Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusimbuza Ubushishozi Amarangamutima

    Abenshi bavuga ko bejejwe mu by’ukuri ntibasobanukiwe n’umurimo w’ubuntu ukorera mu mitima. Baramutse basuzumwe bakageragezwa, basangwa bameze nka wa Mufarisayo wiyitaga umukiranutsi. Ntibabasha gutandukanya ukuri n’ibinyoma. Birengagiza ubushishozi no gushyira mu gaciro, bakiringira gusa amarangamutima yabo, ibi byose bishingiye ku kumva hari urugero rwo kwezwa bagezeho mu mibereho yabo. Binangira imitima bagakomeza gukora ibidakwiye bakomeza kugaragaza gukiranuka kwabo, mu magambo menshi, nyamara nta mbuto zishimwa muri bo zibasha kubigaragaza. Aba biyita ko bakiranuka ntabwo bishuka ubwabo gusa biyoberanya, ahubwo imibereho yabo igira ingaruka mbi zibasha kuyobya abandi benshi bifuzaga kugendera mu bushake bw’Imana. Bashobora kumvikana kenshi bavuga bati, “Imana niyo inyobora! Imana niyo inyigisha! Jye nta cyaha ngira!” Abenshi bahura n’uwo mwuka basakirana n’umwijima, urujijo batabasha gusobanukirwa. Ariko ibi byose biterwa n’uko binyuranije na Kristo we rugero rw’ukuri.IY 10.3

    Ukwezwa kuvugwa na Bibiliya ntigushingiye ku marangamutima. Aha niho benshi bayobera. Amarangamutima bakaba ari yo bagira igipimo. Iyo bumvise bahimbawe cyangwa banezerewe, bakavuga ko bejejwe. Kugira umunezero cyangwa kumva nta byishimo sibyo bihamya ko umuntu yejejwe cyangwa atejejwe. Kwezwa si ikintu kikubita ahongaho uwo mwanya. Kwezwa nyakuri ni umurimo wa buri munsi, ukomeza igihe cyose ubuzima bugikomeza. Abarwana n’ibigeragezo bya buri munsi, bagatsinda imibereho ibakururira gukora icyaha, kandi bifuza gukiranuka ko mu mutima n’imibereho yabo yose, ntibajya birata ko ari abaziranenge. Bafite inzara n’inyota byo gukiranuka. Banga icyaha urunuka.IY 10.4

    Hari abirata ko ari abaziranenge bakanavuga ko bafite ukuri, kimwe na bagenzi babo, ugasanga ko bitoroshye kubatandukanya; nyamara ibyo aribyo byose, itandukaniro rirahari. Ubuhamya bw’abo bishyira hejuru buzatuma impumuro nziza y’Umwuka wa Kristo uva ku iteraniro, kandi buzasiga ubukonje ku baririmo, nyamara iyaba koko nta cyaha cyabarangwagaho, imibereho yabo niyo yakararitse abamarayika bera guterana na bo, maze amagambo yabo koko akaba “nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11).IY 11.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents