Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yari Afungiranywe Ari Kumwe n’Imana

    Ubwo Yohana yatekerezaga ku byabereye i Horebu, Mwuka Wera wejeje umunsi wa karindwi yamujeho. Yatekereje ku cyaha cya Adamu cyo kugomera itegeko ry’Uwiteka, n’ingaruka iteye ubwoba yakurikiyeho. Urukundo rw’Imana ruhebuje, mu gutanga umwana wayo ngo acungure inyokomuntu yahabye, yabuze amagambo yarusobanura. Aruvuga mu nyandiko ze ahamagarira itorero n’isi yose kubyitegereza. “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenya, kuko batayimenye.” (1 Yohana 3:1). Kuri Yohana, cyari igitangaza ko Imana yabasha gutanga Umwana wayo ngo apfire umuntu wigometse. Maze aheranwa no gutangazwa n’ukuntu inama y’agakiza, yasabye ijuru gutanga ikiguzi kingana gutyo, nyamara abari bagenewe icyo gitambo bakaba ari bo batagiha agaciro, bakanga kucyemera.IY 49.1

    Aho Yohana yari afungiranywe yari kumwe n’Imana. Uko yarushagaho kwiga umuco w’ijuru binyuze mu murimo w’ibyaremwe, niko yarushagaho kwicisha bugufi imbere y’Imana. Akenshi yaribazaga ati, Kuki abantu babeshwaho n’Imana muri byose, badashaka kubana amahoro no kuyumvira ku bushake? Imana irahebuje mu bwenge, kandi nta kibasha gutangira imbaraga zayo. Ni Yo iyobora ijuru hamwe n’amasi atabarika. Irinda mu buryo buzira amakemwa ubuziranenge n’ubwiza bw’ibyo yaremye. Icyaha ni ukugomera amategeko y’Imana, kandi igihembo cy’icyaha ni urupfu. Ntihari kubaho kutavuga rumwe mu ijuru cyangwa ku isi iyo icyaha kitahinjira. Kutumvira itegeko ry’Imana ni byo byazanye akaga kose ibyaremwe bihura nako. Kuki abantu batagarukira Imana ngo biyunge na Yo?IY 49.2

    Ntabwo ari ikintu cyoroshye gucumura ku Mana, guhanganisha ubushake bw’umuntu n’ubw’Umuremyi we. Kumvira amategeko y’Imana bizanira abantu inyungu zitagira ingano, ndetse na hano muri iyi si. Kandi kumvira Imana bibazanira inyungu z’iteka ryose, bakibanira na Yo amahoro. Inyamaswa zo mu ishyamba zumvira itegeko ry’Umuremyi wazo mu buryo bwazo karemano. Ategeka inyanja yibona agira ati, “Garukira aha ntukaharenge, aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira” (Yobu 38:11); n’amazi ategetswe kumvira ijambo Rye. Imibumbe y’isi iyoborwa kuri gahunda, yumvira amategeko Imana yashyizeho. Mu byaremwe byose Imana yaremye ikabishyira ku isi, umuntu wenyine ni we wigometse. Nyamara kandi ni we ufite ubwenge bwo gutekereza no gusobanukirwa ibyo amategeko asaba n’umutimanama umucira urubanza iyo atayakurikije, ndetse n’amahoro n’umunezero agira iyo yayumviye. Imana yamuremanye umudendezo wo kumvira cyangwa kutumvira. Impano y’ubugingo bw’iteka — ubwiza buhoraho butagereranywa — byasezeraniwe abakurikiza ubushake bw’Imana, nyamara ku rundi ruhande umujinya We utegereje abagomera amategeko Ye.IY 49.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents