Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbere y’Isumbabyose

    Ako kanya mu maso h’umwami hagaragaza ubwoba bwinshi. Amaso ye yari ayahanze umuriro ugurumana, maze ahindukirira abatware be, arababwira ati, ” Mbese ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?” (umurongo wa 24). Baramusubiza bati ‘Ni byo nyagasani.’ Nuko umwami aravuga ati, “Nyamara ndabona abagabo bane bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi ntacyo wabatwaye! Uwa kane arasa n’umwana w’Imana.” (umurongo 25).IY 27.4

    Iyo Kristo yiyeretse abana b’abantu, imbaraga itagaragara ivugana n’ubugingo bwabo. Bumva ko bari imbere y’Isumbabyose. Imbere y’ubutware bwe, abami n’abakomeye bahinda umushyitsi, kandi bakabona ko Imana ihoraho isumba imbaraga zose zo kwisi.IY 27.5

    Afite isoni n’ikimwaro, umwami aravuga ati, “… Bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” (umurongo 26). Baramwumvira, biyerekana imbere y’iteraniro ntacyo babaye, nta n’umwotsi unuka ku myambaro yabo. Iki gitangaza cyagize ingaruka ikomeye mu bitekerezo by’abantu. Cya gishushanyo gikomeye cy’izahabu, cyari cyarashinzwe mu cyubahiro, kiribagirana. Umwami atanga itegeko yuko umuntu wese uzavuga nabi Imana y’aba bagabo azicwa, “kuko nta yindi Mana ishobora gukiza nka Yo.” (umurongo 29).IY 27.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents