristo? Niba tugomba kwezwa, mu bugingo, umubiri, no mu mwuka, tugomba kubaho tugengwa n’itegeko mva juru. Umutima ntubasha kwiyegurira Imana mu gihe irari no kwifuza bihugiye mu kwangiza ubuzima. Abanyuranya n’amategeko ubuzima bushingiyeho, bagomba kubiryozwa. Ibi bituma ubushobozi bwabo buba buke mu buryo bwose kugeza aho batabasha kuzuza inshingano zabo kuri bangenzi babo, ndetse bakananirwa gusohoza inshingano Imana ibasaba.IY 21.4

    Ubwo nyir’icyubahiro Palmerston, ministiri w’intebe w’Ubwongereza, yasabwaga n’umuyobozi w’itorero wo muri Scotch ngo ashyireho umunsi wo kwigomwa kurya no gusenga kubw’icyorezo cya korera cyari kibugarije, yarashubije vuba na bwangu ati, “Musukure kandi mutere imiti mu mihanda yanyu n’amazu, mukangurire abantu isuku n’ubuzima bwiza mu bakene, maze murebe ko bafite ibyokurya byiza kandi bihagije ndetse n’imyambaro, maze mukoreshe isuku ikwiriye muri rusange, icyo gihe ntimuzakenera umwanya wo kwigomwa kurya no gusenga. Ndetse n’Uwiteka ntazumva amasengesho yanyu nimuramuka, mudashyize izi ngamba mu bikorwa.”IY 22.1

    Pawulo aravuga ati, ” …Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge no gutinya Imana.” (2 Abanyakorinti 7:1). Aduha ingero zadukomeza zerekana umudendezo w’abejejwe by’ukuri: ” Ubu rero abari muri Kristo Yesu nta teka bacirwa, kuko batagengwa n’irari ry’umubiri ahubwo bagengwa na Mwuka.” (Abanyaroma 8:1). Yihanangiriza Abanyagalati agira ati, “Reka mbabwire: nimureke Mwuka w’Imana abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira”. (Abanyagalati 5:16). Avuga bimwe mu byo umubiri urarikira — gusenga ibigirwamana,… ubusinzi,… n’ibindi nk’ibyo” (imirongo 20, 21). Amaze kuvuga imbuto za Mwuka, zirimo kumenya kwifata, yongeraho ko ” Aba Kristo Yesu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n’ingeso mbi zayo n’irari ryayo. (umurongo wa 24). IY 22.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents