Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyitegererezo cy’Ubushizi bw’Amanga no Kwizerwa

    Umwami yemeza rya tegeko. Daniyeli amenya impamvu abanzi be bashaka kumuhirika. Ariko ntibyatumye ahindura gahunda ye n’umunsi n’umwe. Yakomeje gukora inshingano ze atuje nk’uko bisanwe, kandi kw’isaha yo gusenga akajya mu cyumba cye, amadirishya ye akinguye yerekeye i Yerusalemu, akerekeza amasengesho ye ku Mana yo mw’ijuru. Ibikorwa bye byavugaga ku mugaragaro nta bwoba ko nta mbaraga zo ku isi zifite ububasha bwo guhagarara hagati ye n’Imana ye ngo zimutegeke uwo agomba cyangwa atagomba gusenga. Intwari idatezuka! Ihagaze imbere y’isi n’uyu munsi irangwa no gushimwa nk’Umukristo ushize amanga kandi wizerwa. Umutima we wose awerekeza ku Mana, kabone nubwo yaba azi ko urupfu ari cyo gihano kimutegereje kubwo gusenga kwe.IY 30.5

    Abanzi be bakomeza kumugenza umunsi wose. Gatatu kose yinjira mu cyumba cye, kandi inshuro eshatu zose bumva ijwi rye atakambira Uhoraho. Bukeye babwira umwami yuko Daniyeli, umwe mu banyagano b’Abayuda, yanze kumvira itegeko rye. Umwami yumvise aya magambo, amaso ye arahweza abona umutego watezwe. Aterwa agahinda cyane kuba yaremeje iri tegeko, abunza imitima kugeza nimugoroba ashaka uko Daniyeli yakira. Ariko abahanuzi b’inshuti za ba banzi ba Daniyeli bari babiketse, maze baza imbere y’Umwami n’aya magambo ngo: “Nyagasani, uzirikane ko ukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko cyangwa iteka ryatangajwe n’umwami rishobora gukuka.” (umurongo 16). IY 31.1

    “Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli bakamujugunya mu rwobo rw’intare. Umwami aramubwira ati, ‘Imana yawe usenga buri gihe igukize.’ ” (umurongo wa 17). Bazana ibuye barikingisha urwobo, umwami ashyiraho ikashe ye bwite n’iz’ibikomangoma bye kugira ngo hatagira uhindura ibitegetswe kuri Daniyeli. ” Maze Umwami ajya mu ngoro ye arara atariye, yirinda ibimushimisha kandi ntiyabasha gusinzira.” (umurongo wa 18). IY 31.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents