Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Insanganyamatsiko y’Umwihariko ya Yohana

    Insanganyamatsiko y’umwihariko ya Yohana yari urukundo rwa Kristo rutarondoreka. Yizeraga Imana nk’uko umwana yiringira umubyeyi urangwa n’urukundo n’impuhwe. Yari yarasobanukiwe n’imico n’umurimo wa Yesu; maze ubwo yabonaga Abayuda bene wabo barindagira mu nzira zabo nta rumuri rwa Zuba wo Gukiranuka rumurikira inzira zabo, yifuza kubageza kuri Kristo, Umucyo w’isi.IY 42.1

    Umwigishwa ukiranuka yabonye ko ubuhumyi bwabo, kwishyira hejuru kwabo, kwizera imigenzo byabo, no kutamenya Ibyanditswe Byera ari byo byabatwaye ingamira ku buryo batabashaga kugonda ijosi. Kwishyira hejuru n’urwango bari bafitiye Kristo kandi bahoraga bashyigashyira, byari bibateje akaga nk’ishyanga kandi bibabuza icyizere cy’ubugingo buhoraho. Ariko Yohana akomeza kubereka Kristo We nzira yonyine y’agakiza. Yohana yari asobanukiwe neza n’ibihamya by’uko Yesu w’i Nazareti ari We Mesiya kandi agahamya ko nta muntu ukwiriye kugendera mu mwijima w’ibinyoma kandi uwo Mucyo waratanzwe.IY 42.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents