Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8 - UMURIMO WA YOHANA

    Intumwa Yohana yamaze igihe cy’ubusore bwe mu bantu b’i Galilaya batize bamenyereye umwuga wo kuroba. Ntiyigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri; ariko kubana na Kristo, Umwigisha Mukuru, byamuhesheje ubumenyi buhanitse umuntu abasha kubona. Yanywereye ku isoko y’ubwenge afite umurava, kandi yifuza no kuyobora abandi ku “isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho” (Yohana 4:14). Kwiyoroshya mu mvugo, imbaraga ihebuje y’ukuri yavugaga, umurava mu by’umwuka warangaga inyigisho ze, byamushoboje kugera ku bantu b’ingeri zose. Ndetse n’abizera ntibabashaga gusobanukirwa byimazeyo ibanga mvajuru nk’uko ryahishurirwaga mu byo yavugaga. Yagaragaraga ko yahoraga yuzuwe na Mwuka Wera. Yahoraga yifuza gukangura ibitekerezo by’abantu ngo basingire ibitagaragara. Ubwenge yavugishaga, bwatumaga amagambo ye agwa nk’ikime, cyoroshya kandi kigakwira mu butaka.IY 41.1

    Kristo amaze gusubira mu ijuru, Yohana yakomeje gushikama mu kwizerwa, ahinduka umukozi w’ingirakamaro w’Umwami. Yishimiye hamwe n’abandi ugusukwa kw’imbaraga ya Mwuka ku munsi wa Pentekosite, kandi afite umurava n’imbaraga, yakomeje kubwira abantu amagambo y’ubugingo. Yakangishijwe gufungwa ndetse no kwicwa, ariko nta cyabashaga kumutera ubwoba.IY 41.2

    Imbaga y’abantu b’ingeri zose bazanwaga no kumva ibibwirizwa by’intumwa, maze bagakizwa indwara zabo mu izina rya Yesu, izina ritakundwaga na gato mu Bayuda. Abatambyi n’abategetsi barwanyaga ku mugaragaro ibikorwa byo gukiza abarwayi kuko byatumaga Yesu ashyirwa hejuru nk’igikomangoma cy’ubuzima. Baterwaga ubwoba n’uko vuba bidatinze isi yose yari kumwemera, maze bakabarega ko bishe Umuganga Ukomeye. Ariko uko barushagaho kugira umuhati wo guhagarika abashishikajwe no kumugana, niko barushagaho kumwizera ndetse no kuzinukwa inyigisho z’Abanditsi n’Abafarisayo. Buzuye uburakari, bafata Petero na Yohana, babajugunya muri Gereza. Ariko malayika w’Uwiteka, mu mbaraga nyinshi, akingura inzugi za gereza, abavanamo, arababwira ati, “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo” (Ibyakozwe n’intumwa 5:20).IY 41.3

    Adakebakeba kandi ashize amanga, Yohana yahamije Umwami we aho bishoboka hose. Yabonye ko Itorero ryari ryugarijwe n’ibihe by’akaga. Ibinyoma bya Satani byari byarakwiriye ahantu hose. Intekerezo z’abantu zarimo zikozwa hirya no hino n’uruhurirane rwo gushidikanya bari abahakanyi bakwiza inyigisho z’ibinyoma. Bamwe bavugaga ko bemera ukuri kandi bashyigikiye umurimo w’Imana bari ababeshyi. Bahakanaga Kristo n’ubutumwa bwe kandi bagerekaho ibinyoma bitangira ingano, n’imibereho yabo ari iyo kwica amategeko y’Imana.IY 41.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents