Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Impano Nl Iz’imana

    Uca imanza zitabera yaravuze ati, “Ntacyo mubasha gukora mutamfite” (Yohana 15:5). Impano zose zaba nini cyangwa nto, zatanzwe n’Imana iziragiza abantu kugira ngo zikoreshwe mu murimo wayo, kandi iyo abantu bikoreshereje ubushobozi bwabo ntibagire uburyo bwihariye bwo gukorana n’abakora umurimo w’ubuvuzi bahuje kwizera, baba bagaragaza ko bacira imanza abo bantu, ntibaharanira gukora ibisabwa mu isengesho Kristo yasenze asaba ko baba umwe nkuko we na Se ari bamwe. Iyo basaba ubwishyu bw’ikirenga ku mirimo bakora, Imana, Umucamanza w’isi yose izabagenzurira ku gipimo cy’ikirenga bishyiriyeho, kandi ibasabe ibijyanye n’agaciro bihaye.UB2 154.1

    Ubwo agaciro kabo bakarebera mu mafaranga, Imana izacira urubanza imirimo yabo igereranya ibyo bakoze n’agaciro kabyo. Keretse gusa nahinduka, nta muntu ukuririza ubushobozi bwe muri ubwo buryo ushobora kuzinjira mu ijuru kubera ko ibyo yakoze mu murimo wa Kristo bitazabasha kuringanira n’agaciro yihaye cyangwa ibyo yasabaga kubw’umurimo yakoreye abandi....UB2 154.2

    Umuntu wikanyiza kandi ukurura yishyira, agahora ararikiye gufata ifaranga ryose abona yakura mu bigo byacu kubw’imirimo akora, aba adindiza umurimo w’Imana. Ni ukuri afite ingororano ye. Ntabwo ashobora kugaragara ko akwiriye kuragizwa impano izahoraho iteka yo mu ijuru mu mazu Kristo yagiye gutegurira abiyanga bakikorera umusaraba maze bakamukurikira. Ibiranga abakwiriye kwinjira mu murage waguzwe hatanzwe amaraso bigenzurwa muri ubu buzima imbabazi zikiriho. Abantu bafite umwuka wo kwitanga wagaragariye muri Kristo ubwo yitangaga kugira ngo umuntu wacumuye abone agakiza, bazanywera ku gikombe cye banabatizwe umubatizo we,hanyuma bazasangire nawe ikuzo-rye. Letter 41, 1890.UB2 154.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents