Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Gufatira Urugero Ku B’isi

    Nahawe ibihamya byinshi ku byerekeye ingingo y’uko tudakwiriye kwigana urugero rw’ab’isi. Ntabwo dukwiriye kwemerera irari ryacu gushaka guhembwa ibyo tubona byose, ngo turyemerere gusesagura umutungo wacu mu myambaro n’ibinezeza by’iyi si nk’uko ab’isi babigenza. Kuberaho kwishimisha ubwacu ntibitwongerera umunezero na muke. Gutagaguza umutungo mu bitari ngombwa ni ukwiba umutungo w’Imana; kandi hari umuntu ugomba kuzana ibikenewe. Ibikenewe mu kubaka ubwami bwa Kristo muri iyi si ni bike cyane bitewe n’uko abantu bima Imana icyacumi n’amaturo.UB2 152.1

    Nimureke he kugira igitekerezo kitubamo n’umwanya na muto kivuga ko ubushobozi bw’umukozi bumutera guhabwa umushahara munini ari bwo gipimo cy’agaciro ke mu maso y’Imana. Mu maso y’ab’isi agaciro k’umuntu kabarwa gashingiye kuri iki kibazo ngo “Afite umutungo ungana iki?” Nyamara ibitabo byo mu ijuru byandikwamo agaciro ke hakurikijwe ibyiza yakoresheje umutungo yaragijwe n’Imana. Umuntu ashobora kwerekana kandi azerekanisha agaciro ke nyakuri ku kubaha no gukunda Imana akoresheje impano ze zose zerejwe gusakaza ikuzo ry’Imana. Keretse gusa igihe cy’urubanza nikigera ubwo buri wese azagororerwa hakurikijwe ibyo azaba yarakoze, nibwo hazamenyekana ingano y’ibyo yabitse mu ijuru.UB2 152.2

    Mu myaka myinshi nagiye ntanga ubuhamya ndwanya agashahara gato bamwe mu bagabura bacu bahembwaga. Nimubaze, mushakishe mu bitabo, muzasanga ko hagiye habaho kudafata bamwe mu bapasitoro bacu mu buryo bukwiriye. Abagize itsinda rigenzura umutungo bakeneye gusobanukirwa n’umurimo wabo kandi bakagira umutima nk’uwa Kristo. Hariho abantu bamwe badafite ibitekerezo byagutse baba muri iri tsinda, ni abantu badafite igitekerezo nyakuri cyo kwiyanga no kwitanga bigomba kuranga umukozi w’Imana. Ntabwo basobanukiwe mu by’ukuri icyo gusiga umuryango, umugore n’abana bivuzeso maze umuntu agahinduka umumisiyoneri ukorera Imana, agakorera abantu nk’uzababazwa. Umugabura nyakuri w’Imana azahindura imibereho ye yose imibereho yo kwitanga.UB2 152.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents