Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukosora Imico yo Kwizera

    Iyaba twemereraga imico Imana ishaka igakurira muri twe, twabasha kubaka ingeso nziza mu mibereho yacu y’iby’iyobokamana. Nk’uko ibyokurya by’umubiri ari ngombwa kubwo gukura kwawo, ni ko isengesho rya buri munsi ari ngombwa kugira ngo dukurire mu buntu, ndetse no mu mibereho y’ibya Mwuka ubwayo. Tugomba guhora twimenyereza kuzamura intekerezo zacu ku Mana mu masengesho. Ibitekerezo byacu ni birorongotana, tugomba kubigarura; nidukomeza uwo muhati, bizagera aho bitubera umuco utaturemereye. Ntitubasha kwitandukanya na Kristo n’akanya na gato ngo tugire amahoro. Abasha kutuba hafi yita kuri buri ntambwe yacu, iyo twitaye ku mabwiriza we ubwe yadushyiriyeho.IY 59.3

    Imyizerere igomba kwitabwaho cyane mu mibereho yacu yose. Ibindi byose bigomba kuza hanyuma y’ibingibi. Imbaraga zacu zose, z’ubugingo, umubiri, n’umwuka, zigomba guhora ku rugamba rwa Gikristo. Tugomba guhanga amaso Kristo ngo aduhe imbaraga n’ubuntu, kandi nta kabuza tuzanesha nk’uko Kristo yapfuye ku bwacu.IY 59.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents