Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwerekwa Kristo

    Yohana yibukijwe ibihe byiza yari yarabonye mu mibereho ya Kristo. Mu kubiterezaho na none, yongera kwishimira amahirwe atangaje yigeze kugira, maze bituma ahumurizwa cyane. Mu kanya gato iyerekwa rye risa n’iriciwemo; noneho yumva abwirwa mu ijwi ryumvikana neza. Ahindukirira kureba aho ijwi ruturuka, maze atangazwa no kubona Umwami we, uwo yakundaga, uwo bagendanaga, uwo baganiriga, kandi uwo yabonye ababarizwa ku musaraba. Mbega uko ishusho ye yari yarahindutse! Ntabwo yari akiri “umuntu wuzuye umubabaro n’agahinda” (Yesaya 53:3). Ntabwo yari agifite ibimenyetso byo gusuzugurwa. Amaso ye yari ameze nk’ikirimi cy’umuriro; Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganijwe neza, uko urabagiranira mu muriro w’umucuzi. Ijwi rye ryumvikanaga nk’indirimbo y’amazi menshi. Mu maso he harabagirana nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu. Mu biganza bye harimo inyenyeri ndwi, zishushanya abayobozi b’itorero. Mu kanwa ke havagamo inkota ityaye impande zombi, ikimenyetso cy’imbaraga z’ijambo rye.IY 50.2

    Yohana, wakundaga cyane Umwami we, kandi wakomeje kunamba k’ukuri kugeza ubwo ashyizwe muri gereza, agakubitwa, ndetse yafi yo kwicwa, ntiyabasha kwihanganira ubwiza n’icyubahiro cya Kristo, maze agwa hasi nk’upfuye. Yesu arambika ibiganza ku mugaragu we wari urambaraye hasi, aramubwira ati, “Witinya;… dore ndiho, kandi nari narapfuye; ariko, dore ndiho by’iteka ryose” (Ibyahishuwe 1:17, 18). Yohana asubizwamo imbaraga zo guhagarara imbere y’Umwami we w’icyubahiro, maze noneho, binyuze mu iyerekwa ryera, ahabwa kubona umugambi w’Imana w’igihe kizaza. Ubwiza n’icyubahiro by’urugo rwo mu ijuru biramuhishurirwa. Yemererwa kureba ku ntebe y’Imana, abona iteraniro rinini ry’abacunguwe bambaye imyenda yera. Yumva indirimbo z’abamalayika bo mu ijuru, n’indirimbo zo kunesha ziririmbwa n’abaneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo.IY 50.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents