Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwicisha Bugufi bwa Yohana

    Uyu mwigishwa ukundwa yahawe amahirwe atangaje adakunze kuboneka mu bantu. Nyamara kubera ko yari yaramenyereye imico ya Yesu, ntiyigeze agira umutima wo kwishyira hejuru. Kwicisha bugufi kwe ntikwari gushingiye ku nshingano ye; byari ubuntu bw’Imana yambitswe nk’umwambaro. Yashatse guhisha ibikorwa byo gukiranuka kwe n’ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bamurangamira. Mu Butumwa Bwiza yanditse, Yohana avuga iby’umwigishwa Yesu yakundaga, ariko akirinda guhishura ko uwo wahawe icyo cyubahiro ari we ubwe. Imibereho ye yaranzwe no kutihugiraho. Imibereho ye ya buri munsi yigishaga kandi ikagaragaza ubugwaneza ku rugero rushoboka. Yari afite umutima w’urukundo rukwiriye kuranga abavandimwe b’umubiri ndetse n’abavandimwe muri Kristo. Yerekana kandi akagaragaza ko bene urwo rukundo ari umuco w’ingenzi ukwiriye kuranga abakurikira Yesu. Bitabaye ibyo, kwiyita Abakristo byaba ari imfabusa.IY 51.1

    Yohana yari umwigisha ntangarugero mu gushyira mu bikorwa gukiranuka. Agaragaza gukiranuka gukwiriye kuranga imico y’Abakristo. Bagomba kugira imitima iboneye n’imico itunganye. Uko byamera kose ntibagomba kunyurwa no kubyitwa ku izina gusa. Abivuga mu buryo bweruye ko kuba Umukristo ari ugusa na Kristo.IY 51.2

    Mu mibereho ye, Yohana yahoraga aharanira gukora ibihuje n’ubushake bw’Imana. Uyu mwigishwa yabanaga cyane n’Umucunguzi we, ari na cyo cyatumaga agira ubushishozi bwo gukiranuka n’icyubahiro bya Kristo, ku buryo yisuzumaga agasanga ko imico ye ikabije kuba mibi. Ariko ubwo Yesu mu cyubahiro cyinshi yabonekeraga Yohana, kumurabukwa rimwe gusa byari bihagije ngo [Yohana] yikubite hasi nk’upfuye. Uko niko bizagendekera abasobanukiwe neza Umwami n’Umukiza wabo. Uko barushaho gutekereza ku buzima n’imico ya Yesu, ni ko bazarushaho kwibona ko ari abanyabyaha, ni nako batazatinyuka kwiyita intungane mu mitima cyangwa kwirata ko ari abera.IY 51.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents