Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwa marayika wa kabiri

    Ubwo amatorero yangaga kwakira ubutumwa bwa marayika wa mbere, yanze umucyo uturutse mu ijuru maze aragwa ava mu buntu bw’Imana. Biringiraga imbaraga zabo ubwabo, kandi kubwo kurwanya ubutumwa bwa marayika wa mbere, bari bishyize aho batashoboraga kubona umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa kabiri. Ariko abatoni b’Imana bakandamizwaga bemeye ubutumwa buvuga ngo: “Iraguye Babuloni” maze basohoka muri ayo matorero.IZ 186.1

    Ubutumwa bwa marayika wa kabiri buri hafi kugera ku musozo, 70Umusozo w’ubutumwa bwa marayika wa kabiri: Nubwo dusobanukiwe neza ko ubutumwa bw’abamarayika batatu ari ubutumwa bugendanye n’iki gihe turimo, tuzirikana kandi ko mu ibwirizwa ryabwo rya mbere, ubutumwa bwa marayika wa mbere ndetse n’icyo buvuga ko “Igihe cy’Imana cyo guca urubanza gisohoye”, bufitanye isano no kwamamaza ubutumwa bwo kwitegura kugaruka kwa Yesu kwari kwitezwe mu myaka ya 1830 na 1840. Ubutumwa bwa marayika wa kabiri bwatangiye kwamamazwa mu mpeshyi y’umwaka wa 1844 ubwo abizera abari bategereje kugaruka kwa Yesu bahamagarirwaga gusohoka mu matorero yari yaranze kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa mbere. Kandi nubwo ari ukuri ko ubutumwa bwa marayika wa kabiri bukomeje kuba ukuri kw’iki gihe, habayeho umusozo cyangwa indunduro yabwo mbere gato y’itariki ya 22 Ukwakira, 1844. Igihe ubutumwa bw’abamarayika batatu bwongera gushyirwa imbere y’abatuye isi mbere y’uko Kristo agaruka, marayika uvugwa mu Byahishuwe 18:1 yunga mu ijwi rya marayika wa kabiri, mu butumwa atangaza agira ati: “Iraguye, iraguye, Babuloni.” “Bwoko bwanjye nimuyisohokemo.” Soma mu Intambara Ikomeye, igice cya 38: “Umuburo uheruka.” nabonye umucyo mwinshi uturutse mu ijuru warasiraga ku bwoko bw’Imana. Imirasire y’uwo mucyo yarabagiranaga nk’izuba. Nuko numva amajwi y’abamarayika barangurura bagira bati: “Dore Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!”IZ 186.2

    Urwo rwari urusaku rwa mu gicuku rwagombaga guha imbaraga ubutumwa bwa marayika wa kabiri. Abamarayika boherejwe bavuye mu ijuru ngo bajye gukangura abera bari bacitse intege no kubategurira gukora umurimo ukomeye wari ubategereje. Abantu bari bafite impano zikomeye si bo babaye aba mbere kwakira ubu butumwa. Abamarayika boherejwe ku bicishije bugufi, bari bitanze, maze babategeka kurangurura bavuga bati: “Dore Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!” Abari bahawe inshingano yo kuvuga ijwi rirenga bagiye bwangu, bavuga ubwo butumwa mu mbaraga za Mwuka Muziranenge, maze bakangura abavandimwe babo bari bacitse intege. Uyu murimo ntiwahagaze mu bwenge n’ubuhanga by’abantu, ahubwo wahagaze mu mbaraga z’Imana, kandi abera bayo bumvise iryo rarika ntibashoboraga kutabwumvira. Abari baragize ibya mwuka nyambere mu mibereho yabo nibo babaye aba mbere mu kwakira ubu butumwa, kandi abari barabanje mu murimo ni bo babwakiriye nyuma maze bafasha abandi kurangurura bati: “Dore Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!”IZ 186.3

    Mu bice byose by’igihugu hagejejwe umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa kabiri, maze iryo rangurura rikora ku mitima y’abantu ibihumbi byinshi. Uwo mucyo wavaga mu mujyi ukajya mu wundi, ukava mu mudugudu ukagera mu wundi kugeza igihe ubwoko bw’Imana bwari butegereje bwakanguriwe burundu. Mu matorero menshi ubu butumwa ntibwemerewe kuhatangirwa, bituma imbaga y’abari bafite ubuhamya buzima basohoka muri ayo matorero yaguye. Urusaku rwa mu gicuku rwasohoje umurimo ukomeye cyane. Ubwo butumwa bwakoraga ku mutima, bugatera abizera kwishakira ubuhamya buzima bwabo ubwabo. Bari bazi ko ntawe ushobora kwishikingiriza ku wundi.IZ 187.1

    Abera bari bategerezanyije amatsiko Umwami wabo biyiriza ubusa, bari maso kandi bakomeza gusenga ubudasiba. Ndetse n’abanyabyaha bamwe bari bategereje icyo gihe bafite ubwoba; ariko umubare munini w’abantu wagaragaje umwuka wa Satani ubwo barwanyaga ubwo butumwa. Ahantu hose barakobanaga kandi bagakwena basubiramo bati: “Nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha.” Abadayimoni babateye kwinangira imitima no kwanga umucyo wose uturutse mu ijuru kugira ngo bakomeze kuboherwa mu mutego wa Satani. Abantu benshi mu bavugaga ko bategereje kugaruka kwa Kristo nta ruhare bagize mu murimo wo kwamamaza ubwo butumwa. Ikuzo ry’Imana bari barabonye, ukwicisha bugufi no kwitanga byarangaga abategereje, ndetse n’uburemere butangaje bw’ibyo biboneye byabateye kuvuga ko bemeye ukuri; nyamara ntibari bigeze bahinduka. Ntabwo bari biteguye kugaruka k’Umwami wabo.IZ 187.2

    Umwuka wo gusenga bamaramaje kandi bivuye ku mutima ni wo warangaga abera aho bari bari hose. Barangwagaho ubutungane. Abamarayika bitegerezanyaga amatsiko ngo barebe inkurikizi z’ubwo butumwa, kandi bazahuraga ababwakiriye, babakura mu by’isi kugira ngo baronke byinshi biva mu iriba ry’agakiza. Icyo gihe Imana yemeraga ubwoko bwayo. Yesu yabarebanye umunezero, kuko ishusho ye yabagaragaragamo. Bari baritanze burundu, kandi by’ukuri, bategereje guhindurwa ngo bahabwe kudapfa. Ariko kandi bagombaga kongera kubura ibyo bari biteze mu buryo bubabaje cyane. Igihe bari bategereje, biteze gucungurwa, cyarahise. Bari bakiri ku isi kandi byasaga n’aho ingaruka z’umuvumo zitakigaragara. Umutima wabo wari urangamiye ijuru, kandi kubwo kubitegereza banezerwe, bari baramaze gusogongera ku gucungurwa batandukanye n’urupfu; nyamara ibyiringiro byabo ntibyasohoye.IZ 187.3

    Ubwoba abantu benshi bari baragize ntibwahereyeko bushira. Ntabwo bahise bishima hejuru y’abari babuze ibyo bari biteze. Ariko kuko nta bimenyetso by’umujinya w’Imana byagaragaye, bashize ubwoba bari bafite maze batangira gukoba no gukwena. Ubwoko bw’Imana bwongeye gushungurwa no kugeragezwa. Ab’isi barabasetse, barabakwena kandi barabagaya; maze abari barizeye badashidikanya ko Yesu yagombye kuba yaraje kuzura abapfuye, agahindura abera bakiri bazima ndetse akima ingoma ibihe bidashira, babaye nk’uko byagendekeye abigishwa ubwo bari bageze ku gituro cya Kristo bati: “Bakuyemo Umwami wanjye, none sinzi aho bamushyize!”IZ 187.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents