Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 3 - KWIFATA MU BYO TURARIKIRA N’IBYO TWIFUZA

    “…Mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu,” niyo mvugo y’intumwa Petero (1 Petero 2:11). Abenshi bafata iri somo nk’umuburo ku byerekeye irari ry’ubusambanyi gusa, ariko rifite ubusobanuro bwagutse biruseho. Ribuza ikintu icyo aricyo cyose cyagira ingaruka mbi bitewe n’irari no kwifuza. He kugira umuntu wese wiringira Imana wakwirengagiza ubuzima bw’umubiri, maze akibeshya ko kutirinda mu mirire atari icyaha, kandi ko bitabasha kugira ingaruka mu mibereho ye mu bya Mwuka. Hari isano ya bugufi cyane hagati y’iby’umubiri n’imibereho yo guhitamo ikibi n’icyiza. Ingeso yose idashyigikiye imibereho myiza y’ubuzima itesha agaciro intekerezo z’ubunyangamugayo. Imico mibi mu mirire n’iminywere ijyana ku gukora amakosa mu ntekerezo no mu bikorwa. Gutwarwa n’irari byongera imbaraga z’ubunyamaswa, zikaba arizo ziganza mu ntekerezo no kurenza imbaraga z’umwuka.IY 19.1

    Ntibishoboka ko umuntu yanezezwa n’imigisha yo kwezwa nyamara agifite kamere yo kwikunda ndetse n’umururumba. Benshi banihishwa no kuremererwa n’umutwaro w’ingaruka mbi zikomoka ku mirire n’iminywere, byonona imibereho n’ubuzima. Bananiza ingingo zabo zishinzwe igogora kubera kurenza urugero. Imbaraga umuntu yahawe kurwanya ihohoterwa ry’umubiri iratangaje, ariko umuntu akomeje kwimenyereza kurya no kunywa birenze urugero bituma imbaraga z’umubiri zigabanuka. Mu gushyira imbere gutwarwa n’irari no kwifuza bituma n’abitwa Abakristo bagenda baremara mu mikorere yabo, ndetse bikagabanya imbaraga z’umubiri, iz’ibitekerezo, n’iz’imico. Reka abo banyantege nke batekereze uko bagombye kumera iyo baza kwirinda ndetse bagashyigikira gahunda y’ubuzima buzira umuze aho kubwangiza.IY 19.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents