Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 2 - AMAHAME YO KWIRINDA YARANZE DANIYELI

    Umuhanuzi Daniyeli yari icyamamare mu mico. Yari urugero rwiza rw’icyo abantu babasha kuba cyo igihe bifatanije n’Imana yo Soko y’ubwenge. Ibike byanditse ku mibereho y’uyu mukiranutsi w’Imana byandikiwe kudufasha twe abagombaga kubaho mu gihe gikurikira icyo yabayemo duhamagarirwa kwihanganira ibitugerageza byose.IY 15.1

    Igihe ubwoko bw’Abisiraheli, abami, abatware, ndetse n’abatambyi bajyanagwa nk’imbohe mu bunyage, bane muri bo batoranirijwe gukora mu ngoro y’umwami w’i Babuloni. Umwe muri bo yari Daniyeli, wagaragaje kuva kiri muto ubwenge budasanzwe bwakomeje kumuranga no mu myaka yakurikiyeho. Aba basore bose bari ibikomangoma, kandi bavugwaho ko bari abasore “batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge,” (Daniyeli 1:4). Abonye impano idasanzwe muri aba basore b’abanyagano, umwami Nebukadinezari agambirira kubategurira kuzaba mu myanya ikomeye mu bwami bwe. Kugira ngo babashe kuba bafite ubumenyi bwo guca imanza mu gihe cyabo, bikurikije imico y’iburasirazuba, bagombaga kwigishwa ururimi rw’Abakarudaya, no kwitabwaho imyaka itatu bahabwa imyitozo y’umubiri no gutozwa ingeso nziza.IY 15.2

    Abasore bo muri iri shuri ntibari bemerewe gusa kuba mu ngoro y’umwami, ahubwo bagombaga no guhabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa bivuye ku meza y’umwami. Muri ibi byose umwami yumvaga ko atabahesheje icyubahiro gusa, ahubwo yifuza ko banamenererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo uko bishoboka.IY 15.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents