Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuburo Watangiwe I Salamanca

    Igihe nari i Salamanca mu mujyi wa New York mu kwezi k’Ugushyingo, 1890, aho nahabwiriwe ibintu byinshi. Neretswe ko mu murimo hinjira umwuka Uwiteka atemera. Mu gihe hari bamwe bemera imishahara minini, hariho n’abandi bakorana inshingano zabo ubudahemuka imyaka myinshi nyamara bagahabwa igihembo gito cyane. Nagiye nerekwa kenshi ko gahunda y’Inama itagomba kwicwa ngo bityo ubushake bwo kujya gukora umurimo mu turere twa kure buhagarare....UB2 153.1

    Nzi ko hari abantu bashyira mu bikorwa kwiyanga gukomeye batanga icya cumi n’amaturo kubw’umurimo w’Imana. Nyamara abari ku ruhembe rw’imbere mu murimo w’Imana bakwiriye guhagarara bashikamye bakavugana ishema bati, “Nimuze, dufatanye uyu murimo watangiwe mu bwitange kandi ukaba ushyigikiwe n’ubwiyange.” Ntabwo abandi bantu bari bakwiriye kurusha abayobozi b’ibigo byacu gukoresha umutungo neza badasesagura no kwita ku byo bakeneye. -Manuscript 25a, 1891.UB2 153.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents