Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 7 - IMICO YA YOHANA

    Intumwa Yohana yari afite umwihariko ku zindi ntumwa kuko yari azwi nk’ “umwigishwa Yesu yakundaga.” Kubera ko atigeraga agira ubwoba na gato, cyangwa intege nke, habe no guhindagurika mu mico, yari afite imico myiza, n’umutima w’urukundo. Bigaragara ko yanezezwaga cyane n’umwihariko w’urukundo yari afitanye na Yesu, kuko yagiye abona impano nyinshi zigaragaza icyizere n’urukundo Umukiza yari amufitiye. Yari umwe mu batatu bahawe amahirwe yo kwerekwa icyubahiro cya Kristo ku musozi yiyerekaniyeho afite ishusho irabagirana, ndetse no kubona agahinda ke i Getsemani; ndetse ni we Umwami wacu yaragije nyina kuri ya saha ya nyuma y’umubabaro ari ku musaraba.IY 36.1

    Urukundo Umukiza yagaragarije uyu mwigishwa ukundwa rwongeye kwigaragaza mu kwitanga kwe atizigamye. Yohana yomatanye na Kristo nk’uko ishami ry’umuzabibu rifata ku gishyitsi. Kubwa Shebuja, [Yohana] yemeye kwigerezaho no kwishyira mu kaga ari kumwe na Yesu muri cya cyumba yacirwagamo urubanza, ndetse no ku musaraba yari ahari; kandi ubwo yumvaga inkuru yuko Yesu yazutse, yarihuse ngo atanguranwe kugera ku mva aho bari bamuhambye, maze umurava we umushoboza no gusumbya intambwe Petero wakundaga guhubuka.IY 36.2

    Urukundo Yohana yakundaga Umukiza we ntabwo rwari urukundo rusanzwe rwa kimuntu, ahubwo rwari urukundo rw’umunyabyaha wihannye, wumvaga ko yacungujwe amaraso ya Kristo y’igiciro cyinshi. Yumvaga ari iby’icyubahiro gikomeye gukora no kubabazwa akora umurimo w’Umwami. Urukundo yakundaga Yesu rwatumye akunda abantu bose Kristo yapfiriye. Idini ye yagaragariraga mu bikorwa. Yavugaga ko urukundo umuntu akunda Imana rugaragarira mu gukunda abana bayo. Yakomeje kumvikana kenshi avuga ati “Ncuti nkunda, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana.” 1Yohana 4:11. “Igituma dukunda ni uko Imana yabanje kudukunda. Umuntu navuga ati, ‘Nkunda Imana ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma, yabasha ate gukunda Imana atabonye?” (imirongo 19, 20). Imibereho y’uwo mwigishwa yari ihuje n’ibyo yigishaga. Urukundo rwagurumanaga mu mutima we kubwa Kristo,ni rwo rwamubashishije kugaragaza umurava, mu gukora atizigamye kubwa bagenzi be, cyane cyane abavandimwe be bo mu itorero rya Kristo. Yari umubwiriza ukomeye, ugaragaza umurava mu byo akora, kandi w’umunyakuri, n’amagambo ye yabaga afite ireme yuzuye kudashidikanya.IY 36.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents