Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Itabi

    Yakobo avuga ko ubwenge buturuka mu ijuru “icyambere buraboneye.” (Yakobo 3:17). Iyo aza kubona bene se bakoresha itabi, ese ntiyari kubacyaha kubera iyo mico agira ati ubwenge nk’ubwo ntibuturuka mu ijuru, ahubwo ni ‘ubw’isi na kamere y’umuntu ndetse na Satani’ (umurongo 15)? Muri iki gihe cy’umucyo wa Gikristo, ni kangahe iminwa ivuga izina ry’agaciro rya Kristo yanduzwa n’amacandwe ndetse n’umwotsi wuzuye umunuko? Mu by’ukuri umuntu wanezezwa n’ibyo byanduye na we aba ahumanye. Nk’uko nagiye mbona abavuga ko banejejwe n’imigisha yo kwezwa, nyamara bagakomeza kuba imbata z’itabi, bahumanya ibibakikije, naratekereje nti, Ijuru ryamera rite riramutse ririmo abanywi b’itabi? Ijambo ry’Imana ribivuga ryeruye ngo, “Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa” (Ibyahishuwe 21:27). Byashoboka bite ko abo bimenyereje izo ngeso mbi babona umwanya mw’ijuru?IY 22.3

    Abantu bavuga ko ari ab’Imana batamba imibiri yabo ku gicaniro cya Satani bakoserezaho imibavu y’itabi bayitura uwo mutware w’umwijima. Ese aya magambo urumva akakaye? Ni iby’ukuri, icyo gitambo gihabwa izo mana. Nk’uko Imana itunganye kandi yera, kandi itabasha kwemera igihumanya cyose mu mico yayo, ntabwo izemera iki gitambo cy’agaciro, cyanduye, kandi kitera; twakwanzura tuvuga ko Satani ari we bihesha ishema.IY 22.4

    Yesu yapfiriye kugira ngo abohore umuntu ku ngoyi ya Satani. Yaje kutubohoresha igitambo cy’amaraso ye. Umuntu wamaze kuba igikoresha cya Yesu Kristo, kandi wemera ko umubiri we ari urusengero rwa Mwuka Wera, ntabwo azagirwa imbata y’imico iteye akaga nko gukoresha itabi. Imbaraga ze ziri muri Kristo, We wamuguze igiciro cy’amaraso Ye. Ibyo atunze byose ni iby’Uwiteka. None se yahangara ate kuvuga ko nta rubanza afite nyamara akoresha uwo mutungo w’Uwiteka yamubikije mu guhaza irari rye ridafite ishingiro?IY 23.1

    Umubare utagira uko ungana wangizwa buri mwaka kubw’iryo rari, nyamara hari benshi barimbuka kubwo kubura ijambo ry’ubugingo. Abiyita Abakristo biba Imana icya cumi n’amaturo, nyamara barimo batambira ku gitambiro kirimbuzi cy’irari, mu gukoresha itabi, birenze uko batanga mu kugoboka abakene cyangwa batanga ibikenewe mu murimo w’Imana. Abejejwe by’ukuri bazanesha ingeso mbi zose zishingiye kw’irari. Maze ubwo nibwo imiyoboro yose y’ubutunzi bwabo bazayerekeza mu bubiko bw’Uwiteka, kandi Abakristo ni bo bakwiye gufata iya mbere mu kutihugiraho, kwitanga, no kwirinda. Maze nibwo bazaba umucyo w’isi.IY 23.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents