Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 5 - DANIYELI MU RWOBO RW’INTARE

    Igihe umwami Dariyusi yigaruriraga ingoma y’i Babuloni, yahise atangira guhindura imitegekere yayo. Dariyusi “yiyemeza gushyiraho abategetsi ijana na makumyabiri…; ashyiraho n’abayobozi batatu; barimo na Daniyeli” (Daniyeli 6:1, 2). Kandi “Daniyeli yarushaga cyane abandi bayobozi n’abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw’ubwami bwe bwose. (Umurongo wa 3). Icyubahiro cyahawe Daniyeli cyateye ishyari abatware bo muri ubwo bwami. Kubera ibyo abo bayobozi n’abategetsi bashakisha impamvu yose baheraho ngo bamurega. “Ariko bamuburaho ikosa n’icyaha kuko yari inyangamugayo. Nta burangare cyangwa ubuhemu bamubonyeho.” (umurongo wa 4).IY 30.1

    Mbega isomo tubona aha rireba Abakristo bose. Amaso yuzuye ishyari yose yari ahanzwe kuri Daniyeli umunsi ku wundi; bamuhanze amaso yuzuye urwango; nyamara nta na kimwe mu bikorwa bye babashaga kwerekana nk’ikosa. Kandi ntiyigeze yirata ko ari uwera, ahubwo yakoze ikiruseho kuba cyiza — yabayeho imibereho ikiranuka kandi yiyeguriye Imana.IY 30.2

    Uko gukiranuka kw’imico ya Daniyeli kwarushagaho kugaragara, niko abanzi be barushagaho kumwanga. Basaga n’abuzuye ibisazi, kuko ntacyo babashaga kumurega gishingiye ku mico ye cyangwa gishingiye no ku kutubahiriza inshingano ze. “Maze aba bagabo baravuga bati, “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y’Imana ye.” (Umurongo wa 5). Daniyeli yasengaga Imana yo mw’ijuru gatatu ku munsi. Iki ni cyo kirego cyonyine babashaga kumurega.IY 30.3

    Hacurwa noneho umugambi ubasha kumuhitana. Abanzi be bateranira i bwami basaba umwami ngo ashyireho itegeko yuko nta muntu n’umwe ugomba gusaba ikintu cyose Imana cyangwa undi muntu, keretse umwami Dariyusi, kumara iminsi mirongo itatu, ngo kandi uzanyuranya n’iryo tegeko, azahanishwe kujugunywa mu rwobo rw’Intare. Umwami ntiyari azi urwango aba bagabo bafitiye Daniyeli, ndetse ntiyanigeze atekereza ko iri tegeko ari we rigamije kugirira nabi. Kubwo gushimagiza umwami, bamwijeje ko bizamuhesha icyubahiro naramuka yemeje iryo tegeko. Bavuye imbere y’umwami mu maso yabo hagaragaza ukumwenyura guturuka ku kunesha kwa Satani, banejejwe n’umutego bateze umugaragu w’Imana.IY 30.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents