Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igishushanyo cy’Izahabu

    Umucyo ukomoka mu ijuru wari umaze kumurikira umwami Nebukadinezari, maze mu gihe gito agaragaza umutima wo kubaha Imana. Imyaka mike yo gutera imbere ituma yishyira hejuru mu mutima we, maze yibagirwa uko yari yasobanukiwe n’Imana Ihoraho. Yongera gusubira mu gusenga ibigirwamana noneho ashyizeho umwete.IY 26.3

    Ahereye ku butunzi bw’ibyo yanyaze ku rugamba, yacuze igishushanyo cy’izahabu gisa n’icyo yari yabonye mu nzozi, agishinga mu kibaya cya Dura, maze ategeka abatware bose n’abantu bose kukiramya, bitaba ibyo bakicwa. Iki gishushanyo cyari gifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’ubugari bwa metero eshatu, maze kigaragara nk’igifite ubwiza buhebuje imbere y’aba bantu basenga ibigirwamana. Maze hatangwa itegeko rihamagarira abatware bose b’umwami ngo baze mu munsi wo kwerekana icyo gishushanyo, maze nibumva ijwi ry’ihembe n’imyironge n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, bikubite hasi bakiramye. Haramutse hagize ugomera iri tegeko, yagombaga guhita ajugunywa mw’itanura rigurumana.IY 26.4

    Uwo munsi uragera, abantu bose baraterana, maze ijambo rigera ku mwami ko ba basore batatu b’Abaheburayo yari yarahaye gutegeka i Babuloni banze kuramya cya gishushanyo. Aba ni ba basore batatu bagenzi ba Daniyeli, abo umwami yari yarise Shadaraki, Meshaki na Abedinego. Yuzuye uburakari, Umwami abatumaho ngo baze aho ari, abereka itanura rigurumana, ababwira ko ari cyo gihano bari buhabwe baramutse banze kumvira itegeko rye.IY 26.5

    Uko gukangata k’umwami kwabaye uk’ubusa. Ntabwo yabashaga guhindura izi nyangamugayo ngo batezuke ku mugambi wabo wo kubaha Umutware w’isi yose. Bari barigishijwe mu mateka ya basekuruza ko kugomera Imana ari umugayo, akaga, ndetse birimo ingorane; kandi bazi ko kubaha Imana atari inkomoko y’ubwenge gusa, ahubwo ko ari n’urufatiro rw’imigisha y’ukuri. Bitegereza itanura rigurumana batuje n’iryo teraniro ry’abasenga ibigirwamana. Bizeye Imana, kandi ntizabatererana. Igisubizo cyabo kirangwa no kubaha umwami, nyamara bamubwira bamaramaje bati: “Nyagasani umenye ko tutazasenga imana zawe kandi ko tutazaramya ishusho y’izahabu wahagaritse” (Daniyeli 3:18).IY 27.1

    Uwo mwami w’umwibone yari ashagawe n’abatware be, hamwe n’abagaba b’ingabo banesheje amahanga; n’abantu bose bamwogeza ko afite ubwenge nk’ubw’imana zabo. Hagati y’urwo rusaku hari hahagaze abasore batatu b’Abaheburayo, bakomeje kwinangira kutumvira itegeko ry’umwami. Bubahirizaga amategeko y’i Babuloni igihe yabaga atagongana n’ay’Imana, ariko ntibabashaga gutandukira intambwe ingana n’agasatsi ko ku mutwe ngo bateshuke ku nshingano y’Umuremyi wabo.IY 27.2

    Uburakari bw’umwami bwari butagifite igaruriro. Mu mbaraga ze zihebuje n’icyubaro, kugira ngo asuzugurwe n’abahagarariye ubwoko busuzuguritse bw’abanyagano, cyari nk’igitutsi atabasha kwihanganira. Maze itanura ryenyegezwa karindwi kurusha uko ryakaga mbere, maze bajugunyamo ba basore b’Abaheburayo b’abanyagano. Ibirimi by’umuriro byari bikaze cyane, ku buryo abajugunye mo abo basore byabatwitse bikabica.IY 27.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents