Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwemerwa n’Imana Bifite Agaciro Kurenza Ubuzima

    Daniyeli yabashaga kubona impamvu y’urwitwazo rwatuma adohoka abitewe n’ibigeragezo; ariko kwemerwa n’Imana nibyo byari bifite agaciro kurenza ibyo yahabwa n’ubutware bwo kuri iyi si, ndetse bifite agaciro karenze n’ubuzima ubwabwo. Kubera imico ye myiza, yagiriye umugisha kuri Melizari, umutware wari ushinzwe abasore b’Abayuda, Daniyeli amusaba ko batahabwa kw’ifunguro ry’umwami cyangwa kuri vino ye. Melizari agira ubwoba ko aramutse yemeye iki cyifuzo, ko byazarakaza umwami maze akaba yishyize mu kaga. Nk’uko bigendekera benshi mur’iki gihe, yatekerezaga ko kutarya ibi biryo byiza ndetse na vino byari gutuma bananuka ndetse bagasa n’abarwaye badafite intege, ngo naho ibyokurya by’umwami byagombaga gutuma basa neza ndetse bikabaha imbaraga n’ubwenge.IY 17.1

    Daniyeli asaba ko babibagerageresha iminsi icumi — abo basore b’Abaheburayo mur’iyo minsi micye gusa bemererwa kurya ibyokurya byoroheje, naho bagenzi babo bakomeza guhabwa igaburo rivuye ku meza y’umwami. Ibyo bimaze kwemerwa, Daniyeli yumva ko ashubijwe neza. N’ubwo yari umusore, yari yarabonye akaga gaterwa na vino n’imibereho yo kudamarara ko bigira ingaruka ku mubiri n’ibitekerezo.IY 17.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents