Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yohana na Yuda

    Isomo rikomeye tubasha kuribona binyuze mu kugereranya imibereho ya Yohana n’iya Yuda. Yohana yabagaho imibereho irangwa no kwezwa. Ku rundi ruhande, Yuda yari afite ishusho yo kubaha Imana, nyamara imico ye yo ari iya Satani kurusha uko yaba iyera. Yiyitaga ko ari umwigisha wa Kristo, ariko bikaba ku magambo naho ibikorwa bye bihakana Kristo.IY 39.4

    Yuda yari afite amahirwe amwe n’ayo Yohana yari afite yo kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo yize. Yategeraga amatwi inyigisho za Kristo, kandi imico ye yagombye kuba yarahinduwe n’ubuntu mvajuru. Ariko ubwo Yohana yashengurwaga n’amakosa ye kandi yifuza gusa na Kristo, Yuda we yangizaga imitekerereze ye yemera kuganzwa n’ibishuko, kandi akomeza kwihambiraho imico y’ubuhemu yamuhinduriraga kugira ishusho ya Satani.IY 39.5

    Aba bigishwa babiri bahagarariye Abakristo bose ku isi. Bose bavuga ko bakurikira Kristo; nyamara mu gihe bamwe bagenda bicisha bugufi, bigira kuri Yesu, abandi bo bagaragaza ko badakora ibijyanye n’ijambo, ahubwo ko ari abumva gusa. Itsinda rimwe ryezwa n’ukuri; naho irindi ntacyo rizi ku mbaraga ihindura y’ubuntu mvajuru. Abagize itsinda rya mbere barangwa no gupfa ku narijye buri munsi, kandi banesha icyaha. Naho abagize itsinda rya kabiri bo bashishikazwa n’irari ryabo, kandi bigatuma baba abagaragu ba Satani.IY 40.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents