Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    INYONGERA
    Ubusobanuro

    Ncuti Bakristo nkunda: Nk’uko nigeze kwandika incamake y’ibyo nanyuzemo mu buzima bwanjye ndetse n’ibyo neretswe bigashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 1851, bigaragara ko ari inshingano yanjye kuzirikana ingingo zimwe ziri muri ako gatabo gato kandi nkagira n’ibyo neretswe vuba ntangaza:IZ 86.1

    1. Mu mpapuro zibanza aho navugaga ku iyerekwa nagize ryerekeye Isabato, nahavuze amagambo akurikira: “Nabonye ko Isabato yera ari urukuta, kandi izakomeza kuba urukuta rutandukanya Isiraheli nyakuri y’Imana n’abatizera; kandi ko Isabato ari ikibazo gikomeye gihurizwaho imitima y’abera bakundwa n’Imana; abera bategereje kugaruka kwa Yesu. Nabonye ko Imana ifite abana batabona kandi batubahiriza Isabato. Ntibigeze banga umucyo werekeye Isabato. Kandi ku itangira ry’igihe cy’akaga gakomeye twujujwe Mwuka Wera ubwo twagendaga kandi tukamamaza Isabato tudakebakeba.”IZ 86.2

    Ibi nabyeretswe mu mwaka wa 1847 ubwo hariho bake mu bavandimwe bacu bari biteguye kugaruka kwa Yesu bubahirizaga Isabato, kandi muri bo harimo bake cyane bibwiraga ko kubahiriza Isabato ari byo by’ingirakamaro kandi bihagije mu gushyira itandukaniro hagati y’ubwoko bw’Imana n’abatizera. Isohora ry’iryo yerekwa ryatangiye kugaragara. Ntabwo “Itangira ry’igihe cy’akaga” kivugwa aha ryerekeza ryose ku gihe bya byago bizatangira gusukwa, ahubwo ryerekeza ku gihe gito cyane kizabaho mbere gato y’uko ibyo byago bisukwa, ubwo Yesu azaba ari mu buturo bwera. Icyo gihe, ubwo umurimo w’agakiza uzaba urangiye, ibihe by’agaka bizaba ku isi, amahanga azarakara, ariko akomwe mu nkokora kugira ngo atabuza umurimo wa marayika wa gatatu gukorwa. Icyo gihe hazabaho “imvura y’itumba,” cyangwa ihemburwa riturutse ku Mana kugira ngo rihe imbaraga ijwi riranguruye rya marayika wa gatatu, kandi itegurire abera gushikama igihe ibyago birindwi by’imperuka bizaba bisutswe.IZ 86.3

    2. Iyerekwa ryerekeye “Urugi rukinguye n’urugi rikinze” ryatanzwe mu mwaka wa 1849. Guhuza Ibyahishuwe 3:7,8 n’ubuturo bwera bwo mu ijuru ndetse n’umurimo wa Kristo, byose byabaye bishya kuri jye. Ntabwo nari narigeze numva bene icyo gitekerezo kivugwa n’umuntu uwo ari we wese. Ariko ubu ubwo ingingo yerekeye ubuturo bwera iri gusobanuka neza, ubusobanuro bwabwo buri kugaragara mu mbaraga n’ubwiza bwabyo.IZ 86.4

    3. Iyerekwa ry’uko “Uwiteka yongeye kurambura ukuboko kwe kugira ngo abyutse abasigaye bo mu bwoko bwe, ryerekeje gusa ku bumwe n’imbaraga byarangaga abategereje Kristo, ndetse no ku kuba Uwiteka yari yaratangiye kunga no kongera kubyutsa ubwoko bwe.IZ 86.5

    4. Kwigaragaza kwa Mwuka. Mu bice bibanza by’iki gitabo hari aho nanditse ngira nti: “Nabonye ko amayobera arenze ubwenge yabereye i New York n’ahandi ari imbaraga za Satani zayakoze, kandi ko ibintu nk’ibyo bizakomeza kuba gikwira bitwikirijwe umwambaro w’iyobokamana kugira ngo bitere abantu bashutswe kwirema agatima bumva ko bafite umutekano ndetse no kugira ngo niba bishoboka, bikururire intekerezo z’ubwoko bw’Imana kuri ibyo bintu kandi bibutere gushidikanya inyigisho n’imbaraga za Mwuka Wera.” Iri yerekwa ryatanzwe mu mwaka wa 1849, hashize hafi imyaka itanu. Icyo gihe kwigaragaza kw’imyuka kwabonekaga gusa mu mujyi wa Rochester kandi ibyo byamenyekanye ku izina ry’“Ikomanga ry’i Rochester.” Kuva icyo gihe ubuyobe bwarakwiriye bugera ku rwego rurenze uko umuntu wese yari abyiteze.IZ 87.1

    Byinshi mu byavuzwe ku iyerekwa ryo muri Kanama mu 1850 ryo mu gice kivuga “Gutwarwa intekerezo mu buryo bw’amayobera,” byatangiye gusohora kandi n’ubu biri gusohora. “Nabonye ko bidatinze kuvuga amagambo arwanya ibyo gutwarwa intekerezo bizafatwa nko gutuka Imana, kandi mbona ko uko gutwarwa kuzarushaho kuba gikwira. Neretswe kandi ko imbaraga za Satani ziziyongera kandi na bamwe mu bayoboke be b’indahemuka bazagira ubushobozi bwo gukora ibitangaza n’aho byaba kumanura umuriro mu ijuru mu maso y’abantu. Neretswe ko hakoreshejwe gutwara intekerezo z’abantu no gutuma baba nk’abatewe ikinya, abo bapfumu bagezweho bazigana ibitangaza byose byakozwe n’Umwami wacu Yesu Kristo. Abantu benshi bazizera ko imirimo yose ikomeye Umwana w’Imana yakoze igihe yari ku isi nayo yakozwe n’imbaraga nk’iyo.”IZ 87.2

    Nabonye ko ubuyobe bwo gutwara intekerezo z’abantu bugenda butera imbere cyane, kandi ko biramutse bishobotse bwayobya n’abatoranyijwe. Satani azagira ubushobozi bwo kuzana imbere yacu ishusho ifite igihagararo kimeze rwose n’icy’abo mu miryango yacu cyangwa incuti zacu zisinziriye muri Yesu. Bizakorwa kugira ngo bigaragare nk’aho izo ncuti zacu ari zo ziri imbere yacu; amagambo twari tumenyereye zavugaga zikiriho azavugwa, kandi ijwi bari bafite bakiriho naryo rizumvikana mu matwi yacu. Ibi byose bizaberaho kuyobya abera no kubagusha mu mutego wo kwizera ubwo bushukanyi.IZ 87.3

    Nabonye ko abera bagomba gusobanukirwa byimbitse ukuri kw’iki gihe, kandi bizaba ngombwa ko uku kuri bagukomeraho bagukuye mu Byanditswe. Bagomba gusobanukirwa n’uko abapfuye bamera kuko imyuka y’abadayimoni izabiyereka, ikababwira ko ari abavandimwe n’incuti zabo. Iyo myuka izababwira ko Isabato yahinduwe, kandi ibabwire n’izindi nyigisho zitari mu Byanditswe. Abo badayimoni bazakora ibyo bashoboye byose kugira ngo batere abantu kubakunda no kubagirira impuhwe, kandi bazakorera ibitangaza imbere yabo kugira ngo bihamye ibyo bavuga. Ubwoko bw’Imana bugomba kuba bwiteguye guhangana n’iyo myuka bukoresheje ukuri kwa Bibiliya kuvuga ko abapfuye nta cyo bazi kandi ko abo bababonekera ari imyuka y’abadayimoni. Intekerezo zacu ntizigomba gutwarwa n’ibintu bituzengurutse, ahubwo zikwiriye gutwarwa n’ukuri kw’iki gihe ndetse no kuba twitegura gutanga impamvu z’ibyiringiro byacu dufite kwicisha bugufi no kubaha. Tugomba gushaka ubwenge buturutse mu ijuru kugirango tuzabashe guhagarara dushikamye muri iki gihe cy’ubuyobe n’ubushukanyi.IZ 87.4

    Tugomba kugenzura neza aho ibyiringiro byacu bishingiye kuko dukwiriye kuzatanga impamvu y’ibyo byiringiro tuyikuye mu Byanditswe. Ubu bushukanyi buzaba gikwira kandi bizaba ngombwa ko duhangana nabwo imbona nkubone; kandi nituba tutabyiteguye, tuzafatwa n’imitego kandi dutsindwe. Ariko nidukora ibyo dushoboye ku ruhande rwacu, tukitegura intambara ituri imbere, Imana izakora uruhare rwayo, kandi ukuboko kwayo gufite ubushobozi bwose kuzaturinda. Bidatinze Imana izohereza abamarayika bose bavuye mu ijuru kugira ngo batabare abantu b’indahemuka, babagoteshe uruzitiro bityo be gushukwa kandi ngo bayobywe n’ibitangaza by’ubushukanyi bwa Satani.IZ 88.1

    Nabonye uburyo ubu bushukayi bwari buri gukwirakwira ku muvuduko munini. Neretswe igare ry’umwotsi rirerire cyane ryagendaga ku muvuduko nk’uw’umurabyo. Marayika yansabye kwitegereza nitonze. Nahanze amaso iryo gare. Byasaga n’aho isi yose yari muri iryo gare ku buryo nta muntu n’umwe wari wasigaye. Marayika yaravuze ati: “Bahambiriwe mu miba igiye gutwikwa.” Maze marayika anyereka uwari utwaye iryo gare wasaga n’umuntu mwiza w’igikundiro, kandi abagenzi bose bari mu igare bari bamuhanze amaso ndetse bakanamwubaha. Nahagaritse umutima maze mbaza umumarayika wanyoboraga uwo wari utwaye uwo ari we. Yaransubije ati: “Ni Satani. Satani ni we utwaye igare yigize nka marayika w’umucyo. Yigaruriye abatuye isi. Birunduriye mu bushukanyi bukomeye kugira ngo bizere ikinyoma bityo barimbuke. Uyu mukozi umukurikiye mu cyubahiro ni umuhanga ushinzwe kwita kuri iri gare, naho abandi bakozi bakurikiyeho bakoreshwa imirimo itandukanye nk’uko agenda abakenera, kandi bose bagenda ku muvuduko nk’uw’umurabyo bagana mu irimbukiro.”IZ 88.2

    Nabajije marayika niba nta muntu n’umwe usigaye. Yansabye kureba ku rundi ruhande maze mbona itsinda rito ry’abantu bagendaga mu nzira ifunganye. Bose bagaragaraga nk’abantu bashyize hamwe rwose, bomatanyijwe n’ukuri, bakoze amatsinda. Marayika yaravuze ati: “Marayika wa gatatu ari kubateranyiriza hamwe kandi akabashyiraho ikimenyetso, bagakora imiba izajya mu kigega cyo mu ijuru.” Iri tsinda rito ryagaragaragaho ibimenyetso by’imiruho, risa n’aho ryanyuze mu bigeragezo bikomeye ndetse n’intambara. Byagaragaraga nk’aho izuba ryarasiye inyuma y’igicu maze rimurika mu maso habo, bituma bagaragara nk’abaneshi, nk’aho intsinzi yabo iri hafi kugerwaho. IZ 88.3

    Nabonye ko Uwiteka yahaye isi amahirwe yo kuvumbura uwo mutego. Niba nta kindi, iki kintu kimwe ni cyo gihamya gihagije ku Mukristu. Icyo gihamya ni uko nta tandukaniro ryashyizwe hagati y’igifite agaciro n’ikibi. Tomasi Paine wapfuye ubu umubiri we ukaba warashengutse warabaye umukungugu, kandi akaba agomba kuzazurwa ku iherezo ry’imyaka igihumbi mu muzuko wa kabiri kugira ngo ahabwe ingororano ye kandi apfe urupfu rwa kabiri, Satani amugaragaza nk’aho ari mu ijuru ndetse akaba ahaherewe icyubahiro. Satani yamukoresheje ku isi uko yari ashoboye kose, kandi n’ubu akomeje uwo murimo abinyujije mu gushukana agaragaza ko Tomasi Paine ahawe ikuzo cyane kandi yubashywe mu ijuru. Nk’uko Tomasi Paine yigishije hano ku isi, Satani ashaka kugaragaza ko n’ubu ari kwigishiriza no mu ijuru. Ubwo yari akiriho, hari abantu bamwe bitegerezanyije ubwoba iby’ubuzima bwe n’urupfu rwe ndetse n’inyigisho ze z’ibinyoma, ariko ubu bakaba bemera kwigishwa nawe kandi ari umwe mu bantu babi cyane ndetse bataye umurongo. Ni umuntu wasuzuguraga Imana n’amategeko yayo. 48Kugira ngo umusomyi yumve neza uburemere bw’aya magambo, akeneye gusobanukirwa ko aya magambo yanditswe anyujijwe mu gitabo kivuga iby’imyuka cy’uwitwa Rev, C. Hammond kivuga iby’ “Urugendo rwa Tomasi Paine mu isi y’imyuka.” Muri iki gitabo Tomasi Paine agaragazwa nk’umwuka wubashywe uri mu ijuru rya karindwi. Mu itsinda ryakoreye isesengura mu muji wa New York, byavuzwe ko Kristo ubwe yari yaraganiriye n’umuntu wakoranaga n’imyuka maze amuhishuriraga ko ari mu ijuru rya gatandatu. Ahangaha ubusumbane buzumvikana igihe bizibukwa ko ibyo bigaragaza imyuka igenda mu isi y’imyuka, kandi ko nyuma y’imyaka isaga 1800 y’urugendo, [igera igihe ubu butumwa bwandikwaga] Kristo yabashije kugera mu ijuru rya gatandatu mu gihe Tomasi Paine we yageze mu ijuru rya karindwi mu myaka ijya kugera ku 100 gusa! Ubusobanuro buruseho bw’ibi bushobora kuboneka mu magambo yavuzwe na Dogiteri Hare wavuze ko umwuka wa mushiki we wamubwiye ko urugendo rwe rwakerejwe n’uko yizeraga iby’igitambo cy’impongano ya Kristo. Uko ni ko Abanyamyuka baha ikuzo abatizera Imana ndetse no kutayitunganira. [Byumvikane neza ko izi nyigisho zari iz’ubuyobe z’abanyamyuka zari gikwira mu myaka ya 1840 na nyuma yaho.] Thomas Paine. Inyandiko za Thomas Paine zari gikwira kandi zisomwa na benshi mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1840 na nyuma yaho gato. Igitabo cye cyavugaga “Igihe cy’Ubwenge” cyari igitabo gishyigikira ko Imana yaremye ariko irangije ntiyongera kwita ku byo yaremye, ndetse cyasenyaga ukwizera kwa Gikristo n’ibikorwa bijyana nako. Icyo gitabo cyatangiraga kivuga kiti: “Nizera Imana imwe, nta kindi.” Paine ntiyizeraga Kristo, kandi Satani yaramukoresheje agera ku ntego ye mu biteri yagabye ku itorero. Nk’uko Ellen G. White yabivuze, niba umuntu nka Thomas Paine yarabashije kwinjira mu ijuru ndetse yahagera akubahwa cyane, ubwo umunyabyaha wese utarigeze uhinduka kandi ngo yizere Yesu Kristo yakwinjira mu ijuru. [Nyamara ibi ntibishoboka]. Ellen White agaragaza ubu buyobe mu mvugo ikomeye kandi akerekana uburyo inyigisho zubakiye ku kwizera imyuka y’abapfuye zidafite ishingiro.IZ 88.4

    Se w’ibinyoma ahuma amaso y’abatuye isi kandi akabashuka yohereza abamarayika be kugira ngo bavuge nk’intumwa, kandi bagaragaze ko bavuguruza ibyo zanditse zishorewe na Mwuka Wera ubwo zari ku isi. Abo bamarayika b’abanyabinyoma batuma izo ntumwa zishyira ibinyoma mu nyigisho zazo ubwazo kandi bakavuga ko izo nyigisho zidatunganye. Mu gukora atyo, Satani yishimira kuroha Abakristo gito ndetse n’isi yose mu gushidikanya Ijambo ry’Imana. Kubw’ibyo, abatera gushidikanya ko Igitabo cyera gitahura imigambi ye kandi kikayishyira ahagaragara gikomoka ku Mana. Uko ni ko agaragaza Tomasi Paine utarubahaga Imana, nk’aho yazamuwe akajyanwa mu ijuru amaze gupfa, none ubu akaba afatanyije n’intumwa zera yangaga akiri ku isi, bakaba bari gukora umurimo wo kwigisha isi.IZ 89.1

    Satani aha buri mumarayika we wese umurimo agomba gukora. Bose abategeka kuba inyaryenge, abashukanyi kandi bakiyoberanya. Ategeka bamwe muri bo gukora umurimo w’intumwa bakavuga mu cyimbo cyazo, mu gihe abandi yabahaye gukora umurimo w’abatizera Imana n’abanyabyaha bapfuye batuka Imana, ariko ubu bakagaragara nk’abantu bubaha Imana cyane. Nta tandukaniro rishyirwa hagati y’intumwa nyakuri zera n’abanyabyaha ruharwa. Bose bagaragazwa nk’abigisha ibintu bimwe. Uwo Satani akoresha wese ngo agire icyo avuga ntacyo biba bimutwaye apfa kuba asohoza umugambi we. Satani yakoranaga cyane na Paine ubwo yari akiriho, akamufasha mu murimo we. Bityo rero biramworoheye cyane kumenya amagambo bwite Paine yakoreshaga ndetse n’imyandikire y’umuntu wamukoreye adatezuka kandi akamugeza ku ntego ze neza. Satani ni we wateye Paine kwandika byinshi mu byo yanditse, bityo ubu biramworoheye cyane gutanga ibitekerezo abinyujije mu bamarayika be babi maze agatuma bigaragara ko biturutse kuri Tomasi Paine wari umukozi witanga wa Satani igihe yari akiri muzima. Iyi ni inyandiko ya Satani ihebuje izindi. Izi nyigisho zigaragara ko zivuye ku ntumwa, abera n’abanyabyaha bapfuye, zose zituruka kuri Satani ubwe.IZ 89.2

    Kuba Satani avuga ko umuntu akunda cyane, ndetse akaba yarangaga Imana bikomeye ubu ari kumwe n’intumwa zera n’abamarayika mu ijuru, birahagije kugira ngo bikure urujijo mu bantu bose kandi bibahishurire imirimo y’umwijima kandi y’amayobera ya Satani. Satani abwira ab’isi n’abatizera ati: “Nta kibazo uko mwaba muri abanyabyaha kose, mwaba mwizera cyangwa mutizera Imana cyangwa Bibiliya, mubeho uko mwishakiye, ijuru ni iryanyu.” Abivuga atyo kuko niba bose bazi ko umuntu nka Tomasi Paine ari mu ijuru, akaba ahafite ikuzo, byanze bikunze nabo bazagerayo. Iki kinyoma kiragaragara cyane ku buryo abantu bose bashobora kukibona baramutse babishatse. Ubu Satani ari gukorera mu bantu benshi ibyo yagiye akora kuva yacumura nk’uko yakoreye muri Tomasi Paine. Abinyujije mu bushobozi bwe n’ibitangaza bye by’ubushukanyi, ubu ari gusenya urufatiro rw’ibyiringiro bya Gikristo kandi agakuraho umucyo ugomba kubamurikira mu nzira ifunganye igana mu ijuru. Ubu atera abatuye isi kwizera ko Bibiliya itahumetswe n’Imana, ko ntacyo irusha ibitabo by’amateka. Avuga atyo abumbatiye ikindi kintu cyo kuyisimbura ari cyo ‘kwigaragaza kw’imyuka!’ Uyu ni umuyoboro umukorera ubwe kandi yitegekera, ndetse ashobora gutera abatuye isi yose kwizera ibyo ashaka. Ashyira inyuma mu mwijima Igitabo49 kizamucira urubanza we n’abayoboke be akagishyira aho ashaka. Ahindura Umukiza w’isi umuntu usanzwe, kandi nk’uko abarinzi b’Abaroma bari barinze imva ya Yesu bakwije ibinyoma abatambyi bakuru n’abakuru bababwiye, uko ni ko abantu babi bayobejwe bagakurikira ibyo byitwa kwigaragaza kwa mwuka basubira kandi bakagerageza kugaragaza ko nta bitangaza biri mu ivuka ry’Umukiza wacu, urupfu rwe n’izuka rye. Iyo bamaze kwigizayo Yesu, bikururiraho abantu, intenkerezo zabo bakazerekeza ku bitangaza byabo by’ubushukanyi bavuga biruta kure imirimo ya Kristo. Uko ni ko abatuye isi bafatwa mu mutego kandi bagashorwa mu kumva ko bafite umutekano, ntibigere babona ubuyobe bukabije barimo kugeza ubwo ibyago birindwi by’imperuka bizasukwa. Iyo Satani abona umugambi we ugerwaho neza kandi isi yose igafatwa mu mutego we araseka cyane.IZ 90.1

    5. Mu mpapuro zibanza aho navuze ku iherezo ry’imyaka 2300, navuze ko igicu kirabagirana cyane cyari gitwikiye Data wa twese ku buryo ntawashoboraga kumubona. Navuze kandi ko nabonye Data wa twese ahaguruka ku ntebe ya cyami. Data wa twese yari agoswe n’umucyo mwinshi n’ikuzo ku buryo nta washoboraga kumubona; nyamara namenye ko ari Data wa twese kandi ko kuri we haturukaga umucyo n’ikuzo. Ubwo nabonaga uwo mucyo mwinshi n’ikuzo biva ku ntebe ya cyami, namenye ko bitewe n’uko Data wa twese agiye, bityo navuze ko nabonye Data wa twese ahagurutse. Ntabwo nigeze mbona ikuzo cyangwa icyubahiro cye ubwe. Nta muntu wabibona ngo abeho, nyamara umucyo n’ikuzo byari bimugose nashoboraga kubibona.IZ 91.1

    Navuze kandi ko ‘Satani yasaga n’uri iruhande rw’intebe ya cyami agerageza gukomeza gukora umurimo Imana yakoraga.’ Ndatanga indi nteruro navuze muri icyo gice igira iti: “Narahindukiye ngo ndebe rya tsinda ryari ricyubamye imbere y’intebe cya cyami.” Noneho iri tsinda ry’abantu basengaga bari bacyambaye umubiri upfa, bari ku isi, nyamara naberetswe bameze nk’abubamye imbere y’intebe ya cyami. Ntabwo nigeze ntekereza ko mu by’ukuri abo bantu bari muri Yerusalemu nshya. Ntabwo kandi natekereje ko hari umuntu washoboraga kwibwira ko nizeraga ko mu by’ukuri Satani yari muri Yerusalemu nshya. Ariko se Yohana ntiyabonye ikiyoka kinini gitukura mu ijuru? Yarakibonye rwose. “Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.” (Ibyahishuwe 12:3). Mbega ikintu giteye ubwoba cyari mu ijuru! Aha hagaragara uburyo bwiza bwatera kubisuzugura nk’ubwo dusanga mu busobanuro abantu bamwe bahaye ibyo navuze!IZ 91.2

    6. Ubutumwa nandikiye umukumbi muto, ni iyerekwa nagize muri Mutarama 1850. Aka gace k’iri yerekwa ryerekeranye n’umutungo wimwa abavugabutumwa karebanaga by’umwihariko n’icyo gihe. Kuva ubwo, incuti z’ukuri kw’iki gihe zagiye zihagurutswa, zigashakisha uburyo bwo gukora icyiza zikoresheje ubutunzi bwazo. Bamwe bagiye batangana ubuntu birenze urugero ku buryo byangije abakiriye impano zabo. Mu gihe kijya kungana n’imyaka ibiri, nagiye nerekwa byinshi bifitanye isano no kutita ndetse no gusesagura umutungo w’Uwiteka birenze uko neretswe uko ukenewe.IZ 91.3

    Amagambo akurikira ni amwe yo mu iyerekwa naherewe ahitwa Jackson, ho muri Leta ya Michigan, ku wa 2 Kamena 1853. Arebana cyane n’abavandimwe bacu mu kwizera baba aho hantu. Ayo magambo agira ati: “Nabonye ko abavandimwe bacu mu kwizera batangiye kwikuraho umutungo wabo bakawutanga badafite intego nyakuri ishyizwe imbere yabo - (iyo ntego ni umurimo w’Imana ufite ubukene). Bagiye batangana ubuntu busaze kandi kenshi. Nabonye ko abagisha bakwiriye kuba barahagurutse maze bagakosora iri kosa kandi bagatanga urugero rwiza mu itorero. Amafaranga yagiye ahabwa agaciro gake cyangwa akagateshwa burundu ubwo yabaga amaze kwakirwa. Urugero rubi rwatanzwe na bamwe ubwo bemeraga impano nyamara ntibigere baha amabwiriza na make abari bafite ubutunzi kugira ngo be kubwaya no kubusesagura. Ku bwo kwemera umutungo mwinshi nk’uwo hatabayeho kwibaza niba Imana yarahaye abavandimwe mu kwizera inshingano yo gutanga byinshi birenze urugero byatumye gutanga ibisaze binengwa.IZ 91.4

    “Abagiye batanga nabo baribeshye. Ntabwo bigeze bibaza ibyo umurimo ukeneye, ngo bibaze niba hari ubukene bufatika cyangwa niba ntabwo. Abari bafite ubushobozi batewe guhangayika cyane. Umuvandimwe umwe mu kwizera yangirijwe cyane n’ibintu byinshi yahawe. Ntabwo yigeze yiga icungamutungo, ariko yabagaho apfusha ubusa amafaranga, kandi mu ngendo ze yatagaguzaga amafaranga mu bidafite inyungu. Yagiye akwirakwiza umuco mubi asesagura amafaranga y’Uwiteka, kandi akibwira mu mutima we ndetse akabwira n’abandi ati: “Mfite umutungo uhagije, urenze ushobora gukoreshwa mbere y’uko Umukiza agaruka.” Abantu bamwe bagiye bangizwa cyane n’iyo mikorere maze bakakira ukuri bafite imyumvire ipfuye ntibabone ko ari amafaranga y’Uwiteka bakoreshaga ndetse ntibumve n’agaciro kayo. Abo bantu bababaje bakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu kandi bakaba barahawe urugero nk’urwo rwashyizwe imbere yabo, bazagira byinshi biga kugira ngo biyange kandi bababazwe kubwa Kristo. Baziga gutandukana n’ubuzima butabagoye, bareke kwiga ibibanezeza maze mu bwenge bazirikane agaciro k’ubugingo bw’abandi. Abumva ko hari akaga kabugarije ntibazahirimbanira gushaka kugendera mu buzima bworoshye no kugubwa neza. Abantu bamwe badafite umuhamagaro bagiye bashishikarizwa kuza mu murimo. Abandi nabo bagiye bagirwaho ingaruka n’ibyo bityo ntibigera bumva ko kudasesagura umutungo, kwiyanga ubwabo ndetse no gushyira umutungo mu bubiko bw’Uwiteka bikenewe. Bazibwira kandi banavuge bati: “Hari abandi bantu bafite ubushobozi buhagije, ni bo bazatanga kubw’aka kanyamakuru. Nta kintu na kimwe nkeneye gukora. Aka kanyamakuru kazashyigikirwa nta bufasha ntanze.”IZ 92.1

    Nta rubanza na ruto rwangiyeho kubona ko abantu bamwe bafashe ako gace gato k’ibyo navuze byari byerekeye gutanga ubutunzi mu gushyigikira umurimo w’Imana ndetse no kubukoresha nabi. Basesagura ubutunzi bwabo ari nako birengagiza gushyira mu bikorwa amahame avugwa mu bindi bice by’ibyo navuze. Muri kiriya gice cy’ubutumwa nandikiye umukumbi muto hari aya magambo: “Nabonye ko umurimo w’Imana wagiye ubangamirwa kandi ugasuzuguzwa na bamwe bagendaga nta butumwa bahawe n’Imana. Bene aba bazabazwa n’Imana iby’ifaranga ryose bakoresheje mu ngendo bakoze bitari mu nshingano zabo kubera ko ayo mafaranga aba yarafashije mu murimo wayo.” Muri icyo gice kandi havugwa aya magambo ngo: “Nabonye ko abafite imbaraga zo gukoresha amaboko yabo kugira ngo bashyigikire umurimo [w’Imana] bazabazwa icyo bakoresheje izo mbaraga nk’uko abandi nabo bazabazwa iby’umutungo wabo.”IZ 92.2

    Ahangaha nshaka kuvuga by’umwihariko ku ngingo navuzeho mu mpapuro zibanza mu gice kivuga iby’inshingano yacu mu gihe dutegereje igihe cy’akaga. Dore amagambo amwe yo muri icyo gice: “Umugambi w’amagambo y’Umukiza wacu [ari muri Luka 12:33] ntiwagaragajwe neza. Neretswe ko “umugambi wo kugurisha atari uwo guha abafite imbaraga zo gukora kugira ngo babashe kwibeshaho, ahubwo ni ukugira ngo ukuri kwamamazwe hose. Gushyigikira abantu bashoboye gukora maze bakaguma mu bunebwe ni icyaha. Abantu bamwe bagiye baba abanyamwete mu kuza mu materaniro yose, nyamara bataje guhesha Imana ikuzo ahubwo bari bazanwe n’“imigati n’amafi.” Icyiza kurutaho ni uko bene abo bari bakwiriye kuba bigumiye imuhira bagakoresha amaboko yabo “ibyiza” kugira ngo bamare ubukene bw’imiryango yabo kandi bagire icyo batanga cyo gushyigikira umurimo uhebuje wo kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe.” Mu bihe byashize Satani yakoze umugambi wo gutera bamwe kugira umwuka w’ubwira bwo gusesagura umutungo, ndetse yanateye abavandimwe bacu mu kwizera kugira umuhati wo gutanga ubutunzi bwabo kugira ngo binyuze mu kugira umutungo mwinshi watanganwe umwuka wo gusesagura no guhubuka, abantu bababazwe kandi bazimire bityo ubwo ukuri kugomba gusakazwa hose muri iki gihe habeho ubukene. Umugambi wa Satani wagezweho ku rwego runaka.IZ 93.1

    Uwiteka yerekanye amakosa y’abantu benshi bahanga gusa amaso abantu bafite umutungo wo gushyigikira iyandikwa ry’ikinyamakuru ndetse n’izindi nzandiko. Abantu bose bakwiriye gukora uruhande rwabo. Abafite imbaraga zo gukoresha amaboko yabo bityo bakaba babona uburyo bwo gufasha mu gushyigikira umurimo w’Imana bazabazwa uko bazikoresha kimwe n’uko abafite ubutunzi nabo bazabazwa uko babukoresha. Umwana wese w’Imana uhamya ko yizera ukuri kw’iki gihe akwiriye kugira umwete wo gukora uruhare rwe muri uyu murimo.IZ 93.2

    Muri Nyakanga 1853, nabonye ko bitari nk’uko byari bikwiriye kuba kubona ikinyamakuru50Ikinyamakuru kivugwa aha ni Urwibutso n’Integuza. cy’Imana kandi cyemewe nayo cyasohoka incuro nke cyane. Muri iki gihe turimo, umurimo w’Imana ukeneye iki kinyamakuru buri cyumweru, kandi ukeneye gucapwa kw’inzandiko nyinshi zishyira ahagaragara ibinyoma bigenda byiyongera muri iki gihe. Nyamara uyu murimo ukomwa mu nkokora kubwo kubura k’umutungo. Nabonye ko ukuri kugomba kugenda kandi ko tutagomba kugira ubwoba bwinshi. Nabonye ko inzandiko n’ibinyamakuru bikwiriye kugenda ari bitatu bikajya n’aho bitari bikenewe, kurusha uko n’ikinyamakuru kimwe cyavutswa abantu bagikunda kandi gishobora kugirira akamaro. Nabonye ko ibimenyetso byo mu minsi ya nyuma bikwiriye gushyirwa ahagaragara, kuko kwigaragaza kwa Satani kugenda kwiyongera. Ibinyamakuru n’ibitabo bya Satani n’abakozi be biragenda byiyongera, imbaraga zabo ziriyongera, bityo ibyo dukora kugira ngo dushyire ukuri imbere y’abandi bigomba gukorwa vuba.IZ 93.3

    Neretswe ko ukuri kwandikwa muri iki gihe kuzatsinda kuko ari ukuri ko mu minsi ya nyuma. Kuzabaho kandi ntikuzakenera cyane kuvugwaho mu gihe kiri imbere. Ntabwo amagambo atagira ingano akeneye gushyirwa ku kinyamakuru kugira ngo ashimangire ibyo kivuga kandi ngo arabagiranishe umucyo wacyo. Ukuri ntigukebakeba, kurasobanutse, kurumvikana kandi kwihagararaho kukirwanirira. Nyamara si ko biri ku kinyoma. Ikinyoma kirafinze kandi kirihishe ku buryo kiba gikeneye amagambo menshi yo kugisobanura mu miterere yacyo igoretse. Nabonye ko ahantu hamwe umucyo wose bari barakiriye bari barawukuye muri iki kinyamakuru. Nabonye ko abantu bari barakiriye ukuri muri ubu buryo maze bakubwira n’abandi; ndetse ko ubu aho abantu ari benshi bagiye bakangurwa n’iyi ntumwa ya bucece. Iki kinyamakuru ni cyo cyabaye umubwiriza wabo rukumbi. Umurimo wo kwamamaza ukuri ntukwiriye kubangamirwa mu iterambere ryawo bitewe no kubura ubutunzi.IZ 94.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents