Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Indirimbo yo Kunesha ya Pawulo

    Intumwa Pawulo yahiriwe n’Imana, ajyanwa mu iyerekwa agezwa mu ijuru rya gatatu, aho yeretswe ibyo atemerewe guhishura. Nyamara ibi ntibyamuteye kwishyira hejuru cyangwa ngo yiyemere. Yabonye akamaro ko guhora uri maso no kwizinukwa, maze ukavuga weruye uti, “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:27).IY 61.1

    Pawulo yararenganijwe kubera ukuri, nyamara ntitumwumva yivovota. Ubwo yasuzumaga ubuzima bwe bwuzuye imiruho, gukorera abandi, no kwitanga, yaravuze ati, “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa” (Abaroma 8:18). Ijwi ryo kunesha ry’umugaragu w’Imana ukiranuka rigera no mu gihe cyacu rigira riti: “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?... Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze. Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamalayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” (Abaroma 8:35-39).IY 61.2

    Nubwo Pawulo yageze ubwo afungirwa muri gereza i Roma —atandukanijwe n’umucyo n’umwuka wo mu kirere, ahagaritswe ku nshingano ye yo kwamamaza inkuru nziza, kandi ategereje gucirwa urwo gupfa —nyamara ntiyigeze agira gushidikanya cyangwa ngo yumve yihebye. Muri uwo mwijima wo mu buroko ni ho havuye ubuhamya bwe ajya gupfa, bwuzuye kwizera gutangaje, n’ubutwari bwakomeje gufasha imitima y’abera ndetse n’abahowe Imana mu bihe byakurikiyeho. Amagambo ye agaragaza neza ingaruka y’uko kwezwa twagiye tubona muri iki gitabo yayanditse muri aya magambo agira ati: “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, Umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose” (2 Timoteyo 4:6-8).IY 61.3

    **********

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents