Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uwakomezaga Kweza Isabato

    Umunsi w’Umwami uvugwa na Yohana wari Isabato, umunsi Yehova yaruhutseho nyuma y’umurimo ukomeye w’Irema, uwo yejeje akawuha umugisha akawuruhukaho. Yohana ari ku kirwa cya Patimosi yubahirije Isabato nk’uko yayubahirizaga akiri kumwe n’abandi bantu, abwiriza kuri uwo munsi. Kuri ibyo bihanamanga by’urutare bimuzengurutse, Yohana yibukijwe urutare rwa Horebu, n’uburyo Imana yavuganye n’abantu bayo, Ikavuga iti, “Wibuke kweza umunsi w’Isabato.” (Kuva 20:8).IY 48.3

    Umwana w’Imana yavuganiye na Mose hejuru ku musozi. Imana yagize urutare ubuturo bwayo. Urusengero Rwayo rwari umusozi uhoraho. Uwatanze amategeko mvajuru yamanukiye ku musozi w’urutare ngo atangaze amategeko Ye abantu bose bumva, ngo babashe kwemezwa n’imbaraga ikomeye n’icyubahiro, ngo bitume batinya gucumura ku mategeko Ye. Imana yatangarije amategeko yayo mu rusaku rw’inkuba n’imirabyo n’igicu kibuditse ku musozi, maze ijwi ryayo ryumvikana nk’ijwi ry’impanda iranguruye cyane. Itegeko rya Yehova ryari itegeko ridahinduka, kandi ibisate yanditseho ayo mategeko byari urutare, bishushanya kudahinduka kw’amategeko Ye. Urutare rwo ku musozi Horebu rwahindutse ahera ku bantu bose bakunda kandi baha icyubahiro amategeko y’Imana.IY 48.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents