Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Pawulo Asabira Itorero

    Mu rwandiko rwe yandikiye itorero rya Efeso, Pawulo ashyira imbere yabo “ubwiru bw’ubutumwa bwiza” (Abefeso 6:19), aribwo “butunzi bwa Kristo butarondoreka” (Abefeso 3:8), anabizeza ko ahora abasabira ngo batere imbere mu mibereho yabo mu bya Mwuka:IY 54.2

    “Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,…ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we; kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugera ku kuzura kw’Imana.” (Abefeso 3:14-19).IY 54.3

    Yandikiye abavandimwe b’i Korinto na bo agira ati, “Mwebwe abo mu itorero ry’Imana… berejwe muri Kristo Yesu…: Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu; kuko muri byose mwatungiwe muri We, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose; kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe, bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.” (1 Abakorinto 1:2-7). Aya magambo ntabwo yandikiwe itorero ry’i Korinto gusa, ahubwo yandikiwe n’abantu b’Imana bazabaho kugeza ku iherezo ry’ibihe. Buri Mukristo wese abasha no kwishimira imigisha yo kwezwa.IY 54.4

    Intumwa Pawulo akomeza muri aya magambo: “Ariko bene Data ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama” (umurongo wa 10). Pawulo ntiyabashaga kubingingira gukora ibidashoboka. Ubumwe ni igihamya gikomeye cy’ubutungane bw’Umukristo.IY 55.1

    Mu rwandiko yandikiye Abakolosayi na none abereka amahirwe atangaje yashyizwe imbere y’abana b’Imana. “Kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,… Nicyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo.” (Abakolosayi 1:4-11).IY 55.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents