Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuhamya bw’Imana Ntibucecekeshwa

    Aha tubona uko umutima ubasha kwinangira iyo ugambiriye kurwanya imigambi y’Imana. Abanzi b’Imana bari bagambiriye gukomeza ubwirasi no kwerekana imbaraga zabo imbere y’abantu. Kw’itegeko ry’umwami w’abami, Yohana yaciriwe ku kirwa cya Patimosi, ashinjwa nk’uko abivuga ati, “mporwa Ijambo ry’Imana n’iby’ukuri Yesu yahamije” (Ibyahishuwe 1:9). Ariko abanzi ba Kristo batsinzwe bidasubirwaho mu mugambi wabo wo gucecekesha umuhamya we w’indahemuka. Aho yari yaraciriwe ijwi rye ryakomeje kumvikana, ndetse rigera mu bihe biheruka, ritangaza ukuri guhebuje ubwiza kwigeze kubwirwa umuntu ubaho igihe gito.IY 47.1

    Patimosi, ikirwa cy’urutare kiri mu nyanja ya Aegean [Ayejeyani], nicyo abategetsi b’Abaroma bari barahisemo guciramo abagome. Ariko ku mugaragu w’Imana, aha hantu hataboneye guturwa hamubereye irembo ry’Ijuru. Yatandukanyijwe n’imihati y’iyi si ndetse n’umurimo we w’umuvuga butumwa, ariko ntiyatandukanyijwe no kubana n’Imana. Muri urwo rugo rwe rwa wenyine yabashaga kuvugana n’Umwami w’Abami ndetse akarushaho kwiga byimbitse ukwigaragaza kw’imbaraga y’ubumana abisoma mu gitabo cy’ibyaremwe no ku mpapuro z’ihishurwa. Yanezezwaga no gutekereza ku murimo utangaje w’irema no gushima imbaraga y’Imana yabihanze. Mu myaka yahise amaso ye yari amenyereye imisozi itwikiriwe n’ibiti, ibibaya bitoshye, n’imirima yera imyaka; kandi muri ubwo bwiza bw’ibyaremwe yishimiraga kugenzura ubwenge n’ubuhanga bw’Umuremyi. Ariko noneho yari azengurutswe n’ahantu utabona ubwiza haba n’icyakunezeza. Ariko kuri Yohana byari bitandukanye. Yabashaga gusoma inyigisho zikomeye mur’iki kidaturwa, kigizwe n’ibitare, mu bitangaza bikomeye, ndetse n’icyubahiro cy’ibyo mu kirere. Kuri we byose byahamyaga imbaraga z’Imana ndetse byerekana icyubahiro cyayo.IY 47.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents