Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyatumye Kristo Yangwa

    Umucunguzi wacu ni We wari umucyo w’isi, ariko ab’isi ntibamumenya. Yakomeje gukora ibikorwa by’impuhwe, kugira ngo abashe kumurikira inzira zabo; nyamara ntiyigeze ahamagarira abazaga bamugana ngo barebe uko yari atandukanye n’abandi, barebe ukwiyanga kwe, ukwitanga yagiraga, ndetse n’ibikorwa bye bigamije gufasha abandi. Abayuda ntibigeze banezezwa n’iyo mibereho. Babonaga ko imyizerere ye nta gaciro ifite, kuko itahamanyaga n’ingero zabo mu by’iyobokamana. Bahitamo kuvuga ko Kristo atari umunyedini mu by’umwuka ndetse no mu mico; kuko idini yabo yari ishingiye ku kwigaragaza, gusengera mu ruhame, no kugira ibikorwa by’ubugiraneza ngo bagaragare. Bamamazaga ibikorwa byabo byiza, nkuko bamwe bamamaza ko ari abaziranenge. Bakoraga ibishoboka byose ngo abantu bose bababone ko ari abaziranenge. Ariko imibereho ya Kristo yose yari ihabanye n’ibyo. Ntiyigeze yifuza inyungu cyangwa icyubahiro. Ibikorwa bye byiza byo gukiza yabikoraga mu buryo bwicishije bugufi mu buryo bwose bushoboka, nubwo atabashaga kwirengagiza ishimwe ry’ababaga bakiriye iyo migisha ye itangaje. Kwiyoroshya no kwicisha bugufi nibyo byarangaga imibereho ye. Iryo tandukaniro ryari hagati y’imibereho ye n’iy’Abafarisayo ni ryo ryatumye batamwemera.IY 13.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents