Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Urugero rw’Ubutungane

    Intumwa Pawulo yahoraga iharanira kugera ku rugero rw’ubutungane nk’urwo yifurizaga abavandimwe be. Dore uko yandikiye Abafilipi: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu:…kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu” (Abafilipi 3:7-14). Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kwirata, kw’abavuga ko ari abera n’abaziranenge, ugereranyije n’imvugo y’intumwa Pawulo. Nyamara kandi ubutungane bwo gukiranuka kw’imibereho ye nibyo byamuhaye imbaraga yo kuvuga ibyo.IY 55.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents